Umuntu yarera ate abana be ali wenyine?
“Umupfakazi by’ukuri, usigaye wenyine, yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro.”—1 Tim 5:5.
1-3. (a) Ni iki umupfakazi umwe yanditse? (b) Mbese, umubare w’ingo zitabamo umugabo cyangwa umugore waba waliyongereye? Vuga ingorane zimwe na zimwe zigera ku bantu batakibana n’abo bashakanye.
“MFITE imyaka 28, ndi umupfakazi kandi mfite abana babili. Sinshaka kubarera nta se bafite imuhira; icyo gitekerezo kiranzonga. Bisa n’aho nta muntu unyitayeho. Abana banjye bajya bambona kenshi ndiho ndira. Nzi ko ntakwiliye gukomeza kumera gutyo aliko se nakora iki?” Uru rwandiko ruzamura ikibazo kivugwa kenshi n’abantu bahura n’ingorane: abagabo n’abagore bagomba kurera abana babo ali bo bonyine (batagira gifasha).
2 Raporo zo mu isi yose zigaragaza ukwiyongera kw’umubare w’ingo zitabamo umubyeyi w’umugabo cyangwa uw’umugore. Mu myaka cumi, uwo mubare wali walikubye hafi kabili muli Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi warenze inshuro ebyili muli Kanada. Muli Ostraliya no mu Bwongereza, ingo z’ubwo buryo ni nk’icumi ku ijana ly’ingo zose. Bivugwa ko ubu, muli Leta zunze ubumwe z’Amerika, abana babili kuli batanu bazamara igice runaka cy’imibereho yabo mu muryango utagira umubyeyi w’umugabo cyangwa uw’umugore (batabana na se cg nyina).
3 Kuva aho imibereho y’ab’umuryango yatangiye kwononekara, ababyeyi bata ingo zabo, gutana no gutandukana kw’abashakanye ni ibintu bisanzwe, bibaho buli munsi. Hali abagore batigeze bubaka (urugo) bahisemo kurera abana babo mu kigwi cyo gukuzamo inda cyangwa kubata bilingira ko bazabona ubirerera. Umugabo cyangwa umugore utakibana n’uwo bashakanye ahura n’ingorane nyinshi: nk’ubwigunge (kuba wenyine) n’ibyerekeye ibyifuzo by’imishyikirano y’imyanya y’ibitsina, kurera abana, kubona ibimutunga no gutunganya iby’urugo,—tubaye tuvuzemo zimwe.
UBUKRISTU BUZANA IHOZO
4. Mu kinyejana cya mbere, ni bintu ki byatumye ingo nyinshi zitabamo umubyeyi w’umugabo?
4 Mu kinyejanacya mbere, ni ukuvuga mu itangira ry’ubukristu, iyogoza litewe n’intambara, indwara n’ubwononekare bw’umuco ryatumye habaho abapfakazi n’imfubyi nyinshi. Itana ry’abashakanye no guta urugo byali ibintu byogeye. Akenshi, umubyeyi w’umugore yasigaranaga abana batoya cyane agomba kurera ali wenyine. Umuryango wa kiromani wali uw’abantu batagira impuhwe kandi basuzuguraga aboroheje, ku buryo abapfakazi bagirirwaga nabi ndetse haliho bamwe bitabazaga ubusambanyi kugira ngo babone ko babaho.
5. Erekana uburyo bubili ubukristu bwafashijemo abagabo n’abagore batabanaga n’abo bali barashyingiranywe?
5 Ubukristu bwazanye ihinduka nyaryo. Bitali gusa kubera ko abakristu bagiriraga impuhwe abatagira shinge na rugero, ahubwo, ikirenzeho, ni uko inyigisho z’ubukristu zahaga abagabo n’abagore batakibana n’abo bashakanye imbaraga yo kwibatura mu ngeso mbi zaliho icyo gihe. Aho guhindura abagore abashizi b’isoni, ubukristu bwibarutse abagore bazi kwifata, b’isugi kandi bakunda imiryango yabo. Ndetse n’abapagani babonaga neza itandukaniro ryali lihali, kuko umwe muli bo yavuze atangara ngo: “Mbega uburyo abagore b’abakristo ali beza cyane!“
6. Ni ayahe mabwiriza ashobora gufasha ababyeyi b’abagabo n’ab’ abagore, kimwe n’abakristu bandi guhangana n’imikazo yo mu isi ya none?
