1-7 Nyakanga
ABAKOLOSAYI 1-4
Indirimbo ya 56 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Mwiyambure kamere ya kera, mwambare kamere nshya”: (Imin. 10)
[Erekana videwo ivuga iby’Igitabo cy’Abakolosayi.]
Kl 3:5-9—“Mwiyambure kamere ya kera” (w11 15/3 9-10 par. 12-13)
Kl 3:10-14—“Mwambare kamere nshya” (w13 15/9 21 par. 18-19)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Kl 1:13, 14—‘Ubwami bw’Umwana we akunda’ ni iki? (it-2-F 833 par. 4-6)
Kl 2:8—“Ibintu by’ibanze by’isi” ni ibihe? (w08 15/8 28 par. 8)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Kl 1:1-20 (th ingingo ya 2)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Itoze Gusoma no Kwigisha: (Imin. 10) Ikiganiro. Erekana videwo ivuga ngo: “Inyigisho z’ukuri kandi zemeza,” hanyuma muganire ku ngingo ya 7 mu gatabo Gusoma no kwigisha.
Disikuru: (Imin. 5 cg itagezeho) w04 1/5 19-20 par. 3-7—Umutwe: Ni mu buhe buryo hari Abakristo babereye Pawulo ‘ubufasha bumukomeza’ (Kl 4:11)? (th ingingo ya 7)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Raporo ya Komite Ishinzwe ibyo Kwigisha yo mu mwaka wa 2018: (Imin. 15) Erekana iyo videwo. Muganire kuri ibi bibazo: Kuki twavuga ko abagize umuryango wacu bagiye bakora ingendo cyane? Ni mu buhe buryo Urwego Rushinzwe iby’Ingendo rukoresha neza impano? Ababwiriza bakora iki ngo bagabanye amafaranga umuryango wacu ukoresha mu ngendo? Ni mu buhe buryo urwo rwego rufasha abazakora ingendo bagiye mu makoraniro mpuzamahanga azaba mu mwaka wa 2019?
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 73
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 102 n’isengesho