UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | ABAKOLOSAYI 1-4
Mwiyambure kamere ya kera, mwambare kamere nshya
Ese umaze kumenya ukuri warahindutse cyane? Nta gushidikanya ko ibyo byashimishije Yehova (Ezk 33:11). Icyakora, ugomba gukora uko ushoboye kugira ngo ukomeze kwambara kamere nshya kugira ngo kamere ya kera itagaruka. Subiza ibibazo bikurikira kugira ngo umenye ibyo ukeneye kunonosora:
Ese iyo umuntu ambabaje murwara inzika?
Ese nkomeza kwihangana no mu gihe naniwe cyangwa mfite ibintu byinshi byihutirwa ngomba gukora?
Ese iyo ngize ibitekerezo biganisha ku bwiyandarike, mpita mbyamagana?
Ese ngirira urwikekwe abantu tudahuje ubwoko cyangwa bo mu bindi bihugu?
Ese mperutse kubwira umuntu nabi cyangwa kumukankamira?