Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
4-10 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 36-37
“Yozefu yahuye n’akarengane bitewe n’ishyari”
“Nimwumve inzozi narose”
Bibiliya isubiza icyo kibazo igira iti “abavandimwe be babonye ko se amukunda cyane kubarusha bose, batangira kumwanga, kandi ntibaba bagishobora kuvugana na we mu mahoro” (Intangiriro 37:4). Nubwo ishyari ry’abavandimwe ba Yozefu rishobora kuba ryari rifite ishingiro, kwemera kuganzwa n’icyo kimungu byari ubupfapfa (Imigani 14:30; 27:4). Ese waba warigeze kugirira ishyari umuntu runaka watoneshwaga cyangwa agahabwa icyubahiro nawe wifuzaga? Mu gihe bikubayeho, ujye wibuka abavandimwe ba Yozefu. Ishyari ryabo ryatumye bakora ibintu bari kuzicuza cyane nyuma yaho. Ibyababayeho byibutsa Abakristo ko ‘kwishimana n’abishima’ ari iby’ingenzi cyane.—Abaroma 12:15.
Nta gushidikanya ko Yozefu yabonaga ko bene se bamwanga. Ariko se yaba yarambaraga iyo kanzu ari uko gusa atari kumwe na bo? Ashobora kuba yarumvaga ko yabikora. Ariko uzirikane ko Yakobo yamuhaye iyo kanzu kugira ngo agaragaze ko yamukundaga kandi ko yamwishimiraga. Kugira ngo Yozefu yereke se ko atari kuzamutenguha, yakomeje kwambara iyo kanzu. Ku bw’ibyo, yadusigiye urugero rwiza cyane. Nubwo Data wo mu ijuru atarobanura ku butoni, hari igihe atoranya abagaragu be b’indahemuka maze akabitaho mu buryo bwihariye. Nanone kandi, Imana isaba abagaragu bayo gutandukana n’iyi si mbi yataye umuco. Kimwe n’ikanzu yihariye ya Yozefu, imyitwarire y’Abakristo b’ukuri ibatandukanya n’abantu babakikije. Rimwe na rimwe, ibyo bituma abo bantu babagirira ishyari kandi bakabanga (1 Petero 4:4). Ese Umukristo yagombye kwiyoberanya, ntagaragaze ko ari umugaragu w’Imana? Oya. Nta wagombye kubikora, kimwe n’uko Yozefu atigeze ahisha ikanzu ye.—Luka 11:33.
“Nimwumve inzozi narose”
Izo nzozi zari ubuhanuzi buturutse kuri Yehova Imana, kandi Imana yari yiteze ko Yozefu amenyekanisha ubutumwa bwari bukubiyemo. Mu rugero runaka, Yozefu yagombaga gukora ibyo abahanuzi babayeho nyuma ye bakoze, igihe bamenyeshaga ubwoko bw’Imana bwari bwarayobye ubutumwa bwayo n’imanza zayo.
Yozefu abigiranye amakenga, yabwiye bene se ati “nimwumve inzozi narose.” Bene se basobanukiwe izo nzozi, ariko ntibazishimiye na busa. Baramushubije bati “ubwo se urashaka kuvuga ko uzaba umwami wacu? Cyangwa urashaka kuvuga ko uzadutegeka?” Iyo nkuru ikomeza igira iti “nuko babona indi mpamvu yo kumwanga bamuhoye inzozi ze n’amagambo ye.” Igihe Yozefu yabwiraga abavandimwe be na se inzozi za kabiri, na bwo babyakiriye nabi. Bibiliya igira iti “se atangira kumucyaha amubwira ati ‘izo nzozi zawe zishatse kuvuga iki? Ubwo se, jyewe na nyoko n’abavandimwe bawe tuzaza twikubite imbere yawe?’” Ariko Yakobo yakomeje kuzirikana ayo magambo. Ese ntihaba hari ikintu Yehova yarimo amenyesha uwo mwana w’umuhungu?—Intangiriro 37:6, 8, 10, 11.
