UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | IBYAHISHUWE 17-19
Intambara y’Imana izavanaho intambara zose
Kuki Yehova “Imana y’urukundo n’amahoro” azaha Yesu inshingano yo kurwana intambara, kandi Yesu ari “Umwami w’amahoro”?—2Kr 13:11; Ye 9:6.
Yehova na Yesu bakunda gukiranuka bakanga ibibi
Imana nikuraho ababi ni bwo hazabaho amahoro arambye n’ubutabera
Kuba abo Yehova azakoresha muri iyo ntambara bari ku mafarashi y’umweru kandi bambaye imyenda myiza y’umweru itanduye, bigaragaza ko bazarwana ‘intambara bahuje no gukiranuka’
Twakora iki ngo tuzarokoke iyo ntambara?—Zf 2:3