ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwbr18 Kanama pp. 1-4
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
  • Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
  • Udutwe duto
  • 6-12 KANAMA
  • 13-19 KANAMA
  • 20-26 KANAMA
  • 27 KANAMA–2 NZERI
Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo —2018
mwbr18 Kanama pp. 1-4

Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo

6-12 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 17-18

“Jya ushimira”

nwtsty, ibisobanuro, Lk 17:12, 14

ababembe icumi: Mu bihe bya Bibiliya ababembe bakundaga kuba hamwe kugira ngo bafashanye (2Bm 7:3-5). Amategeko y’Imana yavugaga ko ababembe bagombaga gushyirwa mu kato. Nanone iyo umubembe yageraga hafi y’abantu, yagombaga kubaburira ati: “Ndahumanye, ndahumanye” (Lw 13:45, 46). Abo babembe icumi na bo bubahirije Amategeko ya Mose kuko bahagaze kure ya Yesu.

mwiyereke abatambyi: Yesu Kristo akiri ku isi yakurikizaga Amategeko ya Mose kandi yemeraga ko abatambyi bo mu muryango wa Aroni bari bafite ububasha. Ni yo mpamvu yasabye abo babembe yari yakijije kujya kwiyereka abatambyi (Mt 8:4; Mr 1:44). Amategeko ya Mose yavugaga ko umutambyi ari we wasuzumaga ko umubembe yabaga yakize. Ubwo rero, umuntu wabaga yakize ibibembe yagombaga kujya mu rusengero, agatanga amaturo, urugero nk’inyoni ebyiri nzima zidahumanye, ishami ry’igiti k’isederi, ubudodo bw’umutuku na hisopu.—Lw 14:2-32.

w08 1/8 14 par. 8 - p. 15 par. 1

Kuki tugomba gushimira abandi?

Ese kuba abandi babembe batarashimiye byisobye Yesu? Iyo nkuru ikomeza igira iti “Yesu na we aravuga ati ‘mbese abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he? Hari n’umwe muri bo wagarutse gusingiza Imana, uretse uyu mugabo w’umunyamahanga?’”—Luka 17:17, 18.

Abo babembe icyenda ntabwo bari babi. Mbere yaho bari bagaragarije mu ruhame ko bizeye Yesu kandi bumviye amabwiriza yose yabahaye babyishimiye, harimo no kujya i Yerusalemu kwiyereka abatambyi. Ariko kandi, nubwo bishimiye cyane igikorwa cyiza Yesu yari yabakoreye, ntibamushimiye. Iyo myitwarire yabo yababaje Kristo. Twebwe tubigenza dute? Ese iyo umuntu atugiriye neza, twihutira kumushimira kandi mu gihe bikwiriye tukabimugaragariza tumwoherereza akabaruwa ko kumushimira?

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Lk 17:10

batagira umumaro: Yesu ntiyashakaga kuvuga ko abagaragu, ari bo bigishwa be, bagombaga kumva ko batagira umumaro cyangwa ko badafite agaciro. Imirongo ikikije uwo igaragaza ko abo bagaragu bagombaga kwiyoroshya, ntibatekereze ko bakwiriye icyubahiro kidasanzwe. Hari abahanga bavuga ko iyo ari imvugo y’ikigereranyo isobanurwa ngo: “Turi abagaragu badakwiye icyubahiro kidasanzwe.”

nwtsty, ibisobanuro, Lk 18:8

ukwizera nk’uko: Cyangwa “ukwizera kumeze gutya.” Hari akajambo k’Ikigiriki kongewe imbere y’iryo jambo “ukwizera,” kagaragaza ko Yesu atashakaga kuvuga ukwizera muri rusange, ahubwo ko yavugaga ukwizera kwihariye, kumeze nk’ukwa wa mupfakazi uvugwa mu mugani wa Yesu (Lk 18:1-8). Ibyo bikubiyemo kwizera ko isengesho rifite imbaraga no kwizera ko Imana izarenganura abagaragu bayo. Uko bigaragara, Yesu ntiyashubije icyo kibazo kubera ko yashakaga ko abigishwa be bisuzuma, bakareba uko ukwizera kwabo guhagaze. Byari bikwiriye ko Yesu avuga iby’isengesho no kwizera kuko yari amaze gusobanurira abigishwa be ibigeragezo bari kuzahura na byo.—Lk 17:22-37.

13-19 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 19-20

“Amasomo tuvana ku mugani wa mina icumi”

jy 232 par. 2-4

Umugani wa mina icumi

Yarababwiye ati “hari umuntu wavukiye mu muryango ukomeye, wagiye mu gihugu cya kure kwimikirwayo hanyuma akagaruka” (Luka 19:12). Urwo rugendo rwari kumara igihe. Uko bigaragara Yesu ni we wagereranyaga uwo ‘muntu wavukiye mu muryango ukomeye’ wagiye “mu gihugu cya kure,” ni ukuvuga mu ijuru aho Se yari kuzamuhera ububasha bwa cyami.

Nk’uko uwo mugani ubigaragaza, mbere y’uko uwo ‘muntu wavukiye mu muryango ukomeye’ agenda, yahamagaye abagaragu be icumi maze aha buri wese mina, arababwira ati “mugende muzicuruze kugeza aho nzagarukira” (Luka 19:13). Mina z’ifeza zari ibiceri bifite agaciro. Mina imwe yanganaga n’umushahara umuhinzi yakoreraga amezi arenga atatu.

Abigishwa bashobora kuba baramenye ko bagereranywaga n’abagaragu icumi bavugwa muri uwo mugani, kubera ko Yesu yari yarigeze kubagereranya n’abasaruzi (Matayo 9:35-38). Birumvikana ariko ko atabasabye kuzana umusaruro w’ibinyampeke. Ahubwo uwo murimo w’isarura wari ukubiyemo guhindura abandi bantu abigishwa, na bo bakabona umwanya mu Bwami bw’Imana. Abigishwa bari gukoresha ubutunzi bwose bafite bagahindura abantu benshi abaragwa b’Ubwami.

jy 232 par. 7

Umugani wa mina icumi

Iyo abigishwa basobanukirwa ko bameze nk’abo bagaragu bakoresheje ubutunzi bwabo bwose kugira ngo bahindure abantu benshi abigishwa, bashoboraga kwiringira ko Yesu azabishimira. Kandi bashoboraga kwiringira ko azabagororera ku bw’umurimo bakoranye umwete. Birumvikana ariko ko abigishwa ba Yesu bose batari mu mimerere imwe kandi ntibafite ubushobozi bumwe. Ariko Yesu nahabwa “ububasha bwa cyami” azabona ukuntu bagaragaje ubudahemuka mu murimo wo guhindura abantu abigishwa bakorana umwete kandi azabibahera imigisha.—Matayo 28:19, 20.

jy 233 par. 1

Umugani wa mina icumi

Uwo mugaragu yagize igihombo bitewe n’uko yananiwe gukora ngo yongere umutungo w’ubwami bwa shebuja. Intumwa zari zitegerezanyije amatsiko igihe Yesu yari gutegekera mu Bwami bw’Imana. Zishobora rero kuba zarahereye ku byo yavuze kuri uwo mugaragu, zigasobanukirwa ko nizidakorana umwete zitazabona umwanya muri ubwo Bwami.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Lk 19:43

uruzitiro rw’ibisongo: Aha ni ho honyine ijambo ry’Ikigiriki khaʹrax riboneka mu Byanditswe by’Ikigiriki bya gikristo. Iryo jambo ryerekeza ku “giti gisongoye cyangwa ku biti bakoresha bubaka uruzitiro.” Nanone ryerekeza ku “biti bisongoye abasirikare bakoreshaga bazitira ahantu.” Ayo magambo ya Yesu yasohoye mu mwaka wa 70, igihe Abaroma bari bayobowe na Titus bubakaga uruzitiro nk’urwo rwo kugota Yerusalemu. Titus yari afite intego eshatu: kubuza Abayahudi guhunga, gutuma bishyira mu maboko y’ingabo z’Abaroma, no kubicisha inzara kugeza igihe bemereye ko batsinzwe. Abasirikare b’Abaroma batemye ibiti mu nkengero za Yerusalemu kugira ngo babone ibyo kuyizitira.

nwtsty, ibisobanuro, Lk 20:38

kuri yo bose ni bazima: Cyangwa “ibona ko bose ari bazima.” Bibiliya ivuga ko abantu bitandukanyije n’Imana ibafata nk’aho bapfuye (Ef 2:1; 1Tm 5:6). Icyakora abagaragu b’Imana bapfuye bo, ibabona nk’aho ari bazima, kuko izi neza ko izabazura.—Rm 4:16, 17.

20-26 KANAMA

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 21-22

“Gucungurwa kwanyu kuregereje”

kr 226 par. 9

Uko Ubwami bw’Imana buzarimbura abanzi babwo

9 Ibimenyetso bizaboneka mu ijuru. Yesu yarahanuye ati “izuba rizahita ryijima, n’ukwezi ntikuzamurika, n’inyenyeri zizahanuka zivuye mu ijuru.” Koko rero, abantu ntibazongera gushakira ubuyobozi ku bayobozi b’amadini. Ese nanone Yesu yaba yarashakaga kuvuga ibimenyetso ndengakamere bizaboneka mu ijuru? Birashoboka (Yes 13:9-11; Yow 2:1, 30, 31). Abantu bazifata bate nibabona ibyo bimenyetso? ‘Bazagira umubabaro mwinshi’ bitewe n’uko bazaba ‘batazi icyo bakora’ (Luka 21:25; Zef 1:17). Koko rero, abanzi b’Ubwami bw’Imana, uhereye ku ‘bami kugeza ku mbata,’ “bazagwa igihumura bitewe n’ubwoba no gutekereza ibintu bigiye kuba,” maze biruke bajye kwihisha. Icyakora ntibazabona aho bihisha umujinya w’Umwami wacu.—Luka 21:26; 23:30; Ibyah 6:15-17.

w16.01 10-11 par. 17

Mwiyemeze ‘gukomeza gukundana urukundo rwa kivandimwe’

17 ‘Mugire ubutwari.’ (Soma mu Baheburayo 13:6.) Iyo twiringiye Yehova bituma tugira ubutwari, uko ibibazo twahangana na byo byaba biri kose. Ubwo butwari na bwo budufasha kurangwa n’icyizere. Urukundo rwa kivandimwe no kurangwa n’icyizere bizadufasha gukomeza Abakristo bagenzi bacu no kubahumuriza (1 Tes 5:14, 15). Ndetse n’igihe iyi si izaba igeze ahabi mu gihe cy’umubabaro ukomeye, ‘tuzahagarara twemye kandi twubure imitwe yacu,’ tuzi ko gucungurwa kwacu kwegereje.—Luka 21:25-28.

w15 15/7 17 par. 13

‘Gucungurwa kwanyu kuregereje’

13 Abagereranywa n’ihene bazitwara bate nibamenya ko bagiye ‘kurimburwa iteka ryose’? ‘Bazikubita mu gituza baboroga’ (Mat 24:30). Ariko se, icyo gihe abavandimwe ba Kristo na bagenzi babo b’indahemuka bo bazifata bate? Bazumvira amagambo ya Yesu agira ati “ibyo nibitangira kubaho, muzahagarare mwemye kandi mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwegereje” (Luka 21:28). Tuzaba twiringiye ko tugiye gucungurwa.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Lk 21:33

Ijuru n’isi bizashira: Indi mirongo y’Ibyanditswe igaragaza ko ijuru n’isi bizahoraho iteka (It 9:16; Zb 104:5; Umb 1:4). Icyakora muri uyu murongo, Yesu ashobora kuba yarakoresheje iyo mvugo ikabiriza ashaka kumvikanisha ko n’iyo ijuru n’isi byavaho, amagambo ye yo yari gusohora nta kabuza. (Gereranya na Mt 5:18.) Icyakora, ijuru n’isi bivugwa aha bishobora kuba byerekeza ku ijuru n’isi by’ikigereranyo, ari byo ‘juru rya mbere n’isi ya mbere’ bivugwa mu Byahishuwe 21:1.

w14 15/10 16-17 par. 15-16

Muzaba “ubwami bw’abatambyi”

