ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/4 pp. 12-17
  • Urubyiruko runezeza umutima wa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Urubyiruko runezeza umutima wa Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Uko wakwirinda ‘umubi’
  • “Unezeze umutima wanjye”
  • Yehova akwitaho!
  • Mubona imigisha myinshi muri iki gihe
  • Gukorera “Imana ihimbazwa [“igira ibyishimo,” NW]”
  • Ikibazo cy’ingenzi Kikwerekeye
    Ushobora Kubaho Iteka Ku Isi Izahinduka Paradizo
  • Abasore n’inkumi banezeza umutima wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Kubaho mu buryo bushimisha Imana
    Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
  • Icyo twakora kugira ngo dushimishe Imana
    Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/4 pp. 12-17

Urubyiruko runezeza umutima wa Yehova

Ibi bice byo kwigwa byateguriwe cyane cyane urubyiruko rwo mu Bahamya ba Yehova. Ku bw’ibyo, turatera abakiri bato inkunga yo kwiga ibikubiyemo bitonze kandi bakazatanga ibitekerezo byinshi igihe bizaba bisuzumwa mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cy’itorero.

“Mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”—IMIGANI 27:11.

1, 2. (a) Kuba umuntu yakumva arehejwe n’ibintu by’isi, ibyo byonyine byagaragaza ko atagikwiriye no kwitwa Umukristo (Abaroma 7:21)? (b) Ni irihe somo twavana ku rugero rwa Asafu? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 13.)

TUVUGE wenda ko ugiye kugura umwenda. Mu gihe ugicagura, urabutswe umwenda uragushimisha. Ibara ryawo ndetse n’ukuntu udoze birakunyuze rwose; urebye n’igiciro cyawo usanga udahenze. Ariko noneho urawufashe kugira ngo uwitegereze neza. Dore re! Wa mwenda ni umushire, kandi waratondorotse. Nubwo uwo mwenda unogeye ijisho, si shyashya. None se ubwo wakwemera gutanga amafaranga yawe ku mwenda nk’uwo udafashije?

2 Noneho nimugereranye iyo mimerere n’iyo mwebwe rubyiruko rw’Abakristo mushobora guhura na yo. Iyo utereye ijisho ku bintu byo muri iyi si, wakwibwira ko ari byiza cyane, kimwe na wa mwenda twavuze haruguru. Urugero, abana mwigana bashobora kuba bajya mu bitaramo, bagafata ku biyobyabwenge, bagasinda, abahungu n’abakobwa bakagirana agakungu ndetse bagasambana mbere yo gushyingirwa. Waba se rimwe na rimwe wumva waratanzwe? Wumva se wifuza gusogongera gusa kuri icyo bita umudendezo? Niba ari uko biri, ntugahite ufata umwanzuro w’uko uri umunyamakosa, ko udakwiriye no kwitwa Umukristo. Ndetse na Bibiliya ubwayo igaragaza ko isi ishobora kutureshya mu buryo bukomeye cyane, nubwo twaba dushaka kunezeza Imana.—2 Timoteyo 4:10.

3. (a) Kuki kwiruka inyuma y’ibintu by’isi nta mumaro bigira? (b) Ni gute Umukristokazi umwe yagaragaje ko iby’isi ari ubusa?

3 Noneho fata igihe witegereze ibintu by’isi, kimwe n’uko wakwitegereza umwenda ushaka kugura. Ibaze uti ‘ibintu by’iyi si biteye bite?’ Bibiliya ivuga ko ‘isi ishirana no kwifuza kwayo’ (1 Yohana 2:17). Ibinezeza byayo ni iby’akanya gato gusa. Uretse n’ibyo kandi, imyifatire irangwa no kutubaha Imana igira ingaruka zibabaje. Nta nyungu n’imwe izana. Umukristokazi umwe wari uhanganye n’icyo yise “imibabaro yatewe n’uko yiyangije akiri muto,” yagize ati “isi ishobora gusa n’aho iteye amabengeza. Kandi iba ishaka kukwemeza ko ushobora kwishimisha mu bintu byayo, ntugire icyo uba. Ariko ibyo ntibishoboka. Isi irakunyunyuza, yarangiza ikaguterera iyo.”a Kuki wakwiyangiza ugendera mu nzira nk’iyo isuzuguritse ukiri muto?

Uko wakwirinda ‘umubi’

4, 5. (a) Mbere gato y’urupfu rwe, ni iki Yesu yasabye Yehova mu isengesho? (b) Kuki byari bikwiriye ko asaba atyo?

