Isubiramo ry’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi
Ibibazo bikurikira bizasuzumwa mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu cyumweru gitangira ku itariki ya 28 Ukuboza 2015. Itariki igaragaza igihe buri kibazo kigomba gusuzumirwaho yagiye igaragazwa, kugira ngo umuntu abe yakora ubushakashatsi mu gihe ategura ishuri buri cyumweru.
Ese Dawidi yaba yaricaga urw’agashinyaguro imbohe, nk’uko bamwe babitekereza iyo basomye ibivugwa mu 1 Ibyo ku Ngoma 20:3? [2 Ugu., w05 15/2 p. 27]
Ni iki cyatumye Dawidi agaragaza umuco wo kugira ubuntu, kandi se ni iki cyadufasha kumwigana (1 Ngoma 22:5)? [9 Ugu., w05 1/10 p. 11 par. 6]
Ni iki Dawidi yashakaga kuvuga igihe yabwiraga Salomo ati “umenye Imana ya so” (1 Ngoma 28:9)? [16 Ugu., w10 1/11 p. 30 par. 3, 7]
Ibyo Salomo yasabye biboneka mu 2 Ibyo ku Ngoma 1:10 bigaragaza ko yari muntu ki, kandi se gusuzuma amasengesho dutura Yehova byatugirira akahe kamaro (2 Ngoma 1:11, 12)? [23 Ugu., w05 1/12 p. 19 par. 5]
Dukurikije ibivugwa mu 2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30, ni ubuhe bushobozi Yehova yihariye, kandi se kuki tugomba kumubwira ibituri ku mutima byose mu masengesho tumutura (Zab 55:22)? [30 Ugu., w10 1/12 p. 11 par. 7]
Ni iki Asa yashingiyeho asenga asaba gutsinda ingabo zarushaga ize ubwinshi, kandi se ni iki twakwiringira tudashidikanya mu ntambara turwana yo mu buryo bw’umwuka (2 Ngoma 14:11)? [7 Uku., w12 15/8 p. 8 par. 6]
Ni mu buhe buryo ibyo Yehova yakoreye Umwami Yehoshafati igihe yakoraga igikorwa kitarangwa n’ubwenge bitwizeza ko adukunda, kandi se ibyo byagombye gutuma tubona abandi dute (2 Ngoma 19:3)? [14 Uku., w03 1/7 p. 17 par. 13; cl p. 244 par. 12]
Muri iki gihe, kuki tugomba ‘gushinga ibirindiro tukihagararira gusa,’ kandi se ibyo twabikora dute (2 Ngoma 20:17)? [21 Uku., w05 1/12 p. 21 par. 3; w03 1/6 p. 21 par. 15-16]
Ni uwuhe muburo udaciye ku ruhande dusanga mu 2 Ibyo ku Ngoma 21:20 uhereranye n’urupfu rwa Yehoramu? [21 Uku., w98 15/11 p. 32 par. 4]
Mu 2 Ibyo ku Ngoma 26:5 havuga ko ari nde wafashije Uziya wari ukiri muto gutinya Imana, kandi se ni mu buhe buryo abakiri bato bakungukirwa n’Abakristo bakuze bo mu itorero? [28 uku., w07 15/12 p. 10 par. 2, 4]