ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb21 Mutarama p. 9
  • Umudendezo tuzagira tuwukesha Imana na Kristo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Umudendezo tuzagira tuwukesha Imana na Kristo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
  • Ibisa na byo
  • Yehova aradufasha mu gihe turi mu bigeragezo
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2023
  • Ni gute twagombye kubona ibigeragezo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Ibibazo by’abasomyi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Uko wakomeza kugira ibyishimo mu bigeragezo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2021
mwb21 Mutarama p. 9
Yesu yicaye mu ijuru arimo kureba hasi, inyuma ye hari intebe ya Yehova ibengerana.

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Umudendezo tuzagira tuwukesha Imana na Kristo

Ese uri umutware w’umuryango ukaba uhora uhangayikiye uko watunga umuryango? Ese urera abana wenyine, kandi gutunga umuryango birakugora? Ese uracyari muto kandi uhanganye n’abashaka kukunnyuzura? Waba se uhanganye n’ikibazo cy’uburwayi cyangwa izabukuru? Buri wese aba afite ikimuhangayikishije. Abakristo benshi usanga bafite ibibazo byinshi. Icyakora vuba aha Yehova azabivanaho.—2Kr 4:16-18.

Duhumurizwa no kumenya ko Yehova azi ibibazo byacu. Ashimishwa n’uko dukomeza kuba indahemuka kandi tukihangana. Aduhishiye imigisha myinshi (Yr 29:11, 12). Yesu na we atwitaho. Adusezeranya ko azakomeza kubana natwe, mu gihe dusohoza inshingano za gikristo (Mt 28:20). Iyo dutekereje ku mudendezo tuzagira igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka, turushaho kurangwa n’ikizere kandi tukihanganira ibibazo dufite.—Rm 8:19-21.

MUREBE VIDEWO IVUGA NGO: “MUKOMEZE GUHANGA AMASO YESU UKO MUBONA UMUYAGA MWINSHI UKOMEZA KWEGEREZA!—IMIGISHA UBWAMI BUZAZANA,” HANYUMA MUSUBIZE IBI BIBAZO:

  • Abantu bitandukanyije bate n’Imana, kandi se byagize izihe ngaruka?

  • Ni iyihe migisha abantu bumvira Yehova bazabona?

  • Ni iki kizatuma tubona iyo migisha?

  • Ni ibihe bintu wifuza kuzabona mu isi nshya?

Amafoto: Abantu bari muri paradizo bishimye. Ifoto ya 1. Mushiki wacu arimo guhoberana n’uwazutse. Ifoto ya 2. Bafite ibyokurya byinshi, isi irasa neza kandi bafite amahoro.

Jya utekereza uri mu isi nshya

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze