20-26 GICURASI
ZABURI 40-41
Indirimbo ya 102 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Kuki tugomba gufasha abandi?
(Imin. 10)
Gufasha abandi bituma tugira ibyishimo (Zab 41:1; w18.08 22 par. 16-18)
Abantu bafasha abandi, Yehova na we abitaho (Zab 41:2-4; w15 15/12 24 par. 7)
Iyo dufashije abandi bituma Yehova asingizwa (Zab 41:13; Img 14:31; w17.09 12 par. 17)
IBAZE UTI: “Ese hari umuntu wo mu itorero ryacu ukeneye gufashwa, kugira ngo amenye gukoresha neza porogaramu ya JW Library?”
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 40:5-10—Ni gute isengesho rya Dawidi rigaragaza ko yari asobanukiwe neza ko Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga kandi se ibyo bitwigisha iki? (it-2 16)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 40:1-17 (th ingingo ya 12)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tangiza ikiganiro ubwiriza umuntu ugaragara ko yishimye. (lmd isomo rya 2, ingingo ya 3)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Tangiza ikiganiro ubwiriza umuntu ugaragara ko ababaye. (lmd isomo rya 3, ingingo ya 5)
6. Guhindura abantu abigishwa
(Imin. 5) lff isomo rya 14, ingingo ya 6. Koresha ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya usingiza Yehova mu materaniro,” iri mu gice kivuga ngo: “Ahandi wabona ibisobanuro,” maze uganire n’umwigishwa utinya gutanga ibitekerezo mu materaniro. (th ingingo ya 19)
Indirimbo ya 138
7. Jya wita ku bageze mu zabukuru
(Imin. 15) Ikiganiro.
Yehova aha agaciro ibintu byose abagaragu be b’indahemuka bageze mu zabukuru bakora mu itorero, kandi natwe tubiha agaciro (Heb 6:10). Baba bamaze imyaka myinshi bigisha, batoza abandi kandi batera inkunga abavandimwe na bashiki bacu. Birashoboka ko nawe wibuka ukuntu bagufashije. None se wakora iki kugira ngo ugaragaze ko ubashimira ibyo bintu byose bakoze kandi bagikomeza gukora mu itorero?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya ugirira neza abavandimwe,” hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni iki Ji-Hoon yigiye ku muvandimwe Ho-jin Kang?
Ni iki ushimira abageze mu zabukuru bo mu itorero ryawe?
Urugero rw’Umusamariya mwiza rutwigisha iki?
Kuki kuba Ji-Hoon yarasabye abandi kumufasha kwita ku muvandimwe Ho-jin Kang wari umwanzuro mwiza?
Iyo dufashe akanya tugatekereza ku byo abageze mu zabukuru bo mu itorero ryacu bakeneye, bidufasha kumenya ibintu byinshi twakora ngo tubafashe. Mu gihe ubonye ibikenewe, jya utekereza icyo wakora.—Yak 2:15, 16.
Soma mu Bagalatiya 6:10, hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ni ibihe bintu ‘byiza’ wakorera abageze mu zabukuru bo mu itorero ryawe?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
(Imin. 30) bt igice cya 10, par. 1-4 n’agasanduku ko ku ipaji ya 79