Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
7-13 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 21-22
“Bibe nk’uko Yehova ashaka”
15 Igihe Pawulo yari kwa Filipo, haje undi mushyitsi wubahwaga cyane witwaga Agabo. Abari bateraniye kwa Filipo bari bazi ko Agabo yari umuhanuzi; yari yarahanuye iby’inzara ikomeye yateye ku ngoma ya Kalawudiyo (Ibyak 11:27, 28). Bashobora kuba baribazaga bati ‘ese noneho Agabo azanywe n’iki? Ni ubuhe butumwa azanye?’ Mu gihe bari bakimutumbiriye, yafashe umukandara wa Pawulo, ukaba wari umushumi muremure yashoboraga gushyiramo amafaranga n’ibindi bintu akawambara mu rukenyerero. Agabo yarawufashe awibohesha amaguru n’amaboko, hanyuma arahanura. Ubutumwa bwe bwari bukomeye. Yagize ati “umwuka wera uravuze ngo ‘uku ni ko nyir’uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yerusalemu bakamutanga mu maboko y’abanyamahanga.’”—Ibyak 21:11.
16 Ubwo buhanuzi bwongeye guhamya ko Pawulo yagombaga kujya i Yerusalemu. Nanone bwagaragaje ko yari kubwiriza Abayahudi bigatuma bamutanga “mu maboko y’abanyamahanga.” Ubwo buhanuzi bwagize ingaruka zikomeye ku bari aho. Luka yaranditse ati “nuko tubyumvise, twe n’ab’aho ngaho turamwinginga ngo ye kujya i Yerusalemu. Hanyuma Pawulo arasubiza ati ‘ibyo ni ibiki mukora, ko murira kandi mukanshengura umutima? Mumenye neza ko ntiteguye kubohwa gusa, ahubwo niteguye no gupfira i Yerusalemu nzira izina ry’Umwami Yesu.’”—Ibyak 21:12, 13.
“Bibe nk’uko Yehova ashaka”
17 Gerageza kwiyumvisha uko byari bimeze. Abavandimwe, hakubiyemo na Luka, binginze Pawulo ngo ntakomeze urugendo. Bamwe barariraga. Pawulo abonye ukuntu bari bamuhangayikiye kubera ko bamukundaga, yavuze abigiranye impuhwe ko ‘bamushenguraga umutima,’ cyangwa nk’uko ubuhinduzi bumwe buhindura ijambo ry’ikigiriki, ko ‘bamumennye umutima.’ Icyakora yari agikomeye ku cyemezo cye, kandi nk’uko byagenze igihe yahuraga n’abavandimwe b’i Tiro, ntiyari kwemera ko amarira yabo no kumwinginga bimugamburuza. Ahubwo yabasobanuriye ko yagombaga gukomeza urugendo akajya i Yerusalemu. Mbega ukuntu yagaragaje ubutwari no kwiyemeza! Kimwe na Yesu wamubanjirije, Pawulo yari yiyemeje kujya i Yerusalemu (Heb 12:2). Pawulo ntiyifuzaga kwicwa azira ukwizera kwe, ariko iyo biramuka bimubayeho, yari kubona ko gupfa ari umwigishwa wa Kristo Yesu ari ishema.
“Bibe nk’uko Yehova ashaka”
18 Abo bavandimwe babyakiriye bate? Mu ijambo rimwe, bubashye icyemezo cye. Dusoma ngo “yanze kutwumvira, turabyemera tuti ‘bibe nk’uko Yehova ashaka’” (Ibyak 21:14). Abageragezaga kwemeza Pawulo ko yagombaga kwirinda kujya i Yerusalemu ntibatsimbaraye ku gitekerezo cyabo. Bateze Pawulo amatwi maze bava ku izima, basobanukirwa ko ari byo Yehova yashakaga kandi barabyemera, nubwo bitari biboroheye. Pawulo yari yaratangiye imibereho yari kuzatuma amaherezo yicwa. Byari kurushaho korohera Pawulo iyo abamukundaga batagerageza kumubuza.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
‘Mwumve ibyo niregura’
10 Icyakora, Pawulo yagaragaje ko yumvaga rwose abantu bashakaga gukomeza kuziririza imigenzo imwe n’imwe y’Abayahudi, urugero nko kutagira icyo bakora ku Isabato no kutarya ibyokurya bimwe na bimwe (Rom 14:1-6). Kandi ntiyashyizeho amategeko arebana no gukebwa. Koko rero, Pawulo yakebye Timoteyo kugira ngo Abayahudi batamugirira urwikekwe kuko se yari Umugiriki (Ibyak 16:3). Gukebwa wari umwanzuro umuntu yifatira ku giti cye. Pawulo yabwiye Abagalatiya ati “ari ugukebwa cyangwa kudakebwa byose nta gaciro bifite. Ahubwo kwizera gukorera mu rukundo ni ko gufite agaciro” (Gal 5:6). Ariko kandi, umuntu wakebwaga kugira ngo akurikize Amategeko, cyangwa akavuga ko uwo mugenzo ari ngombwa kugira ngo yemerwe na Yehova, yabaga agaragaje ko adafite ukwizera.
11 Bityo rero, nubwo izo mpuha zari ibinyoma byambaye ubusa, zari zarahungabanyije Abayahudi bizeye. Kubera iyo mpamvu, abasaza babwiye Pawulo bati “dufite abagabo bane bahize umuhigo. Ujyane n’abo bagabo, ukorane na bo umuhango wo kwihumanura kandi ubishyurire kugira ngo bashobore kwiyogoshesha. Bityo abantu bose bazamenya ko impuha babwiwe zikwerekeyeho nta shingiro zifite, ahubwo ko imyifatire yawe ikwiriye kandi ko nawe ubwawe wubahiriza Amategeko.”—Ibyak 21:23, 24.
12 Pawulo yashoboraga kujya impaka avuga ko ikibazo nyakuri kitari izo mpuha zimwerekeyeho, ahubwo ko cyari gifitwe n’abo Bayahudi bizeye bari bafite ishyaka ry’Amategeko ya Mose. Ariko yari yiteguye kugira icyo ahindura akumvira inama abo basaza bamugiriye igihe cyose itamusabaga guteshuka ku mahame y’Imana. Mbere yaho yari yaranditse ati “ku batwarwa n’amategeko nabaye nk’utwarwa n’amategeko nubwo ntatwarwa n’amategeko, kugira ngo nunguke abatwarwa n’amategeko” (1 Kor 9:20). Kuri icyo kibazo, Pawulo yafatanyije n’abasaza b’i Yerusalemu, maze aba “nk’utwarwa n’amategeko.” Mu kubigenza atyo, yadusigiye urugero rwiza ku birebana n’uko twafatanya n’abasaza muri iki gihe, ntidutsimbarare ku bitekerezo byacu dushaka gukora ibintu nk’uko tubyumva.—Heb 13:17.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 22:16
wiyuhagireho ibyaha byawe wambaza izina rye: Cyangwa “wiyuhagireho ibyaha byawe kandi wambaze izina rye.” Kubatizwa mu mazi si byo bikuraho umuntu ibyaha, ahubwo ni ukwambaza izina rya Yesu. Ibyo bikubiyemo kwizera Yesu kandi tukabigaragariza mu bikorwa.—Ibk 10:43; Yk 2:14, 18.
14-20 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 23-24
“Bavugaga ko Pawulo ari icyago kandi ko yoshyaga abantu ngo bigomeke”
“Komera!”
5 Iyo nkunga Pawulo yayitewe mu gihe gikwiriye rwose. Bukeye bwaho, Abayahudi basaga 40 ‘baragambanye kandi barahirira kutazagira icyo barya cyangwa icyo banywa batarica Pawulo.’ ‘Ako kagambane bari barahiriye gusohoza’ kagaragazaga ukuntu abo Bayahudi bari bariyemeje bamaramaje kuzica iyo ntumwa. Bibwiraga ko iyo bananirwa gusohoza ako kagambane, byari kubabera umuvumo (Ibyak 23:12-15). Umugambi wabo wemejwe n’abakuru b’abatambyi n’abakuru b’Abayahudi, ukaba wari uwo kugarura Pawulo imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi kugira ngo bagire ibindi bibazo bamubaza, mbese nk’aho bashakaga kumenya ibye neza. Ariko abo bari bagambanye bagombaga kumutegera mu nzira bakamwica.
6 Icyakora mwishywa wa Pawulo yumvise ko bari bamugambaniye araza arabimubwira. Pawulo na we yatumye uwo musore ngo ajye kubibwira umukuru w’abasirikare b’Abaroma witwaga Kalawudiyo Lusiya (Ibyak 23:16-22). Nta gushidikanya ko Yehova akunda abakiri bato bameze nk’uwo mwishywa wa Pawulo utaravuzwe izina, bagira ubutwari bwo guharanira icyatuma abagize ubwoko bw’Imana bamererwa neza kandi bagakora ibyo bashoboye byose ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami mu budahemuka.
“Komera!”
10 Pawulo ageze i Kayisariya, ‘yarindiwe mu ngoro ya Herode,’ ategereza ko abamuregaga bahagera baturutse i Yerusalemu (Ibyak 23:35). Bahageze nyuma y’iminsi itanu, barimo Umutambyi Mukuru Ananiya, uwagombaga kubaburanira witwaga Teritulo na bamwe mu bakuru. Teritulo yabanje gushimagiza Feligisi kubera ibyo yakoreraga Abayahudi, uko bigaragara akaba yarashakaga kumwibonekezaho amushyeshyenga. Hanyuma, Teritulo yageze ku kibazo cyari cyabazanye, arega Pawulo avuga ko “ari icyago, kandi yoshya Abayahudi bose bo mu isi ituwe ngo bigomeke ku butegetsi, akaba ari na we uri ku isonga ry’agatsiko k’idini ry’Abanyanazareti.” Yongeyeho ati “nanone yagerageje guhumanya urusengero maze turamufata.” Abandi Bayahudi ‘na bo bemeje ko ibyo bintu ari ko byari biri koko’ (Ibyak 24:5, 6, 9). Koshya abantu kwigomeka ku butegetsi, kuba ku isonga ry’agatsiko k’idini no guhumanya urusengero, byari ibyaha bikomeye byashoboraga gutuma akatirwa urwo gupfa.
“Komera!”
13 Pawulo yadusigiye urugero rwiza twakurikiza turamutse tujyanywe imbere y’abategetsi bitewe na gahunda yacu yo kuyoboka Imana, dushinjwa ibinyoma ko duteza akaduruvayo, tukoshya abantu kwigomeka ku butegetsi, cyangwa se ko turi mu “gatsiko k’idini gateje akaga.” Pawulo ntiyigeze agerageza kwibonekeza kuri guverineri, amubwira amagambo yo kumushyeshyenga nk’uko Teritulo yabigenje. Pawulo yakomeje gutuza no kubaha. Yireguye atanga ubuhamya bwumvikana kandi buhuje n’ukuri abigiranye amakenga. Pawulo yavuze ko “Abayahudi baturutse mu ntara ya Aziya” bari bamureze ko yahumanyije urusengero batari bahari, kandi dukurikije amategeko, yagombaga guhabwa uburyo bwo guhagarara imbere yabo akumva ibyo bamurega.—Ibyak 24:18, 19.
14 Igishishikaje kurushaho, ni uko Pawulo yakomeje gutanga ubuhamya ku birebana n’imyizerere ye. Iyo ntumwa yongeye kuvuga ko yiringiraga umuzuko ibigiranye ubushizi bw’amanga, icyo kikaba ari ikibazo cyari cyarakuruye imvururu zikaze igihe yari imbere y’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi (Ibyak 23:6-10). Igihe Pawulo yireguraga, yatsindagirije ibyiringiro by’umuzuko. Kubera iki? Kubera ko Pawulo yatangaga ubuhamya ku byerekeye Yesu no kuzuka kwe, kandi abamurwanyaga ntibashoboraga kubyemera (Ibyak 26:6-8, 22, 23). Koko rero, izo mpaka zose zari zishingiye ku kibazo kirebana n’umuzuko, cyane cyane kwizera Yesu n’umuzuko we.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 23:6
ndi Umufarisayo: Bamwe mu bo Pawulo yabwiraga bari bamuzi (Ibk 22:5). Igihe Pawulo yavugaga ko ari umwana w’Abafarisayo, birashoboka ko byatumye Abafarisayo bari aho bumva ko hari icyo bahuriyeho na we. Ntibatekereje ko Pawulo yabeshyaga, kuko Abafarisayo bo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahudi bari bazi ko yari yarahindutse Umukristo. Dukurikije imirongo ikikije uyu, birashoboka ko Abafarisayo batumvise ko ari Umufarisayo nyamufarisayo. Ahubwo Pawulo yashakaga kujya ku ruhande rw’Abafarisayo kuko bo bemeraga umuzuko, aho gushyigikira Abasadukayo. Ibyo byatumye agira ibyo yemeranyaho n’Abafarisayo bari aho. Pawulo ashobora kuba yaratekereje ko kuvuga ku kibazo cy’umuzuko kandi Abafarisayo n’Abasadukayo batakivugaho rumwe, byari gutuma bamwe mu bagize Urukiko rw’Ikirenga rwa Kiyahundi bamutega amatwi, kandi koko ni ko byagenze (Ibk 23:7-9). Amagambo Pawulo yavuze mu Ibk 23:6 ahuje n’andi magambo yavuze igihe yireguriraga imbere y’Umwami Agiripa (Ibk 26:5). Nanone igihe yandikiraga Abakristo b’i Filipi ari i Roma, yavuze ko yari Umufarisayo (Fp 3:5). Nanone birashishikaje kumenya ko mu Ibk 15:5 havuga abandi Bakristo bari barahoze ari Abafarisayo.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 24:24
Dirusila: Ni umukobwa wa gatatu akaba na bucura bw’umwami Herode uvugwa mu Ibk 12:1, akaba ari we Herode Agiripa wa 1. Uwo mukobwa yavutse ahagana mu mwaka wa 38 kandi yavaga inda imwe na Agiripa wa 2 na Berenike. Guverineri Feligisi yari umugabo we wa kabiri. Yabanje gushakana n’umwami wo muri Siriya witwaga Azizu wategekaga umugi wa Émèse ariko baza gutandukana, hanyuma igihe yari afite imyaka 16 ashakana na Feligisi ahagana mu wa 54. Birashoboka ko yari ahari igihe Pawulo yabwiraga Feligisi “ibyo gukiranuka, no kumenya kwifata, n’urubanza ruzaza” (Ibk 24:25). Igihe Feligisi yasimburwaga na Fesito, Feligisi yasize Pawulo muri gereza kuko yifuzaga “gushimwa n’Abayahudi.” Hari n’abatekereza ko yabikoze ashaka gushimisha umugore we wari Umuyahudikazi.—Ibk 24:27.
21-27 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 25-26
“Pawulo yajuririye Kayisari kandi abwiriza Umwami Herode Agiripa”
6 Icyifuzo cya Fesito cyo gushaka gushimwa n’Abayahudi cyashoboraga gutuma Pawulo yicwa. Ni yo mpamvu Pawulo yiyambaje uburenganzira yahabwaga n’uko yari afite ubwenegihugu bw’Abaroma. Yabwiye Fesito ati “mpagaze imbere y’intebe y’urubanza ya Kayisari, ni ho ngomba gucirirwa urubanza. Nta kibi nakoreye Abayahudi, nk’uko nawe ubyibonera neza. . . . Njuririye Kayisari!” Iyo umuntu yabaga amaze kujurira ubusanzwe nta washoboraga guhindura uwo mwanzuro. Ibyo ni byo Fesito yatsindagirije igihe yavugaga ati “ubwo ujuririye Kayisari, uzajya kwa Kayisari” (Ibyak 25:10-12). Igihe Pawulo yajuririraga urwego ruri hejuru mu by’amategeko, mu by’ukuri yasigiye Abakristo bo muri iki gihe icyitegererezo. Iyo abaturwanya bagerageje gushyiraho “amategeko agamije guteza amakuba,” Abahamya ba Yehova biyambaza uburyo bwose butangwa n’amategeko kugira ngo barwanirire ubutumwa bwiza.—Zab 94:20.
“Njuririye Kayisari!”
10 Pawulo yashimiye Umwami Agiripa amwubashye ko yari amwemereye kwiregurira imbere ye, yiyemerera ko uwo mwami yari azi neza imigenzo yose y’Abayahudi n’impaka zabo. Pawulo yakomeje asobanura imibereho yagize mbere yaho, agira ati “nari Umufarisayo, nkabaho mu buryo buhuje n’amategeko atagoragozwa y’agatsiko k’idini ryacu” (Ibyak 26:5). Kubera ko Pawulo yari Umufarisayo, yiringiraga ko Mesiya yari kuzaza. None ubwo yari yaramaze kuba Umukristo, yavuze ashize amanga ko Yesu Kristo ari we Mesiya abantu bari bamaze igihe bategereje. Impamvu yari yatumye Pawulo acirwa urubanza uwo munsi ni imyizerere we n’abamuregaga bari bahuriyeho, ni ukuvuga ibyiringiro by’uko Imana yari kuzasohoza isezerano yahaye ba sekuruza. Ibyo ni byo byatumye Agiripa arushaho gushishikarira gutega amatwi ibyo Pawulo yavugaga.
11 Pawulo yibutse ukuntu yahohoteraga cyane Abakristo, maze aravuga ati “jyewe ku giti cyanjye, natekerezaga muri jye ko rwose ngomba gukora ibikorwa byinshi byo kurwanya izina rya Yesu w’i Nazareti. . . . Kubera ko nari narashajijwe cyane no [kurwanya abigishwa ba Kristo], byatumye njya kubatotereza no mu yindi migi” (Ibyak 26:9-11). Pawulo ntiyakabyaga. Abantu benshi bari bazi urugomo yari yarakoreye Abakristo (Gal 1:13, 23). Agiripa ashobora kuba yaribazaga ati ‘ni iki cyatumye uyu muntu ahinduka ra?’
12 Pawulo yakomeje atanga igisubizo agira ati “igihe nari mu rugendo njya i Damasiko, mfite ubutware n’ububasha busesuye nahawe n’abakuru b’abatambyi, maze mwami, ubwo nari mu nzira ku manywa y’ihangu, mbona umucyo uturutse mu ijuru umurika cyane kurusha izuba, urangota jye n’abo twari dufatanyije urugendo. Twese tumaze kwikubita hasi, numva ijwi rimbwira mu giheburayo riti ‘Sawuli, Sawuli, kuki untoteza? Gukomeza gutera imigeri ku mihunda birakugora.’ Ariko ndavuga nti ‘uri nde Mwami?’ Umwami aravuga ati ‘ndi Yesu, uwo utoteza.’”—Ibyak 26:12-15.
13 Mbere y’iryo yerekwa, mu buryo bw’ikigereranyo Pawulo yakomezaga “gutera imigeri ku mihunda.” Kimwe n’uko itungo riheka imitwaro ryibabazaga bitari ngombwa iyo ryateraga imigeri ku muhunda usongoye, Pawulo na we yibabazaga mu buryo bw’umwuka arwanya ibyo Imana ishaka. Pawulo yari afite umutima utaryarya, ariko uko bigaragara yari yarayobye. Bityo igihe Yesu wazutse yamubonekeraga mu muhanda ugana i Damasiko, yatumye ahindura imitekerereze.—Yoh 16:1, 2.
14 Koko rero, Pawulo yari yaragize ihinduka rikomeye mu mibereho ye. Yabwiye Agiripa ati “sinigeze nanga kumvira ibyo neretswe bivuye mu ijuru, ahubwo nabanje kureba ab’i Damasiko, nkurikizaho ab’i Yerusalemu n’abo mu gihugu cyose cy’i Yudaya n’abanyamahanga, bose mbagezaho ubutumwa bw’uko bagomba kwihana, bagahindukirira Imana bakora imirimo ikwiranye no kwihana” (Ibyak 26:19, 20). Pawulo yari amaze imyaka myinshi asohoza inshingano Yesu yari yaramuhaye igihe yamubonekeraga ku manywa y’ihangu. Yageze ku ki? Abitabiriye ubutumwa bwiza Pawulo yabwirizaga barihannye bareka imibereho yabo y’ubwiyandarike n’ubuhemu maze bahindukirira Imana. Abo babaye abaturage beza, bubahaga amategeko, kandi bagatuma habaho umutekano.
15 Icyakora, ibyo bintu byiza byose nta cyo byari bibwiye Abayahudi barwanyaga Pawulo. Pawulo yaravuze ati “ibyo ni byo byatumye Abayahudi bamfatira mu rusengero bagashaka kunyica. Icyakora kubera ko nabonye ubufasha buturuka ku Mana, kugeza n’uyu munsi ndacyakomeza guhamiriza aboroheje n’abakomeye.”—Ibyak 26:21, 22.
16 Natwe Abakristo b’ukuri, tugomba ‘guhora twiteguye gusobanura’ imyizerere yacu (1 Pet 3:15). Mu gihe tubwira abacamanza n’abategetsi iby’imyizerere yacu, kwigana uburyo Pawulo yakoresheje avugana na Agiripa na Fesito bishobora kutugirira akamaro. Iyo tuvuganye n’abo bategetsi bakuru tububashye, tukabasobanurira ukuntu ukuri ko muri Bibiliya gutuma imibereho yacu ndetse n’iy’abitabira ubutumwa tubwiriza irushaho kuba myiza, dushobora kubagera ku mutima.
“Njuririye Kayisari!”
18 Pawulo yashubije guverineri ati “sinsaze Nyakubahwa Fesito, ahubwo ndavuga amagambo y’ukuri kandi ashyize mu gaciro. Mu by’ukuri, umwami mvugana na we nshize amanga azi neza ibyo bintu . . . Mbese mwami Agiripa, wizera ibyavuzwe n’abahanuzi? Nzi ko ubyizera.” Agiripa yaramushubije ati “mu gihe gito wari ugiye kunyemeza kuba Umukristo” (Ibyak 26:25-28). Ayo magambo uwo mwami yavuze, yaba yarayavuze abikuye ku mutima cyangwa aryarya, agaragaza ko ubuhamya Pawulo yatanze bwamugeze ku mutima.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 26:14
gutera imigeri ku mihunda: Umuhunda ni inkoni yabaga ikwikiyeho icyuma gisongoye, bakoreshaga baragiye amatungo. Nanone ishobora kwitwa igihosho (Abc 3:31). Umugani uvuga ngo: “Gutera imigeri ku mihunda” uboneka mu bitabo by’Ikigiriki. Uwo mugani uturuka ku kimasa cyanze kumvira umushumba kigakubita imigeri kuri iyo nkoni isongoye maze kikikomeretsa. Sawuli na we ataraba Umukristo yitwaraga nk’icyo kimasa. Igihe Pawulo yarwanyaga abigishwa ba Kristo bari bashyigikiwe na Yehova, yashoboraga kwiteza ibibazo bikomeye. (Gereranya na Ibk 5:38, 39; 1Tm 1:13, 14.) Mu Umb 12:11 havuga “ibihosho” cyangwa imihunda mu buryo bw’ikigereranyo, hashaka kumvikanisha ukuntu amagambo y’umunyabwenge atuma umuteze amatwi yumvira inama akagira icyo akora.
nwt, urutonde rw’amagambo yasobanuwe muri Bibiliya
Umuhunda. Ni Inkoni ndende ikwikiyeho icyuma gisongoye, yakoreshwaga n’abashumba baragiye amatungo. Umuhunda cyangwa igihosho, ugereranywa n’amagambo y’umunyabwenge atuma umuteze amatwi yumvira inama ze. Umugani uvuga ngo: “Gukubita imigeri ku mihunda” uturuka ku kimasa cyanze kumvira umushumba kigakubita imigeri kuri iyo nkoni isongoye maze kikikomeretsa.—Ibk 26:14; Abc 3:31.
Fasha abandi kwemera ubutumwa bw’Ubwami
14 Pawulo yari azi ko Agiripa yari Umuyahudi wo ku izina gusa. Ahereye ku bumenyi Agiripa yari afite ku idini rya Kiyahudi, Pawulo yamufashije gutekereza amwereka ko mu by’ukuri umurimo we wo kubwiriza nta kindi cyari gikubiyemo, “keretse ibyo abahanuzi na Mose bavuze ko [byari kuzaba]” byerekeye urupfu rwa Mesiya no kuzuka kwe (Ibyakozwe 26:22, 23). Pawulo yabajije Agiripa adaciye ku ruhande ati “mbese Mwami Agiripa, wemeye ibyahanuwe?” Agiripa yabuze icyo yavuga n’icyo yareka. Iyo aza kuvuga ko atemera abahanuzi, ntiyari kuba acyiswe umuyoboke w’idini rya Kiyahudi. Kandi na bwo iyo aza kwemeranya n’ibyo Pawulo yavugaga, yari kuba agaragarije mu ruhame ko yari afite ibyo yumvikanagaho n’iyo ntumwa kandi ibyo byari gutuma bamwita Umukristo. Pawulo yahise asubiza ikibazo yari yabajije abigiranye ubwenge ati ‘nzi yuko ubyemeye.’ Umutima wa Agiripa wamusunikiye gusubiza ate? Yarashubije ati “ubuzeho gato ukanyemeza kuba Umukristo!” (Ibyakozwe 26:27, 28). N’ubwo Agiripa atabaye Umukristo, biragaragara ko ubutumwa Pawulo yamubwiye bwamukoze ku mutima mu rugero runaka.—Abaheburayo 4:12.
28 MUTARAMA–3 GASHYANTARE
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAKOZWE 27-28
“Pawulo yafashe ubwato ajya i Roma”
“Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
15 Uko bigaragara, Pawulo yabwirije abantu benshi bari mu bwato ibyerekeye “ibyiringiro by’isezerano Imana” yatanze (Ibyak 26:6; Kol 1:5). Ariko noneho kubera ko ubwato bwashoboraga kumeneka igihe icyo ari cyo cyose, Pawulo yabahaye impamvu ifatika yo kugira ibyiringiro bihamye. Yaravuze ati ‘muri iri joro, umumarayika w’Imana yahagaze iruhande rwanjye, aravuga ati “witinya Pawulo. Ugomba guhagarara imbere ya Kayisari, kandi dore Imana izarokora abo muri kumwe mu bwato bose.”’ Hanyuma Pawulo yabagiriye inama ati “ku bw’ibyo rero, nimwireme agatima, kuko niringiye Imana ko bizaba neza neza nk’uko nabibwiwe. Icyakora tugomba kujugunywa ku kirwa runaka.”—Ibyak 27:23-26.
“Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
18 Bamaze kurokoka bamenye ko bari ku kirwa cya Malita, mu majyepfo ya Sisile. (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Ikirwa cya Malita cyari giherereye he?”) Abantu bo kuri icyo kirwa bavugaga ururimi rw’amahanga ‘babagiriye neza mu buryo budasanzwe’ (Ibyak 28:2). Bacaniye umuriro abo banyamahanga bari bageze ku nkombe z’ikirwa cyabo batose kandi batitira. Uwo muriro watumye basusuruka kuko hari imbeho n’imvura. Nanone watumye habaho igitangaza.
