Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Ibibazo bikurikira, bizasuzumwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 29 Ukwakira 2012. Itariki igaragaza igihe buri kibazo kigomba gusuzumirwaho yagiye igaragazwa, kugira ngo umuntu abe yakora ubushakashatsi mu gihe ategura ishuri buri cyumweru.
1. Igicaniro Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa kigereranya iki (Ezek 43:13-20)? [10 Nzeri, w07 1/8 p. 10 par. 4]
2. Amazi y’umugezi wo mu iyerekwa rya Ezekiyeli agereranya iki (Ezek 47:1-5)? [17 Nzeri, w07 1/8 p. 11 par. 2]
3. Amagambo avuga ko Daniyeli ‘yiyemeje mu mutima we’ agaragaza iki ku bihereranye n’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka yari yarahawe akiri muto (Dan 1:8)? [24 Nzeri, dp p. 33-34 par. 7-9; p. 37 par. 16]
4. Igiti kirekire Nebukadinezari yabonye mu nzozi kigereranya iki (Dan 4:10, 11, 20-22)? [1 Ukw., w07 1/9 p. 18 par. 5]
5. Amagambo yo muri Daniyeli 9:17-19 atwigisha iki ku bihereranye n’isengesho? [8 Ukw., w07 1/9 p. 20 par. 5-6]
6. Ni irihe sezerano ‘ryakomeje’ kugira agaciro kuri “benshi” kugeza ku iherezo ry’icyumweru cya 70 cy’imyaka cyangwa mu mwaka wa 36 (Dan 9:27)? [8 Ukw., w07 1/9 p. 20 par. 4]
7. Amagambo umumarayika yabwiye Daniyeli avuga ko “umutware w’ubwami bw’u Buperesi” yamukumiriye, atuma tugera ku wuhe mwanzuro (Dan 10:13)? [15 Ukw., w11 1/9 p. 8 par. 1-2]
8. Ni ubuhe buhanuzi bwo muri Bibiliya buhereranye na Mesiya bwashohojwe, bufitanye isano n’amagambo yo muri Daniyeli 11:20? [15 Ukw., dp p. 232-233 par. 5-6]
9. Dukurikije ibivugwa muri Hoseya 4:11, ni akahe kaga gaterwa no kunywa inzoga nyinshi? [22 Ukw., w10 1/1 p. 4-5]
10. Ni irihe somo ry’ingenzi twavana ku bivugwa muri Hoseya 6:6? [22 Ukw., w07 15/9 p. 16 par. 8; w05 15/11 p. 24 par. 11-12]