Yozefu si we mugaragu wa Yehova wa mbere, yewe si na we wa nyuma, wasabwe guhanura ariko ubutumwa bwe ntibwishimirwe ndetse bukamukururira gutotezwa. Yesu ni we wahize abandi mu gutangaza ubutumwa nk’ubwo, kandi yabwiye abigishwa be ati “niba barantoteje namwe bazabatoteza” (Yohana 15:20). Hari byinshi Abakristo b’ingeri zose bashobora kwigira kuri Yozefu wari ukiri muto, kandi warangwaga no kwizera n’ubutwari.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 678
Edomu
(Edomu) [Umutuku], Abedomu
Edomu ni irindi zina rya Esawu, wari impanga ya Yakobo (It 36:1). Yaryiswe igihe yagurishaga uburenganzira bwahabwaga umwana w’imfura, abuguranye isupu itukura (It 25:30-34). Ibyo byahuriranye n’uko yavutse atukura cyane (It 25:25). Nanone agace we n’abamukomotseho baje guturamo nyuma yaho kari kiganjemo abantu batukura.
it-1 561-562
Kurinda
Iyo umwungeri yavugaga ko azaragira umukumbi cyangwa akawurinda, yabaga agaragaje mu buryo bwemewe n’amategeko ko azaba umurinzi w’ayo matungo. Yabaga yemereye shebuja ko azayagaburira kandi akayarinda abajura, yaba atabikoze akabiryozwa. Icyakora ububasha bwe bwari bufite aho bugarukira, kuko hari ibintu byashoboraga kubaho birenze ubushobozi bwe, urugero nko mu gihe umukumbi wabaga watewe n’inyamaswa z’inkazi. Icyo gihe yahaga shebuja ikimenyetso kigaragaza ko nta ruhare yagize mu byabaye, wenda akamwereka nk’ibisigazwa by’itungo ryariwe n’izo nyamaswa. Shebuja yasuzumaga ibyo bimenyetso maze akemeza ko uwo mwungeri ari umwere.
Iryo hame ni ryo ryakurikizwaga mu gihe umuntu yabaga yarindishijwe ibintu ndetse no mu muryango, kuko umwana w’imfura yagombaga kurinda barumuna be na bashiki be. Ibyo bituma twiyumvisha impamvu Rubeni wari umwana w’imfura yari ahangayikishijwe na Yozefu, igihe bene se bashakaga kumwica, nk’uko bivugwa mu Ntangiriro 37:18-30. Yarababwiye ati: “ ‘Ntitumwice.’ ‘Ntimumene amaraso, ntimurambure ukuboko kwanyu ngo mumugirire nabi.’ Yari afite umugambi wo kumubakiza akamusubiza se.” Igihe Rubeni yaburaga Yozefu yarahangayitse cyane ku buryo ‘yashishimuye imyenda ye’ kandi agatera hejuru ati: “Wa mwana nta wurimo! None nderekera he?” Yari azi ko yagombaga kubazwa iby’uwo mwana wari wabuze. Ni yo mpamvu abavandimwe be bacuze umugambi wo guhimba ikimenyetso cyari kugaragaza ko Yozefu yari yariwe n’inyamaswa y’inkazi. Babaze ihene, maze bafata ikanzu ya Yozefu bayinika mu maraso yayo. Hanyuma boherereje iyo kanzu Yakobo nuko amaze kuyisuzuma, abona ko nta ruhare Rubeni yabigizemo ko ahubwo Yozefu yariwe n’inyamaswa.—It 37:31-33.
11-17 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 38-39
“Yehova ntiyigeze atererana Yozefu”
“Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”
“Bibiliya igira iti “Yozefu yari yarajyanywe muri Egiputa, maze Umunyegiputa witwaga Potifari wari umutware mu rugo rwa Farawo, ari na we watwaraga abarinda Farawo, amugura n’Abishimayeli bari baramuzanyeyo” (Intangiriro 39:1). Nubwo ayo magambo ari make, adufasha kwiyumvisha ukuntu uwo mwana w’umuhungu yarushijeho kumva nta cyo ari cyo, igihe yongeraga kugurishwa. Mu by’ukuri ntiyari akiri umuntu, ahubwo yari yarahindutse igicuruzwa. Ngaho tekereza ukuntu Yozefu yumvaga ameze igihe yakurikiraga uwo mutware w’Umunyegiputa wari ugiye kumubera shebuja. Igihe yerekezaga mu rugo yari agiye kubamo, yagendaga anyura mu mihanda yo mu mugi warimo amaduka menshi n’abantu benshi.
Aho hantu Yozefu yari agiye kuba hari hatandukanye cyane n’iwabo. Yari yarakuriye mu muryango w’abantu baturaga mu mahema bitewe no guhora bimuka bita ku mikumbi yabo y’intama. Abakire b’Abanyegiputa, urugero nka Potifari, bo babaga mu mazu meza cyane kandi asize amarangi meza abengerana. Abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo bavuga ko Abanyegiputa ba kera bakundaga cyane ubusitani butohagiye kandi buzitiye burimo ibiti bitanga igicucu n’ibidendezi by’amazi birimo urufunzo, indabyo n’ibindi bimera byo mu mazi. Hari amazu yabaga yubatse mu busitani, afite ibaraza abantu bafatiraho akayaga, amadirishya maremare yinjiza umwuka, n’ibyumba byinshi hakubiyemo icyumba kinini cyo kuriramo hamwe n’ibyumba by’abakozi bo mu rugo.
“Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”
Ntituzi neza uko imfungwa zo muri Egiputa zafatwaga muri icyo gihe. Abashakashatsi mu byataburuwe mu matongo babonye uko ayo mazu y’imbohe yabaga ameze. Yabaga ari inyubako zimeze nk’ibihome, zifite za kasho n’ibindi byumba bafungiragamo byabaga biri munsi y’ubutaka. Ijambo Yozefu yakoresheje nyuma yaho asobanura uko aho yari afungiwe hari hameze, rifashwe uko ryakabaye risobanura “urwobo.” Ibyo byumvikanisha ko aho hantu hari hijimye kandi ari habi cyane (Intangiriro 40:15). Mu gitabo cya Zaburi hagaragaza izindi ngorane Yozefu yahuye na zo hagira hati “ibirenge bye babibabarishije imihama, bamubohesha ibyuma” (Zaburi 105:17, 18). Rimwe na rimwe, Abanyegiputa babohaga imfungwa bakoresheje ibintu bitandukanye, amaboko yazo bakayabohera inyuma bagafungira mu nkokora. Abandi bo babazirikaga iminyururu mu ijosi. Yozefu agomba kuba yaratewe agahinda n’ukuntu yababajwe urubozo kandi azira amaherere.
Ikibabaje kurushaho, ni uko yafunzwe igihe kitari gito. Iyo nkuru ivuga ko Yozefu ‘yakomeje kuba muri iyo nzu y’imbohe.’ Yamaze imyaka myinshi aho hantu habi cyane, kandi nta cyizere yari afite cyo gufungurwa. None se igihe iyo minsi ya mbere y’agahinda yagendaga yiyongera ikaza kuvamo ibyumweru, yajya kubona akabona ivuyemo amezi, ni iki cyatumye akomeza kugira ibyiringiro kandi ntiyihebe?
Iyo nkuru itanga igisubizo gihumuriza igira iti “Yehova yakomeje kubana na Yozefu kandi akomeza kumugaragariza ineza yuje urukundo” (Intangiriro 39:21). Nta gihome, iminyururu cyangwa gereza yo munsi y’ubutaka bishobora kubuza Yehova kugaragariza abagaragu be urukundo rudahemuka (Abaroma 8:38, 39). Dushobora gutekereza ukuntu Yozefu yasenze Se wo mu ijuru yakundaga akamubwira agahinda ke, maze akabona amahoro n’umutuzo bitangwa gusa n’“Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3, 4; Abafilipi 4:6, 7). Ni iki kindi Yehova yakoreye Yozefu? Bibiliya igaragaza ko yatumye Yozefu “atona ku mutware w’inzu y’imbohe.”
“Nabasha nte gukora ikibi gikomeye bene ako kageni?”
Iyo nkuru itanga igisubizo gihumuriza igira iti “Yehova yakomeje kubana na Yozefu kandi akomeza kumugaragariza ineza yuje urukundo” (Intangiriro 39:21). Nta gihome, iminyururu cyangwa gereza yo munsi y’ubutaka bishobora kubuza Yehova kugaragariza abagaragu be urukundo rudahemuka (Abaroma 8:38, 39). Dushobora gutekereza ukuntu Yozefu yasenze Se wo mu ijuru yakundaga akamubwira agahinda ke, maze akabona amahoro n’umutuzo bitangwa gusa n’“Imana nyir’ihumure ryose” (2 Abakorinto 1:3, 4; Abafilipi 4:6, 7). Ni iki kindi Yehova yakoreye Yozefu? Bibiliya igaragaza ko yatumye Yozefu “atona ku mutware w’inzu y’imbohe.”
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 555
Onani
Onani biva ku ijambo risobanura ngo: “Ufite ubushobozi bwo kubyara; ufite imbaraga.”
Onani ni umwana wa kabiri Yuda yabyaranye n’umukobwa w’umugabo w’umunyakanani witwaga Shuwa (It 38:2-4; 1Ng 2:3). Mukuru wa Onani witwaga Eri yapfuye yishwe na Yehova kubera ibibi yakoraga kandi apfa nta kana asize. Hanyuma Yuda yasabye Onani gucyura umugore wa mukuru we ari we Tamari. Iyo babyarana umwana ntiyari kwitirirwa Onani kandi ni we wari guhabwa umurage wabaga ugenewe umwana w’imfura kuko yari kuba ari umuragwa wa Eri; nyamara iyo atamubyara ni we wari guhabwa uwo murage. Ni yo mpamvu igihe Onani yaryamanaga na Tamari “yamenaga intanga hasi”. Onani ntiyikinishaga kuko iyo nkuru igaragaza ko “iyo yaryamanaga n’umugore wa mukuru we yamenaga intanga hasi.” Uko bigaragara yangaga nkana kubyarana na Tamari. Ubwo rero, kubera ko yasuzuguye se, akagira umururumba kandi akarwanya gahunda y’ishyingiranwa yashyizweho n’Imana, byatumye Imana imwica kandi na we apfa adasize umwana.—It 38:6-10; 46:12; Kb 26:19.
Ibibazo by’abasomyi
Yuda yakoze ikosa ryo kudashyingira Tamari umuhungu we Shela nk’uko yari yarabimusezeranyije. Yanaryamanye n’umugore yari azi ko ari maraya. Ibyo byari bihabanye n’umugambi w’Imana w’uko umugabo agomba kugirana imibonano mpuzabitsina n’uwo bashakanye gusa (Itangiriro 2:24). Mu by’ukuri ariko, uwo mugore Yuda yaryamanye na we ntiyari maraya. Ahubwo, yacikuye Tamari mu mwanya w’umuhungu we Shela atabizi maze abyara umwana mu buryo bwari bwemewe n’amategeko.
Ku ruhande rwa Tamari ho, kuba yararyamanye na we ntibyari ubwiyandarike. Abana yabyaye b’impanga ntibafatwaga nk’ibinyandaro. Igihe Bowazi w’i Betelehemu yacikuraga Umumowabukazi witwaga Rusi, abakuru b’i Betelehemu bavuze neza umuhungu wa Tamari witwaga Peresi, babwira Bowazi bati “icyaduha urubyaro Uwiteka azaduha kuri iyo nkumi rukazahwanya inzu yawe n’iya Perēsi, uwo Tamari yabyariye Yuda” (Rusi 4:12). Peresi na we avugwa mu basekuruza ba Yesu Kristo.—Matayo 1:1-3; Luka 3:23-33.
18-24 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 40-41
“Yehova yakijije Yozefu”
“Mbese gusobanura si ukw’Imana?”
Umuhereza wa divayi ashobora kuba yaribagiwe Yozefu, ariko Yehova we ntiyigeze amwibagirwa. Umunsi umwe ari nijoro Yehova yeretse Farawo inzozi z’uburyo bubiri zitazibagirana. Ubwa mbere uwo mwami yabonye inka ndwi nziza zibyibushye ziva mu ruzi rwa Nili, zikurikiwe n’izindi nka ndwi mbi cyane kandi zinanutse. Izo nka zinanutse zariye za nka ndwi zibyibushye. Ubwa kabiri Farawo yarose abona amahundo arindwi meza abyibushye amera ku ruti rumwe. Nyuma yaho yabonye amahundo arindwi y’iminambe kandi yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, amera maze amira ya yandi meza. Mu gitondo Farawo yahagaritse umutima bitewe n’ibyo yabonye muri izo nzozi, maze atuma ku batambyi bakora iby’ubumaji bo muri Egiputa n’abanyabwenge bose, kugira ngo bazisobanure. Ariko bose byarabananiye (Intangiriro 41:1-8). Ntituzi niba byarabatangaje cyangwa niba byarabashobeye, cyangwa niba baratanze ibisobanuro bivuguruzanya. Uko byaba byaragenze kose, baramutengushye kandi yari ahangayikishijwe cyane no kuzisobanukirwa.
Amaherezo umuhereza wa divayi yaje kwibuka Yozefu. Umutimanama waramuriye, maze abwira Farawo iby’umusore wari muri gereza wari waramusobanuriye neza inzozi ze n’iz’umutetsi w’imigati, hakaba hari hashize imyaka ibiri. Farawo yahise atumaho Yozefu bamuvana muri gereza.—Intangiriro 41:9-13.
“Mbese gusobanura si ukw’Imana?”
Yehova akunda abagaragu be bizerwa kandi bicisha bugufi. Ntibitangaje rero kuba yarafashije Yozefu gusobanura ibyo abanyabwenge n’abatambyi bari bananiwe. Yozefu yasobanuye ko inzozi za Farawo zombi zari zifite ibisobanuro bimwe. Kuba Yehova yarohereje ubwo butumwa incuro ebyiri, byumvikanisha ko “yahamije ibyo bintu” kandi ko byari kuzasohora nta kabuza. Inka zibyibushye n’amahundo meza byagereranyaga imyaka irindwi y’uburumbuke muri Egiputa, naho inka ndwi zinanutse n’amahundo mabi bikagereranya imyaka irindwi y’inzara yari kuzakurikiraho. Iyo nzara yari kuzayogoza igihugu, ku buryo nta wari kwibuka ko higeze kubaho uburumbuke.—Intangiriro 41:25-32.
“Mbese gusobanura si ukw’Imana?”
Farawo yashohoje ibyo yavuze, ahita yambika Yozefu imyenda myiza. Yamuhaye umukufi wa zahabu, impeta iriho ikimenyetso, igare rya cyami n’ububasha bwo gutambagira igihugu cyose kugira ngo ashyire mu bikorwa ibyo yari yavuze (Intangiriro 41:42-44). Mu gihe cy’umunsi umwe gusa, Yozefu yavuye muri gereza ajya kuba ibwami. Yari yabyutse ari imfungwa iyi yo hasi, ajya kuryama ari uwa kabiri kuri Farawo. Kuba Yozefu yarizeraga Yehova Imana byari bifite ishingiro. Yehova yabonaga ibikorwa by’akarengane byose umugaragu we yakorerwaga mu gihe cy’imyaka myinshi. Yagize icyo abikoraho mu gihe gikwiriye kandi mu buryo bwiza. Yehova ntiyashakaga gusa kurenganura Yozefu, ahubwo yashakaga no kuzarinda abari bagize ubwoko bwa Isirayeli.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese wari ubizi?
Kuki Yozefu yiyogoshesheje mbere yo kwitaba Farawo?
Inkuru yo mu Ntangiriro ivuga ko Farawo yatumyeho Umuheburayo witwaga Yozefu, ngo aze yihuta amusobanurire inzozi zari zamubujije amahwemo. Icyo gihe Yozefu yari amaze imyaka runaka afunzwe. Nubwo Farawo yamutumyeho vuba na bwangu, Yozefu yabanje kwiyogoshesha (Intangiriro 39:20-23; 41:1, 14). Kuba umwanditsi yaravuzemo ayo makuru asa n’aho atari ay’ingenzi, bigaragaza ko yari azi neza imigenzo y’Abanyegiputa.
Kera abantu benshi, harimo n’Abaheburayo, bakundaga gutereka ubwanwa. Hari abanditsi bavuze ko “mu bihugu by’Iburengerazuba, Abanyegiputa ari bo banze gutereka ubwanwa.”—Cyclopedia of Biblical, Theological, and Ecclesiastical Literature.
Ese bogoshaga ubwanwa gusa? Hari igitabo kivuga ko mu muco w’Abanyegiputa umugabo wabaga agiye kubonana na Farawo, yagombaga kwitegura nk’ujya mu rusengero, akabanza kwiyogoshesha (Biblical Archaeology Review). Ni yo mpamvu Yozefu yagombaga kubanza kwiyogoshesha ubwanwa n’umusatsi.
Tugire ikinyabupfura kuko turi abakozi b’Imana
14 Ababyeyi bubahaga Imana bo mu bihe bya Bibiliya, bakoraga ibishoboka byose bakigishiriza abana babo mu rugo. Babigishaga ibintu by’ibanze bihereranye no kugaragaza ikinyabupfura. Reba mu Itangiriro 22:7, maze urebe ukuntu Aburahamu n’umuhungu we Isaka baganiriye mu buryo burangwa n’ikinyabupfura. Yozefu na we yagaragaje ko yari yarahawe imyitozo myiza n’ababyeyi be. Igihe yari afunzwe, yagaragarizaga ikinyabupfura abo bari bafunganywe (Itang 40:8, 14). Amagambo Yozefu yabwiye Farawo agaragaza ko yari yarize uburyo bwiza bwo kuvugana n’abanyacyubahiro.—Itang 41:16, 33, 34.
25-31 GICURASI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA | INTANGIRIRO 42-43
“Yozefu yagaragaje umuco wo kumenya kwifata”
“None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”
Yozefu yahise amenya abavandimwe be. Igihe bamwikubitaga imbere bubamye, yibutse ibyabaye kera akiri umwana. Iyo nkuru igira iti “Yozefu ahita yibuka za nzozi” yarose akiri umwana igihe Yehova yavugaga ko hari igihe abavandimwe be bari kuzamupfukamira. Byari bibaye neza neza nk’uko yari yarabirose (Intangiriro 37:2, 5-9; 42:7, 9). Yozefu yari gukora iki? Ese yari kubahobera cyangwa yari kwihorera?
“None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”
Birashoboka ko utazigera uzamurwa mu ntera bigeze aho. Icyakora muri iki gihe umwiryane n’amacakubiri mu bagize imiryango birogeye. Mu gihe duhuye n’ibyo bibazo, dushobora guhubuka tugakora ibyo umutima wacu utubwiye. Ni iby’ubwenge rero kwigana Yozefu, tukagerageza kumenya uko Imana ishaka ko twakemura ibyo bibazo (Imigani 14:12). Twagombye kuzirikana ko kubana amahoro na Yehova n’Umwana we ari byo by’ingenzi kuruta kubana amahoro n’abagize umuryango wacu.—Matayo 10:37.
“None se ndi mu cyimbo cy’Imana?”
Yozefu yatangiye kugerageza abavandimwe be mu buryo butandukanye kugira ngo amenye ibyari mu mitima yabo. Yabanje kubabwira nabi akoresheje umusemuzi, abashinja ko bari abatasi bavuye mu mahanga. Bisobanuye bavuga iby’umuryango wabo, banamubwira ikintu cy’ingenzi. Bamuhishuriye ko umwana wabo w’umuhererezi yari yasigaye mu rugo. Yozefu yagerageje kubahisha ko yari yishimye cyane. Ese koko murumuna we yari akiriho? Icyo gihe yamenye uko agiye kubigenza. Yababwiye ko kuzana murumuna wabo akamubona ari cyo cyari ‘kuzagaragaza abo ari bo.’ Nyuma yaho, yumvikanye na bo abemerera gusubira mu rugo bakazana umuhererezi wabo, ariko ababwira ko umwe muri bo agomba gusigara akaba ingwate.—Intangiriro 42:9-20.
it-2 108 par. 4
Yozefu
Ibyabaye ku bavandimwe ba Yozefu byatumye batangira gutekereza ko ari Imana yabahanaga bitewe nuko bari baragurishije umuvandimwe wabo ngo ajye kuba umucakara. Igihe bari bakiri imbere ya Yozefu ariko bataramenya ko ari we, batangiye kuvugana bicira urubanza. Amaze kumva ukuntu bicuzaga ibyo bakoze, yananiwe kwifata ahita abava imbere ajya kuririra aho batamureba. Agarutse yaboheye Simeyoni imbere yabo kugeza igihe bari kugarukira bazanye murumuna wabo wari bucura.—It 42:21-24.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 795
Rubeni
Hari imico myiza Rubeni yari afite kuko igihe abavandimwe be icyenda bashakaga kwica Yozefu ni we wabagiriye inama yo kumujugunya mu rwobo rw’amazi aho kumwica. Yari afite umugambi wo kugaruka batabizi akamukura muri urwo rwobo (It 37:18-30). Hahize imyaka 20, igihe bajyaga muri Egiputa maze bagashinjwa ko ari abatasi, batekereje ko byatewe n’uko bari baragiriye nabi Yozefu. Icyo gihe Rubeni yabibukije ko nta ruhare yabigizemo (It 42:9-14, 21, 22). Nanone igihe Yakobo yangaga ko abahungu be bajyana Benyamini muri Egiputa igihe basubiragayo ku nshuro ya kabiri, Rubeni yatanze abahungu be babiri ho ingwate kugira ngo yizeze se ko azamugarura. Yaramubwiye ati: “Nintamukugarurira, uzice abahungu banjye bombi.”—It 42:37.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gitabo cy’Itangiriro, igice cya II
43:32—Kuki byari ikizira ku Banyegiputa gusangira n’Abaheburayo? Bigomba ahanini kuba byaraterwaga n’urwikekwe rwari rushingiye ku idini cyangwa kwirata ubwoko. Ikindi nanone, Abanyegiputa bangaga abashumba urunuka (Itangiriro 46:34). Kubera iki? Ni ukubera ko abashumba bashobora kuba barabonwaga ko ari abo mu rwego rwo hasi mu bandi Banyegiputa bose. Nanone bitewe n’uko Abanyegiputa batari bafite imirima ihagije, bashobora kuba batarakundaga abantu bashakaga imirima yo kuragiramo amatungo yabo aho kuyihinga.