ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Nyakanga pp. 6-7
  • 22-28 Nyakanga

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 22-28 Nyakanga
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Nyakanga pp. 6-7

22-28 NYAKANGA

ZABURI 66-68

Indirimbo ya 7 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Yehova yikorera imitwaro yacu buri munsi

(Imin. 10)

Yehova yumva amasengesho yacu kandi akayasubiza (Zab 66:19; w23.05 12 par. 15)

Yehova yita cyane ku mfubyi n’abapfakazi (Zab 68:5; w10 1/12 23 par. 6; w09 1/4 31 par. 1)

Yehova atwitaho buri munsi (Zab 68:19; w23.01 19 par. 17)

Amafoto: Mushiki wacu usenga inshuro nyinshi ku munsi. 1. Mu gitondo abyutse. 2. Ari kumwe n’abana be mbere y’uko bajya ku ishuri. 3. Ari ku kazi.

IBYO WATEKEREZAHO: Twagaragaza dute ko twemerera Yehova kwikorera imitwaro yacu?

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 68:18—Muri Isirayeli ya kera, ni ba nde bari “impano zigizwe n’abantu?” (w06 1/6 10 par. 4)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 66:1-20 (th ingingo ya 11)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KU NZU N’INZU. Bwiriza umuntu mudahuje igihugu, ururimi cyangwa umuco. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 3)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu ukoresheje Inkuru y’Ubwami wamusigiye ubushize. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Guhindura abantu abigishwa

(Imin. 5) lff isomo rya 15 amagambo abanza n’ingingo ya 1-3 (th ingingo ya 8)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 102

7. Ni iki wakora ngo ufashe mugenzi wawe kutaremererwa n’umutwaro we?

(Imin. 15) Ikiganiro.

Nta mugaragu wa Yehova wagombye guhangana n’ibibazo wenyine (2Ng 20:15; Zab 127:1). Yehova aba yiteguye kudufasha (Yes 41:10). Ni ubuhe buryo akoresha kugira ngo adufashe? Adufasha akoresheje Bibiliya n’umuryango we (Yes 48:17). Aduha umwuka we wera (Luka 11:13). Nanone akoresha abavandimwe na bashiki bacu bakatwitaho kandi bakadufasha kubona ibyo dukeneye (2Kor 7:6). Ubwo rero Yehova ashobora gukoresha uwo ari we wese muri twe, kugira ngo afashe Umukristo mugenzi wacu kutaremererwa n’umutwaro we.

Agace ka videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira​—Abageze mu za bukuru.” Mushiki wacu Paulina Sántiz Gómez ahagaze hanze ari kumwenyura.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira—Abageze mu za bukuru.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki wakora ngo ufashe Umukristo ugeze mu zabukuru kutaremererwa n’umutwaro we?

Agace ka videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira​—Abari mu murimo w’igihe cyose.” Jozefu na Anita DeVito bakorera umurimo wo kubwiriza hamwe.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira—Abari mu murimo w’igihe cyose.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki wakora ngo ufashe umuntu uri mu murimo w’igihe cyose kutaremererwa n’umutwaro we?

Agace ka videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira​—Abimukira.” Bill na Maggie Zeng bari kumwenyura biga Bibiliya.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragariza urukundo rudashira—Abimukira.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki wakora ngo ufashe abahanganye n’ingorane zikomeye kutaremererwa n’imitwaro yabo?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 13 par. 1-7, amagambo abanziriza umutwe wa 5 n’agasanduku ko ku ipaji ya 103

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 88 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze