ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 3 p. 13
  • Jya ufasha abandi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya ufasha abandi
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • ICYO IJAMBO RY’IMANA RIVUGA
  • UKO WAFASHA ABANDI
  • Kuba “Umusamariya mwiza” bisobanura iki?
    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya
  • Mbese wemera ubufasha buturuka kuri Yehova?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Ikibazo cy’ivangura ry’amoko kizakemuka gite?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Mbese uri “umutunzi mu by’Imana”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 3 p. 13
Umugabo uyobora undi akoresheje ikarita.

Jya ufasha abantu bose utitaye ku myaka yabo, aho bakomoka cyangwa idini ryabo

Jya ufasha abandi

Abantu benshi baba bakeneye ibyokurya n’amazu yo kubamo. Abandi bo baba bakeneye uwabafasha kugira ibyiringiro by’igihe kizaza. Iyo dufashije abantu nk’abo, Imana iduha imigisha.

ICYO IJAMBO RY’IMANA RIVUGA

“Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova, kandi azamwitura iyo neza.”​—IMIGANI 19:17.

UKO WAFASHA ABANDI

Yesu yaciye umugani w’umugabo wahuye n’abajura baramukubita maze bamusiga aho ari hafi gupfa (Luka 10:29-37). Nyuma yaho haje umuntu amubonye amwitaho kuko yari yakomeretse cyane. Yaramufashije nubwo batari bahuje ubwoko.

Uwo mugiraneza yaramuvuye, amuha ibyo yari akeneye kandi amubwira amagambo meza amuhumuriza.

Uwo mugani utwigisha iki? Yesu yatweretse ko tugomba gukora uko dushoboye tukita ku bantu bafite ibibazo (Imigani 14:31). Ibyanditswe Byera bitubwira ko Imana igiye kuvanaho ubukene n’ibindi bibazo dufite. Icyakora dushobora kwibaza tuti: “None se Imana izabikuraho ryari?” Mu gice gikurikira tugiye kureba imigisha Umuremyi wacu yaduteganyirije.

“IMANA NTIYANTERERANYE”

Byavuzwe n’impunzi yo muri Gambiya

“Igihe nageraga mu Burayi nta mafaranga nari mfite, nta kazi, kandi sinari mfite aho mba. Icyakora inyigisho zo mu Ijambo ry’Imana zamfashije gukorana umwete no gufasha abandi aho gusabiriza. Igishimishije ni uko Imana itigeze intererana ahubwo yampaye umugisha.”

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze