Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
4-10 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 1 YOHANA 1-5
“Ntimugakunde isi cyangwa ibintu biri mu isi”
Dukurikize icyitegererezo Yesu yadusigiye
13 Hari abashobora gutekereza ko ibintu byo mu isi byose atari ko ari bibi. N’ubwo ibyo ari ukuri, isi n’amareshyo yayo bishobora kuturangaza mu buryo bworoshye ntidukorere Yehova. Kandi nta kintu na kimwe isi itanga kigenewe kudufasha kurushaho kwegera Imana. Ubwo rero iyo dutangiye gukunda ibintu biri mu isi, ndetse n’ibintu bishobora kuba ubwabyo atari bibi, tuba twugarijwe n’akaga (1 Timoteyo 6:9, 10). Uretse n’ibyo kandi, ibintu byinshi biri mu isi ni bibi rwose kandi bishobora kutwonona. Niba tureba filimi cyangwa porogaramu za televiziyo zirimo urugomo, gukunda ubutunzi cyangwa ubwiyandarike, dushobora gutangira kubona ko ibyo bintu byemewe, hanyuma bigatangira kudushukashuka. Niba dufite incuti z’abantu bashishikazwa gusa n’icyatuma imimerere yabo iruta iyo basanganywe, cyangwa bashakisha imishinga ibazanira amafaranga, natwe dushobora gutangira kumva ko ibyo bintu ari byo bikwiriye kuza mu mwanya wa mbere.—Matayo 6:24; 1 Abakorinto 15:33.
Ukwiriye kuba umuntu umeze ute?
18 Ikindi kintu cyadufasha kurwanya “ibintu biri mu isi,” ni ukuzirikana amagambo Yohana yavuze ahumekewe, agira ati “isi irashirana n’irari ryayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka ahoraho iteka ryose” (1 Yoh 2:17). Isi ya Satani isa n’aho izahoraho. Ariko kandi, umunsi umwe izarimbuka. Nta kintu cyo muri iyi si ya Satani kizahoraho. Kubizirikana bizatuma twirinda ibishuko bye.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa
14 Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo birimo ibintu byinshi twibutswa ku birebana no kugaragarizanya urukundo. Yesu yavuze ko itegeko rya kabiri rikomeye kuruta ayandi ari ‘ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’ (Mat 22:36-40). Mu buryo nk’ubwo, Yakobo, mwene nyina wa Yesu, yavuze ko urukundo ari “itegeko ry’umwami” (Yak 2:8). Intumwa Yohana yaranditse ati “bakundwa, simbandikiye itegeko rishya, ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwari mufite guhera mu ntangiriro . . . Nanone mbandikiye itegeko rishya” (1 Yoh 2:7, 8). Ni iki Yohana yerekezagaho ubwo yavugaga ngo “itegeko rya kera”? Yerekezaga ku itegeko ry’urukundo. Ryari ‘irya kera’ mu buryo bw’uko hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Yesu aritanze, ni ukuvuga “guhera mu ntangiriro.” Ariko nanone ryari “rishya” kubera ko ryasabaga kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa, abigishwa bakaba baragombaga kurugaragaza mu mimerere mishya bari guhura na yo. Ese twe abigishwa ba Kristo ntitwishimira imiburo duhabwa iturinda kugira umwuka w’ubwikunde uranga iyi si, ushobora gutuma tudakunda bagenzi bacu?
