3-9 KAMENA
ZABURI 45-47
Indirimbo ya 27 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
Yesu ari kumwe n’umugeni we ugizwe n’abantu 144.000
1. Indirimbo y’ubukwe bw’Umwami
(Imin. 10)
Zaburi ya 45 ivuga iby’ubukwe bw’Umwami Mesiya (Zab 45:1, 13, 14; w14 15/2 9-10 par. 8-9)
Ubukwe bw’uwo Mwami buzaba nyuma ya Harimagedoni (Zab 45:3, 4; w22.05 17 par. 10-12)
Ubwo bukwe buzatuma abantu bose babona imigisha (Zab 46:8-11; it-2 1169)
IBAZE UTI: ‘Ese umutima wanjye “ushimishwa” no kubwira abandi ubutumwa bwiza bwerekeye Umwami wacu Yesu Kristo?’—Zab 45:1.
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 45:16—Uyu murongo utwigisha iki ku birebana n’uko ubuzima buzaba bumeze muri Paradizo? (w17.04 11 par. 9)
Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 45:1-17 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 3)
5. Disikuru
(Imin. 5) ijwbv 26—Umutwe: Amagambo yo muri Zaburi ya 46:10 asobanura iki? (th ingingo ya 18)
6. Sobanura imyizerere yawe
(Imin. 4) Icyerekanwa. g16.4 7-9—Umutwe: Bibiliya ivuga iki ku baryamana bahuje igitsina? (lmd isomo rya 6 ingingo ya 5)
Indirimbo ya 131
7. Komeza kugaragariza urukundo uwo mwashakanye
(Imin. 10) Ikiganiro.
Igihe cy’ubukwe kiba gishimishije (Zab 45:13-15). Akenshi, umunsi w’ubukwe uba ari umwe mu minsi ishimishije kuruta indi mu buzima bw’abashakanye. Ariko se bakora iki kugira ngo bakomeze kugira ibyishimo mu muryango wabo?—Umb 9:9.
Ikintu cy’ingenzi bakora, ni ugukomeza gukundana. Byaba byiza abashakanye biganye urugero rwa Isaka na Rebeka. Bibiliya ivuga ko na nyuma y’imyaka 30 babana, bari bakigaragarizanya urukundo (Int 26:8). None se ni iki cyafasha abashakanye kubigana?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Uko wagira ibyishimo mu muryango: Muge mwitanaho,” hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ni iki gishobora gutuma abashakanye batagaragarizanya urukundo?
Ni iki abashakanye bakora kugira ngo buri wese yumve ko akunzwe kandi yitaweho?—Ibk 20:35
8. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 5)
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero:
(Imin. 30) bt igice cya 10 par. 13-21