Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 7
Gutangira icyigisho n’isengesho
1. (a) Kuki bikwiriye ko dutangira kandi tugasoza icyigisho cya Bibiliya n’isengesho? (b) Ni ryari dushobora gutangira icyigisho cya Bibiliya n’isengesho?
1 Kugira ngo abigishwa bagire amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, tugomba kubasabira umugisha uturuka kuri Yehova (1 Kor 3:6). Ku bw’ibyo, iyo icyigisho kimaze guhama tugomba kujya dutangira kandi tugasoza n’isengesho. Icyakora, hari ubwo dushobora gutangiza isengesho igihe twiganye ku ncuro ya mbere n’abantu basanzwe ari abanyedini. Ku bandi bigishwa bo, tugomba gushishoza tukamenya igihe gikwiriye cyo gutangira n’isengesho. Ushobora kwifashisha umurongo wo muri Zaburi 25:4, 5 n’uwo muri 1 Yohana 5:14, kugira ngo ufashe umwigishwa gusobanukirwa impamvu tugomba gusenga. Nanone wakoresha umurongo wo muri Yohana 15:16 kugira ngo umusobanurire akamaro ko gusenga Yehova tubinyujije kuri Yesu Kristo.
2. Iyo umuvandimwe wabatijwe cyangwa se umubwiriza w’igitsina gabo utarabatizwa aherekeje mushiki wacu ku cyigisho cya Bibiliya, ni nde ugomba gutanga isengesho?
2 Ni nde wagombye gusenga igihe cyo gutangira icyigisho cya Bibiliya no kugisoza? Iyo umuvandimwe wabatijwe aherekeje mushiki wacu ku cyigisho, ni we ugomba gusenga n’ubwo mushiki wacu yaba ari we uyobora icyo cyigisho kandi akaba atwikiriye umutwe (1 Kor 11:5, 10). Ariko kandi, iyo umubwiriza w’igitsina gabo utarabatizwa aherekeje mushiki wacu ku cyigisho, uwo mushiki wacu ni we utanga isengesho. Muri icyo gihe, agomba gutwikira umutwe igihe asenga n’igihe ayobora icyigisho.
3. Ni ibihe bintu dukwiriye gushyira mu masengesho tuvuga mu gihe tuyobora icyigisho?
3 Ibishobora gushyirwa mu isengesho: Amasengesho umuntu avuga mu gihe cy’icyigisho cya Bibiliya ntagomba kuba maremare, ahubwo agomba kuba agusha ku ngingo. Uretse gusaba Yehova ubufasha no kumushimira kubera ukuri tuba twize, dukwiriye no kumusingiza kuko ari we dukesha izo nyigisho (Yes 54:13). Nanone dushobora gushyiramo amagambo agaragaza ko twishimira uwo mwigishwa tubikuye ku mutima, ndetse tukanagaragaza ko twishimira umuteguro Yehova akoresha (1 Tes 1:2, 3; 2:7, 8). Iyo dusabye Yehova guha umugisha imihati umwigishwa ashyiraho kugira ngo akurikize ibyo yiga, bishobora kumufasha gusobanukirwa akamaro ko ‘gukora iby’iryo jambo.’—Yak 1:22.
4. Ni izihe nyungu tubonera mu gusenga igihe tugiye gutangira icyigisho n’igihe tugiye kugisoza?
4 Gusenga igihe tugiye gutangira icyigisho n’igihe tugiye kugisoza biduhesha inyungu nyinshi. Bituma tubona imigisha ituruka ku Mana (Luka 11:13). Bituma dufatana uburemere icyigisho cy’Ijambo ry’Imana. Mu gihe umwigishwa ateze amatwi amasengesho yacu, na we aba yiga gusenga (Luka 6:40). Byongeye kandi, iyo tuvuze amasengesho agaragaza ko dukunda Imana tubikuye ku mutima kandi ko tuyishimira imico yayo itagereranywa, bishobora gufasha umwigishwa kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi.