UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | UMUBWIRIZA 7-12
“Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru mu minsi y’ubusore bwawe”
Jya wibuka Umuremyi wawe Mukuru, umukorere ukiri muto ukoresheje ubushobozi ufite
Abakiri bato benshi baba bafite imbaraga n’ubuzima bwiza byatuma basohoza inshingano zigoye kandi zisaba imbaraga
Abakiri bato bagombye gukoresha igihe cyabo n’imbaraga zabo mu murimo bakorera Yehova, imyaka y’iza bukuru itaraza
Salomo yakoresheje imvugo y’ubusizi, asobanura ibibazo biterwa n’iza bukuru
Umurongo wa 3: “abagore barebera mu madirishya bakabona hijimye”
Amaso agenda ahuma
Umurongo wa 4: ‘abakobwa baririmba mu ijwi ryo hasi’
Amatwi atumva neza
Umurongo wa 5: ‘igihore kigenda cyikurura’
Kutaryoherwa