Amatangazo
◼ Ibitabo bizatangwa mu kwezi k’Ukwakira: amagazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Mu gihe usubiye gusura, ujye ubaha igitabo Icyo Bibiliya yigisha, cyangwa ukurikije ibyo umuntu akeneye umuhe agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka kandi wihatire gutangiza icyigisho cya Bibiliya. Ugushyingo n’Ukuboza: Ushobora gutanga imwe mu nkuru z’Ubwami zikurikira: Yesu Kristo Ni Muntu Ki? (T-24), Mbese wifuza kumenya ukuri? (kt) n’Imibereho mu Isi Nshya y’Amahoro (T-15). Nubona umuntu ushimishijwe, uzamwereke uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa wifashishije igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa agatabo Tega Imana amatwi uzabeho iteka.