4 Kubera ko urubyiruko rw’Abahamya ba Yehova ruzi ko nta kintu na kimwe cyiza isi ishobora gutanga, rwihatira kwirinda kugirana ubucuti na yo (Yakobo 4:4). Waba uri umwe muri urwo rubyiruko rwizerwa? Niba ari uko biri, uri uwo gushimirwa. Birumvikana ko kurwanya ibyo ab’urungano baguhatira gukora, ukagira imyifatire itandukanye n’iyabo bitoroshye rwose. Ariko ufite umuntu uzabigufashamo.

5 Mbere gato y’urupfu rwe, Yesu yasenze Yehova amusaba ko ‘yarinda’ abigishwa be ‘umubi’ (Yohana 17:15). Yesu yari afite impamvu zumvikana zo gusaba atyo. Yari azi ko bitari kuba byoroshye ko abigishwa be bakomeza kuba indahemuka, uko ikigero cyabo cyaba kiri kose. Kubera iki? Nk’uko Yesu yabigaragaje, impamvu imwe ni uko abigishwa be bari kurwanywa n’umwanzi ukomeye utaboneka, ‘umubi’ ari we Satani. Bibiliya ivuga ko icyo kiremwa kibi cy’umwuka ‘kizerera nk’intare yivuga ishaka uwo yaconshomera.’—1 Petero 5:8.

6. Ni iki kigaragaza ko abakiri bato Satani atabarebera izuba?

6 Mu gihe cyose cy’amateka, Satani yagiye yishimira gukorera abantu ibikorwa by’agahomamunwa bibababaza. Ngaho tekereza amakuba yateje Yobu n’umuryango we (Yobu 1:13-19; 2:7). Wenda ushobora kuba wibuka ibintu wiboneye ubwawe bigaragaza ko Satani ari umugome koko. Ahora ashaka abo yaconshomera, kandi kuri iyo ngingo, n’abakiri bato ntabarebera izuba. Urugero, mu ntangiriro z’ikinyejana cya mbere, Herode yacuze umugambi wo kwica abana b’abahungu bose b’i Betelehemu batari barengeje imyaka ibiri (Matayo 2:16). Birashoboka ko Satani ari we wasunikiye Herode kubikora, ibyo byose akaba yarabikoraga agamije kurimbura umwana wari kuzaba Mesiya wasezeranyijwe n’Imana, wari no kuzasohoza urubanza Imana yaciriye Satani (Itangiriro 3:15). Uko bigaragara, abakiri bato ntibatera Satani imbabazi. Nta kindi agamije kitari uguconshomera abantu benshi uko bishoboka kose. Ibyo ni ko biri cyane cyane muri iki gihe, kuko Satani yirukanywe mu ijuru akaza ku isi “afite umujinya mwinshi, azi yuko afite igihe gito.”—Ibyahishuwe 12:9, 12.

7. (a) Ni irihe tandukaniro rikomeye riri hagati ya Yehova na Satani? (b) Ese Yehova yaba adashaka ko wishimira ubuzima?

7 Hari itandukaniro rikomeye hagati ya Satani ufite “umujinya mwinshi,” na Yehova, we ugira “umutima w’imbabazi” (Luka 1:78). Kamere ye yose ni urukundo. Mu by’ukuri, Umuremyi wacu agaragaza uwo muco mu buryo buhebuje, ku buryo Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Mbega ukuntu imana y’iyi si itandukanye cyane n’Imana wowe usenga! Satani we aba ashaka abo yaconshomera, nyamara Yehova we ‘ntashaka ko hagira [umuntu] n’umwe urimbuka’ (2 Petero 3:9). Abona ko buri muntu wese afite agaciro, ndetse nawe urimo. Iyo Yehova akugiriye inama binyuriye mu Ijambo rye ko ugomba kwitandukanya n’isi, ntaba ashaka kukuvutsa ibyishimo cyangwa ngo akubuze umudendezo (Yohana 15:19). Ahubwo aba ashaka kukurinda umubi. So wo mu ijuru akwifuriza ibyiza birenze ibinezeza by’iyi si by’akanya gato gusa. Yifuza ko wabona “ubugingo nyakuri,” ukagira ubuzima bw’iteka ku isi izahinduka paradizo (1 Timoteyo 6:17-19). Yehova ashaka ko wagira imibereho myiza, kandi agutera inkunga yo kubigeraho (1 Timoteyo 2:4). Uretse n’ibyo, hari ikintu cyihariye Yehova agusaba. Icyo ni ikihe?

“Unezeze umutima wanjye”

8, 9. (a) Ni iyihe mpano waha Yehova? (b) Satani atuka ate Yehova, nk’uko yabigaragarije kuri Yobu?

8 Waba warigeze guha umuntu w’incuti yawe impano atari abyiteze, ukabona aramwenyuye agaragaza ko agushimira? Ushobora kuba warabanje kubitekerezaho cyane, wibaza impano yamushimisha iyo ari yo. Ibaze noneho uti ‘impano naha Umuremyi wanjye Yehova Imana yaba imeze ite?’ Icyo gitekerezo ubwacyo gishobora gusa n’aho kidafututse. None se, ni iki Ishoborabyose yakenera ko abantu bayiha? Ni iki wayiha ubusanzwe idafite? Bibiliya iduha igisubizo mu Migani 27:11 hagira hati “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse.”

9 Kubera ko wize Bibiliya, ushobora kuba uzi ko Satani ari we utuka Yehova. Yemeza ko nta muntu n’umwe ukorera Imana asunitswe n’urukundo, ahubwo ko bose baba bishakira inyungu zabo bwite. Satani avuga ko abantu baramutse bagezweho n’akaga bahita bareka ugusenga k’ukuri. Iyumvire nawe ibyo Satani yabwiye Yehova ku byerekeye umugabo wizerwa Yobu. Yagize ati “ntiwagiye umurinda we n’inzu ye n’ibyo atunze byose? Wahiriye umurimo w’amaboko ye, n’amatungo ye agwiriye mu gihugu. Ariko rambura ukuboko kwawe ukore ku byo atunze byose, na we azakwihakana ari imbere yawe.”—Yobu 1:10, 11.

10. (a) Tuzi dute ko Satani atashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu wenyine? (b) Ni uruhe ruhare ufite mu kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga?

10 Nk’uko inkuru ya Bibiliya ibigaragaza, Satani ntiyashidikanyije ku budahemuka bwa Yobu wenyine, ahubwo yashidikanyije ku budahemuka bw’abantu bose bakorera Imana, nawe urimo. Burya Satani yavugaga abantu bose muri rusange, igihe yabwiraga Yehova ati “ibyo umuntu atunze byose [si Yobu wenyine ahubwo ni buri muntu wese] yabitanga ngo abicunguze ubugingo bwe” (Yobu 2:4). Waba ubona uruhare ufite mu gusubiza icyo kibazo cy’ingenzi? Nk’uko mu Migani 27:11 habigaragaza, Yehova avuga ko hari ikintu runaka wamuha cyatuma asubiza umututse, ari we Satani. Bitekerezeho nawe! Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi aragusaba ngo umufashe gusubiza ikibazo gikomeye kurusha ibindi byose. Urumva rero ko ufite inshingano iremereye kandi yihariye. Mbese ushobora kuyisohoza nk’uko Yehova abigusaba? Yobu yarabikoze (Yobu 2:9, 10). Yesu na we ni uko yabigenje, kimwe n’abandi bantu benshi harimo n’abakiri bato (Abafilipi 2:8; Ibyahishuwe 6:9). Nawe wabikora. Icyo ugomba kumenya ariko, ni uko byanze bikunze ugomba kugira uruhande ushyigikiye. Binyuriye ku myifatire yawe, uzagaragaza ko ushyigikiye Satani mu gutuka Yehova cyangwa ko ushyigikiye Yehova mu gusubiza Satani. Uzashyigikira nde muri abo bombi?

Yehova akwitaho!

11, 12. Mbese, kuba wahitamo gukorera Yehova cyangwa kutamukorera hari icyo bimubwiye? Sobanura.

11 Mbese koko, amahitamo yawe ni ay’ingenzi kuri Yehova? Mbese ko abantu benshi bakomeje kumubaho indahemuka, buriya ntiyamaze kubona igisubizo nyacyo aha Satani? Ni iby’ukuri ko Satani yavuze ko nta muntu n’umwe wakorera Yehova asunitswe n’urukundo, ariko ibyo byamaze kugaragara ko ari ikinyoma. Icyakora, Yehova ashaka ko umushyigikira mu kibazo cy’ubutegetsi bw’ikirenga, kuko akwitaho. Yesu yaravuze ati “So wo mu ijuru ntashaka ko hagira n’umwe muri aba bato urimbuka.”—Matayo 18:14.

12 Biragaragara ko Yehova ashishikazwa n’imyifatire yawe. Ndetse icy’ingenzi kurushaho, imyifatire yawe imugiraho ingaruka. Bibiliya igaragaza neza ko iyo abantu bakoze ibyiza cyangwa bagakora ibibi, bituma Yehova agira ibyiyumvo byimbitse. Urugero, igihe Abisirayeli bakomezaga kwigomeka, ‘byababaje’ Yehova (Zaburi 78:40, 41). Mbere y’Umwuzure wo mu gihe cya Nowa, Yehova yabonye ukuntu “ingeso z’abantu zari mbi cyane,” maze “bimutera agahinda mu mutima” (Itangiriro 6:5, 6). Ngaho tekereza ibyo bintu nawe! Ugize imyifatire mibi, byababaza Umuremyi wawe. Ibyo ntibivuga ko Imana igira intege nke cyangwa ngo iganzwe n’ibyiyumvo. Ahubwo iragukunda, kandi ihora ishaka icyatuma ugira ubuzima bwiza. Naho iyo ukoze ibyiza, binezeza umutima wa Yehova. Ntanezezwa n’uko gusa aba abonye ikindi gisubizo cyo guha Satani, ahubwo nanone anezezwa n’uko noneho aba ashobora kukugororera, kandi koko yifuza kukugororera (Abaheburayo 11:6). Yehova Imana ni Umubyeyi wanyu wuje urukundo rwose!

Mubona imigisha myinshi muri iki gihe

13. Ni gute gukorera Yehova biduhesha imigisha muri iki gihe?

13 Imigisha dukesha kuba dukorera Yehova si iyo mu gihe kizaza gusa. Ubu abakiri bato benshi bo mu Bahamya ba Yehova usanga bishimye kandi banyuzwe. Ibyo kandi ni mu gihe, kuko umwanditsi wa Zaburi yanditse ati “amategeko Uwiteka yigishije araboneye anezeza umutima” (Zaburi 19:9). Yehova azi icyatubera cyiza kurusha undi muntu uwo ari we wese. Binyuriye ku muhanuzi Yesaya, Yehova yagize ati “ni jyewe Uwiteka Imana yawe ikwigisha ibikugirira umumaro, ikakujya imbere mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba warumviye amategeko yanjye uba waragize amahoro ameze nk’uruzi, gukiranuka kwawe kuba kwarabaye nk’umuraba w’inyanja.”—Yesaya 48:17, 18.

14. Amahame ya Bibiliya yadufasha ate kwirinda imibabaro iterwa no kurya imyenda?

14 Nimukurikiza amahame ya Bibiliya, bizabarinda imibabaro myinshi n’intimba. Urugero, Bibiliya ivuga ko abakunda amafaranga “bihandisha imibabaro myinshi” (1 Timoteyo 6:9, 10). Haba se hari uwo uzi mu b’urungano rwawe wagezweho n’ingaruka zibabaje nk’izivugwa muri uwo murongo? Hari abasore n’inkumi bafata imyenda myinshi kugira ngo bakunde bagure imyambaro y’akataraboneka n’ibikoresho bigezweho. Gufata imyenda uzamara igihe kirekire wishyura kandi uzatangaho inyungu zihanitse, ngo aha urashaka gusa kugura ibintu birenze ubushobozi bwawe, ni ubucakara bubi!—Imigani 22:7.

15. Amahame ya Bibiliya yaturinda ate imibabaro ituruka ku busambanyi?

15 Zirikana nanone ikibazo cy’ubusambanyi. Hirya no hino ku isi, buri mwaka hari abakobwa b’abangavu batabarika batwara inda z’indaro. Bamwe babyara batabishakaga, badafite n’ubushobozi bwo kurera uwo mwana. Abandi bakuramo inda bigatuma bahora bafite umutimanama ubabuza amahwemo. Hari n’abasore n’inkumi barwara indwara zandurira mu myanya ndangagitsina, urugero nka sida. Birumvikana ko ku muntu uzi Yehova, ingaruka zibabaje kurusha izindi zose zishobora kumugeraho ari ukudakomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova (Abagalatiya 5:19-21).b Ni yo mpamvu Bibiliya itubwira iti “muzibukīre gusambana.”—1 Abakorinto 6:18.

Gukorera “Imana ihimbazwa [“igira ibyishimo,” NW]”

16. (a) Tuzi dute ko Yehova ashaka ko wishimira ubusore bwawe? (b) Kuki Yehova aguha amabwiriza ugomba gukurikiza?

16 Bibiliya ivuga ko Yehova ari “Imana ihimbazwa [“igira ibyishimo,”NW]” (1 Timoteyo 1:11). Ashaka ko nawe wagira ibyishimo. Koko rero, Ijambo rye ubwe rigira riti “ishimire ubusore bwawe n’umutima ukunezeze mu minsi y’ubuto bwawe” (Umubwiriza 11:9). Icyakora Yehova we areba kure, kandi ashobora kubona mbere y’igihe ingaruka zishobora kuzakugeraho bitewe n’imyifatire myiza cyangwa mibi. Ni yo mpamvu akugira inama igira iti “ujye wibuka Umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe, iminsi mibi itaraza n’imyaka itaragera, ubwo uzaba uvuga uti ‘sinejejwe na byo.’ ”—Umubwiriza 12:1.

17, 18. Umukristo umwe ukiri muto yasobanuye ate ibyishimo abonera mu gukorera Yehova, kandi se ni gute nawe wabibona?

17 Muri iki gihe, abakiri bato benshi babonera ibyishimo byinshi mu gukorera Yehova. Dufate urugero rw’uwitwa Lina ufite imyaka 15, wagize ati “numva mfite ishema. Mfite amagara mazima bitewe n’uko nirinze kunywa itabi no gusabikwa n’ibiyobyabwenge. Itorero rimpa ubuyobozi bw’ingirakamaro butuma ndwanya amoshya ya Satani. Mu maso hanjye harabagiranishwa n’ibyishimo byo kuba nifatanya n’incuti zubaka duhurira ku Nzu y’Ubwami. Ikiruta byose, mfite ibyiringiro bihebuje byo kuzabaho iteka ku isi.”

18 Kimwe na Lina, Abakristo benshi bakiri bato barwana intambara ikomeye yo kwizera, kandi bibahesha ibyishimo. Nubwo rimwe na rimwe bahura n’ibibazo, bazi ko bafite intego nyakuri mu buzima, n’ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza. Komeza rero gukorera Imana yifuza ko wagira imibereho myiza. Nezeza umutima wayo, na yo izatuma ugira ibyishimo uhereye ubu kugeza iteka ryose!—Zaburi 5:12.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ukuri kwatumye nongera kugira ubuzima” yasohotse muri Réveillez-vous ! yo ku itariki ya 22 Ukwakira 1996.

b Birahumuriza kumenya ko iyo umuntu yicujije, akareka kongera gukora ibibi kandi akatura ibyaha bye, Yehova ‘amubabarira rwose pe.’—Yesaya 55:7.

Mbese uribuka?

• Ni akahe kaga ‘umubi,’ ari we Satani, ashobora kuguteza?

• Wanezeza ute umutima wa Yehova?

• Bibiliya igaragaza ite ko Yehova akwitaho?

• Ni iyihe migisha ukesha kuba ukorera Yehova?

[Agasanduku/Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Umugabo w’umukiranutsi wari hafi guhanuka

Asafu yari Umulewi ukomeye waririmbaga mu rusengero rwa Yehova rwo muri Isirayeli ya kera. Ndetse yahimbye n’indirimbo zaririmbwaga mu materaniro. Nubwo Asafu yari afite izo nshingano zihariye, hari igihe yarehejwe n’imyifatire itubahisha Imana y’urungano rwe rwarengaga ku mategeko y’Imana, akabona bisa n’aho nta cyo bibatwaye. Nyuma y’aho, Asafu yariyemereye ati “ibirenge byanjye byari bugufi bwo guhanuka, intambwe zanjye zari zishigaje hato zikanyerera. Kuko nagiriraga ishyari abibone, ubwo narebaga abanyabyaha baguwe neza.”—Zaburi 73:2, 3.

Hanyuma Asafu yagiye mu rusengero rw’Imana ashyira icyo kibazo mu isengesho. Yongeye guha ibintu byo mu buryo bw’umwuka agaciro, yumva ko Yehova yanga ibibi kandi ko igihe kigera abantu bose, baba ababi cyangwa abakiranutsi, bagasarura ibyo babibye (Zaburi 73:17-20; Abagalatiya 6:7, 8). Ni koko, abanyabyaha bari ahanyerera. Amaherezo bazagwa, igihe Yehova azarimbura iyi si itubaha Imana.—Ibyahishuwe 21:8.

[Amafoto yo ku ipaji ya 15]

Yehova yifuza ko wagira imibereho myiza, naho Satani we intego ye ni iyo kuguconshomera

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Abakiri bato benshi babonera ibyishimo bihebuje mu gukorera Yehova bafatanyije n’abandi Bakristo

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze