ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w10 1/12 pp. 22-24
  • Jya wita ku babyeyi barera abana ari bonyine

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wita ku babyeyi barera abana ari bonyine
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Impamvu zituma tubitaho
  • Jya umenya ibyo bakeneye
  • Jya wigana urugero ruhebuje rwatanzwe n’Imana
  • Jya ubatega amatwi
  • Jya ubabwira amagambo abatera inkunga
  • Jya ugira icyo ubaha mu gihe bibaye ngombwa
  • Jya usabana na bo
  • Kubitaho birabashimisha
  • Imiryango igizwe n’umubyeyi umwe ishobora kugira icyo igeraho
    Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango
  • Ese, wowe ushobora gufasha abapfakazi n’imfubyi “mu mibabaro yabo”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Umuntu yarera ate abana be ali wenyine?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1981
  • Ushobora kugira icyo ugeraho
    Nimukanguke!—2012
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
w10 1/12 pp. 22-24

Jya wita ku babyeyi barera abana ari bonyine

ABANTU bahangana n’ibibazo bibasaba igihe kirekire n’imbaraga kurusha ababyeyi barera abana ari bonyine, ni bake. Abo babyeyi bahura n’ingorane nyinshi cyane. Baba bagomba gusohoza inshingano nyinshi zijyanye no kwita ku bagize umuryango. Uretse akazi, baba bagomba guhaha, guteka, gukora isuku no kurera abana. Nanone, baba bagomba kuvuza abana, bakabaha uburyo bwo kwidagadura, bakamarana na bo igihe, kandi byashoboka bakabona n’umwanya baba bakeneye cyane wo kwiyitaho.

Nubwo imiryango ifite umubyeyi umwe igenda yiyongera kandi ukaba uyisanga ahantu hose, ibibazo ihura na byo bishobora kutitabwaho. Hari umubyeyi w’umugore wiyemereye ko ‘yasobanukiwe neza uko ababyeyi barera abana ari bonyine bamerewe, ari uko nawe bimubayeho.’ Wakora iki kugira ngo ugaragaze ko wita ku babyeyi barera abana ari bonyine? Ese bagombye kuguhangayikisha? Reka turebe impamvu eshatu zagombye gutuma wita ku byo bakeneye.

Impamvu zituma tubitaho

Ababyeyi benshi barera abana ari bonyine bakeneye ko tubafasha. Hari umupfakazi ufite imyaka 41 ufite abana babiri, wagize ati “hari igihe mba ntazi neza icyo nakora, kandi nkumva inshingano mfite zindenze.” Kuba abantu barapfakaye, cyangwa abo bashakanye barabataye, cyangwa se bagahura n’indi mimerere ibabaje, byatumye ababyeyi benshi barera abana bonyine bumva bameze nk’umugore wagize ati “turatabaza ngo mudufashe kandi rwose turabikeneye.”

Biguhesha ibyishimo. Ese wigeze kwakira umuntu umutwaro uremereye cyane ku buryo utakwikorerwa n’umuntu umwe? Niba byarakubayeho, ushobora kuba warashimishijwe no gufasha uwo muntu mu buryo bufatika. Ababyeyi barera abana ari bonyine na bo hari igihe bikorera umutwaro umuntu umwe adashobora kwikorera. Niwita ku byo bakeneye ukagira icyo ubamarira, uzibonera ko ibivugwa muri Zaburi 41:1 ari ukuri. Aho hagira hati “hahirwa uwita ku woroheje.”

Bishimisha Imana. Muri Yakobo 1:27 hagira hati “uburyo bwo gusenga butanduye kandi budahumanye imbere y’Imana yacu, ari na yo Data, ni ubu: ni ukwita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo.” Ibyo bikubiyemo no kwita ku babyeyi barera abana ari bonyine.a Mu Baheburayo 13:16, hagira hati “ntimukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.”

Tukizirikana izo mpamvu uko ari eshatu zagombye gutuma twita ku babyeyi barera abana ari bonyine, reka turebe icyo twakora kugira ngo tubafashe, n’ukuntu twamenya niba ibyo tuzabakorera bizabagirira akamaro koko.

Jya umenya ibyo bakeneye

Ushobora kumva ko ibyiza ari ukubaza umubyeyi urera abana ari wenyine uti “nagufasha iki?” Icyakora dushyize mu gaciro, iyo ubajije umuntu icyo kibazo, ntibikunze kubaho ko ahita akubwira ibyo akeneye. Nk’uko twabivuze tugitangira, muri Zaburi 41:1 hadutera inkunga yo ‘kwita ku woroheje.’ Hari igitabo gisobanura ko ijambo ry’igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rishobora gusobanura “gutekereza ku bintu bitandukanye kandi byinshi, hanyuma ukagira icyo ukora ubigiranye ubwenge.”

Ubwo rero, kugira ngo umenye uburyo bwiza bwo gufasha ababyeyi barera abana ari bonyine, wagombye gutekereza cyane ku ngorane bahura na zo. Jya ufata igihe cyo kubitegereza, aho gupfa kureba imimerere barimo wihitira gusa. Ibaze uti “iyaba ari jye ufite kiriya kibazo, ni iki nari kuba nkeneye?” Birumvikana ko ababyeyi benshi barera abana ari bonyine bazakubwira ko ibyo wakora byose, udashobora kwiyumvisha neza ingorane bahura na zo, niba bitarakubaho. Icyakora, gukora uko ushoboye ukishyira mu mwanya wabo, bizatuma urushaho kubona uburyo bwo ‘kubitaho.’

Jya wigana urugero ruhebuje rwatanzwe n’Imana

Nta muntu wigeze yita ku babyeyi barera abana ari bonyine uko bikwiriye kandi mu buryo burangwa n’urukundo, kurusha Yehova Imana. Imirongo myinshi y’Ibyanditswe igaragaza neza ko Yehova Imana yita ku mfubyi n’abapfakazi, ibyo bikaba bigaragaza ko yita ku babyeyi barera abana ari bonyine. Gusuzuma uko Imana yita ku byo aboroheje bakeneye, bishobora kudufasha kumenya uko twabafasha by’ukuri kandi mu buryo bufatika. Dore uburyo bune twabafashamo.

Jya ubatega amatwi

Mu Mategeko Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli, yavuze ko ‘atari kuzabura kumva ijwi ryo gutaka’ k’umuntu utagira kirengera (Kuva 22:22, 23). Wakwigana ute urwo rugero rwiza? Akenshi, ababyeyi barera abana ari bonyine bajya bagira irungu ryinshi, kuko nta wundi muntu mukuru baba bafite bavugana na we. Hari umubyeyi wavuganye agahinda ati “iyo abana bagiye kuryama, hari igihe nturika nkarira. Hari ubwo mba numva mfite irungu ntashobora kwihanganira.” Ese niba bikwiriye, ushobora gushaka umwanya wo ‘kumva ijwi ryo gutaka’ k’umubyeyi urera abana ari wenyine, uba akeneye kugira uwo abwira ibimuri ku mutima? Kumutega amatwi mu gihe gikwiriye kandi muri ahantu hakwiriye, bishobora kumufasha cyane guhangana n’ingorane zo kurera abana ari wenyine.

Jya ubabwira amagambo abatera inkunga

Yehova yahumetse inyandiko zibonekamo indirimbo zera, cyangwa zaburi, Abisirayeli bari kujya baririmba mu gihe babaga bateranye basenga Imana. Tekereza ukuntu imfubyi n’abapfakazi bumvaga bahumurijwe iyo babaga baririmba amagambo yahumetswe n’Imana, yabibutsaga ko Yehova ari “se” akaba n’“umucamanza” wabo, kandi ko yari kuzajya abahumuriza (Zaburi 68:5; 146:9). Natwe dushobora kubwira ababyeyi barera abana ari bonyine amagambo abatera inkunga, ku buryo bashobora kuzamara imyaka myinshi bayibuka. Umubyeyi urera abana ari wenyine witwa Ruth, aracyibuka amagambo yabwiwe n’umubyeyi w’umugabo w’inararibonye, nubwo hashize imyaka 20 ibyo bibaye. Uwo mubyeyi yaramubwiye ati “urera abahungu bawe babiri neza cyane. Rwose komereza aho.” Ruth yaravuze ati “ayo magambo yambwiye yangiriye akamaro cyane.” Koko rero, “amagambo meza ni umuti mwiza” kandi ashobora gutera inkunga umubyeyi urera abana ari wenyine mu buryo tutamenya (Imigani 15:4, Contemporary English Version). Byaba byiza utekereje amagambo yihariye yo gushimira kandi avuye ku mutima, ushobora kubwira umubyeyi urera abana ari wenyine.

Jya ugira icyo ubaha mu gihe bibaye ngombwa

Mu mategeko Yehova yari yarahaye Abisirayeli ba kera, harimo uburyo bwari bwarateganyijwe kugira ngo imfubyi n’abapfakazi babone ibyokurya mu buryo butabatesha agaciro. Ubwo buryo bwatumaga abo bantu boroheje ‘barya bagahaga’ (Gutegeka kwa Kabiri 24:19-21; 26:12, 13). Natwe dushobora kugira icyo duha imiryango ifite umubyeyi umwe, ariko tukabikorana amakenga kandi mu buryo bwiyubashye. Byaba byiza nawe ugiye iwabo, ukabashyira ibyokurya. Ese ufite imyenda yakwambarwa n’umubyeyi urera abana ari wenyine, cyangwa abana be? Nanone ushobora kubaha amafaranga kugira ngo bagure ibintu bimwe na bimwe bakeneye mu muryango.

Jya usabana na bo

Yehova yari yarategetse ko imfubyi n’abapfakazi na bo bajya mu minsi mikuru Abisirayeli bagiraga buri mwaka, aho bashoboraga gusabana na bagenzi babo. Koko rero, bari barabwiwe bati “uzajye wishima” (Gutegeka kwa Kabiri 16:10-15). No muri iki gihe, Abakristo baterwa inkunga yo ‘kujya bakirana,’ kuko ibyo bituma babona uburyo bwo gusabana (1 Petero 4:9). Ku bw’ibyo, ujye utumira abagize umuryango ufite umubyeyi umwe, kugira ngo musangire amafunguro. Si ngombwa ko ayo mafunguro aba ahambaye. Igihe Yesu yari yasuye incuti ze asabana na zo, yavuze ko ‘ibintu bikenewe ari bike, ndetse ari kimwe gusa.’—Luka 10:42.

Kubitaho birabashimisha

Umubyeyi wareze abana batatu ari wenyine witwa Kathleen, yavuze ko atazigera yibagirwa inama irangwa n’ubwenge igira iti “aho kwitega ko uzajya ufashwa, ujye wishimira ibyo baguhaye byose.” Kimwe na Kathleen, ababyeyi benshi barera abana ari bonyine, bazi ko inshingano yo kurera abana babo ari bo ireba. Ku bw’ibyo, ntibitega ko abandi babakorera ibyo bagombye kwikorera. Icyakora, nta gushidikanya ko bishimira ubufasha ubwo ari bwo bwose babona. Niwita ku babyeyi barera abana ari bonyine, uzatuma bamererwa neza kandi nawe ugire ibyishimo, wiringiye ko Yehova Imana ‘azakwitura iyo neza.’—Imigani 19:17.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Nubwo imvugo ngo “umubyeyi urera abana ari wenyine” itaboneka muri Bibiliya, amagambo ngo “umupfakazi” n’“imfubyi” akunze gukoreshwa. Ibyo bigaragaza ko no mu bihe bya kera, habagaho ababyeyi barera abana ari bonyine.—Yesaya 1:17.

[Ifoto yo ku ipaji ya 24]

Ese uheruka gutumira umuryango ufite umubyeyi umwe ngo musangire? Byaba byiza ubikoze

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze