Uko wakungukirwa n’itsinda ry’umurimo wo kubwiriza wifatanya na ryo
1. Ni ibihe byiza byarangaga Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero dushobora no kubona mu itsinda ry’umurimo wo kubwiriza twifatanya na ryo?
1 Ese hari ibintu ukumbura waboneraga mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero? Icyo gihe amatsinda yari mato kandi abantu bakisanzura. Ibyo byatumaga kugirana ubucuti n’abandi byoroha kandi tugaterana inkunga mu buryo bw’umwuka (Imig 18:24). Umugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo yamenyaga imimerere ya buri wese kandi akamutera inkunga (Imig 27:23; 1 Pet 5:2, 3). Ibyo byose dushobora no kubibonera mu itsinda ry’umurimo wo kubwiriza twifatanya na ryo.
2. Ni mu buhe buryo twafata iya mbere kugira ngo tugirane ubucuti n’abigize itsinda ryacu ry’umurimo wo kubwiriza bityo tugaterana inkunga?
2 Jya ufata iya mbere: Muri rusange abagize itsinda ry’umurimo wo kubwiriza bangana n’ababaga bagize itsinda ry’icyigisho cy’igitabo. Iyo tujyana n’abandi kubwiriza ‘dufatanye urunana,’ turushaho kugirana ubucuti (Fili 1:27). Ni abantu bangahe bo mu itsinda ryawe mwajyanye mu murimo wo kubwiriza? Ese ushobora ‘kwaguka’ ukajyana n’abandi mu murimo (2 Kor 6:13)? Nanone, rimwe na rimwe dushobora kujya dutumira umwe mu bagize itsinda ryacu akifatanya natwe mu mugoroba w’iby’umwuka mu muryango cyangwa tugasangira. Mu matorero amwe n’amwe, amatsinda y’umurimo wo kubwiriza ajya ibihe byo kwakira umuvandimwe waje gutanga disikuru mu itorero. Mu cyumweru itsinda riba rigomba kumwakira, abarigize bahurira hamwe kugira ngo baterane inkunga kandi basangire, niyo uwo mushyitsi yaba ataje kwifatanya na bo.
3. Ni mu buhe buryo buri wese muri twe ashobora kwitabwaho binyuze mu itsinda ry’umurimo wo kubwiriza?
3 Nubwo muri iki gihe abagize itorero bahura incuro ebyiri gusa mu cyumweru, ntibishatse kuvuga ko ababwiriza batagombye gusurwa kenshi mu rwego rwo kuragira umukumbi. Abagenzuzi bashyirwa mu matsinda y’umurimo wo kubwiriza kugira ngo batere inkunga abayagize kandi babatoze mu murimo wo kubwiriza. Niba umugenzuzi w’itsinda ryawe ry’umurimo ataragusaba ko mujyana kubwiriza, kuki utabimusaba? Nanone umugenzuzi w’umurimo afata icyumweru kimwe mu kwezi, akagira itsinda yifatanya na ryo mu murimo wo kubwiriza. Mu matorero mato aba afite amatsinda make, umugenzuzi w’umurimo ashobora gusura buri tsinda incuro ebyiri mu mwaka. Ese ujya ugira gahunda yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza iyo yasuye itorero ryanyu?
4. (a) Amateraniro y’umurimo wo kubwiriza ayoborwa ate? (b) Kuki twagombye kureba niba twakwemera ko inzu yacu iberamo iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza?
4 Akenshi biba byiza ko mu mpera z’icyumweru abagize itsinda bahurira hamwe ukwabo kugira ngo bajye kubwiriza. Iyo amateraniro y’umurimo wo kubwiriza abera ahantu henshi kandi akabera igihe kimwe, byorohera ababwiriza kugera aho abera no kugera mu ifasi. Ababwiriza bashobora guhita bafata porogaramu bakajya mu ifasi badatinze. Nanone umugenzuzi w’itsinda yita ku bo ashinzwe bitamugoye. Icyakora, hari igihe imimerere ishobora gutuma amatsinda abiri cyangwa arenga ahurira hamwe. Iyo abagize itorero bose bahuriye hamwe kuwa gatandatu wa mbere w’ukwezi bagiye kubwiriza cyangwa se nyuma y’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, akenshi biba byiza ko abagize itsinda bicarana maze umugenzuzi w’itsinda agafata iminota mike agapanga abantu bo mu itsinda rye mbere yo gusoza iteraniro ry’umurimo wo kubwiriza n’isengesho.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ese wakwemera ko inzu yawe ikoreshwa?”
5. Nubwo Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kitakibaho, ni iki dushobora kwiringira?
5 Nubwo Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero kitakibaho, Yehova aracyakomeza kuduha ibyo dukeneye byose kugira ngo dukore ibyo ashaka (Heb 13:20, 21). Yehova atwitaho ntitugire icyo tubura (Zab 23:1). Tubona imigisha myinshi binyuze ku itsinda ryacu ry’umurimo wo kubwiriza. Nidufata iya mbere ‘tukabiba byinshi, tuzasarura byinshi.’—2 Kor 9:6.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]
Ese wakwemera ko inzu yawe ikoreshwa?
Hari amatorero ahuriza hamwe amatsinda y’umurimo wo kubwiriza mu mpera z’icyumweru bitewe n’uko buri tsinda ritabona inzu rihuriramo. Amateraniro y’umurimo wo kubwiriza ni kimwe mu bigize gahunda z’itorero. Ku bw’ibyo, kwemera ko abera iwawe ni igikundiro rwose. Ese wakwemera ko inzu yawe ikoreshwa? Ntugatinye bitewe n’uko inzu yawe iciriritse. Abasaza bazareba aho inzu yawe iherereye, bite no ku bindi byakurikizwaga mu gutoranya ahabera icyigisho cy’igitabo. Niba wifuza ko inzu yawe ikoreshwa, uzabimenyeshe umugenzuzi w’itsinda ryawe.