27 GICURASI–2 KAMENA
ZABURI 42-44
Indirimbo ya 86 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya ushyira mu bikorwa ibyo Yehova akwigisha
(Imin. 10)
Jya ukora uko ushoboye ufatanye n’abandi gukorera Yehova kandi ube uri kumwe na bo imbonankubone niba bishoboka (Zab 42:4, 5; w06 1/6 9 par. 4)
Jya usenga mbere yo kwiyigisha Ijambo ry’Imana (Zab 42:8; w12 15/1 15 par. 2)
Ujye uyoborwa na Bibiliya mu bintu byose ukora (Zab 43:3)
Ibyo Yehova atwigisha bituma tugira imbaraga zo guhangana n’ibigeragezo duhura na byo maze tugakomeza kumubera indahemuka nk’uko twabimusezeranyije igihe twamwiyeguriraga.—1Pt 5:10; w16.09 5 par. 11-12.
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 44:1-26 (th ingingo ya 11)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 4) KU NZU N’INZU. Tangiza icyigisho cya Bibiliya. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 5)
5. Gusubira gusura
(Imin. 5) KU NZU N’INZU. Tumira umuntu kuri disikuru izatangwa mu mpera z’icyumweru. Gira icyo uvuga kuri videwo ivuga ngo: “Mu Nzu y’Ubwami hakorerwa iki?” (lmd isomo rya 7 ingingo ya 5)
6. Disikuru
(Imin. 3) lmd umugereka wa A ingingo ya 4—Umutwe: Abantu bose bazaba bafite ubuzima butunganye. (th ingingo ya 2)
Indirimbo ya 21
7. Jya ufata imyanzuro myiza ku birebana n’akazi n’amashuri uziga
(Imin. 15) Ikiganiro.
Ese niba ukiri muto, hari icyo utekereza kuzakora nurangiza amashuri yisumbuye? Birashoboka ko hari akazi utekereza kazagufasha kuba umupayiniya. Ushobora no kuba utekereza andi masomo waziga agatuma ugira ubumenyi ku mwuga runaka ku buryo wagufasha kubona ako akazi. Icyo ni igihe kiba gishishikaje mu buzima bwawe. Hari igihe uba utazi umwanzuro wafata cyangwa ukaba wibaza niba uwo uzafata abantu bazawishimira. Nonese ni iki cyagufasha gufata imyanzuro myiza?
Soma muri Matayo 6:32, 33, hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Kuki ari byiza kubanza kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka zisobanutse neza mbere yo gufata umwanzuro w’akazi uzakora n’amashuri uziga?
Ababyeyi bafasha bate abana babo gushyira mu bikorwa ibivugwa muri Mat 6:32, 33?—Zab 78:4-7
Jya uba maso kugira ngo udafata umwanzuro wawe ubitewe no gukunda amafaranga cyangwa kugira icyubahiro muri iyi si (1Yh 2:15, 17). Ujye wibuka ko umuntu utunze ibintu byinshi bishobora kumugora kwemera ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Luka 18:24-27). Guhatanira kuba umukire no gushimisha Imana ni ibintu bibiri bitajyana.—Mat 6:24; Mar 8:36.
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Ntukiringire ibintu bitazaramba!—Ubutunzi.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Mu Migani 23:4, 5 hagufasha hate gufata imyanzuro myiza?
8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 10 par. 5-12