“Nta n’umwe muri mwe uzagira icyo aba”
21 Umutware w’icyo kirwa w’umukire witwaga Pubuliyo yari atuye muri ako karere. Ashobora kuba ari we mutegetsi w’Umuroma wari ukomeye kuri icyo kirwa cya Malita. Luka amwita “umutware w’icyo kirwa” akoresheje ijambo risa n’iryabonetse ku nyandiko ebyiri zo ku kirwa cya Malita. Yacumbikiye Pawulo na bagenzi be iminsi itatu kandi abafata neza. Icyakora, se wa Pubuliyo yari arwaye. Nanone Luka asobanura uburwayi bwe akoresheje amagambo akwiriye. Yanditse ko uwo mugabo “yari aryamye ababara, kuko yahindaga umuriro kandi arwaye macinya,” asobanura neza uko indwara ye yari iteye. Pawulo yarasenze kandi amurambikaho ibiganza arakira. Abantu bo kuri icyo kirwa batangajwe cyane n’icyo gitangaza maze bazana abandi barwayi ngo abakize, kandi bazana n’impano Pawulo na bagenzi be bari bakeneye.—Ibyak 28:7-10.
“Abahamiriza iby’ubwami bw’Imana mu buryo bunonosoye”
10 Amaherezo bageze i Roma, maze ‘Pawulo yemererwa kuba ukwe, ariko ahabwa umusirikare umurinda’ (Ibyak 28:16). Ababaga bafunzwe mu buryo bworoheje, ubusanzwe babaga bafite umunyururu ubahuza n’umurinzi kugira ngo badatoroka. Nubwo byari bimeze bityo, Pawulo yakomeje kuba umubwiriza w’Ubwami, kandi umunyururu ntiwashoboraga kumucecekesha. Ni yo mpamvu amaze kuruhuka iminsi itatu, yateranyije abari bakomeye bo mu Bayahudi b’i Roma kugira ngo abibwire kandi ababwirize.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
nwtsty, ibisobanuro Ibk 27:9
igihe cyo kwiyiriza ubusa cy’umunsi w’impongano: Mu Kigiriki “kwiyiriza ubusa.” Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “kwiyiriza ubusa,” ryerekeza gusa ku gikorwa cyo kwiyiriza ubusa cyasabwaga mu Mategeko ya Mose, cyabagaho buri mwaka mu gihe cy’umunsi w’impongano nanone witwaga Yom Kippur (mu Giheburayo yohm hak·kip·pu·rimʹ) (Lw 16:29-31; 23:26-32; Kb 29:7). Imvugo ngo: “Kwibabaza” yakoreshwaga ku munsi w’impongano, yasobanuraga gukora ibintu bitandukanye bigaragaza ko umuntu yiyanze, harimo no kwiyiriza ubusa (Lw 16:29). Kuba mu Ibk 27:9 havuga ibyo “kwiyiriza ubusa,” bishyigikira igitekerezo cy’uko ikintu k’ibanze cyagaragazaga ko umuntu yiyanze ku munsi w’impongano, ari ukwiyiriza ubusa. Kwiyiriza ubusa mu gihe cy’umunsi w’impongano byabaga mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri cyangwa mu ntangiriro z’Ukwakira.
nwtsty, ibisobanuro, Ibk 28:11
Abana ba Zewu: Imigani y’Abaroma n’Abagiriki ivuga ko “Abana ba Zewu” (mu Kigiriki Di·oʹskou·roi) bitwaga Castor na Pollux, bakaba bari abana b’impanga b’imana yitwa Zewu (cg Yupiteri) n’umwamikazi w’umugi wa Sparta witwaga Leda. Nanone abantu bavugaga ko abo bana barindaga abasare, bakabafasha mu gihe bari mu nyanja yarubiye. Nanone kuba ubwo bwato bwari bufite ikimenyetso cy’abo bana ni ikindi gihamya kigaragaza ko iyo nkuru yanditswe n’uwayiboneye.