ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w87 1/2 pp. 10-16
  • Abasore n’inkumi banezeza umutima wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abasore n’inkumi banezeza umutima wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu ari ubwenge
  • Ibyiyumvo byawe byerekeye ku Mana
  • Banejeje umutima w’Imana
  • Uburyo bwo kunezeza umutima w’Imana kuri iki gihe
  • Urubyiruko runezeza umutima wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Rubyiruko, mwaba mwiteganyiriza imibereho y’igihe kizaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Urubyiruko rwibuka Umuremyi warwo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
  • Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
w87 1/2 pp. 10-16

Abasore n’inkumi banezeza umutima wa Yehova

“Unezez’ umutima wanjye; kugira ngo mbon’ uko nsubiz’ untutse.”​—IMIGANI 27:11.

1. Ni mu biki imibereho yacu ireba ababyeyi bacu n’Umuremyi wacu?

1 WABA ubizi cyangwa utabizi, uburyo utwara ubuzima bwawe ni ingenzi. Ababyeyi bawe cyane cyane babiha agaciro. Bibiliya iragira iti: “Umwana w’umunyabgenge anezeza se;arik’umwan’upfapfana ababaza nyina.” (Imigani 10:1; 23:24, 25) Hanyuma, ikindi cy’ingenzi kurusha, uburyo ubaho bushobora gushimisha cyangwa kubabaza Umuremyi Yehova. Aradusaba ati: “Mwana wanjye, gir’ ubgenge, kand’ unezez’ umutima wanjye; kugira ngo mbon’ uko nsubiz’ untutse.”​—Imigani 27:11.

2. Ni ikihe kibazo gikomeye Satani yazamuye, kandi ni mu biki turebwa na cyo?

2 Ni Satani Umwanzi utuka Yehova. Mu ngobyi ya Edeni, Satani yazamuye ikibazo gikomeye cyasabaga igisubizo giturutse ku Mana. Biragaragara ko igihe Umwanzi yoheje Eva na Adamu bimworoheye, bakica itegeko ry’Imana, ni Yehova yashakaga. Ni koko, yaragiraga ati: ‘Mpa ubushobozi, maze nyobye abantu bose be gukomeza kugukorera.’ (Yobu 1:6-12) Yehova rero yahamagaye umwana we amuhumuriza nk’uko bivugwa haruguru kugira ngo abone ‘igisubizo’ cyatuma aca agahigo ka Satani.

3. Ni kuki uguhamagara kwa Yehova kureba ku buryo bwihariye Yesu, ariko ni ibindi biremwa bihe binezeza na byo umutima wa Yehova Imana?

3 Ariko se ni nde mu buryo bwihariye Yehova yita “Mwana wanjye” amusaba gukora ibyo? Yesu Kristo ni Umwana w’Imana ku buryo bumwe rukumbi; ni we wenyine Imana yabyaye ubwayo. (Yohana 1:14) Uretse kandi Adamu wataye Umuremyi, Yesu ni we muntu wenyine w’intungane wabayeho ku isi; rero ni we muntu washoboraga kwerekana ku buryo bwuzuye ko bishoboka gushikama mu bwizerwa ku Mana. (1 Abakorinto 15:45) Ku buryo bwihariye, uwo Yehova ahamagara ni Yesu. Nta bwo yigeze ahemukira Se. Ubwizerwa bwe bwahaye ubushobozi bwo guca agahigo k’ubwibone ka Satani wavugaga ko iyo abantu bageragezwa, batakorera Imana mu bwizerwa. (Abaheburayo 2:14; 12:2) Ikindi kandi, abazimana na Kristo mu ijuru bazaba baranejeje umutima wa Yehova bakomeza kuba abizerwa kugeza gupfa.—Ibyahishuwe 2:10.

4. Iyo igihe kigeze cyo gufata icyemezo cy’icyo tuzakora mu bu zima bwacu, ni ikihe kibazo cy’ingenzi dukwiye kubanza kureba?

4 Mbese ni iyihe myifatire yacu kuri ubu, cyane cyane iyanyu mwe abakiri bato? Mbese murebwa n’icyo kibazo cyerekeranye n’ubwizerwa bw’abantu ku Mana? Ni byo koko. (Zaburi 147:11; 148:12, 13) Ahari ntubizi; ariko uburyo ubaho butuma ujya ku ruhande rw’Imana cyangwa rwa Satani. Cyangwa unezeza Yehova cyangwa unezeza Satani. Mu by’ukuri, dushobora kubona ko uguhamagara kwa Yehova kukureba wowe ubwawe ngo: “Gir’ ubgenge, kand’ unezez’ umutima wanjye; kugira ngo mbon’ uko nsubiz’ untutse.” (Imigani 27:11) Kunezeza umutima w’Umuremyi wawe, mbese si intego idufitiye inyungu nyinshi?

Impamvu ari ubwenge

5. Ni kuki ari ubwenge kunezeza umutima wa Yehova?

5 Reba neza icyo Yehova aduterera inkunga ngo: Gir’ubgenge.” Mbese ni kuki ari ubwenge kunezeza umutima wa Yehova? Ni ukubera ko Yehova ari Umubyeyi wuzuye urukundo udushakira ibyiza gusa, kandi ko ibyo adusaba byose ari iby’umunezero wacu. Turasoma muri Yesaya 48:17, 18 ngo: “Ni jyew’ Uwiteka [Yehova] Imana yawe, ikwigish’ ibikugirir’ umumaro, ikakujy’ imbere mu nzir’ ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviy’ amategeko yanjye, uba waragiz’ amahor’ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”

6. (a) Ni iki cyerekana ko Yehova yifuza ko unezerwa mu buzima bwawe? (b) Ni izihe ngaruka mbi udashobora kwirinda?

6 Yehova, umubyeyi udukunda, ashaka ko tugirirwa umumaro ku buryo bwuzuye n’impano nziza y’ubuzima yaduhaye. yaravuze ati: “Wa musore we, ishimir’ ubusore bgawe, n’umutima waw’ ukunezeze mu minsi y’ubuto bgawe, kand’ ujy’ugenda mu nzir’ umutima waw’ ushaka, no mu mucyo wo mu maso yawe.” Ariko nta bwo uhamagariwe gusa gukora ikigushimisha. Arongeraho aduhana ngo: “Ariko menya yukw’ ibyo byose bizatum’ Imana igushyira mu rubanza.” (Umubgiriza 11:9) Ntushobora kwirinda ingaruka z’ibikorwa byawe; uzabibazwa n’Imana. Iri tegeko ni iry’ukuri ngo: “Iby’umunt’abiba, ari by’azasarura.”—Abagalatia 6:7.

7, 8. (a) Dushobora dute kwirinda impanuka n’ibyago? (b) Ni ryari ubuto n’ubukwerere biba ubusa?

7 Iyo ni yo mpamvu Yehova avuga ati: “Ikur’ umubabaro mu mutima wawe, kand’ utandukany’ umubiri wawe n’ibibi, bikube kure; kuk’ ubuto n’ubusore ar’ubusa.” (Umubgiriza 11:10) Ni ubwenge koko kwirinda ibikorwa byazagukururira ibibi. Hari abazakubwira ko wibuza ikintu cyiza, ko umuntu aba ‘ataribeshaho’ iyo atarasinda iyo ataragirana imishyikirano itemewe n’undi badahuje igitsina cyangwa ngo akore ikintu cy’ “ubutwari.” Abo ni abapfapfa. Umukobwa yamaze gusambana avuga arira ngo “ntacyo bimaze. Kuva icyo gihe mporana umubabaro.”

8 Ni yo mpamvu, basore namwe nkumi, mwagira ubwenge kandi mugakurikiza inama z’Imana muvana mu mutima wanyu icyabatera impungenge n’ukwicuza, nk’uko biba ku bato bagira ubuzima burimo ubwikunde no kutagira icyo bitaho? Umwanditsi wo mu kinyajana cya 17 yaranditse ngo: “Abantu baba bamara imyaka yabo ya mbere bica imyaka yabo ya nyuma.” Birababaje, ariko ni ukuri. Iyo umusore apfushije ubusa imbaraga ze zose n’ubushobozi bwe bwose, imyaka ye izaza ari umugabo w’igikwerere imupfira ubusa. (Imigani 22:3) Mugire ubwenge, mukurikize iyi nama ngo: “Ujye wibuk’ Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bgawe.​—Umubgiriza 12:11.

9. Ni byiza ki tuzaronka nitwibuka Umuremyi mu buto bwacu?

9 Niwibuka Yehova mu busore bwawe, uzaronka ibyiza nyakuri. Nta bwo uzirinda gusa ingorane z’ibibi, ahubwo uzagira ubuzima bwuzuye umunezero n’ubukungu ukorera Umuremyi. Uzarundana ubwenge ubukungu bwo mu ijuru buzaguha ibyiza bihoraho. (Matayo 6:19-21) Niwibuka Yehova ubu ukora ubushake bwe, azakwibuka kandi azaguha “iby’umutima waw’ usaba” ari byo ubuzima burimo ubukungu n’umunezero iteka ryose muri paradizo.—Zaburi 37:4; 133:3; Luka 23:43; Ibyahishuwe 21:3, 4.

Ibyiyumvo byawe byerekeye ku Mana

10. (a) Ni kuki icyemezo cyawe cyo gukorera Imana kidashobora gusa kuba gituruka ku kuba warabaze iby’ubwenge? (b) Ni mu buhe buryo bundi Yehova atwinginga?

10 Ariko rero, icyemezo cyawe cyo gukorera Yehova ntigishobora guturuka gusa mu kuba warakoze imibare mu by’ubwenge. Satani ni Umwanzi ufite uburyarya ku buryo ukurikiranye gusa inyungu zawe bwite yabonera ku bwikunde bwawe akakwangisha gukorera Yehova. Yehova ntaduhamagarira gusa kwerekana ko ufite ubwenge, agutera n’inkunga yo kumwitangira wowe ubwawe. Yesu yaravuze ati: “Ukundish’Uwiteka, Imana yawe, umutima wawe wose.” (Matayo 22:37) Mbese gukundisha Yehova umutima wawe wose uzi icyo bisonanura?

11. (a) Guha umutima Yehova bisobanura iki? (b) Ibya Yosefu bitwereka bite ko ibisunika umutima wacu byiza bishobora gutuma dukora ubushake bw’Imana?

11 Umutima wawe werekana wowe ubwawe n’ibikuyobora, n’ibitekerezo, imigenzereze yawe bwite hamwe n’imitekerereze yawe. Gukundisha Yehova umutima wawe wose bivuga rero kumukunda byuzuye; bisobanura nanone ko wiyemereye nyuma yo kubyiyumvisha neza ko mbere y’ibindi byose mu buzima bwawe uzashimisha umutima we umuha ubushobozi bwo gusubiza ibitutsi bya Satani. Uko kujijukirwa kuri muri wowe, urukundo no kuba wita ku Mana biturutse ku mutima bizazamura muri wowe ibyifuzo bikomeye byo gukora ubushake bwayo, n’ubwo waba ubona ko ushimishijwe no kugenza ukundi. Umusore Yosefu yari afitiye Yehova urukundo nk’urwo. Ni yo mpamvu igihe umugore w’umuntu ukomeye yamusabaga ‘kuryamana na we,’ yamushubije ati: “Nabasha nte gukor’icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”—Itangiriro 39:7-9.

12. (a) Werekana ute ko wahaye umutima wawe Yehova? (b) Niba warahaye umutima wawe Yehova, wagombye kwibaza bibazo ki?

12 Werekana ko ukundisha Yehova umutima wawe wose iyo umubwirira mu isengesho ko wifuza kuba uwe no kumukorera igihe cyose. Uko ni ko umuntu yitangira Yehova. Mbese waramwitangiye? Mbese niba utarabikora ni iki kibikubuza? Mbese urakuze ku buryo wiyumvisha ikibazo kiri hagati ya Yehova na Satani? Mbese wifuza kunezeza umutima wa Yehova? Biragaragara ko Satani atifuza ko ukundisha Yehova umutima wawe wose. Yifuza ko wita gusa ku nyungu zawe bwite, ku bigushimisha gusa. Ubwo se waba unezeza nde: Yehova cyangwa Satani? Tekereza neza byimazeyo kuri icyo kibazo.

13. Niba waritangiye Imana kandi warabatijwe ni ibihe bibazo wakwibaza?

13 Niba ubu waritangiye Imana ukaba warabyerekanishije ukubatizwa mu mazi, mbese imibereho yawe yerekana koko ko umutima wawe ari uw’Imana? Mbese wita cyane ku nyungu zawe n’ibindi wikundira gusa? Wishakira kubona imodoka gusa? Wishakira ukuntu wakwibonera amafaranga yo kugura imyenda n’ibindi bintu? Ni izihe nyungu ushyira imbere: izawe cyangwa iza Yehova? Mbese witabye neza Yehova aguhamagarira kumuha umutima wawe?

14. (a) Ni ubuhe buryo abato bafite? (b) Ni kuki bibabaje kubona abato bamwe batibuka Umuremyi wabo?

14 Niba ari byo koko ko Abakristo bakuze baba bariboneye byinshi bafite n’ubwenge, abato bafite uburyo bwose bwo kunezeza Imana. Bibiliya iratubwira ngo: “Ubgiza bg’abasore ni imbaraga zabo.” (Imigani 20:29) Koresha izo mbaraga zawe kuva ubu. Jya wibuka Umuremyi “iminsi mib’ itaraza” yo mu busaza, umubiri utaragira imbaraga nkeya ngo wononekare utagikora uko bisanzwe. Ibyago bibonwa n’umuntu utarigeze yibuka Umuremyi mu buto bwe iyo ageze mu busaza nta cyo agifite atura Imana. “Ni ubusa gusa.” (Umubgiriza 12:1-8) Gira ubwenge kandi ujye wibuka Umuremyi wawe ugifite amaboko n’imbaraga zose. Iyo uvugwaho ko uri umugaragu w’indahemuka w’Imana, nayo izakwereka ko ikwibuka ikwishimira kandi iguha ubuzima bw’iteka.—Abaheburayo 6:10-12; Umubgiriza 12:13, 14.

Banejeje umutima w’Imana

15. Ni izihe ngero z’abato b’ibihe byashize bakoreshaga imbaraga zabo mu gukorera Imana Bibiliya itanga?

15 Bibiliya iduha ingero nyinshi z’abato bakoresheje “ubgiza” bwabo n’imbaraga zabo mu murimo w’Imana. Tuvuge nk’“abasore” bagiye gutata igihugu cyasezeranijwe mu buryo bwihuse kandi mu buhanga. (Yosua 6:22, 23; 2:15, 16, 23) Dawidi igihe yari afite imyaka makumyabiri n’imisago yohereje “abasore cumi” kwa Nabali ngo bamwinginge. (1 Samweli 25:4,5) Mbese igihe Abayuda bari bayobowe na Nehemia bubakaga inkuta zi Yerusalemu bugarijwe n’igitero cy’abanzi, ni nde wakoraga umurimo ukomeye kandi urimo akaga kenshi? Nehemia arasobanura ngo, “abagaragu (abasore) banjye bamwe bakomezaga gukor’uwo murimo abandi bakend’ amacumu n’ingabo n’imiheto n’amafurebo y’ibyuma.” (Nehemia 4:16, MN) Igihe Imana ihana Anania n’umugore we Safira kubera ko bari babeshye, ni “abasore” babajyanye barabahamba,Ibyakozwe 5:5, 6, 10.

16. Ni iyihe mirimo y’umwuka abato ba kera bakoze?

16 Umutima wa Yehova uranezererwa iyo abasore bitanze mu gukora umurimo uwo ari wo wose iyo ukenewe. Ibyo ari byo byose, abasore bakoze imirimo imwe mu by’umwuka isaba ibindi bitari imbaraga n’intege. Elihu yarivugiye ati “ndi muto.” Ariko Yehova yaramukoresheje kugira ngo acyahe Yobu. (Yobu 32:4-6) Samweli akiri “muto” yatangiye gukorera Yehova mu ihema rye i Shailo (1 Samweli 2:18) Ni “umukobga muto” w’umugaragu mu nzu ya Naamani wavuze nta bwoba ibyo umuhanuzi wa Yehova ashobora gukora. (2 Abami 5:2-4) Igihe Yehova agira Yeremia umuhanuzi, Yeremia yarivugiye ati “nd’umwana.” (Yeremia 1:5, 6) “Abo bana bane“—Danieli na bagenzi be batatu b’Abayuda babaye abagaragu ba Yehova nyabo bari mu buhungiro i Babuloni! (Danieli igice cya 1 n’icya 3). Mwishywa wa Paulo wari “umusore” yatabaye se wabo (Ibyakozwe 23:16-22). Habayeho n’umusore Timoteo na we kuva mu bwana bwe wari uzi ibyanditswe byera kandi agatanga ubuto bwe mu gukorera Imana Yehova.—2 Timoteo 3:15; Abafilipi 2:19-23; 1 Abakorinto 4:17.

Uburyo bwo kunezeza umutima w’Imana kuri iki gihe

17. Ni kuki twakwizera kubona kuri ubu abato banezeza Imana, mbese kandi ni ko biri?

17 Ariko nta bwo ari mu bihe byashize gusa abato bashoboye kunezeza umutima w’Imana bayikorera mu bwizerwa. Imana yaravuze iti “mu minsi y’imperuka, nzasuka ku Mwuka wanjye ku bantu bose: kand’ abahungu n’abakobga banyu bazahanura.” (Ibyakozwe 2:17; Yoeli 2:28) Birakwiye rero ko tubona mu minsi ya nyuma abato benshi bakora ibinezeza Yehova. Ni ko bimeze kandi. Abahamya b’abasore nta bwo ari intungane, nta cyo barushije cyane abandi, ariko muri bo harimo Abakristo beza. Bahora bita ku kunezeza umutima wa Yehova.​—Imigani 27:11; 3:1, 2.

18, 19. Ni uwuhe murimo ugomba gukorwa, kandi ni kuki abato bafite intwaro zihagije zo kuwugiramo uruhare?

18 Mu minsi ya nyuma, ubushake bwa Yehova ni uko ubuhamya bukomeye mu isi butangirwa Ubwami bwe, ibyo bigasaba ukwihata n’ingufu. (Matayo 24:14) Inzu z’Ubwami zo guteraniramo zigomba kubakwa, hamwe n’inzu zindi z’amateraniro manini y’akarere. Mu bihugu byinshi, ni ngombwa kwagura amacapiro akoreshwa mu kwandika inyandiko za Bibiliya cyangwa kubaka amacumbi mashya yo gucumbikira umuryango w’i Beteli. Imirimo ikomeye yaratangiye nk’uko byagenze igihe cy’iyubakwa ry’inkuta z’i Yerusalemu mu gihe cye Nehemia kandi ni abato buzuye imbaraga n’umurava bakora igice kinini cy’imirimo.

19 Abato bakora n’umurimo munini usaba ingufu buri mwaka ari wo kwandika ibitabo, kubifatanya no kwohereza amatoni y’inyandiko za Bibiliya. Ni koko, ku cyicaro gikuru cy’isi cy’Abahamya ba Yehova i New York no mu kigo cyororerwamo muri Sosayiti Watch Tower hari abato barenga 1.400 bari mu myaka 25 n’irenga. Ariko rero, umurimo wabo nta bwo ari ugukora gusa iyo mirimo y’ingufu mu cyumweru cyose; mu mpera z’icyumweru bajya kubwiriza inzu ku nzu no mu materaniro ya Gikristo mu itorero ryabo. Ibyo ni byo binezeza umutima wa Yehova.

20. (a) Ni uruhe ruhare abato bafite mu murimo w’ubupayiniya? (b) Ni ibihe bibazo abato bari mu murimo wa buri gihe bagombye kwibaza?

20 Muri Etazuni, abasore n’inkumi 12.700 bari mu kigero kimwe bakorana mu bumwe n’abagirwa abapayiniya ba buri gihe. Mu zindi mpande z’isi, hari abato ibihumbi n’ibihumbi bari mu murimo w’ubupayiniya. Niba na we ukiri muto kandi ukaba utari mu murimo wa buri gihe ushobora gufata imigambi izatuma uha Yehova umwanya wa mbere mu buzima bwawe aho gushaka gusa umurimo uguha amafaranga menshi, gushaka uwo mubana no kugira umuryango. Mbese wiyumvisha ikibazo gikomeye kitarasubizwa kiriho hose? Mbese wifuza koko kubona izina ry’Umuremyi ukomeye rivanwaho igitutsi cyose? Niba ari byo, mbese si ngombwa ko ukorana ubushobozi bwawe bwose ugakorera Yehova? Mbese kuri benshi muri mwe, aho ibyo ntibisobanura kwitanga mu gukora i Beteli cyangwa bakaba abapayiniya?

21. (a) Ni ukuhe guhamagarwa kuva kuri Yehova wagombye kwakira kandi ute? (b) Ni kuki dushobora kwemera neza ko abato benshi bandi bazitaba uguhamagarwa kwa Yehova nka Yesaya?

21 Tega ugutwi Yehova! Araguhamagara ngo umuhe igisubizo cy’ibitutsi bibi bya Satani. Mbese kimwe na Yesaya, ushobora gutega ugutwi Yehova igihe asaba ngo “Ndatuma nde, ni nde watugendera?” Ni kuki utasubizany’ ubwenge nka Yesaya ngo: “Ni jye b’ari jy’utuma.” (Yesaya 6:8 Tuzi neza ko abato benshi bitaba iryo hamagarwa, kuko Ijambo ry’ Imana ridusezeranya ngo: “Abantu bawe bitanga babikunze ku muns’ ugab’ ingabo zawe. Abasore bawe baz’ahuri nk’ikime.” (Zaburi 110:3; 148:12, 13) Niba ugenjeje muri ubwo buryo, ushobora kugira umunezero; kubera ko Yehova akwitegereza akakwemera, kandi ukanezeza umutima we.

TWIYIBUTSE

◻ Ni kuki Yehova yita cyane ku buryo tubaho ubuzima bwacu?

◻ Ni kuki ari ubwenge kunezeza umutima wa Yehova?

◻ Dushobora kwerekana dute ko twahaye umutima wacu Yehova?

◻ Ni nde wanejeje umutima wa Yehova mu bihe bya kera, kandi ate?

◻ Ni nde kuri ubu unezeza umutima wa Yehova, kandi ate?

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipakjia ya 12]

Abato bishe amategeko y’IImana, bageraho bakabibonera ingaruka

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Abato banejeje umutima wa Yehova bafasha mu kubaka inkuta za Yerusalemu

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze