ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/03 p. 1
  • Kubwiriza mu matsinda bihesha ibyishimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubwiriza mu matsinda bihesha ibyishimo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Uko wakungukirwa n’itsinda ry’umurimo wo kubwiriza wifatanya na ryo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Amateraniro y’umurimo wo kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Iteraniro ry’Umurimo wo kubwiriza rigera ku ntego
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
  • Uburyo bukoreshwa mu kubwiriza ubutumwa bwiza
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 7/03 p. 1

Kubwiriza mu matsinda bihesha ibyishimo

1 Igihe Yesu yoherezaga abigishwa 70 kubwiriza, yababwiye ibyo bagombaga kuvuga, abashyira mu matsinda ya babiri babiri, abaha n’ifasi bagombaga kubwirizamo. Ibyo byatumye bagira ibyishimo (Luka 10:1-17). Muri iki gihe na bwo, kubwiriza mu matsinda bifasha abagize ubwoko bw’Imana kubona ibyo bakeneye no kugira gahunda, kandi bibatera inkunga yo gukora umurimo wo kubwiriza.

2 Abasaza bafata iya mbere: Abasaza bagira uruhare rw’ingenzi mu gufasha ababwiriza bose kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza. Umugenzuzi w’umurimo afata iya mbere mu gushyiraho gahunda yo kubwiriza mu mibyizi. Buri mugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo afite inshingano yo kugenzura uko umurimo ukorwa mu itsinda rye, cyane cyane mu mpera z’icyumweru. Rimwe na rimwe, iyo abagize itorero bose bahuriye hamwe kugira ngo bajye kubwiriza, wenda nka nyuma y’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, buri mugenzuzi w’icyigisho cy’igitabo agomba guhihibikanira ibyo abagize itsinda rye bakeneye.

3 “Neza uko bikwiriye, no muri gahunda”: Uyobora porogaramu yo kubwiriza agomba gutangirira igihe, kandi porogaramu yose ikamara iminota 10 cyangwa 15. Mbere yo gusoza n’isengesho, byaba byiza abanje guha buri mubwiriza uwo bari bujyane, akabaha n’ifasi bari bubwirizemo (uretse igihe abagenzuzi b’ibyigisho by’igitabo ari bo bari bubikore nk’uko byavuzwe haruguru). Iyo bigenze bityo, ntibiba bikiri ngombwa cyane ko ababwiriza bajya bafatira porogaramu mu mafasi, kuko ibyo bishobora gupfobya agaciro k’umurimo wacu. Nanone bihuje n’inama ya Pawulo igira iti “byose bikorwe neza uko bikwiriye, no muri gahunda” (1 Kor 14:40). Abantu bose baje kuri porogaramu yo kubwiriza bagombye kugira uruhare mu gutuma igenda neza, ibyo bakabikora binyuriye mu kuhagerera igihe, kumvira uyobora porogaramu, no kwihutira kujya mu ifasi yabo igihe basabwe kugenda.

4 Kubana twunze ubumwe: Gahunda yo kubwiriza mu matsinda iduha uburyo bwiza cyane bwo kumenyana n’abagize itorero. N’ubwo atari bibi gusezerana n’umuntu mbere y’igihe ko muri bujyane kubwiriza, nanone dushobora kubonera inyungu mu kujya kuri porogaramu yo kubwiriza nta muntu twabanje guhana na we gahunda. Hari igihe dushobora gusabwa kubwirizanya n’umuntu tutaziranye neza, bityo tukaba tuboneyeho uburyo bwo ‘kwagura’ urukundo rwacu.—2 Kor 6:11-13.

5 Kubwiriza mu matsinda bidutera inkunga kandi bigatuma tugira ubumwe, ‘tugafatanya gukorera ukuri’ (3 Yoh 8). Nimucyo tujye twifatanya mu buryo bwuzuye muri gahunda yo kubwiriza mu matsinda!

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze