UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 10-12
‘Abahamya babiri’ barishwe hanyuma bongera kuba bazima
“Abahamya babiri”: Ni itsinda rito ry’Abakristo basutsweho umwuka bari bayoboye umuryango wacu, igihe Ubwami bw’Imana bwatangiraga gutegeka mu mwaka wa 1914
Barishwe: Bamaze kubwiriza imyaka itatu n’igice “bambaye ibigunira,” ‘bishwe’ mu buryo bw’ikigereranyo kuko bafunzwe kandi bagategekwa guhagarika umurimo
Bongera kuba bazima: Iminsi itatu n’igice y’ikigereranyo irangiye, bongeye kubaho. Ibyo byabaye igihe bafungurwaga bakongera kuyobora umurimo wo kubwiriza