UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 42-43
Yozefu yagaragaje umuco wo kumenya kwifata
Ese ushobora kwiyumvisha uko Yozefu yumvise ameze igihe yatungurwaga no kubona abavandimwe be? Yashoboraga guhita abibwira maze akabahobera cyangwa se akabihimuraho. Ariko ntiyemeye gutegekwa n’ibyiyumvo ngo akore ibintu atatekerejeho. None se uzakora iki abantu bo mu muryango wawe cyangwa abandi nibakurenganya? Urugero rwa Yozefu rutwigisha akamaro ko kumenya kwifata no gukomeza gutuza, aho kuyoborwa n’umutima ushukana ushobora gutuma dukora ibintu tutatekerejeho.
Wakwigana ute Yozefu mu mibereho yawe?