23-29 Ukuboza
IBYAHISHUWE 17-19
Indirimbo ya 149 n’isengesho
Amagambo yo gutangira (Imin. 3 cg itagezeho)
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA
“Intambara y’Imana izavanaho intambara zose”: (Imin. 10)
Ibh 19:11, 14-16—Kristo Yesu azasohoza urubanza rw’Imana rukiranuka (w08 1/4 8 par. 3-4; it-1-F 439 par. 5)
Ibh 19:19, 20—Inyamaswa y’inkazi n’umuhanuzi w’ibinyoma bizarimbuka (re 285 par. 24)
Ibh 19:21—Abantu bose barwanya ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova bazarimbuka (re 286 par. 25)
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana: (Imin. 8)
Ibh 17:8—Ni mu buhe buryo ‘inyamaswa y’inkazi yariho ariko ikaba itakiriho, nyamara ikaba izabaho’? (re 247-248 par. 5-6)
Ibh 17:16, 17—Ni iki kitwemeza ko idini ry’ikinyoma ritazavanwaho buhorobuhoro? (w12 15/6 18 par. 17)
Ibyo wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru bikwigisha iki kuri Yehova?
Ni ibihe bintu bindi by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru?
Gusoma Bibiliya: (Imin. 4 cg itagezeho) Ibh 17:1-11 (th ingingo ya 5)
JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA
Videwo y’uko wasubira gusura bwa kabiri: (Imin. 5) Erekana iyo videwo hanyuma muyiganireho.
Gusubira gusura bwa kabiri: (Imin. 3 cg itagezeho) Ifashishe uburyo bwo gutangiza ibiganiro. (th ingingo ya 8)
Ikigisho cya Bibiliya: (Imin. 5 cg itagezeho) jl isomo rya 8 (th ingingo ya 13)
IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO
Mpa ubutwari: (Imin. 15) Ikiganiro. Murebe videwo y’indirimbo ivuga ngo: “Mpa ubutwari.” Hanyuma ubaze ibi bibazo: Ni ryari dukenera kugaragaza ubutwari? Ni izihe nkuru zo muri Bibiliya zituma ugira ubutwari? Ni ba nde badushyigikiye? Soza usaba abateranye guhaguruka bakaririmba indirimbo ivuga ngo: “Mpa ubutwari” (iririmbwa mu materaniro).
Ikigisho cya Bibiliya k’Itorero: (Imin. 30) jy igice cya 96
Isubiramo no kuvuga muri make ibyo muziga mu cyumweru gitaha (Imin. 3)
Indirimbo ya 136 n’isengesho