ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb16 Nzeri p. 2
  • Icyo wakora usanze abana bonyine mu rugo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo wakora usanze abana bonyine mu rugo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
  • Ibisa na byo
  • Gushimisha Umutima w’Ababyeyi Bawe
    Kwitegura Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango
  • Kuki abantu batacyubaha abagize umuryango?
    Nimukanguke!—2024
  • Babyeyi, mufashe abana banyu kugira ngo babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2018
  • Babyeyi, mutoze abana banyu mubigiranye urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo (2016)
mwb16 Nzeri p. 2

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Icyo wakora usanze abana bonyine mu rugo

Ababwiriza babiri babwiriza umugore n’umukobwa we

Mu gihe tugeze mu rugo maze tukahasanga abana gusa, tugomba guhita tubabaza niba ababyeyi bahari. Ibyo bigaragaza ko twubaha ubutware bwabo (Img 6:20). Nibaduha ikaze, tuzabyanga mu kinyabupfura. Niba ababyeyi badahari, dushobora kugaruka ikindi gihe.

Niba ari umwana mukuru, wenda ari mu kigero cy’imyaka irenga cumi n’itanu, na bwo tuba tugomba kumubaza niba ababyeyi be bahari. Mu gihe badahari, dushobora kumubaza niba ababyeyi be bajya bamureka akihitiramo ibitabo asoma. Niba babimwemerera, dushobora kumuha igitabo cyangwa tukamwereka urubuga rwa jw.org.

Mu gihe dusubiye gusura umwana wagaragaje ko ashimishijwe, tugomba kubanza kuvugana n’ababyeyi be. Ibyo bizatuma tubona uburyo bwo kubasobanurira impamvu turi aho, kandi tubereke inama za Bibiliya z’ingirakamaro kandi ziringirwa zigenewe imiryango (Zb 119:86, 138). Iyo twubashye ababyeyi, bibabera urugero rwiza kandi bashobora kutwemerera kujya tugeza ubutumwa bwiza ku bagize umuryango wabo.—1Pt 2:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze