10-16 KAMENA
ZABURI 48-50
Indirimbo ya 126 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Babyeyi, mufashe abana banyu kugirira icyizere umuryango wa Yehova
(Imin. 10)
Mujye mufasha abana banyu gukunda Yehova n’umuryango we (Zab 48:12, 13; w22.03 22 par. 11; w11 15/3 19 par. 5-7)
Mujye mufasha abana banyu kumenya amateka y’umuryango wa Yehova (w12 15/8 12 par. 5)
Mujye mubera abana banyu urugero rwiza, mukurikiza amabwiriza umuryango wa Yehova utanga (Zab 48:14)
ICYO MUSHOBORA GUKORA MURI GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO: Mushobora kujya munyuzamo mukareba imwe muri za videwo ziri ku rubuga rwa jw.org, mu gice kivuga ngo: “Umuryango wacu,” maze mukayiganiraho.
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 49:6, 7—Ni iki Abisirayeli bagombaga kuzirikana ku birebana n’ubutunzi bwabo? (it-2 805)
Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 50:1-23 (th ingingo ya 11)
4. Kudatinya—Ibyo Yesu yakoze
(Imin. 7) Ikiganiro. Murebe VIDEWO, maze muganire ku isomo rya 6 ingingo ya 1-2 mu gatabo lmd.
5. Kudatinya—Jya wigana Yesu
(Imin. 8) Muganire ku isomo rya 6 ingingo ya 3-5 mu gatabo lmd n’ahanditse ngo: “Reba nanone.”
Indirimbo ya 73
6. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 15)