6 Ni ayahe mabwiriza yafashij’abo babyeyi b’abagabo n’ab’abagore? Intumwa Paulo itanga inama zimwe zerekeye ku bapfakazi kandi ivuga yuko umupfakazi w’intangarugero aba ‘yarashyiz’ amilingiro ye ku Mana kandi agir’umwete mu byilingiro no nu masengesho’. Yavuze ko bashobora kwandika, kugira ngo bazabone uko bamufasha, umupfakazi wese utali munsi y’imyaka 60, gusa abe ali umuntu ’washishikariye n’umwete mwinshi icyitwa umulimo mwiza cyose.’ (1 Tim 5:5, 9, 10, MN). Muli ayo magambo dukuramo izi ngingo eshatu zikulikira: 1) Gushyira ubwizere ku Mana uhereye’ ubu no gutegereza ubuzima bw’iteka yasezeranye yizeye; 2) guhorana iteka imishyikirano ya bugufi no mu buryo bwihaliye hamwe n’Imana; 3) no kutareka gukora imilimo y’ingirakamaro. Tugiye kureba noneho uko ayo mabwiriza atatu, iyo umuntu ayakulikije, ashobora gufasha koko ababyeyi batakibana n’abo bashakanye, kimwe n’abandi bakristu, guhangana n’imikazo yo mu isi ya none.
UBWIGUNGE (KUBA WENYINE).
7. (a) Ni iyihe ngorane nkuru igera ku bagabo n’abagore bagomba kurera abana babo ali bonyine? (b) Ibwiriza ryo mu 1Timoteo 5:10 lishobora kubafasha lite?
7 Umugore umwe ugomba kurera abana be wenyine yavuze asuhuza umutima ati: “Iyo ntashye nkabona izo nkuta enye, cyane cyane igihe abana bamaze kuryama, numva irungu linyinjiyemo. “Yego irungu akenshi niyo ngorane nkuru cyane y’abagabo n’abagore batakibana n’abo bashakanye. N’ubwo bahozwa gato no kuba ibyo birushaho kubegereza abana babo, abenshi bifuza kugira undi muntu ukuze babana. Umuti wabyo ubirwanya ni ukutareka gukora ’imilimo myiza’. Abapfakazi bo mu kinyejana cya mbere ’bakiraga abagenzi, bozaga ibirenge by’abera mu kubakorera imilimo yabo bwite kandi bafashaga abali mu mubabaro’. (1 Tim 5:10. ) Amaze kubibona atyo, umukristukazi umwe w’umupfakazi w’imyaka 68 yiyemeje kujya asura abandi bapfakazi baturanye cyangwa abantu baba mu mazu y’ubwiherero (y’ikiruhuko). Yaravuze ati: “Mbona ko iyo mmaze gusura abo bantu, no gutunganya ibyo mu rugo no kwita kubyo nkeneye mu by’umwuka, nta gihe mba nsigaranye cyo kwiyumva ndi jyenyine.”
8. (a) Kubwiriza Ubwami bishobora kudufasha gute mu kurwanya ukwigunga no kwiheba? (b) Ingaruka ababikoze babonye zirabyemeza se?
