ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/12 p. 8
  • Uburyo bw’icyitegererezo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uburyo bw’icyitegererezo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Uburyo bw’icyitegererezo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 10/12 p. 8

Uburyo bw’icyitegererezo

Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya kuwa gatandatu wa mbere wo mu kwezi k’Ugushyingo

“Twese twishimira ubutegetsi bwiza. Wowe se ubona ari ubuhe butegetsi bushobora gukemura ibibazo by’abantu? [Reka asubize.] Dore icyo iyi gazeti ibivugaho.” Muhe igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 1 Ugushyingo, hanyuma musuzumire hamwe ibikubiye munsi y’agatwe gato ka mbere ko ku ipaji ya 16 kandi musome nibura umurongo w’Ibyanditswe umwe. Muhe amagazeti kandi muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzumira hamwe ikibazo gikurikiraho.

Umunara w’Umurinzi 1 Ugushyingo

“Turifuza kumenya icyo utekereza. Uwakubwira ngo ubaze Imana ikibazo kimwe, wayibaza iki? [Reka asubize.] Nk’uko Yesu yabivuze, ni byiza gushaka ibisubizo by’ibibazo twibaza. [Soma muri Matayo 7:7.] Iyi gazeti itanga ibisubizo bishingiye kuri Bibiliya by’ibi bibazo bitatu by’ingenzi.” Mwereke ibibazo biri ahagana hasi ku ipaji ya 3.

Nimukanguke! Ugushyingo

“Uyu munsi twiyemeje gusura imiryango kugira ngo tugire icyo tumarira abayigize. Muri iki gihe usanga imiryango igizwe n’umubyeyi umwe yarabaye myinshi. Ese ubona ari yo ihura n’ingorane nyinshi kurusha imiryango iba ifite ababyeyi bombi? [Reka asubize.] Ababyeyi benshi basanze iyi nama yo muri Bibiliya ari ingirakamaro. [Soma muri 2 Timoteyo 3:16.] Iyi gazeti ikubiyemo inama zafasha umubyeyi urera abana wenyine gusohoza iyo nshingano itoroshye.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze