UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | YEREMIYA 12–16
Abisirayeli bibagiwe Yehova
Yeremiya yahawe inshingano itoroshye, yari kwereka abibone b’i Buyuda n’i Yerusalemu banze kumvira, ko Yehova yari yiyemeje kubarimbura.
Yeremiya yashatse umukandara uboshye mu budodo
Uwo mukandara yari akenyeye wagereranyaga ubucuti Yehova yagiranaga n’iryo shyanga
Yeremiya yajyanye uwo mukandara ku ruzi rwa Ufurate
Yawuhishe mu isenga ryo mu rutare maze asubira i Yerusalemu
Yeremiya yasubiye ku ruzi rwa Ufurate gutaburura wa mukandara
Yasanze warangiritse
Yehova yasobanuriye Yeremiya iby’uwo mukandara amaze kurangiza iyo nshingano
Kuba Yeremiya yaremeye gusohoza inshingano ikomeye, byatumye Yehova ashobora kwigisha abari bagize ubwoko bwe