Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’iteraniro ry’umurimo
3-9 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 1-6
“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose”
Girana na Yehova imishyikirano ya bugufi
UMWIGISHWA Yakobo yaranditse ati “mwegere Imana, na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Dawidi, umwanditsi wa Zaburi, na we aririmba agira ati “abatinya Yehova ni bo bagirana na we imishyikirano ya bugufi” (Zaburi 25:14, NW). Uko bigaragara, Yehova Imana yifuza ko twagirana na we imishyikirano ya bugufi. Icyakora, buri wese usenga Imana kandi akumvira amategeko yayo si ko byanze bikunze yumva afitanye na yo imishyikirano ya bugufi.
Bimeze bite se kuri wowe? Waba se ufitanye n’Imana imishyikirano ya bwite ya bugufi? Nta gushidikanya ko wifuza kurushaho kugirana na yo imishyikirano ya bugufi. Ni gute dushobora kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi? Ibyo byaba bisobanura iki kuri twe? Igice cya gatatu cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani gitanga ibisubizo.
Garagaza ineza yuje urukundo hamwe n’ukuri
Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera atangiza igice cya gatatu cy’Imigani amagambo agira ati “mwana wanjye ntukibagirwe ibyigisho byanjye: ahubwo umutima wawe ukomeze amategeko yanjye: kuko bizakungurira imyaka myinshi y’ubugingo bwawe, ukazarama, ndetse ukagira n’amahoro” (Imigani 3:1, 2). Kubera ko Salomo yanditse iyo nama ya kibyeyi ahumekewe n’Imana, mu by’ukuri ituruka kuri Yehova Imana kandi ni twe yerekezwaho. Aha ngaha, tugirwa inama yo kubahiriza ibyo twibutswa n’Imana—amategeko yayo, cyangwa inyigisho zayo—byanditswe muri Bibiliya. Nitubigenza dutyo, ‘tuzungurirwa imyaka myinshi y’ubugingo bwacu.’ Ni koko, ndetse no muri iki gihe dushobora kugira imibereho y’amahoro kandi dushobora kwirinda kwiruka inyuma y’ibintu byadushyira mu kaga ko gukenyuka, akenshi gakunda kugwirira inkozi z’ibibi. Byongeye kandi, dushobora kugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka mu isi nshya y’amahoro.—Imigani 1:24-31; 2:21, 22.
Salomo akomeza agira ati “imbabazi n’umurava [“ineza yuje urukundo n’ukuri,” “NW”] bye kukuvaho: ubyambare mu ijosi, ubyandike ku nkingi z’umutima wawe. Ni bwo uzagira umugisha n’ubwenge nyakuri mu maso y’Imana n’abantu.”—Imigani 3:3, 4.
Ijambo ryo mu rurimi rw’umwimerere ryahinduwemo “ineza yuje urukundo,” rishobora nanone guhindurwamo “urukundo rudahemuka” kandi rikubiyemo ubudahemuka no gushyira hamwe. Mbese, twaba twariyemeje tumaramaje gukomeza kwizirika kuri Yehova uko byagenda kose? Twaba se tugaragaza ineza yuje urukundo mu mishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera? Mbese, duhatanira gukomeza kugirana na bo imishyikirano ya bugufi? Mu mishyikirano tugirana na bo buri munsi, mbese, buri gihe ‘itegeko ry’ururimi rwacu riva ku rukundo’ ndetse no mu mimerere igoranye?—Imigani 31:26.
Kubera ko Yehova afite ineza yuje urukundo mu buryo busesuye, ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Niba twaricujije ibyaha twakoze kera kandi tukaba turimo dutunganyiriza ibirenge byacu inzira binyuramo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko “iminsi yo guhemburwa” izaza ituruka kuri Yehova (Ibyakozwe 3:19). Mbese, ntitwagombye kwigana Imana yacu tubabarira abandi ibyaha byabo?—Matayo 6:14, 15.
Yehova ni “Imana y’ukuri,” kandi yifuza ko abifuza kugirana na we imishyikirano ya bugufi baba abantu bakoresha “ukuri” (Zaburi 31:5, NW). Mu by’ukuri se, twakwitega ko Yehova atubera Incuti turamutse dufite imibereho y’amaharakubiri—tukagira ukuntu twitwara igihe turi kumwe n’Abakristo hanyuma tukitwara ukundi mu gihe batatureba—kimwe n’“abatagira umumaro” b’indyarya zihishira (Zaburi 26:4)? Mbega ukuntu ibyo byaba ari ubupfapfa, kubera ko “byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso” ya Yehova!—Abaheburayo 4:13.
Ineza yuje urukundo n’ukuri bigomba kubonwa ko ari iby’agaciro cyane nk’umukufi w’agaciro katagereranywa ‘twambara mu ijosi,’ kubera ko bidufasha ‘kugira umugisha mu maso y’Imana n’abantu.’ Ntitugomba kugaragaza iyo mico inyuma gusa, ahubwo tugomba no kuyandika ubudasibangana ‘ku nkingi z’imitima yacu,’ ikaba kimwe mu bigize kamere yacu bishinze imizi.
Ihingemo kwiringira Yehova byimazeyo
Umwami w’umunyabwenge akomeza agira ati “wiringire Uwiteka n’umutima wawe wose, we kwishingikiriza ku buhanga bwawe: uhore umwemera mu migendere yawe yose, na we azajya akuyobora inzira unyuramo.”—Imigani 3:5, 6.
Nta gushidikanya, dukwiriye kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye. Kubera ko ari Umuremyi, “afite imbaraga nyinshi” kandi ni we Soko y’“imbaraga” (Yesaya 40:26, 29). Ashoboye gusohoza ibyo yagambiriye byose. N’ikimenyimenyi, izina rye ubwaryo, rifashwe uko ryakabaye risobanurwa ngo “Atuma Biba,” kandi rituma tugira icyizere cy’uko afite ubushobozi bwo gusohoza ibyo yasezeranyije! Kuba ‘Imana itabasha kubeshya’ bituma yo ubwayo iba intangarugero mu buryo buhebuje mu birebana n’ukuri (Abaheburayo 6:18). Umuco wayo w’ingenzi ni urukundo (1 Yohana 4:8). ‘Ikiranuka mu nzira zayo zose, ni inyarukundo mu mirimo yayo yose’ (Zaburi 145:17). Niba tudashobora kwiringira Imana, ni nde wundi dushobora kwiringira? Birumvikana ko kugira ngo twihingemo umuco wo kumwiringira, tugomba ‘gusogongera, tukamenya yuko Uwiteka agira neza,’ binyuriye mu gushyira mu bikorwa mu mibereho yacu ya bwite ibyo twiga muri Bibiliya, kandi tugatekereza ku byiza bituruka kuri byo.—Zaburi 34:8.
Ni gute dushobora ‘kwemera [Yehova] mu migendere yacu yose’? Umwanditsi wa Zaburi wahumekewe agira ati “nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze” (Zaburi 77:12). Kubera ko Imana itaboneka, gutekereza ku bihereranye n’imirimo yayo ikomeye no ku byo yagiye igirira ubwoko bwayo ni iby’ingenzi kugira ngo tugirane na yo imishyikirano ya bugufi.
Nanone kandi, isengesho ni uburyo bw’ingenzi bwo kwemera Yehova. Umwami Dawidi iteka yajyaga atakira Yehova “umunsi ukīra” (Zaburi 86:3). Incuro nyinshi, Dawidi yasengaga ijoro ryose, nk’igihe yari yarahungiye mu butayu (Zaburi 63:6, 7). Intumwa Pawulo yatugiriye inama igira iti “musengeshe [u]mwuka iteka” (Abefeso 6:18). Mbese, dusenga incuro zingana iki? Mbese, twishimira kugirana n’Imana ikiganiro kivuye ku mutima mu buryo bwa bwite? Mbese mu gihe tugeze mu mimerere igoye, turayinginga kugira ngo idufashe? Twaba se tuyishakiraho ubuyobozi tubivanye ku mutima mbere yo gufata imyanzuro ikomeye? Amasengesho avuye ku mutima dutura Yehova atuma adukunda. Kandi dufite icyizere cy’uko azumva amasengesho yacu kandi ‘akatuyobora inzira tunyuramo.’
Mbega ukuntu byaba ari ubupfapfa turamutse ‘twishingikirije ku buhanga bwacu’ cyangwa se ubw’abantu b’ibikomerezwa b’isi mu gihe dushobora kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye! Salomo agira ati “ntiwishime ubwenge bwawe.” Ibinyuranye n’ibyo, atanga inama agira ati “ujye wubaha Uwiteka, kandi uve mu byaha; bizatera umubiri wawe kuba mutaraga, ukagira imisokoro mu magufwa yawe” (Imigani 3:7, 8). Gutinya Imana mu buryo buhesha ubuzima twanga kuyibabaza, ni byo bigomba kugenga ibikorwa byacu byose, ibitekerezo n’ibyiyumvo byacu. Uko gutinya kurangwa no kubaha kuturinda gukora ibibi kandi gukiza mu buryo bw’umwuka kukanatugarurira ubuyanja.
Jya uha Yehova ibyiza cyane kuruta ibindi byose
Ni mu buhe buryo bundi dushobora kugirana n’Imana imishyikirano ya bugufi? Umwami atanga amabwiriza agira ati “wubahishe Uwiteka ubutunzi bwawe [“ibintu byawe by’agaciro,” “NW”]. N’umuganura w’ibyo wunguka byose” (Imigani 3:9). Kubaha Yehova bisobanura kumugaragariza icyubahiro mu rugero ruhanitse no kumusingiza mu ruhame binyuriye mu kwifatanya mu murimo wo gutangariza mu ruhame izina rye kandi tukawushyigikira. Ibintu by’agaciro twubahisha Yehova ni igihe cyacu, ubuhanga, imbaraga n’ubutunzi byacu. Ibyo bigomba kuba imiganura—ni ukuvuga ibyiza cyane kuruta ibindi byose dutunze. Mbese, uburyo dukoresha ibyo dutunze ntibwagombye kugaragaza icyemezo twafashe cyo ‘kubanza gushaka Ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo’?—Matayo 6:33.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Imigani
Ibibazo bishingiye ku Byanditswe byashubijwe:
1:7; 9:10—Ni mu buhe buryo gutinya Yehova ari “ishingiro ryo kumenya” n’“ishingiro ry’ubwenge”? Kubera ko Yehova ari we waremye ibintu byose kandi akaba ari we wanditse Bibiliya, abantu batamutinya ntibashobora kugira ubumenyi (Abaroma 1:20; 2 Timoteyo 3:16, 17). Ni we Soko y’ubumenyi nyakuri bwose. Ku bw’ibyo, kugira ngo umuntu agire ubumenyi, agomba kubanza gutinya Yehova. Gutinya Imana kandi, ni ishingiro ry’ubwenge kubera ko nta umuntu wagira ubwenge adafite ubumenyi. Ikindi nanone, umuntu udatinya Yehova ntashobora gukoresha ubumenyi ubwo ari bwo bwose yaba afite ngo yubahishe Umuremyi.
it-2 180
Ubumenyi
Isoko y’ubumenyi. Yehova ni we Soko y’ibanze y’ubumenyi. Ni we dukesha ubuzima, kandi ntitwagira ubumenyi tutariho (Zb 36:9; Ibk 17:25, 28). Nanone kandi, Imana ni yo yaremye byose. Ni yo mpamvu iyo abantu bitegereje ibyo yaremye, bibigisha byinshi (Ibh 4:11; Zb 19:1, 2). Ikindi kandi, Imana yandikishije ijambo ryayo ryahumetswe, rifasha abantu kumenya ibyo ishaka n’imigambi yayo (2Tm 3:16, 17). Bityo rero, Yehova ni we ubumenyi nyakuri bwose bukomokaho. Umuntu wese ushaka ubwo bumenyi agomba gutinya Imana, kuko bimurinda kuyibabaza. Gutinya Imana ni yo ntangiriro yo kugira ubumenyi (Img 1:7). Abayitinya bagira ubumenyi nyakuri, ariko abatayishingikirizaho bafata imyanzuro mibi bahereye ku buryo babona ibintu.
Rinda izina ryawe
UMUGABO ukora ibishushanyo mbonera by’amazu meza yihesha izina ko ari umuhanga mu gukora ibishushanyo mbonera. Umukobwa ubona amanota meza ku ishuri amenyekana ko ari umunyeshuri w’umuhanga. Ndetse n’umuntu utagira icyo akora ashobora kwihesha izina akitwa umunebwe. Bibiliya itsindagiriza akamaro ko kwihesha izina ryiza, igira iti “izina ryiza ririfuzwa cyane kurusha ubutunzi bwinshi, kuvugwa neza biruta ifeza na zahabu.”—Imigani 22:1, An American Translation.
Izina ryiza riboneka binyuriye ku dukorwa duto duto twinshi dukorwa mu gihe kirekire. Icyakora, igikorwa kimwe cy’ubupfapfa kirahagije kugira ngo turyangize. Urugero, igikorwa kimwe gusa cyo kwitwara nabi mu bihereranye n’ibitsina gishobora kwandavuza izina ryiza. Mu gice cya 6 cy’igitabo cya Bibiliya cy’Imigani, Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera atanga umuburo wo kwirinda imyifatire n’ibikorwa bishobora konona izina ryacu ndetse bikaba byakwangiza imishyikirano dufitanye na Yehova Imana. Muri ibyo harimo indahiro zitatekerejweho, ubunebwe, uburiganya n’ubusambanyi—ahanini bikaba ari ibintu Yehova yanga urunuka. Kumvira iyo nama bizadufasha kurinda izina ryacu ryiza.
Ikize indahiro z’ubupfapfa
Igice cya 6 cy’Imigani kibimburirwa n’amagambo agira ati “mwana wanjye, niba wishingiye umuturanyi wawe, cyangwa ukarahirira ko wishingiye umunyamahanga, uba ufashwe n’indahiro warahiye, ukaba uboshywe n’amagambo y’ururimi rwawe. Noneho, mwana wanjye, genza utya, kandi wikize, ubwo waguye mu maboko y’umuturanyi wawe; genda wicishe bugufi, umwinginge.”—Imigani 6:1-3.
Uwo mugani utugira inama yo kwirinda kwivanga mu bikorwa by’ubucuruzi by’abandi, cyane cyane by’abanyamahanga. Ni koko, Abisirayeli bagombaga ‘[gufasha] mwene wabo wakennye, akananizwa gukora n’intege nke’ (Abalewi 25:35-38). Ariko kandi, Abisirayeli bamwe na bamwe babaga bashaka gukora imishinga, bagiye bishora mu mishinga y’ubucuruzi ijegajega bakeka ko ishobora kubazanira inyungu nyinshi, maze bagahabwa inkunga y’amafaranga binyuriye mu kwemeza abandi ko bagomba ‘kubishingira,’ bityo bagatuma abo baryozwa uwo mwenda. Imimerere nk’iyo ishobora kuvuka muri iki gihe. Urugero, ibigo bishinzwe iby’amafaranga bishobora gusaba umuntu ko yazana umwishingira agashyira umukono ku nyandiko mbere y’uko bemera gutanga inguzanyo babona ko ishobora kutazishyurwa. Mbega ukuntu byaba bidahuje n’ubwenge ko umuntu yakwiyemeza kubikorera abandi ahubutse! Impamvu ni uko bishobora kudushyira mu mutego w’amafaranga, ndetse bigatuma tugira izina ribi mu mabanki no ku bandi bantu batanga inguzanyo!
Bite se mu gihe twaba turi mu mimerere iruhije bitewe no kuba twarakoze igikorwa cyasaga n’aho ari icy’ubwenge ku ncuro ya mbere ariko mu gihe tugenzuye neza tugasanga cyari icy’ubupfapfa? Inama tugirwa ni iyo gufasha hasi ubwibone maze ‘tukinginga’ mugenzi wacu dukomeje—tukamusaba imbabazi ubutarambirwa. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tugorore ibintu. Igitabo kimwe gitanga ibisobanuro kigira kiti “koresha uburyo bushoboka bwose kugeza ubwo wumvikanye n’uwo mufitanye ikibazo kandi kugeza ubwo mukemuye icyo kibazo, kugira ngo amafaranga muba mwaremeye kuzishyura atazakubarwaho cyangwa akabarwa ku bawe.” Kandi ibyo bigomba gukorwa mu maguru mashya, kubera ko umwami yongeraho ati “ntureke amaso yawe agoheka, ntuhunikire; ikize nk’isirabo iva mu maboko y’umuhigi, nk’inyoni iva mu kuboko k’umutezi” (Imigani 6:4, 5). Byarushaho kuba byiza umuntu yifashe ntiyiyemeze ibintu bidahuje n’ubwenge igihe bishoboka aho kugira ngo bimugushe mu mutego.
Ba umuntu ugira umwete nk’ikimonyo
Salomo atanga inama agira ati “wa munyabute we, sanga ikimonyo; witegereze uko kigenza, kandi ugire ubwenge.” Ni ubuhe bwenge dushobora kwigira ku migenzereze y’agakoko gato nk’ikimonyo? Umwami asubiza agira ati “ntikigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja; ariko gihunika ibiryo byacyo mu cyi; kandi mu isarura kikishakira ibigitunga.”—Imigani 6:6-8.
Ibimonyo bigira gahunda mu buryo butangaje kandi bishyira hamwe mu buryo bugaragara. Bikorakoranya ibizabitunga mu gihe kiri imbere bibitojwe n’ubugenge butewe muri kamere yabyo. ‘Ntibigira umutware cyangwa igisonga cyangwa shebuja.’ Ni iby’ukuri ko bigira umwamikazi, ariko ni umwamikazi mu buryo bw’uko gusa atera amagi kandi akaba ari nyina w’ikiguri. Nta mategeko atanga. N’ubwo ibimonyo bitagira umuyobozi ubihoza ku nkeke cyangwa umugenzuzi ukurikirana ibyo bikora, bikomeza kwikorera akazi kabyo nta gucogora.
None se kimwe n’ikimonyo, natwe ntitwagombye kuba abanyamwete? Gukorana umwete no guhatanira kurushaho kunoza umurimo wacu bitubera byiza twaba ducungwa cyangwa tudacungwa. Ni koko, igihe turi ku ishuri, ku kazi n’igihe twifatanya mu mirimo y’iby’umwuka, twagombye gukora uko dushoboye kose. Nk’uko ikimonyo cyungukirwa n’umwete kigira, ni na ko Imana yifuza ko ‘tunezezwa n’ibyiza by’imirimo yacu yose’ (Umubwiriza 3:13, 22; 5:18). Umutimanama ukeye no kunyurwa mu buryo bwa bwite ni zo ngororano dukesha gukorana umwete.—Umubwiriza 5:12.
Salomo yakoresheje ibibazo bibiri bibyutsa amatsiko kugira ngo agerageze kuvana umunebwe mu bunebwe bwe, agira ati “uzasinzira ugez[e] ryari, wa munyabute we? Uzakanguka ryari?” Mu kwigana amagambo avugwa n’umunebwe, umwami yongeraho ati “ ‘henga nsinzire gato; nihweture kanzinya; kandi nipfunyapfunye nsinzire’; nuko ubukene buzakugeraho nk’umwambuzi, n’ubutindi bugutere nk’ingabo” (Imigani 6:9-11). Mu gihe umunebwe aba yigaramiye aho, ubukene bumufata bufite umuvuduko nk’uw’umwambuzi, kandi ubutindi bukamutera bumeze nk’umuntu witwaje intwaro. Imirima y’umunebwe ntitinda kurara kandi ikuzura ibyatsi by’ibisura (Imigani 24:30, 31). Umushinga we w’ubucuruzi uhomba mu gihe gito. Umukoresha yakwihanganira umunebwe akageza ryari? Kandi se umunyeshuri ugira ubunebwe cyane ku buryo adashobora kwiga yakwitega kugira amanota meza mu ishuri?
Ba inyangamugayo
Mu kugaragaza indi myifatire ituma umuntu avugwa nabi muri rubanda kandi ikonona imishyikirano afitanye n’Imana, Salomo yakomeje agira ati “umuntu w’ikiburaburyo, umuntu w’inkozi y’ibibi, ni we ugendana umunwa ugoreka; akicirana amaso, akavugisha ibirenge, agacisha amarenga intoki ze; umutima we urimo ubugoryi, ahorana imigambi yo gukora ibibi. Akabiba ibiteranya.”—Imigani 6:12-14.
Ayo magambo asobanura uko umuntu uriganya ameze. Akenshi umubeshyi agerageza guhisha ko atavugisha ukuri. Mu buhe buryo? Ntabikora binyuriye gusa ku gukoresha “umunwa ugoreka,” ahubwo nanone akoresha ibimenyetso by’umubiri. Intiti imwe igira iti “ibimenyetso by’umubiri, imivugire, ndetse n’ibimenyetso biranga mu maso ni uburyo umuntu ategura bwo kubeshya; inyuma y’agasura kagaragaza umutima utaryarya haba hihishe umutima wononekaye n’umwuka wo kubiba amacakubiri.” Bene uwo mugabo w’ikiburaburyo acura imigambi mibi kandi igihe cyose akabiba ibiteranya. Ni gute bizamugendekera?
10-16 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 7-11
“Umutima wawe ntugateshuke”
“Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho”
Salomo akomeza agira ati “ubihambire [amategeko yanjye] ku ntoki zawe; ubyandike ku nkingi z’umutima wawe” (Imigani 7:3). Nk’uko intoki ziba imbere y’amaso yacu mu buryo bugaragara cyane kandi zikaba ari iz’ingenzi mu gusohoza imigambi yacu, amasomo umuntu yiga binyuriye mu guhabwa uburere bushingiye ku Byanditswe cyangwa kugira ubumenyi bwa Bibiliya agomba guhora atwibutsa kandi akatuyobora mu byo dukora byose. Tugomba kuyandika ku nkingi z’umutima wacu, tukayagira kimwe mu bigize kamere yacu.
Umwami ntiyibagiwe akamaro k’ubwenge n’ubuhanga, yatanze inama igira iti “ubwire Bwenge, uti ‘uri mushiki wanjye,’ n’ubuhanga ubwite incuti yawe” (Imigani 7:4). Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi butangwa n’Imana mu buryo bukwiriye. Twagombye gukunda ubwenge nka mushiki wacu ukundwa cyane. Ubuhanga ni iki? Ni ubushobozi bwo kureba uko ikibazo giteye, maze ugasobanukirwa ibyacyo binyuriye mu kwiyumvisha aho ibice bikigize bihuriye n’icyo kibazo muri rusange. Ubuhanga bugomba kutuba hafi cyane nk’incuti magara.
Kuki twagombye gukomera ku nyigisho zishingiye ku Byanditswe kandi tukihingamo kwiyegereza cyane ubwenge n’ubuhanga? Ni ukugira ngo “bi[tu]rinde umugore w’inzaduka, n’umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye” (Imigani 7:5). Ni koko, kubigenza dutyo bizaturinda inzira ziryohereye kandi zireshya z’umunyamahanga—ni ukuvuga umuntu wiyandarika.
Umusore ahura n’‘umugore w’incakura’
Hanyuma umwami wa Isirayeli avuga ibintu we ubwe yari arimo yirebera ati “nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye; ndunguruka; nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, mbona umusore utagira umutima; anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, ari mu kabwibwi, bugorobye, ageza mu mwijima w’igicuku.”—Imigani 7:6-9.
Idirishya Salomo yareberagamo hanze ryari rifite utubambano—uko bigaragara tukaba twari dukozwe mu duti tugororotse, kandi wenda turiho ibishushanyo bihambaye. Uko umucyo wo mu kabwibwi ugenda ukendera, ni na ko mu mihanda bugenda buhumana. Yabonye umusore ushobora kwibasirwa mu buryo bwihariye. Kubera ko atarangwa n’ubushishozi kandi akaba adashobora kwiyumvisha ibintu neza, ntagira umutima. Birashoboka ko yaba azi abantu batuye muri ako karere abo ari bo, n’ibishobora kumubaho aho ngaho. Uwo musore yaraje agera hafi y’ “inzira ikikiye ikibero cy’inzu” y’umugore, mu nzira igana ku nzu ye. Uwo ni nde? Umwuga we ni uwuhe?
Umwami wari urimo abyitegereza yakomeje agira ati “maze umugore a[ra]musanganira, yambaye imyambaro y’abamaraya, kandi afite umutima w’ubucakura; ni umugore usamara, kandi ntiyifata; ibirenge bye ntibirenga mu nzu ye. Rimwe aba ari mu mayira, ubundi aba ari mu maguriro; kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose.”—Imigani 7:10-12.
Imyambarire y’uwo mugore ivuga byinshi ku bihereranye n’uwo ari we (Itangiriro 38:14, 15). Ntiyambaye mu buryo burangwa no kwiyoroshya, yambaye nk’indaya. Byongeye kandi, afite umutima w’ubucakura—ubwenge bwe “burariganya,” kandi afite intego yo “gukoresha amayeri” (An American Translation; New International Version). Arasamara kandi ntiyifata, avuga utugambo twinshi kandi ni indakoreka, arasakuza kandi ntakurwa ku izima, ni imbambare kandi arahangara. Aho kuguma imuhira, ahitamo kujya mu maguriro, agategerereza mu mahuriro y’imihanda kugira ngo acakire umuhigo we. Aba ategereje umuntu umeze nk’uriya musore.
‘Akarimi kareshya’
Nuko uwo musore ahuye n’umugore ufite imyifatire y’akahebwe, ufite imigambi y’amayeri. Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarashishikaje Salomo! Yagize ati “nuko aramufata, aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati ‘mfite ibitambo by’uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. Ni cyo gitumye nza kugusanganira, nshaka cyane kureba mu maso hawe; none ndakubonye.’”—Imigani 7:13-15.
Iminwa y’uwo mugore irashyeshya. Ahagarara adafite imbebya, akavuga amagambo ye afite icyizere. Ikintu cyose ajya kukivuga yabanje kugitekerezaho abigiranye ubwitonzi kugira ngo areshye uwo musore. Mu kuvuga ko uwo munsi afite ibitambo by’uko ari amahoro, kandi ko yahiguye imihigo ye, aba yibonekeza ko ari umukiranutsi, yumvikanisha ko na we ari umuntu w’umwuka. Mu rusengero rw’i Yerusalemu, ibitambo by’uko umuntu ari amahoro byabaga bigizwe n’inyama, ifu, amavuta na vino (Abalewi 19:5, 6; 22:21; Kubara 15:8-10). Kubera ko uwatanze igitambo yashoboraga gufata umugabane ku gitambo cy’uko ari amahoro akawusangira n’umuryango we, muri ubwo buryo yari arimo yumvikanisha ko mu nzu ye harimo ibyokurya n’ibyo kunywa bitubutse. Icyo ashaka kuvuga kirumvikana neza: uwo musore yari bwishimishe aho ngaho. Uwo mugore yavuye mu nzu ye ari nta kindi kimuzanye, azanywe no kumushakisha. Mbega ukuntu byaba bibabaje—haramutse hagize umuntu uwo ari we wese wemera ibintu nk’ibyo! Intiti imwe mu bya Bibiliya yagize iti “ni iby’ukuri ko yari yaje gushaka umuntu runaka, ariko se mu by’ukuri yari yaje gushaka uwo musore nyir’izina? Umuntu w’umupfapfa—wenda umeze nk’uwo musore—ni we wenyine wakwemera amagambo y’uwo mugore.”
Igihe uwo mugore washakaga kureshya yari amaze kwimeza neza binyuriye ku myambarire ye, ku tugambo twe dushyeshya, kumuhobera mu buryo bususurutse no kumwumvisha ku buryohe bw’iminwa ye, yamwijeje ko ari bwumve ibihumura neza. Yagize ati “uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, bidozweho amabara y’ubudodo bwo mu Egiputa. Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, ishangi n’umusagavu na mudarasini” (Imigani 7:16, 17). Yari yashashe uburiri bwe mu buryo buteye amabengeza abushyiraho ubudodo bw’amabara bwo mu Egiputa kandi abushyiraho ibihumura, abushyiraho imibavu y’akataraboneka y’ishangi, umusagavu na mudarasini.
Yakomeje agira ati “ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, twinezeze mu byo urukundo.” Arimo aramutumirira ikintu kirenze ibyo gusangira ibyokurya bishimishije bari bombi. Arimo aramusezeranya ko bari bwishimire imibonano mpuzabitsina. Kuri uwo musore, ibyo arimo ahamagarirwa ni ibintu biri butume yimara amatsiko yishora mu bintu bimukururira akaga kandi bishishikaje! Kugira ngo arusheho kumutera inkunga yo kwemera, yongeyeho ati “kuko umugabo wanjye atari imuhira; yazindukiye mu rugendo rwa kure. Yajyanye uruhago rw’impiya; kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha” (Imigani 7:18-20). Yamwijeje ko bari kuba bafite umutekano wose kubera ko umugabo we yari yaragiye mu rugendo rw’ubucuruzi, kandi akaba yari yitezweho kutazagaruka mbere y’igihe runaka. Mbega ukuntu ari umuhanga mu gushuka uwo musore! “Nuko amushukisha akarimi ke kareshya; amukuruza kuryarya k’ururimi rwe” (Imigani 7:21). Byari gusaba umuntu ufite imbaraga mu by’umuco nk’iza Yozefu kugira ngo ananire amoshya y’icyo gishuko (Itangiriro 39:9, 12). Mbese, uwo musore afite izo mbaraga?
“Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho”
Umwami wari urimo abyitegereza yakomeje agira ati “maze umugore a[ra]musanganira, yambaye imyambaro y’abamaraya, kandi afite umutima w’ubucakura; ni umugore usamara, kandi ntiyifata; ibirenge bye ntibirenga mu nzu ye. Rimwe aba ari mu mayira, ubundi aba ari mu maguriro; kandi ategera mu mahuriro y’inzira yose.”—Imigani 7:10-12.
Imyambarire y’uwo mugore ivuga byinshi ku bihereranye n’uwo ari we (Itangiriro 38:14, 15). Ntiyambaye mu buryo burangwa no kwiyoroshya, yambaye nk’indaya. Byongeye kandi, afite umutima w’ubucakura—ubwenge bwe “burariganya,” kandi afite intego yo “gukoresha amayeri” (An American Translation; New International Version). Arasamara kandi ntiyifata, avuga utugambo twinshi kandi ni indakoreka, arasakuza kandi ntakurwa ku izima, ni imbambare kandi arahangara. Aho kuguma imuhira, ahitamo kujya mu maguriro, agategerereza mu mahuriro y’imihanda kugira ngo acakire umuhigo we. Aba ategereje umuntu umeze nk’uriya musore.
‘Akarimi kareshya’
Nuko uwo musore ahuye n’umugore ufite imyifatire y’akahebwe, ufite imigambi y’amayeri. Mbega ukuntu ibyo bigomba kuba byarashishikaje Salomo! Yagize ati “nuko aramufata, aramusoma, avugana na we adafite imbebya, ati ‘mfite ibitambo by’uko ndi amahoro; uyu munsi nahiguye imihigo yanjye. Ni cyo gitumye nza kugusanganira, nshaka cyane kureba mu maso hawe; none ndakubonye.’ ”—Imigani 7:13-15.
Iminwa y’uwo mugore irashyeshya. Ahagarara adafite imbebya, akavuga amagambo ye afite icyizere. Ikintu cyose ajya kukivuga yabanje kugitekerezaho abigiranye ubwitonzi kugira ngo areshye uwo musore. Mu kuvuga ko uwo munsi afite ibitambo by’uko ari amahoro, kandi ko yahiguye imihigo ye, aba yibonekeza ko ari umukiranutsi, yumvikanisha ko na we ari umuntu w’umwuka. Mu rusengero rw’i Yerusalemu, ibitambo by’uko umuntu ari amahoro byabaga bigizwe n’inyama, ifu, amavuta na vino (Abalewi 19:5, 6; 22:21; Kubara 15:8-10). Kubera ko uwatanze igitambo yashoboraga gufata umugabane ku gitambo cy’uko ari amahoro akawusangira n’umuryango we, muri ubwo buryo yari arimo yumvikanisha ko mu nzu ye harimo ibyokurya n’ibyo kunywa bitubutse. Icyo ashaka kuvuga kirumvikana neza: uwo musore yari bwishimishe aho ngaho. Uwo mugore yavuye mu nzu ye ari nta kindi kimuzanye, azanywe no kumushakisha. Mbega ukuntu byaba bibabaje—haramutse hagize umuntu uwo ari we wese wemera ibintu nk’ibyo! Intiti imwe mu bya Bibiliya yagize iti “ni iby’ukuri ko yari yaje gushaka umuntu runaka, ariko se mu by’ukuri yari yaje gushaka uwo musore nyir’izina? Umuntu w’umupfapfa—wenda umeze nk’uwo musore—ni we wenyine wakwemera amagambo y’uwo mugore.”
Igihe uwo mugore washakaga kureshya yari amaze kwimeza neza binyuriye ku myambarire ye, ku tugambo twe dushyeshya, kumuhobera mu buryo bususurutse no kumwumvisha ku buryohe bw’iminwa ye, yamwijeje ko ari bwumve ibihumura neza. Yagize ati “uburiri bwanjye nabushasheho ibidarafu byoroshye, bidozweho amabara y’ubudodo bwo mu Egiputa. Uburiri bwanjye nabuminjagiyeho ibihumura neza, ishangi n’umusagavu na mudarasini” (Imigani 7:16, 17). Yari yashashe uburiri bwe mu buryo buteye amabengeza abushyiraho ubudodo bw’amabara bwo mu Egiputa kandi abushyiraho ibihumura, abushyiraho imibavu y’akataraboneka y’ishangi, umusagavu na mudarasini.
Yakomeje agira ati “ngwino dusohoze urukundo rwacu tugeze mu gitondo, twinezeze mu byo urukundo.” Arimo aramutumirira ikintu kirenze ibyo gusangira ibyokurya bishimishije bari bombi. Arimo aramusezeranya ko bari bwishimire imibonano mpuzabitsina. Kuri uwo musore, ibyo arimo ahamagarirwa ni ibintu biri butume yimara amatsiko yishora mu bintu bimukururira akaga kandi bishishikaje! Kugira ngo arusheho kumutera inkunga yo kwemera, yongeyeho ati “kuko umugabo wanjye atari imuhira; yazindukiye mu rugendo rwa kure. Yajyanye uruhago rw’impiya; kandi azagaruka mu mboneko z’ukwezi gutaha” (Imigani 7:18-20). Yamwijeje ko bari kuba bafite umutekano wose kubera ko umugabo we yari yaragiye mu rugendo rw’ubucuruzi, kandi akaba yari yitezweho kutazagaruka mbere y’igihe runaka. Mbega ukuntu ari umuhanga mu gushuka uwo musore! “Nuko amushukisha akarimi ke kareshya; amukuruza kuryarya k’ururimi rwe” (Imigani 7:21). Byari gusaba umuntu ufite imbaraga mu by’umuco nk’iza Yozefu kugira ngo ananire amoshya y’icyo gishuko (Itangiriro 39:9, 12). Mbese, uwo musore afite izo mbaraga?
“Nk’ikimasa kigiye kubagwa”
Salomo yagize ati “aherako aramukurikira, nk’ikimasa kigiye kubagwa, cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa. Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, itazi ko yategewe ubugingo bwayo.”—Imigani 7:22, 23.
Uwo musore yumvise atashobora kwanga iryo tumira. Kubera ko nta mutima agira, yamwomye mu nyuma “nk’ikimasa kigiye kubagwa.” Kimwe n’uko umuntu baboshye adashobora gucika igihano cye, ni na ko uwo musore agiye kugushwa mu cyaha. Ntabona akaga ibyo byose bishobora kumuteza “kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,” ni ukuvuga ko ari ukugeza igihe azagirira ibikomere bishobora kumwica. Urupfu rushobora kuba ari urupfu rw’umubiri mu buryo bw’uko yitegera indwara zica zandurira mu myanya ndangabitsina. Nanone kandi, icyo gikomere gishobora kumwica mu buryo bw’umwuka; ‘yategewe ubugingo bwe.’ We wese uko yakabaye hamwe n’ubuzima bwe bazagerwaho n’ingaruka mu buryo bukomeye, kandi yakoze icyaha gikomeye ku Mana. Muri ubwo buryo, yihutira kugwa mu nzara z’urupfu nk’uko inyoni yihutira kugwa mu mutego!
“Ntukayobere mu migenzereze ye”
Mu gihe umwami w’umunyabwenge yakuraga isomo ku byo yari amaze kubona, yateye inkunga abasomyi be ati “none rero, bahungu banjye, muntegere amatwi, kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye. Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze; ntukayobere mu migenzereze ye; kuko yagushije benshi abakomeretsa; ni ukuri, abo yishe ni umutwe w’ingabo munini. Inzu ye ni inzira igana ikuzimu, imanuka ijya mu buturo bw’urupfu.”—Imigani 7:24-27.
Uko bigaragara, inama duhabwa na Salomo ni iyo kwitaza inzira ziganisha ku rupfu z’umuntu wiyandarika kugira ngo ‘dukunde tubeho’ (Imigani 7:2). Mbega ukuntu iyo nama ihuje n’iki gihe turimo! Rwose, ni ngombwa kwirinda uturere tubamo abantu baba bubikiriye bategereje gucakira umuhigo wabo. Kuki wakwigusha mu mutego w’amayeri yabo ujya muri utwo turere? Mu by’ukuri se, kuki waba umuntu “utagira umutima” ukajya kuzerera mu nzira z’“umunyamahangakazi”?
“Umugore w’inzaduka” umwami yabonye yashutse umusore amutumira ngo aze ‘basohoze urukundo rwabo.’ Mbese, abakiri bato benshi—cyane cyane abakobwa—ntibagiye bagirwa ibikoresho muri ubwo buryo? Ariko tekereza kuri ibi bikurikira: mu gihe umuntu agerageje kugukururira mu busambanyi, mbese urwo ni urukundo nyakuri, cyangwa ni irari rishingiye ku bwikunde? Kuki umugabo ukunda umugore by’ukuri yamuhatira gukora ibinyuranye n’inyigisho za Gikristo yatojwe hamwe n’umutimanama we? Salomo yatanze inama igira iti “ntukunde ko umutima wawe utanyukira” muri bene izo nzira.
Ubusanzwe, amagambo y’umuntu ushaka gushuka aba ashyeshya kandi yateguwe neza. Gukomeza kwiyegereza ubwenge n’ubuhanga, bizadufasha kuyatahura. Kutazigera twibagirwa ibyo Yehova yategetse bizaturinda. Ku bw’ibyo, nimucyo buri gihe twihatire ‘gukomeza amategeko y’Imana, dukunde tubeho,’ ndetse iteka ryose.—1 Yohana 2:17.
“Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho”
Salomo akomeza agira ati “ubihambire [amategeko yanjye] ku ntoki zawe; ubyandike ku nkingi z’umutima wawe” (Imigani 7:3). Nk’uko intoki ziba imbere y’amaso yacu mu buryo bugaragara cyane kandi zikaba ari iz’ingenzi mu gusohoza imigambi yacu, amasomo umuntu yiga binyuriye mu guhabwa uburere bushingiye ku Byanditswe cyangwa kugira ubumenyi bwa Bibiliya agomba guhora atwibutsa kandi akatuyobora mu byo dukora byose. Tugomba kuyandika ku nkingi z’umutima wacu, tukayagira kimwe mu bigize kamere yacu.
Umwami ntiyibagiwe akamaro k’ubwenge n’ubuhanga, yatanze inama igira iti “ubwire Bwenge, uti ‘uri mushiki wanjye,’ n’ubuhanga ubwite incuti yawe” (Imigani 7:4). Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi butangwa n’Imana mu buryo bukwiriye. Twagombye gukunda ubwenge nka mushiki wacu ukundwa cyane. Ubuhanga ni iki? Ni ubushobozi bwo kureba uko ikibazo giteye, maze ugasobanukirwa ibyacyo binyuriye mu kwiyumvisha aho ibice bikigize bihuriye n’icyo kibazo muri rusange. Ubuhanga bugomba kutuba hafi cyane nk’incuti magara.
Kuki twagombye gukomera ku nyigisho zishingiye ku Byanditswe kandi tukihingamo kwiyegereza cyane ubwenge n’ubuhanga? Ni ukugira ngo “bi[tu]rinde umugore w’inzaduka, n’umunyamahangakazi ushyeshyengesha amagambo ye” (Imigani 7:5). Ni koko, kubigenza dutyo bizaturinda inzira ziryohereye kandi zireshya z’umunyamahanga—ni ukuvuga umuntu wiyandarika.
Umusore ahura n’‘umugore w’incakura’
Hanyuma umwami wa Isirayeli avuga ibintu we ubwe yari arimo yirebera ati “nari mpagaze ku tubambano tw’idirishya ry’inzu yanjye; ndunguruka; nuko ndeba mu baswa, nitegereje mu basore, mbona umusore utagira umutima; anyura mu nzira ikikiye ikibero cy’inzu ya maraya; nuko ayembayemba, ajya ku nzu ye, ari mu kabwibwi, bugorobye, ageza mu mwijima w’igicuku.”—Imigani 7:6-9.
Idirishya Salomo yareberagamo hanze ryari rifite utubambano—uko bigaragara tukaba twari dukozwe mu duti tugororotse, kandi wenda turiho ibishushanyo bihambaye. Uko umucyo wo mu kabwibwi ugenda ukendera, ni na ko mu mihanda bugenda buhumana. Yabonye umusore ushobora kwibasirwa mu buryo bwihariye. Kubera ko atarangwa n’ubushishozi kandi akaba adashobora kwiyumvisha ibintu neza, ntagira umutima. Birashoboka ko yaba azi abantu batuye muri ako karere abo ari bo, n’ibishobora kumubaho aho ngaho. Uwo musore yaraje agera hafi y’ “inzira ikikiye ikibero cy’inzu” y’umugore, mu nzira igana ku nzu ye. Uwo ni nde? Umwuga we ni uwuhe?
“Komeza amategeko yanjye, ukunde ubeho”
“Nk’ikimasa kigiye kubagwa”
Salomo yagize ati “aherako aramukurikira, nk’ikimasa kigiye kubagwa, cyangwa nk’umusazi uboshywe ajya guhanwa. Kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we, ameze nk’inyoni yihutira kugwa mu mutego, itazi ko yategewe ubugingo bwayo.”—Imigani 7:22, 23.
Uwo musore yumvise atashobora kwanga iryo tumira. Kubera ko nta mutima agira, yamwomye mu nyuma “nk’ikimasa kigiye kubagwa.” Kimwe n’uko umuntu baboshye adashobora gucika igihano cye, ni na ko uwo musore agiye kugushwa mu cyaha. Ntabona akaga ibyo byose bishobora kumuteza “kugeza ubwo umwambi uhinguranya umwijima we,” ni ukuvuga ko ari ukugeza igihe azagirira ibikomere bishobora kumwica. Urupfu rushobora kuba ari urupfu rw’umubiri mu buryo bw’uko yitegera indwara zica zandurira mu myanya ndangabitsina. Nanone kandi, icyo gikomere gishobora kumwica mu buryo bw’umwuka; ‘yategewe ubugingo bwe.’ We wese uko yakabaye hamwe n’ubuzima bwe bazagerwaho n’ingaruka mu buryo bukomeye, kandi yakoze icyaha gikomeye ku Mana. Muri ubwo buryo, yihutira kugwa mu nzara z’urupfu nk’uko inyoni yihutira kugwa mu mutego!
“Ntukayobere mu migenzereze ye”
Mu gihe umwami w’umunyabwenge yakuraga isomo ku byo yari amaze kubona, yateye inkunga abasomyi be ati “none rero, bahungu banjye, muntegere amatwi, kandi mwitondere amagambo ava mu kanwa kanjye. Ntukunde ko umutima wawe utanyukira mu nzira ze; ntukayobere mu migenzereze ye; kuko yagushije benshi abakomeretsa; ni ukuri, abo yishe ni umutwe w’ingabo munini. Inzu ye ni inzira igana ikuzimu, imanuka ijya mu buturo bw’urupfu.”—Imigani 7:24-27.
Uko bigaragara, inama duhabwa na Salomo ni iyo kwitaza inzira ziganisha ku rupfu z’umuntu wiyandarika kugira ngo ‘dukunde tubeho’ (Imigani 7:2). Mbega ukuntu iyo nama ihuje n’iki gihe turimo! Rwose, ni ngombwa kwirinda uturere tubamo abantu baba bubikiriye bategereje gucakira umuhigo wabo. Kuki wakwigusha mu mutego w’amayeri yabo ujya muri utwo turere? Mu by’ukuri se, kuki waba umuntu “utagira umutima” ukajya kuzerera mu nzira z’“umunyamahangakazi”?
“Umugore w’inzaduka” umwami yabonye yashutse umusore amutumira ngo aze ‘basohoze urukundo rwabo.’ Mbese, abakiri bato benshi—cyane cyane abakobwa—ntibagiye bagirwa ibikoresho muri ubwo buryo? Ariko tekereza kuri ibi bikurikira: mu gihe umuntu agerageje kugukururira mu busambanyi, mbese urwo ni urukundo nyakuri, cyangwa ni irari rishingiye ku bwikunde? Kuki umugabo ukunda umugore by’ukuri yamuhatira gukora ibinyuranye n’inyigisho za Gikristo yatojwe hamwe n’umutimanama we? Salomo yatanze inama igira iti “ntukunde ko umutima wawe utanyukira” muri bene izo nzira.
Ubusanzwe, amagambo y’umuntu ushaka gushuka aba ashyeshya kandi yateguwe neza. Gukomeza kwiyegereza ubwenge n’ubuhanga, bizadufasha kuyatahura. Kutazigera twibagirwa ibyo Yehova yategetse bizaturinda. Ku bw’ibyo, nimucyo buri gihe twihatire ‘gukomeza amategeko y’Imana, dukunde tubeho,’ ndetse iteka ryose.—1 Yohana 2:17.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
‘[Ubwenge] buzatugwiriza iminsi’
Abakristo bagomba kwemera bicishije bugufi uko ubwenge bubacyaha. Ibyo ni ko biri cyane cyane ku bakiri bato hamwe n’abamaze igihe gito batangiye kwiga ibihereranye na Yehova. Kubera ko baba bataraba inararibonye mu nzira z’Imana, bashobora kuba ari abantu ‘batagira umutima.’ Ntibishaka kuvuga ko intego zabo zose ziba ari mbi, ariko bisaba igihe n’imihati kugira ngo bagire umutima uri mu mimerere ishimisha Yehova Imana by’ukuri. Ibyo bisaba ko ibitekerezo byabo, ibyifuzo byabo, ibyo bakunda n’intego zabo babihuza n’ibyo Imana yemera. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko “bihingamo kugira ipfa ry’amata adafunguye y’ijambo!”—1 Petero 2:2, NW.
Mu by’ukuri se, twese ntitwagombye kurenga inyigisho ‘za mbere’? Tugomba rwose kwihingamo gushishikazwa n’ “ibintu byimbitse by’Imana” kandi tukavana intungamubiri mu byokurya bikomeye bigenewe abantu bakuze (Abaheburayo 5:12–6:1; 1 Abakorinto 2:10, NW ). ‘Umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ uwo Yesu Kristo agenzura mu buryo butaziguye, atanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bigenewe abantu bose mu gihe cyabyo abigiranye umwete (Matayo 24:45-47). Nimucyo turire ku meza ya bwenge binyuriye mu kwigana umwete Ijambo ry’Imana n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bitangwa n’itsinda ry’umugaragu.
“Ntuhane Umukobanyi”
Inyigisho za bwenge nanone zikubiyemo gukosorwa no gucyahwa. Icyo gice cy’ubwenge si ko cyemerwa na bose. Ku bw’ibyo, amagambo asoza igika cya mbere cy’igitabo cy’Imigani akubiyemo umuburo ugira uti “ucyaha umukobanyi, aba yikoza isoni; kandi uhana umunyabyaha, aba yihamagariye ibitutsi. Ntuhane umukobanyi, kugira ngo atakwanga.”—Imigani 9:7, 8a.
Umukobanyi abikira inzika umuntu ugerageza kumufasha kugorora intambwe ze, kandi akamwanga. Umuntu mubi, ntamenya agaciro ko gucyahwa. Mbega ukuntu byaba ari ukubura ubwenge kugerageza kwigisha ukuri guhebuje ko mu Ijambo ry’Imana umuntu wanga ukuri cyangwa se ushaka gusa kukunnyega! Igihe intumwa Pawulo yabwirizaga muri Antiyokiya, yahahuriye n’itsinda ry’Abayahudi batakundaga ukuri. Bagerageje kumushora mu mpaka binyuriye mu kumuvuguruza mu buryo burangwa no kutubaha Imana, ariko Pawulo yarivugiye ati ‘ubwo mwanze [Ijambo ry’Imana] kandi ntimwirebe ko mukwiriye ubugingo buhoraho, ngaho duhindukiriye abanyamahanga.’—Ibyakozwe 13:45, 46.
Mu mihati tugira mu kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku bantu bafite imitima itaryarya, nimucyo tujye twitonda kugira ngo tutajya impaka n’abakobanyi. Kristo Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza agira ati “nimwinjira mu nzu, mubaramutse: inzu niba ikwiriye, amahoro yanyu ayizemo; ariko niba idakwiriye, amahoro yanyu abagarukire. Kandi nibanga kubacumbikira, cyangwa kumva ibyo muvuga, nimuve muri iyo nzu cyangwa muri uwo mudugudu, mukunkumure umukungugu wo mu birenge byanyu.”—Matayo 10:12-14.
Umunyabwenge we yitabira gucyahwa mu buryo bunyuranye n’uko bigenda ku mukobanyi. Salomo yagize ati “ariko nuhana umunyabwenge, azagukunda. Bwiriza umunyabwenge, kandi azarushaho kugira ubwenge” (Imigani 9:8b, 9a). Umunyabwenge aba azi ko “nta gihano kinezeza ukigihanwa, ahubwo kimutera umubabaro, ariko rero hanyuma cyera imbuto zo gukiranuka zihesha amahoro abamenyerejwe na cyo” (Abaheburayo 12:11). N’ubwo inama ishobora gusa n’aho ibabaje, kuki twakwirirwa tuyirwanya cyangwa ngo twihagarareho niba kuyemera byatuma turushaho kuba abanyabwenge?
Umwami w’umunyabwenge akomeza agira ati “igisha umukiranutsi, kandi azunguka kumenya” (Imigani 9:9b). Nta muntu n’umwe uzi ubwenge cyane cyangwa ukuze cyane ku buryo atagira ibintu akomeza kungukaho ubumenyi. Mbega ukuntu bishimisha kubona n’abantu bageze mu za bukuru bemera ukuri kandi bakiyegurira Yehova! Nimucyo natwe twihatire gukomeza kugira ubushake bwo kwiga no gukomeza gukoresha ubwonko bwacu.
‘Nzakungura Imyaka yo Kubaho Kwawe’
Mu gutsindagiriza ingingo y’ingenzi yari irimo isuzumwa, Salomo yashyizemo ikintu cya ngombwa gisabwa kugira ngo umuntu agire ubwenge. Yaranditse ati “kūbaha Uwiteka ni ishingiro ry’ubwenge; kandi kumenya Uwera ni ubuhanga” (Imigani 9:10). Nta wushobora kubona ubwenge buva ku Mana niba adatinya kandi ngo yubahe Imana y’ukuri mu buryo bwimbitse. Umuntu ashobora kuba afite ubwonko bwuzuye ubumenyi, ariko niba adatinya Yehova, ntazashobora gukoresha ubwo bumenyi mu buryo buhesha Umuremyi icyubahiro. Ndetse ashobora no gufata imyanzuro mibi ku bintu bizwi neza, bigatuma agaragara nk’aho ari umupfapfa. Byongeye kandi, kugira ubumenyi ku byerekeye Yehova, Uwera Usumbabyose, ni ingenzi kugira ngo umuntu agire ubuhanga, icyo kikaba ari ikintu gikomeye kiranga ubwenge.
Imbuto z’ubwenge ni izihe (Imigani 8:12-21, 35)? Umwami wa Isirayeli yagize ati “ni jye uzakugwiriza iminsi; nkakungura imyaka yo kubaho kwawe” (Imigani 9:11). Kumara iminsi n’imyaka myinshi mu buzima bituruka ku gukomeza kubana n’ubwenge. Ni koko, “ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite.”—Umubwiriza 7:12.
Kwihatira kunguka ubwenge ni inshingano itureba mu buryo bwa bwite. Mu gutsindagiriza ibyo, Salomo yagize ati “niba uri umunyabwenge, ubwo bwenge ni wowe ubwigiriye ku bwawe kandi nukobana ni wowe biziberaho ubwawe” (Imigani 9:12). Iyo umuntu ari umunyabwenge, ni we ubwe bizanira inyungu, kandi umukobanyi ni we nyirabayazana w’imibabaro ye. Koko rero, icyo tubibye ni cyo dusarura. Bityo rero, nimucyo ‘dutegere ubwenge amatwi.’—Imigani 2:2.
“Umugore Upfapfana Arasakuza”
Mu buryo bunyuranye n’ubwo, Salomo yakomeje agira ati “umugore upfapfana arasakuza; ni ikirimarima, kandi nta cyo amenya, yicara ku muryango w’inzu ye, ari ku ntebe aharengeye ho mu murwa, agira ngo ahamagare abahita, baromboreje mu nzira zabo, ati ‘umuswa wese agaruke hano.’”—Imigani 9:13-16a.
Ubupfapfa bugereranywa n’umugore usakuza, utagira rutangira, w’injiji. Na we yubatse inzu. Kandi yihaye akazi ko guhamagara umuntu wese w’umuswa. Bityo, abantu banyura hafi y’iwe bagomba guhitamo. Mbese, bazemera itumira rya bwenge, cyangwa bazemera iry’ubupfapfa?
“Amazi Yibwe Araryoshye”
Ari bwenge ari n’ubupfapfa, bombi batumira ababatega amatwi ngo ‘bagaruke aho.’ Ariko kandi, ibyo batumirira abantu biratandukanye. Ubwenge buhamagara abantu ngo baze mu birori birimo vino, inyama n’umutsima. Ibyo ubupfapfa bukoresha bureshya abantu bitwibutsa inzira z’umugore wiyandarika. Salomo yagize ati “abwira utagira umutima, ati ‘amazi yibwe araryoshye; kandi umutsima urirwa ahihishe, uranyura.’”—Imigani 9:16b, 17.
Ibyishimo biterwa no kuba indahemuka
3 Mu Migani 10:22 hagira hati “umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire, kandi nta mubabaro yongeraho.” Ese uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka abagaragu ba Yehova bafite muri iki gihe ntibwagombye gutuma bishima? Reka turebe ibintu bimwe na bimwe bigaragaza uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka dufite, ndetse n’icyo bisobanura kuri buri wese muri twe. Gufata igihe cyo gutekereza ku migisha Yehova yahundagaje ku ‘mukiranutsi ugendera mu murava we [“mu budahemuka bwe,” NW],’ mu by’ukuri bizatuma dukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza gukorera Data wo mu ijuru twishimye.—Imigani 20:7.
‘Imigisha ituzanira ubukire’ muri iki gihe
4 Dufite ubumenyi nyakuri bw’inyigisho za Bibiliya. Amadini yiyita aya gikristo avuga ko yemera Bibiliya. Ariko kandi, ntiyemera inyigisho zayo. Ndetse n’abantu bahuje idini, akenshi ntibavuga rumwe ku birebana n’icyo mu by’ukuri Ibyanditswe byigisha. Mbega ukuntu imimerere barimo itandukanye cyane n’iyo abagaragu ba Yehova barimo! Uko ibihugu, umuco n’ubwoko byacu byaba biri kose, dusenga Imana tuzi izina. Ntabwo ari Imana y’ubutatu y’iyobera (Gutegeka 6:4; Yeremiya 16:21; Mariko 12:29). Nanone kandi, tuzi neza ko ikibazo cy’ibanze kirebana no kuba Imana ari umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi kigiye gukemuka, kandi ko buri wese muri twe abigiramo uruhare binyuze mu gukomeza kuba indahemuka ku Mana. Tuzi ukuri ku bihereranye n’abapfuye. Nubwo hari abantu batinya Imana bavuga ko ibabariza abantu mu muriro w’iteka cyangwa ikabohereza muri purugatori, twe ntituyitinya.—Umubwiriza 9:5, 10.
5 Byongeye kandi, twishimira kumenya ko tutakomotse ku bwihindurize budasobanutse. Ahubwo twaremwe n’Imana, iturema mu ishusho yayo (Intangiriro 1:26; Malaki 2:10). Umwanditsi wa zaburi yaririmbiye Imana ye ati “ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza, imirimo wakoze ni ibitangaza, ibyo umutima wanjye ubizi neza.”—Zaburi 139:14.
6 Twaretse ingeso mbi n’ibikorwa bibi. Imiburo ku birebana n’akaga gaterwa no kunywa itabi, inzoga nyinshi n’ubusambanyi, irogeye mu itangazamakuru. Ahanini, abantu ntibumva iyo miburo. Ariko se bigenda bite iyo umuntu ufite umutima utaryarya amenye ko Imana y’ukuri yanga ibyo bintu kandi ikababazwa n’ababikora? Uwo muntu ahita abireka (Yesaya 63:10; 1 Abakorinto 6:9, 10; 2 Abakorinto 7:1; Abefeso 4:30)! Nubwo mbere na mbere ibyo abikorera gushimisha Yehova Imana, anabona imigisha y’inyongera, ari yo buzima bwiza n’amahoro yo mu mutima.
7 Kureka ingeso mbi abenshi birabagora cyane. Icyakora, buri mwaka hari abantu babarirwa mu bihumbi bazireka. Biyegurira Yehova kandi bakabatizwa mu mazi, bityo bakagaragariza mu ruhame ko baretse ibintu bibabaza Imana. Mbega ukuntu ibyo bidutera inkunga! Bituma turushaho gukomera ku cyemezo twafashe cyo gukomeza kwirinda guheranwa n’icyaha hamwe n’imyifatire yangiza.
8 Dushobora kugira umuryango wishimye. Mu bihugu byinshi, mu miryango byifashe nabi. Abenshi mu bashakanye baratana, akenshi bikagira ingaruka mbi cyane ku bana. Mu bihugu bimwe na bimwe byo mu Burayi, usanga hafi imiryango 20 ku ijana yitabwaho n’umubyeyi umwe. Ni gute Yehova yadufashije kugendera mu budahemuka mu birebana n’ibyo? Soma mu Befeso 5:22–6:4 maze urebe inama nziza Ijambo ry’Imana riha abagabo, abagore n’abana. Gushyira mu bikorwa izo nama hamwe n’izindi dusanga mu Byanditswe, bikomeza imirunga y’ishyingiranwa, bigafasha ababyeyi kurera abana babo neza, kandi bigatuma umuryango ugira ibyishimo. Ese uwo si umugisha twagombye kwishimira?
9 Dufite icyizere ko ibibazo biri ku isi bigiye gukemuka. Nubwo hari iterambere mu bya siyansi n’ikoranabuhanga, n’abayobozi bamwe na bamwe bakaba bashyiraho imihati igaragara, ibibazo bikomeye byo muri iki gihe bikomeza kuburirwa umuti. Klaus Schwab, washinze umuryango ushinzwe gutahura ibibazo byugarije isi no kubishakira umuti, aherutse kuvuga ati “ibibazo byugarije isi bigenda birushaho kwiyongera, kandi igihe cyo kubikemura kigenda kirushaho kuba gito.” Yavuze ibihereranye n’“akaga kagera ku bihugu byose, urugero nk’iterabwoba, kwangirika kw’ibidukikije n’ubukungu bwifashe nabi.” Schwab yanzuye agira ati “muri iki gihe, kuruta ikindi gihe cyose, isi ihanganye n’ibibazo bisaba gushyira hamwe kandi hakagira igikorwa byihutirwa.” Uko tugenda twigira imbere mu kinyejana cya 21, abantu muri rusange batekereza ko imibereho y’abantu izakomeza kuba mibi.
10 Mbega ukuntu bishimishije kumenya ko Yehova yashyizeho uburyo buzatuma ibibazo by’abantu bikemuka, ari bwo Bwami bw’Imana buyobowe na Mesiya! Imana y’ukuri izakoresha ubwo Bwami ‘ikureho intambara,’ maze ‘habeho amahoro menshi’ (Zaburi 46:10; 72:7). Yesu Kristo, Umwami wasizwe, ‘azakiza umukene, umunyamubabaro n’uworoheje, abakize agahato n’urugomo’ (Zaburi 72:12-14). Mu gihe cy’ubutegetsi bw’Ubwami, ntihazongera kubaho inzara (Zaburi 72:16). Yehova ‘azahanagura amarira yose ku maso yabo kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bizaba byashize’ (Ibyahishuwe 21:4). Ubwami bwamaze gushyirwaho mu ijuru, kandi vuba aha buzagira icyo bukora kugira ngo bukemure ibibazo byose biri ku isi.—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15.
11 Tuzi aho ibyishimo nyakuri bituruka. Ni iki gituma umuntu agira ibyishimo nyakuri? Hari umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu wavuze ko ibyishimo bigizwe n’ibintu bitatu: kwishimisha, kwiyemeza (mu kazi no mu muryango), n’intego (guharanira kugera ku kintu cyangwa kukigeza ku bandi). Muri ibyo uko ari bitatu, yavuze ko kwishimisha ari byo bifite agaciro gake, kandi yongeraho ati “ibyo ni ibintu bishishikaje cyane kubera ko gushaka kwishimisha ari byo abantu benshi bashingiraho imibereho yabo.” None se Bibiliya yo ibivugaho iki?
12 Umwami Salomo wo muri Isirayeli ya kera yaravuze ati “nibwiye mu mutima wanjye nti ‘henga nkugeragereshe ibyishimo, nuko ishimire kugubwa neza.’ Maze mbona ko na byo ari ubusa. Navuze ibyo guseka nti ‘ni ubusazi,’ n’iby’ibitwenge nti ‘bimaze iki?’” (Umubwiriza 2:1, 2). Dukurikije Ibyanditswe, uko ibyishimo twavana mu kwishimisha byaba bingana kose, ni iby’akanya gato. Bite se ku bihereranye no kwiyemeza mu kazi? Dufite umurimo mwiza cyane twagombye gukora wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Matayo 24:14; 28:19, 20). Kugeza ku bandi ubutumwa bw’agakiza buri muri Bibiliya, bituma dukora umurimo ushobora gutuma dukizwa tugakiza n’abatwumva (1 Timoteyo 4:16). Kubera ko “turi abakozi bakorana n’Imana,” twibonera ko ‘gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa’ (1 Abakorinto 3:9, NW; Ibyakozwe 20:35). Uwo murimo utuma ubuzima bwacu burushaho kugira intego kandi ugatuma Umuremyi wacu asubiza umututse, ari we Satani (Imigani 27:11). Koko rero, Yehova yatugaragarije ko kumwubaha bituma tugira ibyishimo nyakuri kandi birambye.—1 Timoteyo 4:8.
