17-23 KAMENA
ZABURI 51-53
Indirimbo ya 89 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Ibintu wakora ngo wirinde kugwa mu byaha bikomeye
(Imin. 10)
Ntukumve ko udashobora kugwa mu cyaha gikomeye kuko abantu bose bashobora gukora ibibi (Zab 51:5; 2Kor 11:3)
Ntugahagarike ibintu usanzwe ukora bituma uba incuti ya Yehova (Zab 51:6; w19.01 15 par. 4-5)
Jya urwanya ibitekerezo n’ibyifuzo biganisha ku busambanyi n’ibindi bikorwa by’ubwiyandarike (Zab 51:10-12; w15 15/6 14 par. 5-6)
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 52:2-4—Iyi mirongo ituma tumenya iki ku bikorwa bya Dowegi? (it-1 644)
Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 51:1-19 (th ingingo ya 12)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 3)
5. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 2) KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 4)
6. Gusubira gusura
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Fasha umuntu kumenya izina ry’Imana. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 5)
7. Guhindura abantu abigishwa
Indirimbo ya 115
8. Ibintu wakora kugira ngo ukosore amakosa wakoze
(Imin. 15) Ikiganiro.
Nubwo duhatana ngo dukore ibyiza, twese dukora amakosa (1Yh 1:8) Nibitubaho ntituzemere ko ikimwaro giterwa no gukora amakosa, hamwe no gutinya kugerwaho n’ingaruka zayo, bitubuza gusaba Yehova imbabazi no kwemera ko adufasha (1Yh 1:9). Mu gihe twakoze amakosa, ikintu cya mbere twakora ngo twikosore, ni ugusenga Yehova.
Soma muri Zaburi 51:1, 2, 17. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:
Ese mu gihe twakoze amakosa akomeye, ibyo Dawidi yavuze byadufasha bite gusaba Yehova imbabazi?
Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Ntangiye gukura—Nakosora nte amakosa yanjye?” hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Bimwe mu bintu byatumye Thalila na José bakora amakosa ni ibihe?
Ni ibihe bintu bakoze kugira ngo bikosore?
Byabagiriye akahe kamaro?
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 11 par. 5-10, n’agasanduku ko ku ipaji ya 89