Agasanduku k’ibibazo
◼ Ese umubwiriza yagombye gusenga igihe ayoborera icyigisho cya Bibiliya ku muryango?
Gutangiza icyigisho cya Bibiliya isengesho no kugisoza n’isengesho biduhesha imigisha myinshi. Iyo dusenga, dusaba Yehova umwuka we wera kugira ngo udufashe mu biganiro tugirana n’umwigishwa (Luka 11:13). Nanone kandi, isengesho rituma umwigishwa afatana icyigisho uburemere, rikanamwigisha uko na we yajya asenga (Luka 6:40). Ku bw’ibyo rero, ni byiza kujya dutangiza isengesho, kandi tukabikora vuba uko bishoboka kose. Ariko kubera ko imimerere iba itandukanye, uyoborera icyigisho cya Bibiliya ku muryango agomba kugira ubushishozi igihe afata umwanzuro wo kujya asenga mbere yo kukiyobora.
Kimwe mu bintu by’ingenzi agomba kuzirikana ni ahantu icyigisho kiyoborerwa. Niba hiherereye mu rugero runaka kandi icyigisho kikaba kimaze guhama, umubwiriza ashobora kujya atangiza icyigisho isengesho kandi akagisoza n’isengesho, ariko akabikorana amakenga. Icyakora, niba gusenga bishobora gutuma abahisi n’abagenzi babyibazaho cyangwa bikaba byabangamira umwigishwa, byaba byiza umubwiriza ategereje igihe icyigisho kizaba kiyoborerwa ahantu hiherereye kurushaho. Aho icyigisho cyaba kiyoborerwa hose, twagombye kugira ubushishozi mu gihe dufata umwanzuro wo kujya dutangiza icyigisho isengesho.—Reba Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Werurwe 2005, ku ipaji ya 4.