15 Nyuma y’uko Yesu atangiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, yagiranye n’abigishwa be bizerwa isezerano rikunze kwitwa isezerano ry’Ubwami. (Soma muri Luka 22:28-30.) Ibinyuranye n’uko bimeze ku yandi masezerano, aho Yehova yabaga ari mu ruhande rumwe rw’abayagiranye, iryo sezerano ry’Ubwami Yesu yarigiranye n’abigishwa be basutsweho umwuka. Igihe yavugaga ati “nk’uko na Data yagiranye nanjye isezerano,” uko bigaragara yerekezaga ku isezerano Yehova yari yaragiranye na we ryo kuba “umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”—Heb 5:5, 6.

16 Intumwa za Yesu 11 zizerwa ‘zomatanye na we mu bigeragezo bye.’ Isezerano ry’Ubwami ryazizezaga ko zari kuzabana na we mu ijuru kandi zikicara ku ntebe z’ubwami kugira ngo zibe abami n’abatambyi. Ariko kandi, abo 11 si bo bonyine bari guhabwa iyo nshingano ihebuje. Yesu wahawe ikuzo yabonekeye intumwa Yohana aramubwira ati “unesha nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye y’ubwami, nk’uko nanjye nanesheje nkicarana na Data ku ntebe ye y’ubwami” (Ibyah 3:21). Bityo rero, isezerano ry’Ubwami yarigiranye n’Abakristo 144.000 basutsweho umwuka (Ibyah 5:9, 10; 7:4). Iryo sezerano ni ryo rituma bagira uburenganzira bwo gufatanya na Yesu gutegeka mu ijuru. Ibyo byagereranywa n’umugeni washyingiranwa n’umwami, bamara gushyingiranwa bagafatanya gutegeka. Mu by’ukuri, Ibyanditswe bivuga ko Abakristo basutsweho umwuka ari “umugeni” wa Kristo, “isugi iboneye” yasezeranyijwe kuzashyingiranwa na Kristo.—Ibyah 19:7, 8; 21:9; 2 Kor 11:2.

27 KANAMA–2 NZERI

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | LUKA 23-24

“Jya uhora witeguye kubabarira”

cl 297 par. 16

‘Kumenya Urukundo rwa Kristo’

16 Hari ubundi buryo bw’ingenzi Yesu yagaragajemo urukundo rwa Se mu rugero rutunganye: yabaga ‘yiteguye kubabarira’ (Zaburi 86:5). Ibyo byaragaragaye ndetse n’igihe yari ku giti cy’umubabaro. Igihe Yesu yicwaga urupfu ruteye isoni, bakamutera imisumari mu biganza no mu birenge, ni iki yabivuzeho? Mbese, yaba yarasabye Yehova ngo ahane abamwishe? Ibinyuranye n’ibyo, mu magambo ya nyuma Yesu yavuze, harimo n’aya agira ati “Data, ubababarire, kuko batazi icyo bakora.”—Luka 23:34.

g-F 2/08 11 par. 5-6

Ese Imana ibabarira abakoze ibyaha bikomeye?

Yehova ntareba gusa icyaha umuntu yakoze, ahubwo areba n’uko umuntu abona icyaha yakoze (Yesaya 1:16-19). Ibuka ibyabaye ku bagizi ba nabi babiri bari bamanikanywe na Yesu. Bombi bari barakoze ibyaha bikomeye, kuko umwe muri bo yavuze ati: ‘Turimo turahabwa ibikwiriye ibyo twakoze byose. Ariko uyu muntu we [Yesu] nta kintu kidakwiriye yakoze.’ Amagambo y’uwo mugizi wa nabi agaragaza ko yari azi Yesu, kandi birashoboka ko ari byo byatumye ahindura uko abona ibintu. Ibyo bigaragazwa n’amagambo yakurikijeho igihe yabwiraga Yesu ati: “Uzanyibuke nugera mu bwami bwawe.” Kristo yamushubije iki? Yaramubwiye ati: “Uyu munsi ndakubwiza ukuri: uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo.”—Luka 23:41-43.

Bitekerezeho: Mu magambo ya nyuma Yesu yavuze akiri ku isi, yavuzemo ibyo kubabarira umuntu wumvaga akwiriye igihano cy’urupfu. Ibyo birashimishije rwose! Ubwo rero tugomba kwiringira ko Yehova na Yesu Kristo bazababarira abantu bose bihana babikuye ku mutima, uko ibyaha bakoze byaba biri kose.—Abaroma 4:7.

cl 297-298 par. 17-18

‘Kumenya Urukundo rwa Kristo’

17 Wenda urugero rushishikaje kurushaho Yesu yatanze mu bihereranye no kubabarira, rushobora kugaragarira mu buryo yafashe intumwa Petero. Nta gushidikanya ko Petero yakundaga Yesu cyane. Ku itariki ya 14 Nisani, mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwa Yesu, Petero yaramubwiye ati “Mwami, niteguye kujyana nawe mu nzu y’imbohe ndetse no mu rupfu.” Nyamara, hashize amasaha make gusa nyuma y’aho, Petero yahakanye incuro eshatu zose ko atari azi Yesu! Bibiliya itubwira uko byagenze igihe Petero yari amaze kumwihakana ubwa gatatu, igira iti “Umwami Yesu arakebuka, yitegereza Petero.” Petero yashenguwe n’icyaha gikomeye yari amaze gukora, maze “arasohoka, ajya hanze, ararira cyane.” Nyuma y’aho kuri uwo munsi, igihe Yesu yapfaga, iyo ntumwa ishobora rwose kuba yaribajije iti ‘ariko se, Umwami wanjye yaba yarambabariye koko’?—Luka 22:33, 61, 62.

18 Petero ntiyagombye gutegereza igihe kirekire kugira ngo abone igisubizo. Yesu yazutse mu gitondo cyo ku itariki ya 16 Nisani, kandi uko bigaragara, kuri uwo munsi nyir’izina, we ubwe yibonaniye na Petero (Luka 24:34; 1 Abakorinto 15:4-8). Kuki Yesu yitaye kuri iyo ntumwa mu buryo bwihariye, kandi yari yaramwihakanye nta mbebya? Yesu ashobora kuba yarashakaga kwizeza Petero wihannye ko yari agikundwa kandi ko yari agifite agaciro mu maso y’Umwami we. Ariko kandi, Yesu yakoze n’ibindi birenze ibyo kugira ngo agarurire Petero icyizere.

Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

nwtsty, ibisobanuro, Lk 23:31

igiti kigitoshye, nikimara kuma: Uko bigaragara Yesu yavugaga ishyanga ry’Abayahudi. Bari bameze nk’igiti kigitoshye kuko nibura Yesu yari agihari kandi hari n’abandi Bayahudi bamwe na bamwe bamwizeraga. Icyakora Yesu yari hafi kwicwa kandi Abayahudi b’indahemuka bari bagiye gusukwaho umwuka bakaba Isirayeli y’Imana (Rm 2:28, 29; Gl 6:16). Icyo gihe rero, ishyanga rya Isirayeli risanzwe ryari kuba ripfuye mu buryo bw’umwuka, rimeze nk’igiti cyumye.—Mt 21:43.

nwtsty, ifoto

Umusumari uteye mu igufwa ry’agatsinsino

Iyi foto iragaragaza ikibumbano k’igufwa ry’agatsinsino riteyemo umusumari wa cm 11,5. Ikibumbano nk’icyo cya mbere cyabonetse mu mwaka wa 1968 mu matongo yo mu majyaruguru ya Yerusalemu, kikaba cyarakozwe mu gihe cy’Abaroma. Ibyo bitanga gihamya y’uko imisumari yakoreshwaga mu kumanika abantu ku biti. Uwo musumari ushobora kuba umeze nk’iyakoreshejwe n’abasirikare b’Abaroma igihe bamanikaga Yesu Kristo ku giti. Icyo gishushanyo cyari mu gasanduku gakozwe mu ibuye bashyiragamo amagufwa yumye y’umuntu wapfuye, igihe umubiri we wabaga umaze kubora. Ibyo bigaragaza ko umuntu wabaga yamanitswe ku giti yashoboraga guhambwa.—Mt 27:35.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze