Ibintu bitanu byagufasha kubona icyigisho cya Bibiliya
1. Niba bitatworohera kubona icyigisho cya Bibiliya mu ifasi yacu, twakora iki kandi se kuki?
1 Ese bijya bikugora kubona uwo uyoborera icyigisho cya Bibiliya? Jya ukomeza gushakisha. Yehova aha imigisha abakora ibyo ashaka nta gucogora (Gal 6:9). Hasi aha hari ibintu bitanu byagufasha.
2. Ni mu buhe buryo twasaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya?
2 Jya uhita ubaza umuntu niba mwakwigana Bibiliya: Abantu benshi bazi ko dutanga amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, ariko bashobora kuba batazi ko tuyoborera abantu icyigisho cya Bibiliya. Kuki se igihe ubwiriza ku nzu n’inzu utahita usaba umuntu kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya? Nanone ushobora kubaza abantu bashimishijwe usura niba bakwemera ko ubayoborera icyigisho cya Bibiliya. Nibabyanga ujye ukomeza kubaha ibitabo n’amagazeti kandi utume barushaho gushimishwa. Hari umuvandimwe wamaze imyaka myinshi asura umugabo n’umugore, akabasigira amagazeti uko asohotse. Umunsi umwe yabashyiriye amagazeti mashya, maze ahindukiye ngo atahe igitekerezo kimuzamo, arababaza ati “ese mwakwemera kwiga Bibiliya?” Yatunguwe no kumva bamubwiye ko babyifuza. Ubu barabatijwe.
3. Ese byaba bikwiriye kwibwira ko umuntu wese uza mu materaniro aba afite uwo bigana Bibiliya? Sobanura.
3 Abaza mu materaniro: Ntukibwire ko abashimishijwe bose baza mu materaniro baba bafite ababayoborera icyigisho cya Bibiliya. Hari umuvandimwe wagize ati “mu byigisho bya Bibiliya nayoboye, ibirenga kimwe cya kabiri nabitangije nganiriza abantu babaga baje mu materaniro.” Hari umugore wagiraga amasonisoni wari ufite abakobwa babatijwe, maze igihe kimwe mushiki wacu amusaba kumuyoborera icyigisho cya Bibiliya. Uwo mugore yari amaze imyaka 15 aza mu materaniro. Buri gihe yahageraga amateraniro atangiye kandi yaba akirangira agahita agenda. Uwo mugore yemeye kuyoborerwa icyigisho maze nyuma y’igihe runaka aba Umuhamya. Uwo mushiki wacu yaranditse ati “mbabajwe no kuba naramaze iyo myaka 15 yose ntaramusaba kumuyoborera icyigisho.”
4. Ni mu buhe buryo kubaririza bishobora gutuma tubona icyigisho cya Bibiliya?
4 Kubaririza: Hari mushiki wacu wakundaga guherekeza abandi ku byigisho byabo bya Bibiliya. Iyo babaga bamaze kuyobora icyigisho, yasabaga uruhushya uwo yaherekeje maze akabaza uwo mwigishwa niba hari abandi bantu azi bifuza kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya. Igihe usuye umuntu ukamuha igitabo Icyo Bibiliya yigisha, ushobora kumubaza uti “ese nta wundi muntu uzi wifuza aka gatabo?” Rimwe na rimwe, hari igihe imimerere ituma ababwiriza cyangwa abapayiniya batayoborera icyigisho umuntu bahuye na we mu ifasi. Ku bw’ibyo, ujye umenyesha abandi ko ushobora kuboneka kugira ngo uyobore icyigisho cya Bibiliya.
5. Kuki ari byiza kubaza umuntu utizera washakanye n’Umukristo niba yakwemera kwiga Bibiliya?
5 Abatizera bashakanye n’Abahamya: Ese mu itorero ryanyu haba hari ababwiriza bafite abo bashakanye batizera? Hari abantu batizera banga kwigana Bibiliya n’abo bashakanye, ariko bakaba bakwemera kuyigana n’undi mubwiriza utari uwo mu muryango wabo. Akenshi biba byiza kubanza kubiganiraho n’uwo bashakanye wizera kugira ngo tumenye uburyo bwiza bwo kubimusaba.
6. Ni akahe kamaro k’isengesho mu gihe wifuza kubona icyigisho cya Bibiliya?
6 Isengesho: Ntugapfobye imbaraga z’isengesho (Yak 5:16). Yehova adusezeranya ko atwumva iyo dusenze nk’uko ashaka (1 Yoh 5:14). Hari umuvandimwe wahoraga ahuze cyane wasenze asaba kugira icyigisho cya Bibiliya. Umugore we yibazaga niba umugabo we aramutse abonye uwo ayoborera icyigisho yabona igihe cyo kumwitaho, cyane cyane uwo mwigishwa aramutse afite ibibazo byinshi. Ibyo byose uwo mugore yabibwiraga Yehova igihe yabaga asenga asaba ko umugabo we yabona icyigisho ayobora. Amasengesho yabo yashubijwe nyuma y’ibyumweru bibiri kuko hari umupayiniya wo mu itorero ryabo wabonye umugabo ushaka kwiga maze akamuha uwo muvandimwe. Umugore we yaranditse ati “ndagira ngo mbwire umuntu wese wumva atashobora kuyobora icyigisho cya Bibiliya nti ‘jya usenga ugusha ku ngingo kandi ntukarambirwe.’ Twarishimye cyane kurusha uko nabitekerezaga.” Nudacogora, nawe ushobora kubona icyigisho cya Bibiliya, bityo ukagira ibyishimo bibonerwa mu gufasha umuntu akagendera mu ‘nzira ijyana abantu ku buzima.’—Mat 7:13, 14.