13 Tugira gahunda nziza kandi y’ingirakamaro yo kwigishwa. Gerhard ni umusaza mu itorero ry’Abahamya ba Yehova. Yibutse igihe yari akiri muto, maze aravuga ati “nkiri muto, nari mfite ibibazo bikomeye byo kuvuga. Iyo nabaga mpangayitse, kuvuga byarananiraga ngatangira kudedemanga. Numvaga nta gaciro mfite maze ntangira kwisuzugura. Ababyeyi banjye banshyize mu ishuri ryigisha kuvuga neza, biranga biba iby’ubusa. Ikibazo nari mfite nticyari uburwayi bundi, ahubwo cyari mu mitekerereze yanjye. Icyakora, hariho gahunda nziza cyane Yehova yateganyije, ni ukuvuga Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Kwiyandikisha muri iryo shuri byaramfashije. Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo nshyire mu bikorwa ibyo nigaga. Kandi byangiriye akamaro. Nabaye intyoza, sinongera kwisuzugura, kandi ndushaho kugira ishyaka mu murimo wo kubwiriza. Ndetse ubu ntanga disikuru y’abantu bose! Nshimira cyane Yehova watumye ubuzima bwanjye burushaho kuba bwiza kubera iryo shuri.” Mbese ubwo buryo Yehova akoresha ngo adutoze gukora umurimo we, si impamvu ituma twishima?
14 Dufitanye na Yehova imishyikirano myiza kandi dushyigikiwe n’umuryango wunze ubumwe w’abavandimwe bo ku isi yose. Katrin uba mu Budage, amaze kumva iby’umutingito ukomeye wateje imiraba ya tsunami yibasiye amajyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya, yarahangayitse cyane. Umukobwa we yari yagiye gutembera muri Tayilande igihe ayo makuba yabaga. Uwo mubyeyi yamaze amasaha 32 ataramenya niba umukobwa we akiriho cyangwa ari mu mubare w’inkomere n’abapfuye utarasibaga kwiyongera. Mbega ukuntu yumvise aruhutse ubwo bamuterefonaga bakamubwira ko umukobwa we ari muzima!
15 Ni iki cyafashije Katrin muri ayo masaha yamaze ahangayitse? Yaranditse ati “icyo gihe hafi ya cyose nakimaze nsenga Yehova. Nagiye nibonera ukuntu ibyo byatumye nkomeza kugira imbaraga n’amahoro yo mu mutima. Byongeye kandi, abavandimwe bo mu buryo bw’umwuka buje urukundo baransuraga bakantera inkunga” (Abafilipi 4:6, 7). Mbega ukuntu imimerere yarimo yari kurushaho kuba mibi iyo aza kumara ayo masaha yose afite agahinda, adasenga Yehova kandi abavandimwe buje urukundo bo mu buryo bw’umwuka batamuhumuriza! Ubucuti dufitanye na Yehova, Umwana we hamwe n’imishyikirano tugirana n’abavandimwe b’Abakristo, ni umugisha udasanzwe ku buryo tudakwiriye kuwuha agaciro gake.
16 Twiringiye kuzabona abo twakundaga bapfuye (Yohana 5:28, 29). Hari umusore witwa Matthias wabaye Umuhamya wa Yehova akiri muto. Icyakora, kubera ko atari azi neza imigisha yari afite, yikuye mu itorero rya gikristo akiri ingimbi. Muri iki gihe yaranditse ati “sinari narigeze nganira na papa byimazeyo. Hashize imyaka tujya impaka ku bintu byinshi. Ariko kandi, papa yanyifurizaga ibyiza kuruta ibindi. Yarankundaga cyane, ariko icyo gihe sinabibonaga. Mu mwaka wa 1996, igihe nari nicaye iruhande rwe mufashe ukuboko kandi ndira cyane, namubwiye ukuntu nari mbabajwe n’ibintu byose nari narakoze kandi mubwira ko mukunda cyane. Ikibabaje ni uko atashoboraga kunyumva. Yamaze igihe gito arwaye, nuko arapfa. Nindamuka mbonye papa yazutse tuziyunga. Kandi sinshidikanya ko azishimira ko ubu ndi umusaza kandi ko njye n’umugore wanjye dufite igikundiro cyo kuba abapayiniya.” Mbega ukuntu ibyiringiro by’umuzuko ari umugisha twahawe!
17-23 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 12-16
“Ubwenge buruta zahabu”
‘Ubwenge ni ubwugamo’
MU MIGANI 16:16 hagira hati “kubona ubwenge ni byiza cyane kuruta kubona izahabu, ni ukuri umuntu yahitamo ubuhanga kuburutisha ifeza nziza.” Ni kuki ubwenge bufite agaciro kangana gatyo? Impamvu ni uko “ubwenge ari ubwugamo nk’uko ifeza ari ubwugamo, ariko umumaro wo kumenya ni uyu: ni uko ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite” (Umubwiriza 7:12). None se ni gute ubwenge burinda ubugingo bw’ubufite?
Mu gihe twungutse ubwenge buva ku Mana binyuriye mu kugira ubumenyi nyakuri bw’Ijambo ryayo Bibiliya kandi tukabaho duhuje n’ubwo bumenyi, bidufasha kugendera mu nzira Yehova yemera (Imigani 2:10-12). Umwami Salomo wa Isirayeli ya kera yagize ati “inzira nyabagendwa y’abakiranutsi ni ukureka ibibi, uwirinda mu migenzereze ye aba arinda ubugingo bwe” (Imigani 16:17). Ni byo koko, ubwenge burinda ababufite kugendera mu nzira mbi kandi bubarindira ubugingo! Amagambo y’ubwenge kandi agusha ku ngingo akubiye mu Migani 16:16-33, yerekana uburyo ubwenge buva ku Mana bushobora gutuma imyifatire yacu, amagambo yacu ndetse n’ibikorwa byacu biba byiza.
‘Jya wiyoroshya mu mutima’
Mu migani 8:13 havuga ibiranga Ubwenge bwagereranyijwe n’umuntu hagira hati “ubwibone n’agasuzuguro . . . ni byo nanga.” Ubwibone n’ubwenge ni ibintu bibiri bihabanye. Dukeneye kurangwa n’ubwenge mu byo dukora kandi tukaba maso kugira ngo twirinde imyifatire irangwa no kwishyira hejuru cyangwa kwibona. Dukwiriye kuba maso mu buryo bwihariye niba twaragize icyo tugeraho mu rwego runaka rw’imibereho yacu cyangwa niba dufite inshingano mu itorero rya Gikristo.
Mu Migani 16:18 hatanga umuburo ugira uti “kwibona kubanziriza kurimbuka, kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.” Tekereza uburyo umwe mu bana b’Imana b’umwuka wigize Satani yahanantuwe mu buryo buteye ubwoba kurusha ubundi bwose bwabayeho mu ijuru no mu isi (Itangiriro 3:1-5; Ibyahishuwe 12:9)! Ese ntiyabanje kugaragaza umwuka wo kwishyira hejuru mbere y’uko ahananturwa? Bibiliya yerekeza ku byamubayeho mu gihe ivuga ko umuntu uhindutse vuba atagomba guhabwa inshingano y’ubugenzuzi mu itorero rya Gikristo igira iti “kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho” (1 Timoteyo 3:1, 2, 6). Mbega ukuntu ari iby’ingenzi kwirinda gutuma abandi bibona ndetse natwe tukirinda ko uwo mwuka watwadukaho!

Mu Migani 16:19 hagira hati “ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n’aboroheje, kuruta kugabana iminyago n’abibone.” Iyo nama ni ukuri, nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye kuri Nebukadinezari umwami wa Babuloni ya kera. Ubwibone bwatumye ashinga igishushanyo kinini gishobora kuba cyari ishusho ye ubwe, agishinga mu kibaya cya Dura. Icyo gishushanyo gishobora kuba cyari giteretse ahantu harehare ku buryo cyashoboraga kugera kuri metero 27 z’uburebure (Daniyeli 3:1). Icyo gishushanyo kirekire cyari cyashyiriweho kuba ikimenyetso cy’akataraboneka cy’ubwami bwa Nebukadinezari. Nubwo ibintu birebire kandi byiza, urugero nk’iyo shusho ya Nebukadinezari, cyangwa ibibuye binini bibajwemo inkingi, iminara n’amazu y’imiturirwa bishobora gutuma abantu batangara, ibyo si ko bimeze ku Mana. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure” (Zaburi 138:6). Mu by’ukuri, “icyogejwe imbere y’abantu [aba] ari ikizira mu maso y’Imana” (Luka 16:15). Ibyatubera byiza ni uko ‘twakwemera kubana n’ibyoroheje’ aho kugira ngo ‘turarikire ibikomeye.’—Abaroma 12:16.
Jya uvugana ‘ubushishozi’ kandi ‘wemeza’
Ni gute kunguka ubwenge bizadufasha mu byo tuvuga? Umwami w’umunyabwenge yagize ati “ugaragaza ubushishozi mu bibazo azabona ibyiza, kandi uwiringira Yehova agira ibyishimo. Ufite umutima w’ubwenge azitwa umunyamakenga, kandi ururimi ruryoshya amagambo ruremeza. Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima; kandi abapfapfa bazira ubupfu bwabo. Umutima w’umunyabwenge utuma umunwa we uvugana ubushishozi, kandi akemeza.”—Imigani 16:20-23, NW.
Ubwenge budufasha kuvugana ubushishozi kandi twemeza. Kubera iki? Kubera ko umuntu ufite umutima w’ubwenge agerageza gushaka “ibyiza” mu bibazo kandi ‘akiringira Yehova.’ Igihe twihatira kubona ibyiza abandi bafite, biratworohera kubavuga neza. Aho kugira ngo tubwire abantu nabi cyangwa tubagishe impaka, tubabwira amagambo meza kandi yemeza. Kugaragaza ubushishozi mu bibazo by’abandi bizadufasha kwiyumvisha uko ingorane bashobora kuba bafite zingana n’uburyo bahangana na zo.
Amagambo arangwa n’ubwenge aba nanone ay’ingirakamaro mu gihe tuyakoresheje mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Mu gihe twigisha abandi Ijambo ry’Imana, intego yacu ntabwo aba ari iyo kubamenyesha amagambo ari mu Byanditswe gusa. Icyo tuba tugamije kurushaho ni ukubagera ku mutima. Ibyo bidusaba kuba abantu bakoresha imvugo yemeza. Intumwa Pawulo yateye Timoteyo bakoranaga umurimo inkunga yo kuguma mu byo ‘yijejwe’ cyangwa yemejwe.—2 Timoteyo 3:14, 15.
‘Ubwenge ni ubwugamo’
Mu Migani 16:19 hagira hati “ni byiza kugira umutima woroshye ugafatanya n’aboroheje, kuruta kugabana iminyago n’abibone.” Iyo nama ni ukuri, nk’uko bigaragazwa n’ibyabaye kuri Nebukadinezari umwami wa Babuloni ya kera. Ubwibone bwatumye ashinga igishushanyo kinini gishobora kuba cyari ishusho ye ubwe, agishinga mu kibaya cya Dura. Icyo gishushanyo gishobora kuba cyari giteretse ahantu harehare ku buryo cyashoboraga kugera kuri metero 27 z’uburebure (Daniyeli 3:1). Icyo gishushanyo kirekire cyari cyashyiriweho kuba ikimenyetso cy’akataraboneka cy’ubwami bwa Nebukadinezari. Nubwo ibintu birebire kandi byiza, urugero nk’iyo shusho ya Nebukadinezari, cyangwa ibibuye binini bibajwemo inkingi, iminara n’amazu y’imiturirwa bishobora gutuma abantu batangara, ibyo si ko bimeze ku Mana. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “nubwo Uwiteka akomeye, yita ku bicisha bugufi n’aboroheje, ariko abibone abamenyera kure” (Zaburi 138:6). Mu by’ukuri, “icyogejwe imbere y’abantu [aba] ari ikizira mu maso y’Imana” (Luka 16:15). Ibyatubera byiza ni uko ‘twakwemera kubana n’ibyoroheje’ aho kugira ngo ‘turarikire ibikomeye.’—Abaroma 12:16.
Jya uvugana ‘ubushishozi’ kandi ‘wemeza’
Ni gute kunguka ubwenge bizadufasha mu byo tuvuga? Umwami w’umunyabwenge yagize ati “ugaragaza ubushishozi mu bibazo azabona ibyiza, kandi uwiringira Yehova agira ibyishimo. Ufite umutima w’ubwenge azitwa umunyamakenga, kandi ururimi ruryoshya amagambo ruremeza. Abafite ubushishozi bubabera isoko y’ubuzima; kandi abapfapfa bazira ubupfu bwabo. Umutima w’umunyabwenge utuma umunwa we uvugana ubushishozi, kandi akemeza.”—Imigani 16:20-23.
Ubwenge budufasha kuvugana ubushishozi kandi twemeza. Kubera iki? Kubera ko umuntu ufite umutima w’ubwenge agerageza gushaka “ibyiza” mu bibazo kandi ‘akiringira Yehova.’ Igihe twihatira kubona ibyiza abandi bafite, biratworohera kubavuga neza. Aho kugira ngo tubwire abantu nabi cyangwa tubagishe impaka, tubabwira amagambo meza kandi yemeza. Kugaragaza ubushishozi mu bibazo by’abandi bizadufasha kwiyumvisha uko ingorane bashobora kuba bafite zingana n’uburyo bahangana na zo.
Amagambo arangwa n’ubwenge aba nanone ay’ingirakamaro mu gihe tuyakoresheje mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa. Mu gihe twigisha abandi Ijambo ry’Imana, intego yacu ntabwo aba ari iyo kubamenyesha amagambo ari mu Byanditswe gusa. Icyo tuba tugamije kurushaho ni ukubagera ku mutima. Ibyo bidusaba kuba abantu bakoresha imvugo yemeza. Intumwa Pawulo yateye Timoteyo bakoranaga umurimo inkunga yo kuguma mu byo ‘yijejwe’ cyangwa yemejwe.—2 Timoteyo 3:14, 15.
Hari inkoranyamagambo ivuga ko ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwemeza,” risobanura “gutuma habaho ihinduka mu bitekerezo, bitewe no gusuzuma ibintu bihuje n’ubwenge cyangwa amahame mbwirizamuco” (An Expository Dictionary of New Testament Words, ya W. E. Vine). Kugira ngo tugire ibitekerezo byemeza kandi bishobora gutuma abantu baduteze amatwi bahindura imitekerereze, bidusaba gushishoza tukamenya ibyo batekereza, ibibashimisha, imimerere yabo n’aho bakuriye. Ni gute twagera kuri ubwo bushishozi? Umwigishwa Yakobo yatanze igisubizo agira ati “umuntu wese yihutire kumva ariko atinde kuvuga” (Yakobo 1:19). Kubaza ibibazo umuntu uduteze amatwi maze tugategera amatwi twitonze ibyo avuga, bishobora kudufasha kumenya ikimuri ku mutima.
Intumwa Pawulo yari azwiho ubushobozi budasanzwe bwo kwemeza abandi (Ibyakozwe 18:4). Ndetse na Demetiriyo wari umucuzi w’ifeza, umwe mu bamurwanyaga, yemeje agira ati ‘atari muri Efeso honyine, ahubwo no muri Asiya hafi ya hose, Pawulo uwo yoheje [“yemeje,” NW] abantu benshi arabahindura’ (Ibyakozwe 19:26). Ese Pawulo yibwiraga ko ibyo yageragaho mu murimo wo kubwiriza yabikeshaga imbaraga ze bwite? Oya rwose. Yabonaga ibyo yageragaho mu murimo we wo kubwiriza nk’‘ibigaragaza umwuka n’imbaraga [by’Imana]’ (1 Abakorinto 2:4, 5). Natwe dufite ubufasha bw’umwuka wera w’Imana. Kubera ko twiringira Yehova, twizera ko azajya adufasha mu gihe twihatira kuvugana ubushishozi kandi twemeza mu murimo dukora wo kubwiriza.
Ntibitangaje kuba umuntu “ufite umutima w’ubwenge” yitwa “umunyamakenga” (Imigani 16:21). Koko rero, ubushishozi ni “isoko y’ubuzima” ku babufite. Bite se ku bapfapfa? Bo ‘bahinyura ubwenge n’ibibwirizwa’ (Imigani 1:7). Ni izihe ngaruka zibageraho bitewe n’uko banze ibibwirizwa cyangwa igihano cya Yehova? Nkuko twigeze kubibona, Salomo yagize ati “abapfapfa bazira ubupfu bwabo” (Imigani 16:22, NW). Bongererwa igihano, akenshi kikaza gikomeye. Nanone kandi, ubupfapfa bwabo bushobora kubakururira ingorane, gukorwa n’isoni, indwara ndetse n’urupfu.
Umwami wa Isirayeli yakomeje agaragaza ingaruka nziza ubwenge bugira ku byo tuvuga agira ati “amagambo anezeza ni nk’ubuki, aryohera ubugingo bw’umuntu agakomeza ingingo ze” (Imigani 16:24). Kimwe n’uko ubuki buryohera kandi bugahembura vuba umuntu ushonje, amagambo meza atera umuntu inkunga kandi akamugarurira ubuyanja. Nanone, ubuki bugirira akamaro ubuzima, buravura kandi ni bwiza ku buzima bw’umuntu. Uko ni ko n’amagambo meza amera, atuma tuba bazima mu buryo bw’umwuka.—Imigani 24:13, 14.
Jya witondera ‘inzira wibwira ko ari nziza’
Salomo yagize ati “hariho inzira umuntu yibwira ko ari nziza, ariko iherezo ryayo ni inzira z’urupfu” (Imigani 16:25). Uwo muburo ni uwo kwirinda imitekerereze mibi hamwe n’inzira ihabanye n’amahame y’Imana. Hari inzira ishobora gusa naho itunganye mu maso y’umuntu udatunganye, ariko mu by’ukuri ikaba inyuranye n’amahame akiranuka aboneka mu Ijambo ry’Imana. Byongeye kandi, Satani ashobora gukwirakwiza ibitekerezo nk’ibyo byo kwishuka, kugira ngo umuntu akururirwe kunyura mu nzira yibwira ko ari nziza, ariko mu by’ukuri iganisha ku rupfu.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese ‘uhora mu birori’?
“Iminsi yose y’imbabare iba ari mibi, ariko ufite umutima unezerewe ahora mu birori.”—Imigani 15:15.
AYO magambo asobanura iki? Yerekeza ku mitekerereze y’umuntu n’uko yiyumva. “Imbabare” ntirangwa n’icyizere, kandi ibyo bituma iminsi yayo iba “mibi,” cyangwa ikaba yuzuyemo agahinda. Icyakora umuntu “ufite umutima unezerewe” agerageza kwibanda ku bintu byiza, bigatuma agira ibyishimo byo mu mutima, ari na byo bituma “ahora mu birori.”
Twese duhura n’ibibazo bishobora kutuvutsa ibyishimo. Icyakora hari icyo twakora kigatuma dukomeza kugira ibyishimo no mu bihe bigoye. Dore icyo Bibiliya ibivugaho.
• Ntukemere guhangiyikishwa n’iby’ejo. Yesu yaravuze ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibi byawo bihagije.”—Matayo 6:34.
• Gerageza kwibanda ku bintu byiza byakubayeho. Ubundi se niba wumva ubabaye, kuki utakora urutonde rw’ibintu byiza byakubayeho maze ukabitekerezaho? Nanone kandi, jya wirinda guhora utekereza ku makosa wakoze cyangwa ibintu bibi wigeze gukora. Ahubwo ujye ubikuramo amasomo, maze uhange amaso ibiri imbere. Ujye uba nk’umushoferi ucishamo agaterera akajisho mu ndorerwamo ireba ibiri inyuma ariko akibanda ku biri imbere. Nanone ujye uzirikana ko Imana ‘ibabarira by’ukuri.’—Zaburi 130:4.
• Mu gihe wumva uhangayitse, byaba byiza ugize uwo ubibwira kugira ngo agufashe kugira akanyamuneza. Mu Migani 12:25 hagira hati “umutima usobetse amaganya uriheba, ariko ijambo ryiza rirawunezeza.” Iryo ‘jambo ryiza’ rishobora kuba rivuzwe n’uwo mu muryango wawe cyangwa incuti wizera, mbese wa wundi uguhangayikira cyangwa urangwa n’icyizere, kandi ‘ugukunda igihe cyose.’—Imigani 17:17.
Inama zihuje n’ubwenge zo muri Bibiliya zafashije abantu benshi kugira ibyishimo, ndetse no mu bihe bigoye. Nawe iyemeze kuyoborwa n’ayo magambo y’agaciro kenshi.
“Imigambi yawe izakomezwa”
Ubwikunde bushobora gutuma twihagararaho mu mafuti, tugahisha kamere yacu mbi, kandi tukirengagiza ububi bwacu. Ariko Yehova nta wamubeshya. Agenzura imitima cyangwa imyuka. Umwuka w’umuntu ni ibintu biba byiganje mu bitekerezo bye, kandi bifitanye isano n’umutima. Ahanini, uwo mwuka wiyongera bitewe n’ukuntu umutima w’ikigereranyo ukora, uwo ukaba ugizwe n’ibitekerezo, ibyiyumvo n’intego z’umuntu. Uwo mwuka ni wo Imana ‘igera imitima’ igenzura, kandi imanza zayo ntizibera. Byaba byiza turinze umwuka wacu.
“Imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka”
Gutegura imigambi bisaba gutekereza, ibyo bikaba bikorwa n’umutima wacu. Ubusanzwe ibikorwa by’umuntu biterwa n’imigambi afite. Ese hari icyo imigambi yacu izageraho? Salomo yaravuze ati “imirimo yawe yose uyiharire Uwiteka, ni ho imigambi yawe izakomezwa” (Imigani 16:3). Guharira Yehova imirimo yacu bisobanura kumwiringira, kumwishingikirizaho, kumugandukira, mu buryo bw’ikigereranyo tukavana umutwaro ku bitugu byacu tukawushyira ku bye. Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “ikoreze Uwiteka urugendo rwawe rwose, abe ari we wiringira na we azabisohoza.”—Zaburi 37:5.
Icyakora, kugira ngo imigambi yacu ikomezwe, igomba kuba ihuje n’Ijambo ry’Imana, kandi ishingiye ku ntego nziza. Byongeye kandi, twagombye gusenga Yehova tumusaba kudufasha no kudushyigikira kandi tugakora ibishoboka byose tugakurikiza inama za Bibiliya tubikuye ku mutima. Mu buryo bwihariye, ni iby’ingenzi ko ‘twikoreza Uwiteka umutwaro wacu’ mu gihe duhanganye n’ibigeragezo cyangwa ingorane, kuko ‘azaturamira.’ Mu by’ukuri, “ntabwo azakundira umukiranutsi kunyeganyezwa.”—Zaburi 55:22.
“Ikintu cyose Yehova yakiremye mu buryo buhuje n’umugambi we”
Ni iki kindi kizabaho niduharira Yehova imirimo yacu? Uwo mwami w’umunyabwenge yaravuze ati “ikintu cyose Uwiteka yagitegekeye iherezo ryacyo” [“yakiremye mu buryo buhuje n’umugambi we,” “NW”] (Imigani 16:4a). Umuremyi w’ijuru n’isi ni Imana igira imigambi. Iyo tumuhariye imirimo yacu, ubuzima bwacu burangwa n’ibikorwa bifite intego; ntiburangwa n’ibitagira umumaro. Kandi umugambi Yehova afitiye isi ni uko izahoraho iteka n’abayituye bakabaho iteka (Abefeso 3:11). Yabumbye isi kandi yayiremeye “guturwamo” (Yesaya 45:18). Byongeye kandi, umugambi yari afitiye abantu kuva mbere hose uzasohora nta kabuza (Itangiriro 1:28). Iyo umuntu yeguriye Imana y’ukuri ubuzima bwe, ntibugira iherezo kandi bugira intego iteka ryose.
Yehova yategekeye “umunyabyaha umunsi w’amakuba” (Imigani 16:4b). Si we waremye ababi, kubera ko ‘umurimo we utunganye rwose’ (Gutegeka 32:4). Icyakora, yarabaretse babaho, kandi n’ubu bakomeje kubaho kugeza ubwo azabarimbura. Urugero, Yehova yabwiye Farawo wa Egiputa ati “iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika: ni ukugira ngo nkwereke imbaraga zanjye, kandi ngo izina ryanjye ryamamare mu isi yose” (Kuva 9:16). Ibyago Cumi no kuba Farawo n’ingabo ze bararimburiwe mu Nyanja Itukura, ni ibimenyetso bitazibagirana bigaragaza imbaraga z’Imana zitagereranywa.
Yehova ashobora no gutuma habaho imimerere ituma abantu babi bagira uruhare mu mugambi we batabizi. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “umujinya w’abantu uzagushimisha, umujinya uzasigara uzawukenyera” (Zaburi 76:10). Yehova ashobora kureka abanzi be bakarakarira abagaragu be, mu rugero rutuma ubwoko bwe bubona isomo, bityo akaba abwigishije. Iyo bikabije, Imana ibona ko ari yo bashotoye.
Ese ko Yehova ashyigikira abagaragu be bicisha bugufi, abibone n’abanyagasuzuguro bo bizabagendekera bite? Umwami wa Isirayeli yaravuze ati “umuntu wese w’ubwibone bwo mu mutima ni ikizira ku Uwiteka. Ni ukuri rwose ntazabura guhanwa” (Imigani 16:5). Abantu b’“ubwibone bwo mu mutima” bashobora gushyigikirana mu bikorwa byabo ariko ntibazarokoka igihano. Bityo rero, byaba byiza twitoje umuco wo kwicisha bugufi tutitaye ku bumenyi bwacu, ubushobozi cyangwa se inshingano izo ari zo zose twaba dufite.
“Gutinya Yehova”
Kubera ko twavukiye mu cyaha, tubangukirwa no gukora amakosa (Abaroma 3:23; 5:12). Ni iki kizadufasha kwirinda imigambi yazatuma dukora ibikorwa bibi? Mu Migani 16:6 hagira hati “imbabazi [“ineza yuje urukundo,” “NW”] n’ukuri ni byo bitwikīra gukiranirwa, kandi kūbaha [“gutinya,” “NW”] Uwiteka ni ko gutuma abantu bareka ibibi.” Nubwo ineza yuje urukundo ya Yehova n’ukuri kwe bituma atubabarira ibyaha byacu, kumutinya biturinda kubikora. Mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukunda Imana kandi tukayishimira ineza yayo yuje urukundo ari na ko twitoza gutinya kuyibabaza!
Gutinya Imana byinjira mu mutima wacu iyo twitoje kuyubaha tubitewe n’imbaraga zayo ziteye ubwoba. Sa n’utekereza ku mbaraga z’Imana zigaragarira mu byo yaremye! Umukurambere Yobu yibukijwe imbaraga Imana yagaragarije mu mirimo y’irema, bimufasha gukosora imitekerereze ye (Yobu 42:1-6). Mu buryo nk’ubwo se, twebwe iyo dusomye inkuru zo muri Bibiliya zivuga ibyo Yehova yagiye agirira ubwoko bwe kandi tukazitekerezaho, ntibidufasha gukosora imitekerereze yacu? Umwanditsi wa zaburi yararirimbye ati “nimuze murebe imirimo y’Imana, iteye ubwoba ku byo igirira abantu” (Zaburi 66:5). Gupfobya ineza yuje urukundo ya Yehova ntibikwiriye. Igihe Abisirayeli ‘bagomaga bakababaza umwuka we wera, byatumye ahinduka umwanzi wabo ndetse ubwe arwana na bo’ (Yesaya 63:10). Ku rundi ruhande, “iyo imigenzereze y’umuntu inezeza Uwiteka, atuma n’abanzi be buzura na we” (Imigani 16:7). Mbega ukuntu gutinya Yehova ari uburinzi!
Umwami w’umunyabwenge yaravuze ati “uduke turimo gukiranuka, turuta inyungu nyinshi irimo gukiranirwa” (Imigani 16:8). Mu Migani 15:16 hagira hati “uduke turimo kūbaha [“gutinya,”NW] Uwiteka, turuta ubutunzi bwinshi burimo impagarara.” Gutinya Imana mu buryo burangwa no kuyubaha ni byo bya ngombwa rwose kugira ngo umuntu agume mu nzira yo gukiranuka.
“Umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe”
Umuntu yaremanywe uburenganzira bwo kwihitiramo hagati y’icyiza n’ikibi (Gutegeka 30:19, 20). Umutima wacu w’ikigereranyo ufite ubushobozi bwo kugenzura ibintu bitandukanye, ugahitamo kimwe cyangwa byinshi. Salomo yerekanye ukuntu guhitamo ari twe bireba agira ati “umutima w’umuntu utekereza urugendo rwe.” Nyuma y’ibyo, “Uwiteka ni we uyobora intambwe ze” (Imigani 16:9). Kubera ko Yehova ashobora kuyobora intambwe zacu, ni byiza ko tumusaba kudufasha kugira ngo ‘imigambi yacu ikomezwe.’
24-30 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 17-21
“Mushake amahoro”
“Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara”
Umutoza w’umukino w’intoki wo mu kigo cy’amashuri ararashwe azize uburakari bukabije.
Umwana agize atya arirakaza bitewe n’uko atabonye ibyo ashaka.
Umugore atangiye gutongana n’umuhungu we amuziza ko icyumba cye kirimo akajagari.
TWESE twagiye tubona abantu barakaye, kandi nta gushidikanya ko natwe tujya turakara. Nubwo dushobora kumva ko kurakara ari bibi kandi ko twagombye kubirwanya, akenshi tuba twumva ko dufite impamvu zumvikana zo kurakara, cyane cyane mu gihe umuntu akoze ibyo tubona ko bidakwiriye. Hari ingingo yanditswe n’ishyirahamwe ryo muri Amerika yavuze ko “kurakara ari ibyiyumvo bisanzwe, bikwiriye kandi bitubaho twese.”—American Psychological Association.
Dukurikije ibyo intumwa Pawulo yavuze ahumekewe n’Imana, icyo gitekerezo gishobora gusa n’aho gifite ishingiro. Yemeye ko hari igihe abantu bashobora kurakara, maze aravuga ati “nimurakara, ntimugakore icyaha; izuba ntirikarenge mukirakaye” (Abefeso 4:26). Ese dukurikije uwo murongo, twagombye kugaragaza uburakari, cyangwa twagombye gukora uko dushoboye tukaburwanya?
ESE WAGOMBYE KURAKARA?
Igihe Pawulo yatangaga iyo nama ku byerekeye uburakari, birashoboka ko yazirikanaga amagambo y’umwanditsi wa zaburi agira ati “nimurakara, ntimugakore icyaha” (Zaburi 4:4). Ariko se Pawulo yashakaga kuvuga iki igihe yatangaga iyo nama yahumetswe? Yakomeje agira ati “gusharira kose n’uburakari n’umujinya no gukankama no gutukana bive muri mwe rwose hamwe n’ububi bwose” (Abefeso 4:31). Mu by’ukuri Pawulo yateraga Abakristo inkunga yo kwirinda uburakari. Birashishikaje kuba ya ngingo yanditswe n’ishyirahamwe ryo muri Amerika yarakomeje igira riti “ubushakashatsi bwagaragaje ko gusuka uburakari bituma burushaho kwiyongera, bigakurura amahane kandi ntibikemure . . . ikibazo.”
None se twakora iki ngo ‘twivanemo’ uburakari n’ingaruka zabwo zose? Salomo, umwami wa Isirayeli wari umunyabwenge yagize ati “ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara, kandi kwirengagiza igicumuro ni bwo bwiza bwe” (Imigani 19:11). None se ni mu buhe buryo “ubushishozi bw’umuntu” bumufasha mu gihe azabiranyijwe n’uburakari?
UBUSHISHOZI BUTUMA UMUNTU ATINDA KURAKARA
Ubushishozi ni ubushobozi bwo gusesengura ibintu. Kugira ubushishozi bikubiyemo kureba kure, ukabona ibitagaragarira amaso. Ubwo bushishozi budufasha bute mu gihe umuntu atubwiye nabi cyangwa aturakaje?
Iyo tubonye abantu barengana bishobora kuturakaza. Ariko turamutse twirekuye tukagaragaza uburakari, bishobora kutugiraho ingaruka cyangwa bikazigira ku bandi. Kimwe n’uko umuriro udakurikiraniwe hafi ushobora gutwika inzu, ni na ko uburakari bushobora kudutesha icyubahiro, kandi bugashyira agatotsi mu mibanire yacu n’abandi ndetse n’Imana. Ku bw’ibyo, mu gihe twumva uburakari bugiye kuzamuka, byaba byiza dusuzumye mu buryo bwimbitse uko ibintu byifashe. Kubona ibintu mu buryo bwagutse bizadufasha kwifata.
Umwami Dawidi, ari we se wa Salomo, yari hafi kugibwaho n’umwenda w’amaraso bitewe n’ikibazo yagiranye na Nabali, ariko hari uwamufashije gutekereza. Dawidi n’ingabo ze barinze intama za Nabali mu butayu bw’i Yudaya. Igihe cyo gukemura ubwoya bw’intama kigeze, Dawidi yasabye Nabali ibyokurya. Nabali yarashubije ati “mfate imigati yanjye, amazi yanjye n’inyama nabagishirije abakemura intama zanjye, mbihe abantu ntazi n’iyo bava?” Mbega agasuzuguro! Dawidi acyumva ayo magambo, we n’ingabo ze zigera kuri 400 bahise bacura umugambi wo gutsembaho Nabali n’abe bose.—1 Samweli 25:4-13.
Abigayili umugore wa Nabali yamenye ibyabaye, maze ahita ajya kureba Dawidi. Akimara guhura na Dawidi n’ingabo ze, yahise yikubita ku birenge bye maze aravuga ati “ndakwinginze, tega amatwi umuja wawe agire icyo akubwira.” Hanyuma yabwiye Dawidi ko Nabali uwo yari ikigoryi, agaragaza ko iyo Dawidi yihorera kandi akamena amaraso, yari kuzabyicuza.—1 Samweli 25:24-31.
None se ni iki Dawidi yatahuye mu magambo Abigayili yamubwiye cyatumye acururuka? Yabonye ko ubusanzwe Nabali yari umupfapfa, kandi ko iyo aza kwihorera yari kwishyiraho umwenda w’amaraso. Kimwe na Dawidi, nawe ushobora kurakara. Ariko se wagombye gukora iki? Ibitaro by’i Mayo byatanze inama y’uko umuntu yarwanya uburakari, bigira biti “fata akanya witse umutima, ubare kuva kuri rimwe kugeza ku 10.” Jya ufata akanya maze utekereze ku cyakurakaje n’ingaruka zaterwa n’ibyo ugiye gukora ngo ukemure icyo kibazo. Ubushishozi buzatuma utihutira kurakara, ndetse bube bwanabikubuza.—1 Samweli 25:32-35.
Hari abantu benshi bakurikije iyo nama maze bibafasha kurwanya uburakari. Sebastian yasobanuye ukuntu Bibiliya yamufashije kumenya kwifata ntagire uburakari bukabije, igihe yari afungiwe muri gereza yo muri Polonye afite imyaka 23. Yagize ati “nabanzaga gutekereza ku kibazo nabaga mfite, hanyuma nkagerageza gushyira mu bikorwa inama ya Bibiliya. Nabonye ko Bibiliya ari cyo gitabo gikubiyemo inama nziza kurusha izindi.”
Setsuo na we yakurikije iyo nama. Yagize ati “iyo twabaga turi ku kazi abantu bakandakaza, narabakankamiraga. Aho mariye kwiga Bibiliya, aho gukankama ndibaza nti ‘ubundi se ubu uri mu makosa ni nde? Ese aho si jye nyirabayazana?’” Gutekereza kuri ibyo bibazo byagiye bituma atinda kurakara, kandi bituma amenya kwifata, ntasuke uburakari yabaga afite.
Hari igihe uburakari buba bwinshi, ukumva kwifata biragoye. Ariko inama zishingiye ku Ijambo ry’Imana zifite imbaraga nyinshi kurushaho. Nawe nushyira mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge zo muri Bibiliya kandi ugasenga Imana uyisaba kugufasha, ubushishozi buzatuma utinda kurakara, cyangwa mu yandi magambo bugufashe kwifata.
Jya ukurikira amahoro
Uko abasaza bafasha
11 Byagenda bite se mu gihe Umukristo ashatse kubwira umusaza ikibazo afitanye n’umwe mu bagize umuryango we cyangwa uwo bahuje ukwizera? Mu Migani 21:13 hagira hati “umuntu wese wiziba amatwi kugira ngo atumva gutaka k’uworoheje, na we azataka abure umutabara.” Birumvikana ko umusaza atagombye ‘kwiziba amatwi.’ Icyakora, hari undi mugani utanga umuburo ugira uti “ubanje kuvuga mu rubanza asa n’ufite ukuri, ariko iyo mugenzi we aje aramuhinyuza” (Imig 18:17). Umusaza yagombye gutega amatwi mu bugwaneza, ariko agomba kugira amakenga, kugira ngo atabogamira ku ruhande rw’uwo muntu umubwira ko yahemukiwe. Nyuma yo kumutega amatwi, byaba byiza amubajije niba yaravuganye n’uwamukoshereje kuri icyo kibazo. Nanone uwo musaza ashobora kurebera hamwe na we intambwe zishingiye ku Byanditswe yagombye gutera kugira ngo akurikire amahoro.
12 Hari ingero eshatu zivugwa muri Bibiliya zigaragaza akaga gaterwa no guhita ufata umwanzuro ukimara kumva uruhande rumwe. Potifari yemeye ibyo umugore we yamubwiye avuga ko Yozefu yari yashatse kumufata ku ngufu. Potifari yararakaye cyane maze ahita ategeka ko Yozefu ashyirwa mu nzu y’imbohe (Intang 39:19, 20). Umwami Dawidi yemeye ibyo Siba yamubwiye avuga ko shebuja Mefibosheti yari ashyigikiye abanzi ba Dawidi. Dawidi yahise amubwira ati “ibya Mefibosheti byose bibaye ibyawe” (2 Sam 16:4; 19:25-27). Umwami Aritazerusi yabwiwe ko Abayahudi barimo bongera kubaka inkuta za Yerusalemu kandi ko bari bagiye kwigomeka ku Bwami bw’Abaperesi. Uwo mwami yemeye ibyo binyoma yari abwiwe maze ahita ategeka ko imirimo yose yo kongera kubaka Yerusalemu ihagarara. Ibyo byatumye Abayahudi bahagarika kubaka urusengero rw’Imana (Ezira 4:11-13, 23, 24). Ku bw’ibyo, byaba byiza abasaza b’Abakristo bakurikije inama Pawulo yagiriye Timoteyo yo kutihutira gufata imyanzuro.—Soma muri 1 Timoteyo 5:21.
13 Nubwo umuntu yaba yumvise buri wese mu bafitanye ikibazo agasa n’aho agisobanukiwe, ni ngombwa kuzirikana ko iyo “umuntu atekereza ko afite ubumenyi ku kintu runaka, aba atarakimenya uko yagombye kukimenya” (1 Kor 8:2). Ese koko tuzi neza ibintu byose byatumye bagirana amakimbirane? Ese dusobanukiwe neza imimerere buri wese yakuriyemo? Ni iby’ingenzi ko abasaza birinda kuyobywa n’ibinyoma, amayeri cyangwa ibihuha, mu gihe basabwe gukemura ikibazo. Umucamanza washyizweho n’Imana ari we Yesu Kristo, aca imanza zikiranuka. ‘Ntaca urubanza ashingiye gusa ku bigaragarira amaso ye, cyangwa ngo acyahe ashingiye gusa ku byo amatwi ye yumvise’ (Yes 11:3, 4). Ibinyuranye n’ibyo, Yesu ayoborwa n’umwuka wa Yehova. Abasaza b’Abakristo na bo bagomba kuyoborwa n’umwuka wera w’Imana.
14 Mbere y’uko abasaza bafata umwanzuro w’ikibazo runaka kireba abo bahuje ukwizera, bagomba gusenga Yehova bamusaba umwuka wera, kandi bakishingikiriza ku buyobozi bwawo bareba mu Ijambo ry’Imana no mu bitabo duhabwa n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge.—Mat 24:45.
Jya ukurikira amahoro
17 Ibyinshi mu bibazo abavandimwe bagirana ntibiba bikomeye ku buryo bisaba ko hashyirwaho komite y’urubanza. Byaba byiza rero urukundo rutumye dutwikira amakosa abandi badukorera. Ijambo ry’Imana rigira riti “utwikira ibicumuro aba ashaka urukundo, kandi ukomeza kubyasasa atanya incuti magara” (Imig 17:9). Kumvira iyo nama bizadufasha kubungabunga amahoro mu itorero no gukomeza kugirana imishyikirano myiza na Yehova.—Mat 6:14, 15.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Rubyiruko, nimuyoborwe n’Ijambo ry’Imana
17 Kugira ngo ukomeze kubera Imana indahemuka mu gihe uri wenyine, ugomba kugira ‘ubushobozi bwo gutandukanya icyiza n’ikibi,’ hanyuma ukabutoza “binyuze mu kubukoresha” ukora ibyo uzi ko ari byiza (Heb 5:14). Urugero, ushobora kwibaza ibibazo runaka bikagufasha guhitamo icyiza maze ukirinda ikibi mu gihe uhitamo umuziki, filimi, cyangwa imiyoboro ya interineti. Jya wibaza uti “ese ibi bizamfasha kuba umuntu urangwa n’impuhwe cyangwa bizatuma nishimira “ibyago by’abandi” (Imig 17:5)? “Ese bizamfasha ‘gukunda ibyiza’ cyangwa bizatuma ‘kwanga ibibi’ bingora” (Amosi 5:15)? Ibyo ukora uri wenyine bigaragaza ibyo mu by’ukuri uha agaciro.—Luka 6:45.
Tuzagendera mu budahemuka
15 Umukiranutsi Yobu ntiyigeze yishimira amakuba y’umuntu wamwangaga. Nyuma yaho, hari umuburo watanzwe mu mugani ugira uti “umwanzi wawe nagwa ntukishime, kandi nasitara umutima wawe ntukanezerwe, kugira ngo Yehova atabibona bikaba bibi mu maso ye, maze akigarura ntakomeze kumugaragariza uburakari” (Imig 24:17, 18). Kubera ko Yehova ashobora gusoma mu mutima, amenya niba mu mutima wacu twishimiye ibyago byageze ku wundi kandi imyifatire nk’iyo ntayemera (Imig 17:5). Imana ishobora kugira icyo idukorera, kuko yavuze iti “guhora no kwitura ni ibyanjye.”—Guteg 32:35.
Rubyiruko, nimureke amajyambere yanyu agaragarire bose
Mu gihe mwitegura kuzagira ishyingiranwa ryiza
12 Hari abakiri bato bihutira gushaka, batekereza ko ari byo bizabakemurira ibibazo byo kubura ibyishimo, kugira irungu, kurambirwa ndetse n’ibibazo bahura na byo iwabo. Ariko kandi, kugirana n’umuntu amasezerano y’ishyingirwa ni ikintu gikomeye cyane. Mu bihe bya Bibiliya, hari abantu bagiye bihutira guhigira Imana imihigo batabanje gutekereza neza icyo bizabasaba. (Soma mu Migani 20:25, NW.) Hari igihe abasore n’inkumi bakiri bato badatekereza bitonze icyo basabwa kuzakora kugira ngo ishyingiranwa ryabo ribe ryiza, hanyuma bakazasanga basabwa ibintu byinshi kuruta uko babitekerezaga.
13 Bityo rero, mbere y’uko utangira gushaka uwo muzabana, ibaze uti “kuki nifuza gushinga umuryango? Ni iki niteze kuzabona? Ese uyu ni we dukwiranye? Ese niteguye gusohoza inshingano zanjye mu muryango?” Kugira ngo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ agufashe kwisuzuma ubigiranye ubushishozi, yasohoye ingingo zivuga kuri icyo kibazo mu buryo burambuye (Mat 24:45-47). Jya ubona izo nyandiko nk’inama Yehova aguhaye. Jya usuzumana ubwitonzi ibivugwamo, kandi ubishyire mu bikorwa. Ntuzigere wemera kuba “nk’ifarashi cyangwa inyumbu zitagira ubwenge” (Zab 32:8, 9). Jya uba umuntu ukuze ku bihereranye no kumenya icyo ishyingiranwa risaba. Niba wumva witeguye gushaka, zirikana ko buri gihe wagombye kuba ‘icyitegererezo cy’ubudakemwa.’—1 Tim 4:12.
31 UKWAKIRA–6 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IMIGANI 22-26
“Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo”
Kurerera abana mu isi itagira icyo yitaho
Kuboneza umwambi
Twibuke ko muri Zaburi 127:4, 5 hagereranya umubyeyi n’“intwari.” None se ibyo byaba bishaka kuvuga ko uburere bw’abana bureba umubyeyi w’umugabo gusa? Ibyo si ko biri. Mu by’ukuri, ihame riri muri uru rugero rireba ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore cyangwa ababyeyi barera abana bonyine (Imigani 1:8). Ijambo “intwari” ryumvikanisha ko gufora umuheto byasabaga imbaraga nyinshi. Mu bihe bya Bibiliya, rimwe na rimwe imiheto yabaga iriho umuringa kandi umusirikare yavugwagaho kuba ari ‘umufozi w’umuheto.’Birashoboka ko umurashi, yagondaga umuheto akoresheje ikirenge kugira ngo ashobore kuwushyiraho injishi (Yeremiya 50:14, 29). Nta gushidikanya ko gukurura iyo njishi yabaga ireze cyane kugira ngo wohereze umwambi ku ntego byasabaga imbaraga n’imihati myinshi!
Mu buryo nk’ubwo, kurera abana bisaba imihati myinshi. Ntibashobora kwirera, nk’uko umwambi udashobora kwirasa ku ntego. Ikibabaje ni uko muri iki gihe ababyeyi benshi basa n’aho badashaka gushyiraho iyo mihati ikenewe kugira ngo barere abana babo mu buryo bukwiriye. Bahitamo guterera iyo. Barareka televiziyo, amashuri n’urungano bikaba ari byo byigisha abana babo ibirebana n’icyiza n’ikibi, amahame mbwirizamuco hamwe n’ibirebana n’ibitsina. Barareka abana babo bagakora ibyo bashaka. Kandi iyo babona guhakanira abana babo ikintu runaka biri bubagore, bapfa kwemera. Incuro nyinshi ababyeyi bisobanura bavuga ko baba badashaka kubabaza abana babo. Mu by’ukuri, uko kubarera bajeyi ni byo bizabatera intimba kandi iyo ntimba imara igihe kirekire.
Kurera abana ni umurimo utoroshye. Nta gushidikanya ko gukora uwo murimo tubigiranye umutima wacu wose kandi tuyobowe n’Ijambo ry’Imana bisaba imihati myinshi. Ariko kandi, ingororano dukuramo ntizigereranywa. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko abana barezwe n’ababyeyi babakunda ariko bagira igitsure, ni ukuvuga ababyeyi bashyigikira abana babo kandi bakabashyiriraho imipaka itajenjetse, batsinda mu ishuri, bakamenya kubana n’abandi, bakigirira icyizere kandi muri rusange bakaba abana bishimye kurusha abarezwe n’ababyeyi batagira icyo bitaho cyangwa b’abanyamwaga.”—Parents.
Hari n’indi ngororano nziza cyane. Tugitangira, twasuzumye igice kibanza cy’umurongo wo mu Migani 22:6 kigira kiti “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo.” Uwo murongo ukomeza uvuga amagambo asusurutsa umutima agira ati “azarinda asaza atarayivamo.” Ese uyu mugani wahumetswe ni ikimenyetso cy’uko umwana azagira icyo ageraho? Si ko buri gihe umwana agira icyo ageraho. Umwana wawe afite umudendezo wo kwihitiramo kandi namara gukura ni wo azajya akoresha ahitamo hagati y’icyiza n’ikibi. Nubwo bimeze bityo ariko, uyu murongo uha ababyeyi icyizere. Icyo cyizere ni ikihe?
Iyo utoza abana bawe ukurikije inama Bibiliya itanga, uba ubaha uburyo bwiza bwo kuzagira icyo bageraho. Abo bana baba bashobora kuzakura bafite ibyishimo, banyuzwe, kandi baba bashobora kuzasohoza neza inshingano zabo bamaze gukura (Imigani 23:24). Ubu noneho, kora uko ushoboye kose utegure iyo ‘myambi’ y’agaciro kandi witange kugira ngo uyiyobore. Nubigenza utyo, ntuzigera ubyicuza.
Ibibazo by’abasomyi
Ese mu Migani 22:6, hagaragaza ko byanze bikunze abana bafite ababyeyi b’Abakristo baramutse batojwe neza, batazava mu nzira ya Yehova?
Uwo murongo ugira uti “menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo.” Kimwe n’uko kugondera ishami ry’igiti mu butaka bituma rikura rikavamo igiti, ni ko n’abana batojwe neza bashobora gukomeza gukorera Yehova bamaze gukura. Nk’uko ababyeyi bose babizi, gutoza abana muri ubwo buryo bifata igihe kandi bigasaba gushyiraho imihati. Kugira ngo ababyeyi bahindure abana babo abigishwa b’Abakristo, bagomba kubaha amabwiriza babyitondeye, bakabahugura, bakabatera inkunga, bakabahana kandi bakabaha urugero rwiza. Bagomba kubikora mu buryo bukwiriye kandi mu rukundo mu gihe cy’imyaka myinshi.
Ariko se, ibyo bisobanura ko iyo umwana aretse gukorera Yehova, ikosa riba ari iry’ababyeyi bamureze? Hari ubwo rimwe na rimwe ababyeyi baba batarashyizeho imihati ihagije kugira ngo barere abana babo babahana, kandi babigisha iby’Umwami wacu (Abefeso 6:4). Ku rundi ruhande, uyu murongo wo mu Migani ntabwo ari igihamya kidakuka cy’uko abana batojwe neza ari ko buri gihe bazabera Imana indahemuka. Ababyeyi ntibashobora guhindura abana babo icyo baba bifuza ko baba cyo cyose. Abana, kimwe n’abantu bakuru, bafite umudendezo wo kwihitiramo kandi amaherezo baba bagomba kwihitiramo icyo bazakoresha ubuzima bwabo (Gutegeka 30:15, 16, 19). Nubwo ababyeyi nta ko baba batagize, abana bamwe bababera abahemu, nk’uko byagendekeye Salomo wanditse umurongo turimo dusuzuma. Ndetse na Yehova afite abana bamuhemukiye.
Ubwo rero uyu murongo ntuvuga ko byanze bikunze umwana ‘atazigera ava mu nzira’ ya Yehova. Ahubwo uvuga ko muri rusange atayivamo. Mbega ukuntu ibyo bihumuriza ababyeyi! Ababyeyi bagombye guterwa inkunga no kumenya ko imihati bashyiraho barera abana babo babatoza inzira ya Yehova, izagera ku bintu bishimishije. Kubera ko inshingano ababyeyi bafite ari iy’ingenzi kandi bakaba bagira uruhare rukomeye mu mikurire y’abana babo, bashishikarizwa gufatana uburemere iyo nshingano.—Gutegeka 6:6, 7.
Iyo ababyeyi batoje abana babo babyitondeye, n’iyo abo bana bareka gukorera Yehova, bashobora kwiringira ko abo bana bazageraho bakagarura agatima. Ukuri ko muri Bibiliya gufite imbaraga, kandi ibyo abana batojwe n’ababyeyi babo ntibahita babyibagirwa.—Zaburi 19:7.
w97 15/10 32
Kurera Abana Bakagira Imyifatire Ikwiriye—Mbese, Biracyashoboka?
ROBERT GLOSSOP, wo mu Kigo Cyita ku Bihereranye n’Umuryango kiri i Vanier, mu mujyi wa Ottawa ho muri Kanada, yagize ati “ubu, turi mu muryango w’urusobe cyane, mu mico y’uruvangitirane rukomeye, aho usanga abantu badafite amategeko bahuriyeho agenga ibihereranye n’imyifatire myiza.” Ibyo bigira izihe ngaruka? Raporo yasohotse mu kinyamakuru cyitwa The Toronto Star, yagize iti “abangavu batwara amada, urugomo rurangwa mu rubyiruko, hamwe n’ibikorwa byo kwiyahura birangwa mu ngimbi n’abangavu, ibyo byose biragenda birushaho kwiyongera.”
Icyo kibazo cyarakwirakwiriye, kigera n’ahandi hatari muri Amerika y’Amajyaruguru. Bill Damon, umuyobozi w’Ikigo Cyita ku Bihereranye n’Amajyambere y’Ikiremwamuntu, cyo muri Kaminuza y’i Brown, iri muri leta ya Rhode Island, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yakoze ubushakashatsi ku bihereranye n’ibyo bibazo mu Bwongereza no mu bindi bihugu byo mu Burayi, kimwe no muri Ositaraliya, muri Isirayeli, no mu Buyapani. Yatunze agatoki amadini, amashuri hamwe n’ibindi bigo, byadohotse mu guha urubyiruko ubuyobozi. Yiyemereye ko umuco wacu “utakizi ibyo abana bakeneye kugira ngo bihingemo imyifatire n’ubushobozi bikenewe.” Damon yerekeje ku mpuguke mu bihereranye no kurera abana, zigisha ko “guhana abana bishyira mu kaga ubuzima bwabo n’imibereho myiza yabo,” maze yemeza ko iyo ari “inyigisho ituma barera abana b’ibyigenge kandi batumvira.”
Ni iki urubyiruko rwo muri iki gihe rukeneye? Rukeneye guhora ruhabwa imyitozo irangwa n’urukundo yo gukosora ibitekerezo byarwo n’umutima warwo. Abakiri bato batandukanye, bagomba guhanwa mu buryo butandukanye. Mu gihe igihano gitanganywe urukundo, akenshi gishobora gutangwa mu buryo bwo kugira umuntu inama. Ni yo mpamvu mu Migani 8:33 hatubwira ‘kumva ibyo baduhugura.’ Bamwe na bamwe ariko, ‘ntibahanishwa amagambo.’ Bishobora kuba ngombwa ko abo bahabwa igihano cyihariye kiri mu rugero rukwiriye, bitewe no kutumvira (Imigani 17:10; 23:13, 14; 29:19). Mu gutanga iyo nama, nta bwo Bibiliya iba irimo ishyigikira ibyo gukubita umwana ubigiranye umujinya, cyangwa kumukubita inkoni nyinshi cyane, zishobora kumutera imibyimba no kumukomeretsa (Imigani 16:32). Ibiri amambu, umwana yagombye gusobanukirwa impamvu itumye akosorwa, kandi mu by’ukuri akumva ko impamvu ari uko ari kumwe n’umubyeyi umuba hafi kandi umwitaho.—Gereranya n’Abaheburayo 12:6, 11.
Iyo nama y’ingirakamaro kandi ikwiriye ishingiye kuri Bibiliya, yatsindagirijwe mu gitabo Le secret du bonheur familial.
it-2 818 ¶4
Inkoni
Ububasha bw’ababyeyi. Nanone “inkoni” igereranya ububasha ababyeyi bafite ku bana. Igitabo cy’imigani kivuga kenshi ibirebana n’ubwo bubasha. Ijambo “inkoni” ryerekeza ku buryo bwose ababyeyi bakoresha bahana, hakubiyemo n’inkoni iyi isanzwe. Ababyeyi ni bo Imana yahaye inshingano yo gukoresha iyo nkoni kugira ngo bahane abana babo. Iyo ababyeyi bananiwe guhana abana babo, bitwara nabi bakaba bashobora no kuzarimbuka. Uretse n’ibyo abana badahanwa bakoza isoni ababyeyi babo kandi abo babyeyi ntibemerwa n’Imana (Img 10:1; 15:20; 17:25; 19:13). Bibiliya igira iti “ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana, ariko inkoni ihana izabumucaho.” Nanone igira iti “ntukareke guhana umwana, kuko numukubita inkoni atazapfa. Uzamukubite inkoni kugira ngo ubuze ubugingo bwe kujya mu mva” (Img 22:15; 23:13, 14). Mu by’ukuri, “urinda umwana we inkoni aba amwanga, ariko umukunda amwitaho akamuhana.”—Img 13:24; 19:18; 29:15; 1Sm 2:27-36.
Ha agaciro gakwiriye impano y’ubuzima ufite
BARAMUTSE bagusabye kugena agaciro ubuzima bwawe bufite, wavuga ko kangana iki? Tubona ko ubuzima bufite agaciro kenshi cyane, bwaba ubuzima bwacu bwite cyangwa ubw’abandi. Ibyo bigaragazwa n’uko tujya kwa muganga iyo turwaye, cyangwa tukisuzumisha buri gihe ngo turebe niba turi bazima. Twifuza gukomeza kubaho kandi dufite amagara mazima. Ndetse n’abantu bageze mu za bukuru cyangwa bamugaye, abenshi ntibifuza gupfa; bashaka gukomeza kubaho.
2 Uko uha ubuzima agaciro bigira ingaruka ku mishyikirano ugirana n’abandi. Urugero, Ijambo ry’Imana riratubwira ngo “umvira so wakubyaye, kandi ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru” (Imigani 23:22). Iryo jambo ngo “umvira,” si ukumva amagambo gusa, ahubwo uwo mugani ushaka kuvuga ko wumva hanyuma ugakora ibihuje n’ibyo wumvise (Kuva 15:26; Gutegeka 7:12; 13:19; 15:5; Yosuwa 22:2; Zaburi 81:14). Ni izihe mpamvu Ijambo ry’Imana riduha zo kumvira? Ntiwumvira so na nyoko kubera ko gusa bakuruta mu myaka cyangwa babonye byinshi kukurusha. Impamvu itangwa ni uko “bakubyaye.” Izindi Bibiliya zihindura uwo murongo ngo “umvira so waguhaye ubuzima.” Birumvikana rero ko niba uha ubuzima bwawe agaciro, uzumva ko hari n’icyo ugomba isoko y’ubuzima bwawe.
3 Niba uri Umukristo w’ukuri, birumvikana ko wemera ko Yehova ari we Soko y’ikirenga y’ubuzima bwawe. Ni we waguhaye “ubugingo” cyangwa ubuzima, ni we utuma ushobora ‘kugenda’ kandi ukagira ibyiyumvo; none ‘uriho’ kandi ushobora gutekereza ku by’igihe kizaza cyangwa ukiteganyiriza ubuzima bwawe bw’igihe kizaza, hakubiyemo n’ubuzima bw’iteka (Ibyakozwe 17:28; Zaburi 36:10; Umubwiriza 3:11). Mu buryo buhuje n’ibivugwa mu Migani 23:22, birakwiriye ‘kumvira’ Imana, tukifuza gusobanukirwa neza uko ibona ubuzima kandi tugakora ibihuje n’ubwo bumenyi, aho kwita ku kuntu abandi babona ubuzima.
“Mwese muri abavandimwe”
13 Kubaha abagize umuryango bikubiyemo ibirenze ibyo kubaha umugore n’abana bawe gusa. Hari umugani w’Abayapani ugira uti “nusaza, uzumvire abana bawe.” Icyo uwo mugani wumvikanisha ni uko ababyeyi bageze mu za bukuru bagombye kwirinda gukabya mu gukoresha ubutware bwabo bwa kibyeyi, kandi ko bagombye kumva ibyo abana babo bakuze bavuga. N’ubwo Ibyanditswe bigaragaza ko ababyeyi bagomba kubaha abana babo babatega amatwi, abana ntibagomba kugaragariza abagize umuryango bageze mu za bukuru imyifatire irangwa no gusuzugura. Mu Migani 23:22 hagira hati “ntugahinyure nyoko ageze mu za bukuru.” Umwami Salomo yakoze ibihuje n’uwo mugani, kandi yubashye nyina igihe yamwegeraga kugira ngo agire icyo amusaba. Salomo yategetse ko bashyira intebe y’umugabekazi iruhande rw’iye maze atega amatwi ibyo nyina wari ugeze mu za bukuru, ari we Batisheba, yashakaga kumubwira.—1 Abami 2:19, 20.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Abakunda Yehova “ntibagira igisitaza”
KOMEZA ISIGANWA NUBWO WASITARA
5 Ushobora kuba wumva ko ijambo ‘kugwa’ no ‘gusitara’ ari kimwe, ukayakoresha ushaka kuvuga ibirebana no gucika intege mu buryo bw’umwuka. Ayo magambo yo muri Bibiliya ashobora gukoreshwa muri ubwo buryo, ariko si buri gihe. Urugero, reba amagambo avugwa mu Migani 24:16, hagira hati “nubwo umukiranutsi yagwa karindwi, azongera ahaguruke nta kabuza; ariko ababi bo bazasitazwa n’ibyago.”
6 Yehova ntazigera yemera ko abamwiringira basitara cyangwa ngo bagwe, mbese ngo bahure n’ingorane cyangwa inzitizi badashobora kwikuramo, muri gahunda yabo yo kumuyoboka. Yehova atwizeza ko azadufasha ‘tugahaguruka’ kugira ngo dukomeze kumukorera mu budahemuka. Mbega ukuntu ibyo bihumuriza abantu bose bakunda Yehova babikuye ku mutima! Ababi bo ntibaba bifuza guhaguruka. Ntibashaka ubufasha buturuka ku mwuka wera w’Imana no ku bagize ubwoko bwayo, kandi niyo babuhawe, barabwanga. Ibinyuranye n’ibyo, ‘abakunda amategeko ya Yehova’ nta kintu gishobora kubasitaza ngo kibavane burundu mu isiganwa ry’ubuzima.—Soma muri Zaburi ya 119:165.
7 Hari igihe umuntu akora icyaha bitewe n’intege nke, ndetse akaba yanagikora incuro nyinshi. Ariko Yehova akomeza kubona ko ari umukiranutsi iyo ‘ahagurutse’ igihe cyose aguye, ni ukuvuga akihana abikuye ku mutima kandi agashyiraho imihati kugira ngo yongere gukora ibikwiriye. Ibyo tubibonera mu mishyikirano Imana yagiranaga n’Abisirayeli ba kera (Yes 41:9, 10). Amagambo twabonye ari mu Migani 24:16 ntatsindagiriza amakosa dukora, ahubwo agaragaza ko Yehova azadufasha ‘tugahaguruka.’ (Soma muri Yesaya 55:7.) Yehova Imana na Yesu Kristo bagaragaza ko badufitiye icyizere badutera inkunga yo ‘guhaguruka.’—Zab 86:5; Yoh 5:19.
8 Nubwo umuntu uri mu isiganwa rya marato yasitara cyangwa akagwa, ashobora gukomeza isiganwa aramutse ahagurutse vuba na bwangu. Ntituzi ‘umunsi n’igihe’ isiganwa turimo ry’ubuzima bw’iteka rizarangirira (Mat 24:36). Icyakora, nidukora ibishoboka byose kugira ngo tudasitara, gukomeza isiganwa bizatworohera, kandi turirangize. Ku bw’ibyo se, twakwirinda dute gusitara?
Ibibazo by’abasomyi
Igihe umwanditsi w’igitabo cy’Imigani yahaga inama umusore, yagize ati ‘banza witegure ibyo ku gasozi, uringanize imirima yawe, hanyuma uzabone kubaka inzu.’ Ni iyihe nama ikubiye muri uwo mugani wahumetswe? Inama ikubiyemo ni uko umusore yagombye kwitegura neza mbere yo gushaka umugore ngo agire uwe muryango, akabanza gusobanukirwa inshingano zijyanirana no gushinga umuryango.