it-2-F 491 par. 1
Imbabazi
Dukwiriye gusenga dusabira abandi ko Imana ibababarira ndetse tukaba twasabira n’itorero ryose. Mose yasabiye Abisirayeli yatura ibyaha byose bakoze, abasabira imbabazi kandi Yehova yumvise isengesho rye, arabababarira (Kb 14:19, 20). Nanone igihe Salomo yeguriraga Yehova urusengero, yamusabye ko yazajya ababarira ubwoko bwe igihe cyose bumucumuyeho, bukagarura agatima bukamugarukira (1Bm 8:30, 33-40, 46-52). Ezira na we yasengeye mu ruhame asabira Abayahudi bari bavuye mu bunyage. Iryo sengesho rivuye ku mutima hamwe n’inama yabagiriye, byatumye bihana kugira ngo Yehova abababarire (Ezr 9:13–10:4, 10-19, 44). Nanone Yakobo yasabye umuntu wese urwaye mu buryo bw’umwuka gutumira abasaza b’itorero kugira ngo basenge bamusabira kandi ‘niba yaranakoze ibyaha abibabarirwe’ (Yk 5:14-16). Icyakora hari “icyaha cyicisha,” ni ukuvuga gutuka umwuka wera. Icyo kikaba ari icyaha umuntu akora abigambiriye kandi icyo cyaha Yehova ntakibabarira. Ubwo rero, Umukristo ntiyagombye gusenga asabira umuntu wakoze icyaha nk’icyo.—1Yh 5:16; Mt 12:31; Hb 10:26, 27.
11-17 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | 2 YOHANA 1-13; 3 YOHANA 1-14–YUDA 1-25
“Tugomba guhatana kugira ngo tugume mu kuri”
“Mukomerere mu Mwami”
8 Ntituyobewe imigambi ya Satani kubera ko Ibyanditswe bishyira ahagaragara amayeri akunze gukoresha (2 Abakorinto 2:11). Igihe Satani yibasiraga umukiranutsi Yobu, yamuteje ibibazo bikaze by’ubukungu, urupfu rw’abo yakundaga, kurwanywa mu muryango, indwara ndetse n’abiyitaga incuti ze batangira kumunnyega nta mpamvu. Yobu yarihebye atangira gutekereza ko Imana yari yamutaye (Yobu 10:1, 2). N’ubwo wenda muri iki gihe Satani ashobora kutaba ari we ubwe uduteza ibyo bibazo, iyo mibabaro igera rwose ku Bakristo benshi, kandi Satani ashobora kuyuririraho akadushuka.
9 Ibintu bishobora guteza akaga ko mu buryo bw’umwuka byariyongereye muri iyi minsi y’imperuka. Muri iyi si turimo, kwiruka inyuma y’ubutunzi bipfukirana intego z’iby’umwuka. Itangazamakuru rihora ryerekana ko ubusambanyi butuma umuntu agira ibyishimo, aho kuba imvano y’intimba. Abantu benshi basigaye “bakunda ibibanezeza aho gukunda Imana” (2 Timoteyo 3:1-5). Imitekerereze nk’iyo ishobora gutuma duta umurongo mu buryo bw’umwuka, keretse gusa ‘dushishikariye kurwanira ibyo kwizera.’—Yuda 3.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1-F 879
Isangira ryo kugaragarizanya urukundo
Bibiliya ntitanga ibisobanuro birambuye kuri iri sangira ryo kugaragarizanya urukundo cyangwa ngo ivuge inshuro ryakorwaga (Yd 12).Yaba Yesu cyangwa intumwa ze, ntawigeze atanga itegeko ryo gukora iryo sangira. Biragaragara rero ko kubikora bitari itegeko cyangwa ngo bibe ibintu byari guhoraho. Hari abavuga ko igihe cy’isangira ryo kugaragarizanya urukundo, cyabaga ari igihe Abakristo b’abakire batumiraga Abakristo bagenzi babo b’abakene kugira ngo basangire. Icyo gihe, imfubyi, abapfakazi, abakire n’abakene bahuriraga hamwe bagasangira kandi bagasabana nk’abavandimwe.
it-2-F 805
Urutare
Irindi jambo ry’Ikigiriki spi·lasʹ, uko bigaragara ryerekeza ku rutare cyangwa ibuye rinini riba ryihishe mu mazi. Yuda yakoresheje iryo jambo, ashaka kugaragaza ko hari abantu bari baraseseye mu itorero rya gikristo bafite intego mbi. Nk’uko ayo mabuye aba yihishe mu mazi ashobora kumena ubwato, abo bantu na bo bashoboraga guteza akaga abagize itorero. Yuda yaravuze ati: “Abo ni intaza zihishe mu mazi iyo bari kumwe namwe mu isangira ryanyu ryo kugaragarizanya urukundo.”—Yd 12.
“Yashimishije Imana rwose”
Ubwo buhanuzi bwa Henoki ni ubuhe? Bugira buti “dore Yehova yazanye n’abera be uduhumbi n’uduhumbagiza, aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose, no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka” (Yuda 14, 15). Icya mbere tubonye ni uko Henoki yavuze ayo magambo nk’aho yamaze gusohora, mbese nk’aho Imana yari yaramaze gukora ibivugwa muri ubwo buhanuzi. Ibyo byavuzwe no mu buhanuzi bwinshi bwakurikiyeho. Ibyo bigaragaza ko ibyo yavuze byari kuzabaho nta kabuza. Ni yo mpamvu yabivuze nk’aho byamaze kuba.—Yesaya 46:10.
“Yashimishije Imana rwose”
Ukwizera kwa Henoki gushobora gutuma twibaza niba isi tubamo, tuyibona nk’uko Imana iyibona. Ubutumwa bw’urubanza Henoki yatangaje ashize amanga, buracyafite akamaro muri iki gihe nk’uko byari bimeze mu gihe cye. Nk’uko Henoki yabivuze, Yehova yateje umwuzure ukomeye, urimbura abantu batubahaga Imana bo mu gihe cya Nowa. Icyakora iryo rimbuka ryateguraga irindi rimbuka rikomeye kurushaho ryo mu gihe kizaza (Matayo 24:38, 39; 2 Petero 2:4-6). Nk’uko byagenze icyo gihe, Imana izazana n’abera bayo uduhumbi n’uduhumbagiza, icire urubanza rukiranuka isi y’abatayubaha. Buri wese yagombye kuzirikana umuburo wa Henoki kandi akawubwira abandi. Incuti n’abavandimwe bashobora kutwitarura, rimwe na rimwe tukumva turi mu bwigunge. Ariko Yehova ntiyigeze atererana Henoki kandi ntazatererana abagaragu be b’indahemuka muri iki gihe!
18-24 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 1-3
“Nzi ibikorwa byawe”
Ni uwuhe mwuka ugaragaza?
8 Kugira ngo twirinde uwo mwuka, dukwiriye kwibuka ko Bibiliya igaragaza Yesu afite ‘mu kiganza cye cy’iburyo inyenyeri ndwi.’ “Inyenyeri” zigereranya mbere na mbere abagenzuzi basutsweho umwuka, ariko nanone zigereranya n’abandi bagenzuzi b’amatorero. Yesu ashobora kuyobora izo ‘nyenyeri’ ziri mu kiganza cye uko abona bikwiriye kose (Ibyah 1:16, 20). Bityo rero, kubera ko Yesu ari we Mutware w’itorero rya gikristo, ni we uyobora inteko z’abasaza. Iyo umwe mu bagize inteko y’abasaza akeneye gukosorwa, ufite ‘amaso ameze nk’ibirimi by’umuriro’ akora ibishoboka byose agakosorwa mu gihe gikwiriye no mu buryo bukwiriye (Ibyah 1:14). Hagati aho, dukomeza kubaha abashyizweho n’umwuka wera, kuko Pawulo yanditse ati “mwumvire ababayobora kandi muganduke, kuko bakomeza kuba maso barinda ubugingo bwanyu nk’abazabibazwa, kugira ngo babikore bishimye, aho kubikora basuhuza umutima, kuko ibyo ari mwe byagiraho ingaruka mbi.”—Heb 13:17.
Yehova araturinda kugira ngo tuzabone agakiza
11 Mu iyerekwa riri mu gitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 2 n’icya 3, Yesu Kristo wahawe ikuzo yarimo agenzura amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya. Iryo yerekwa rigaragaza ko Kristo atareba ibintu muri rusange, ahubwo ko areba n’ibibazo byihariye. Hari aho yagiye avuga amazina y’abantu runaka kandi agashimira buri torero, akanariha inama ryabaga rikeneye. Ibyo bigaragaza iki? Muri iryo yerekwa, amatorero arindwi agereranya Abakristo basutsweho umwuka nyuma y’umwaka wa 1914, kandi inama yahawe ayo matorero ireba n’amatorero y’abagize ubwoko bw’Imana ari hirya no hino ku isi muri iki gihe. Ku bw’ibyo, dushobora kwemeza ko Yehova ayobora abagize ubwoko bwe akoresheje Umwana we. Twakungukirwa dute n’ubwo buyobozi?
Komeza kugendana n’umuteguro wa Yehova
20 Gukomeza kugendana n’umuteguro wa Yehova ugenda utera imbere gahoro gahoro bisaba ko twemera uruhare Yesu Kristo yahawe n’Imana, rwo kuba “umutwe w’itorero” (Abefeso 5:22, 23). Ikindi kintu gitangaje ni ibivugwa muri Yesaya 55:4, aho tubwirwa ngo “dore mutanze ho umugabo wo guhamiriza amahanga, akaba umwami w’amoko n’umugaba wayo.” Nta gushidikanya ko Yesu azi uko agomba kuyobora. Nanone, azi intama ze kandi azi ibyo zikora. Mu by’ukuri, igihe yagenzuraga amatorero arindwi yo muri Aziya Ntoya, incuro eshanu zose yaravuze ati “nzi imirimo yawe” (Ibyahishuwe 2:2, 19; 3:1, 8, 15). Ikindi kandi, Yesu azi ibyo dukeneye nk’uko Se, Yehova, abizi. Mbere yo gutanga Isengesho Ntangarugero, Yesu yagize ati “So azi ibyo mukennye, mutaramusaba.”—Matayo 6:8-13.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Uko Ubwami bw’Imana buzarimbura abanzi babwo
10 Gutangaza urubanza. Abanzi b’Ubwami bw’Imana bazahatirwa kubona ikindi kintu kizabongerera umubabaro. Yesu yaravuze ati “bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu afite ububasha bwinshi n’icyubahiro” (Mar 13:26). Uko kugaragaza imbaraga mu buryo ndengakamere bizagaragaza ko Yesu yaje gutangaza urubanza. Muri ubwo buhanuzi bw’iminsi y’imperuka, Yesu yatanze ibindi bisobanuro byerekeranye n’urubanza ruzatangazwa icyo gihe. Ibyo bisobanuro tubisanga mu mugani w’intama n’ihene. (Soma muri Matayo 25:31-33, 46.) Abashyigikiye Ubwami bw’Imana mu budahemuka bazacirwa urubanza bashyirwe mu ruhande rw’“intama” kandi ‘bazubura imitwe yabo,’ kuko bazaba basobanukiwe ko ‘gucungurwa kwabo kuzaba kwegereje’ (Luka 21:28). Icyakora abarwanya Ubwami bo, bazacirwa urubanza bashyirwe mu ruhande rw’“ihene” kandi “bazikubita mu gituza bafite agahinda,” kuko bazaba basobanukiwe ko bagiye ‘kurimburwa iteka ryose.’—Mat 24:30; Ibyah 1:7.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Ibyahishuwe, igice cya I
2:7—“Paradizo y’Imana” ni iki? Kubera ko ayo magambo yerekezwa ku Bakristo basutsweho umwuka, paradizo ivugwa muri uwo murongo igomba kuba yerekeza kuri paradizo yo mu ijuru aho Imana ubwayo iba. Abakristo basutsweho umwuka b’indahemuka bazabona ingororano yo kurya ku “mbuto z’igiti cy’ubuzima.” Bazambikwa kudapfa.—1 Kor 15:53.
25 UGUSHYINGO–1 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 4-6
“Abicaye ku mafarashi ane”
Ni ba nde bicaye ku mafarashi?
Ni nde wicaye kuri iyo farashi y’umweru? Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ko ari “Jambo ry’Imana” (Ibyahishuwe 19:11-13). Yesu Kristo ni we Jambo, kuko ari umuvugizi w’Imana (Yohana 1:1, 14). Nanone yitwa “Umwami w’abami, n’Umutware w’abatware,” kandi akitwa “Uwizerwa kandi w’Ukuri” (Ibyahishuwe 19:16). Ni umwami w’intwari ku rugamba kandi ntakoresha ububasha bwe nabi. Ariko hari ibindi bibazo twakwibaza.
wp17.3 4 par. 5
Ni ba nde bicaye ku mafarashi?
Abicaye ku mafarashi batangiye urugendo ryari? Zirikana ko uwicaye ku ifarashi ya mbere ari we Yesu, yatangiye urugendo igihe yambikwaga ikamba (Ibyahishuwe 6:2). Ni ryari Yesu yambitswe ikamba, akaba umwami mu ijuru? Ntiyaryambitswe nyuma y’urupfu rwe, asubiye mu ijuru. Bibiliya igaragaza ko yabanje gutegereza (Abaheburayo 10:12, 13). Yesu yahaye abigishwa be ikimenyetso cyari kubereka ko igihe cyo gutegereza kirangiye kandi ko atangiye gutegekera mu ijuru. Yavuze ko natangira gutegeka, ibintu bizaba bibi ndetse bikagenda birushaho kuzamba. Hari kubaho intambara, inzara n’indwara z’ibyorezo (Matayo 24:3, 7; Luka 21:10, 11). Nyuma gato y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose yatangiye mu mwaka wa 1914, byaragaragaye ko isi yari igeze muri cya gihe Bibiliya yita ‘iminsi y’imperuka.’—2 Timoteyo 3:1-5.
Ni ba nde bicaye ku mafarashi?
Uwicaye kuri iyo farashi agereranya intambara. Zirikana ko yakuye amahoro ku isi hose; si mu gihugu kimwe. Mu wa 1914 ni bwo bwa mbere habayeho intambara ikagera ku isi hose. Yakurikiwe n’intambara ya kabiri y’isi yose, yarushaga ubukana iya mbere. Hari abavuga ko abaguye mu ntambara zabayeho kuva mu mwaka wa 1914, barenga miriyoni 100, abandi batagira ingano zikabamugaza.
wp17.3 5 par. 4-5
Ni ba nde bicaye ku mafarashi?
“Ubwo buhanuzi bukomeza bugira buti “nuko ngiye kubona mbona ifarashi y’umukara. Uwari uyicayeho yari afite umunzani mu ntoki ze. Numva ijwi risa n’irituruka hagati ya bya bizima bine rivuga riti ‘incuro imwe y’ingano igurwe idenariyo imwe, n’incuro eshatu z’ingano za sayiri zigurwe idenariyo imwe. Ariko ntugire icyo utwara amavuta ya elayo na divayi.’”—Ibyahishuwe 6:5, 6.
Uwicaye kuri iyo farashi agereranya inzara. Ubwo buhanuzi buvuga ko inzara yari guca ibintu ku buryo garama 700 z’ingano zari kugura idenariyo imwe. Idenariyo yanganaga n’igihembo cy’umukozi wakoze umunsi wose (Matayo 20:2). Nanone idenariyo yari kugura ibiro bibiri by’ingano za sayiri, zikaba zari zifite agaciro gake ugereranyije n’ingano zisanzwe. Kubonera umuryango munini ibiwutunga byari kugorana, ku buryo abantu bagiriwe inama yo kurondereza ibiribwa. Ibyo byari kugera no ku biribwa by’ibanze abantu b’icyo gihe bakundaga, harimo amavuta y’imyelayo na divayi.
wp17.3 5 par. 8-10
Ni ba nde bicaye ku mafarashi?
Uwicaye ku ifarashi ya kane agereranya urupfu ruterwa n’ibyorezo by’indwara n’ibindi byago. Nyuma gato y’umwaka wa 1914, ibicurane byo muri Esipanye byishe abantu babarirwa muri miriyoni mirongo. Birashoboka ko abagera kuri miriyoni 500, ni ukuvuga umuntu umwe kuri batatu bariho icyo gihe, banduye iyo ndwara.
Icyakora indwara zaje nyuma, zarushaga iyo ubukana. Impuguke zivuga ko mu kinyejana cya 20, ubushita bwahitanye abantu babarirwa muri miriyoni magana. Kugeza n’ubu, abantu baracyicwa na sida, igituntu na malariya, nubwo ubuvuzi bwateye imbere.
Abantu baracyapfa bazize intambara, inzara n’indwara z’ibyorezo. Imva iragenda yakira benshi, kandi ntiratuza.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ubwiza Buhebuje bw’Intebe y’Ubwami ya Yehova yo mu Ijuru
8 Yohana yari azi ko abatambyi bari barashyiriweho gukora imirimo mu ihema ry’ibonaniro rya kera. Agomba rero kuba yaratangajwe n’ibyo yabonye ari byo akomeza avuga muri aya magambo ngo “Iyo ntebe yari igoswe n’izindi ntebe makumyabiri n’enye: kuri izo ntebe mbona abakuru makumyabiri na bane bicayeho, bambaye imyenda yera, no ku mitwe yabo bari bambaye amakamba y’izahabu” (Ibyahishuwe 4:4). Koko rero, aho kubona abatambyi, yabonye abakuru 24 bicaye ku ntebe z’Ubwami kandi bambaye amakamba nk’abami. Abo bakuru ni bande? Nta bandi batari abasizwe bo mu itorero rya Gikristo, bazutse bakicara mu myanya yo mu ijuru Yehova yabasezeranyije. Ibyo tubizi dute?
Ubwiza Buhebuje bw’Intebe y’Ubwami ya Yehova yo mu Ijuru
19 Mbese, ibyo bizima bishushanya iki? Iyerekwa ryanditswe n’undi muhanuzi, ari we Ezekieli, ridufasha kubona igisubizo. Ezekieli yabonye Yehova yicaye ku ntebe y’Ubwami ku igare ryo mu ijuru, rigaragiwe n’ibizima bimeze nk’ibyo Yohana avuga (Ezekieli 1:5-11, 22-28). Nyuma y’ibyo, Ezekieli yongeye kubona rya gare ryariho intebe y’Ubwami rigaragiwe n’ibizima. Icyo gihe ariko, ibyo bizima yabyise abakerubi (Ezekieli 10:9-15). Rero, ibizima bine Yohana areba, bigomba kuba bishushanya abakerubi benshi b’Imana ari byo biremwa bifite umwanya wo mu rwego rwo hejuru mu muteguro Wayo wo mu buryo bw’umwuka. Nta gushidikanya, Yohana ntiyatangajwe no kubona abakerubi bari kumwe na Yehova, kuko mu ihema ry’ibonaniro, hari abakerubi bakozwe muri zahabu bari ku mupfundikizo w’isanduku y’isezerano ari yo yashushanyaga intebe y’Ubwami ya Yehova. Hagati y’abo bakerubi ni ho ijwi rya Yehova ryaheraga amategeko ishyanga [ry’Isirayeli].—Kuva 25:22; Zaburi 80:1.
“Dore Intare yo mu muryango wa Yuda”
5 Akenshi intare igereranya ubutwari. Mbese wigeze uhagarara imbere y’intare ikuze? Niba byaranabayeho, birashoboka cyane ko hari icyagutandukanyaga n’iyo nyamaswa, wenda nk’uruzitiro rw’aho yororewe. Ariko na bwo, ibyo byatera ubwoba. Iyo witegereje mu maso h’iyo nyamaswa nini kandi y’inyambaraga na yo ikaguhanga amaso, uhita wibonera ko intare itapfa kugira ubwoba ngo ihunge bitewe n’ikintu icyo ari cyo cyose. Bibiliya ivuga ko ‘intare, ari yo nyamaswa irusha izindi zose imbaraga kandi ntisubira inyuma imbere y’uwo ari we wese’ (Imigani 30:30). Ngubwo ubutwari bwa Kristo.
6 Nimucyo noneho dusuzume ukuntu Yesu yagaragaje ubutwari nk’intare mu buryo butatu: yashyigikiye ukuri, yaharaniye ubutabera kandi yahanganye n’abamurwanyaga. Nanone turi bubone ko twese dushobora kwigana Yesu mu birebana no kugaragaza ubutwari, twaba dusanzwe tugira ubutwari cyangwa tutabugira.