8 Kubwiriza ubwami bili mu ’milimo myiza’ Yesu yasize ategetse ko dukora. Ni umulimo ushobora kudukura mu bwigunge (kumara irungu) no kutulinda gucika intege (Mat 2:1; 28:19, 20) umubyeyi w’umugore wahuye n’izo ngorane zombi yaje kugera n’aho yigunga (ahunga abandi). Nibwo inshuti ze zamuteye inkunga ngo bajyane kubwiriza inzu ku nzu iremera. Ku rugi rwa mbere, yakiriwe n’umugore w’ikimuga, aliko w’umunyabwuzu bitangaje, amwinjiza mu nzu. Ni kintu ki se cyatumaga uwo mugore agira ibyishimo bingana bityo? Yamushubije aseka ati: “Ni ukubera ko ndiho, mugenzi wanjye, kubera ko mfite ubuzima.” Ibyo byagize icyo bihindura kuli uwo mubwirizakazi, maze alibwira ati: “Mfite ubumere bwiza bw’umubili kandi nkundwa n’itorero, mfite abana babili beza, kandi ikirenze ibyo byose, mfite Yehova. Ni kuki nabura ibyishimo?” Urwo rugero rugaragaza ko gufasha abandi ali uburyo bwiza bwo kugumana ibyilingiro bizima kandi bikomeye, no gukomeza ’gushyira amilingiro y’umuntu ku Mana’.—1 Tim 5:5
9. Mbese, gukora umulimo w’ingufu birahagije kwirukana ubwigunge?
9 Umukristu wapfakaye yavuze ashyira mu gaciro ati: “Umulimo w’ingufu ntuhagije kwirukana ubwigunge. Akenshi, umuntu agomba kumenyera kubana nabwo. Agomba kwishimira kubwihanganira afite imbaraga n’ubufasha Yehova atanga. “Iyo mbaraga izanwa n’uko umuntu agira umwete mwinshi ku manywa na nijoro mu byingingo no mu masengesho. (1 Tim 5:5 MN.) Mbega uburyo bikomeza umutima gusubira mu byo twakoze byose uwo munsi, mu isengesho, tuzi yuko Yehova ahora ali aho kugira ngo atwumve kandi ko yita ku tuntu tworoheje two mu mibereho yacu! Nitumusuka imbere ibituri ku mutima, ku ’manywa na nijoro’ tuzakuramo ihumure. Ibyo ni ukuri cyane cyane ku byerekeye nijoro, kubera ko, nk’uko abenshi bavuga, nijoro nibwo ingorane y’ubwigunge ikomera.
IBYIFUZO BY’IMYANYA Y’IBITSINA
10. (a) Ni ryali ibyifuzo by’imyanya y’ibitsina biba ingorane ikomeye? (b) Umuntu ashobora gushakashaka ate gushimisha imyanya y’ibitsina? Inyifato nk’iyo ishobora kumugeza kuki?
10 Abagabo n’abagore benshi batakibana n’abo bashakanye bagira akababaro ko kutakigira imishyikirano y’igishyuhirane iba hagati y’umugabo n’umugore kimwe n’ibinezeza by’ubulili bw’abashyingiranywe. Ibyiyumvo by’umutima nk’ibyo nta kibi kibilimo, no kwifuza kongera gushyingirwa ni ibya kamere. Ingorane ibaho iyo umuntu yiyemeza kwuzuza ibyo imyanya y’ibitsina imuhatira gukora byanze bikunze. Ibyo byigeze kubaho mu minsi y’intumwa Paulo, ku bapfakazi bakiri bato bemereraga irali ly’imyanya y’ibitsina ’kwitambika hagati yabo na Kristo’. (1 Tim 5:11, 12). Icyo cyari ikintu gikomeye, kuko byasaga no kuvuga ngo: Ibyifuzo byacu by’imyanya y’ibitsina birakomeye cyane. Ni ngombwa rwose kugira icyo dukora kugira ngo tubicubye. Ibyo byifuzo by’imyanya y’ibyiyumvo byaje guhinduka buhoro buhoro ikintu cy’ingenzi kuruta ibindi mu buzima bwabo, kurusha ndetse n’inyungu z’iby’umwuka. Ibyifuzo nk’ibyo byashoboraga gukura kuburyo bibatera gushakashaka gushimisha imyanya y’umubiri no kubahindura abapfuye n’ubwo ari bazima, kuko ibyishimo abo bantu bari bafitiye ibintu by’umwuka byari gupfa rwose. (1 Tim 5:6). Kandi ibyo bishobora kugera ku mukristo uwo ariwe wese w’iki gihe yaba umugabo cyangwa umugore. Dushobora kugera n’aho twiyica twiyahura mu buryo bw’umwuka niba guhaza irari ryacu ry’imyanya y’ibitsina bidutwara ubwenge ku buryo bidutera kwica amabwiriza ya Bibiliya agenga umuco.
11. Umuhtu ashobera ’kwica ate irali ly’imyanya y’ibitsina’?
11 Tuliyumvisha rero impamvu Bibiliya itugira inama ngo: Nimwice ingingo z’umubili wanyu ku byerekeye irari ry’imyanya y’ibitsina. (Kolo 3:5, MN). Ni mu buhe buryo se ariko? Mu buryo bwo kurinda ubwenge bwawe n’umutima wawe. Niba ushaka kugabanya umubyibuho no kwitegeka mu byerekeye kwifuza ibyokurya, mbese wasoma ibitabo bilimo ibyo kurya biryoshye, cyangwa se wareba ibyerekanwa muri televiziyo ku buryo bwo guteka neza ibyo kurya? Mbese wajya ushyikirana n’abantu bahora baganira ibyerekeye ibyo kurya gusa? Oya rwose! No mu byerekeye “irari ry’ibitsina” ni uko. Umupfakazi umwe yabivuzeho ukuli agira ati: “Tuli mu isi ivuga iby’imyanya y’ibitsina buli gihe. Nicyo gituma jyewe ntoranya cyane mu byerekeye imyidagaduro n’abantu dushyikirana. Ni nde muntu urwaye diyabete (indwara iterwa n’isukari nyinshi) wajya gutera izuru ku idirishya ly’iduka ly’ibintu biryohereye by’ibisukari (nka za bombons n’ibindi)?”
12, 13. (a) Hasabwa iki kugirango umuntu agirane na Yehova imishyikirano ya bugufi no mu buryo bwihariye? (b) Kuki ’kwinginga’ ali iby’ingenzi cyane. Dushobora gukora dute mu buryo buhuje n’amasengesho yacu?
12 Aliko kandi, kugira ngo umuntu akomeze gutsinda ibyo byifuzo buli munsi, agomba kugirana hamwe n’Imana imishyikirano ya bugufi no mu buryo bwihariye. Usibye icyigisho cy’umwihariko no kuzirikana, bimusaba kwihangana mu ‘byiringiro’. (1 Tim 5:5). Paulo ntavuga iby’amasengesho muli rusange, ahubwo ni “ibyiringiro”, alibyo ibisabisho bigaragaza ubukene bwihutirwa. Kwinginga ni ugusabana umwete, yego ye, gusaba cyane ubufasha, limwe na limwe bilimo ’gutaka cyane no kurira’.—Heb 5:7, MN
13 Mbese, amasengesho uvuga usaba kugira ukwitegeka n’imbaraga aba akomeye cyane atyo? Ukomeza se kugira umwete muri ayo masengesho? Mbese ujya usenga igihe nyine ibyifuzo byawe bikomeye cyane? Ujya ubwira So amagambo asobanutse, yenda umuhishurira ibintu utabwira undi muntu? Mbese ukora byose mu buryo buhuje n’amasengesho yawe? Umukristokazi umwe yaravuze ati:“Ntugasabe Yehova ngo agufashe gutegeka ibyifuzo byawe by’imyanya y’ibitsina kandi nyuma ngo utangire guhora utekereza iby’imyanya y’ibitsina. Ni koko, hari ibihe byo mu kwezi ubwo irari ry’imyanya y’ibitsina likara cyane. Ariko icyo gihe jya ureba ikindi kintu ukora cyo guhuza ubwenge. Jya gusura umuntu runaka, ujye gutembera cyangwa se ukore ibindi byo kuguhindura ibitekerezo. Muri ibyo bihe by’ukwezi, jya ukora akazi kenshi ushoboye kose. “Undi mukristokazi nawe wabonye akamaro ko guhugira mu gukora “umurimo mwiza” uwo aliwo wose yatanze igitekerezo gisa n’icyo agira ati: “Sukura ibiyo by’amadirishya yawe. Sukura mu nzu hasi. Cukura ubutaka. Jye ni ko njya mbikora, kandi byaramfashije!” Igihe ubona ko Yehova yagufashije gukemura ingorane yawe—aliko si mu buryo bw’igitangaza, ahubwo aguha byibura imbaraga yo kuyirwanya buli munsi—uziyumvamo ko umwegereye cyane.
14. Ni kintu ki gishobora kugera ku muntu udashyikirana na Yehova mu buryo bwite kandi bwa bugufi cyane? (b) Ababyeyi b’abagabo n’ab’abagore batakibana n’abo bashyingiranywe bakora iki bategereje kubona abandi mu itorero?
14 Hatabayeho ubu ’bucuti bw’inkoramutima’ bw’igiciro cyinshi hamwe na Yehova, umuntu ashobora gutangira gushakashaka uwo babana ku buryo atita ku ngaruka bishobora kugira, yenda agashyikirana n’abantu b’isi (Zab 25:14, MN). Umugore umwe wabikoze yemeye ibi ngibi: Ingorane nyakuli nuko ntali nkili bugufi bwa Yehova. Igihe nashoboye gushyingirwa, nabonye ali ikintu cyiza. Nali nalibagiwe amahame agenga umuco nali nigishijwe. Umunsi umwe nsobanukirwa neza ko umugabo nashyikiranaga nawe yishakiraga inyungu ze bwite, atitaye ku ishyingirwa. Nibwo nagombye kwibanira n’umutImanama unshira urubanza. “Ni iby’ukuli ko umuntu kubaho wenyine bikomeye cyane, aliko, nk’uko umukristokazi umwe watanye n’umugabo we yabivuze, haliho ikintu kibi kirenze kuba wenyine: ni ugushyingirwa umuntu udakwiye: “Buli gihe haba haliho icyilingiro cyo kubona uwo mwabana mu bakristo bitanze, umuntu uli “mu Mwami” (1 Kor 7:39). Bamwe ndetse bagiye bategereza imyaka myinshi bataramubona. Muli icyo gihe, imimerere yabo ntibatera gusharira cyangwa ngo ibazonge, kandi bagikoresha bimenyereza imico izabahindura abantu beza mu rugo. Umubyeyi w’umugore umwe yaravuze ati: “Mpora nibaza iki kibazo: ‘Mbese ndi umugore w’uburyo bw’umwuka umugabo ashobora guhitamo? Niba ngira agahinda ndi jyenyine, noneho yenda n’uwo twabana namutera agahinda’. abo bashyingiranywe bakora iki bategereje kubona abandi mu itorero?
GUTUNGANYA INZU NO KURERA ABANA
15. Bamwe mu babyeyi b’abagore n’ab’abagabo bakoze iki kugira ngo bafate neza inzu zabo. (b) Hali izindi nama se wabagira?
15 N’ubwo kurera abana ali umurimo usaba umuhati, ababyeyi benshi b’abagore baba bonyine bagiye bigana umugore uvugwa mu Migani, igice cya 31. N’ubwo yali afite umugabo, niwe wagenzuraga iby’urugo. Yazigamaga amafaranga mu kugura ibintu akoresha ubwitonzi, yikorera ubwe ibintu akeneye kandi adapfusha ubusa ibyo kurya, kuko yahaga buli muntu umugabane ’akwiye’. (Imig 31 Imirongo 13-15, 19). Yabyukaga kare kandi agakora kugeza mu ijoro (Imig 31 Imirongo 15, 18). Yabohaga imyenda akayigulisha (Imig 31 umurongo wa 24) Yakoreshaga imilimo y’imuhira “amaboko ye“. (Imig 31 imirongo 17, 19) Muli iki gihe, kugira ngo ababyeyi b’abagore bige ubuhanga bwo gukoresh’amaboko yabo, basoma ibitabo bisobanura uburyo bwo gukora ibintu runaka cyangwa bagasaba ubufasha ku bantu b’abanyamyuga. (Akenshi ndetse bagirwa inama ku buntu, kubera ko basobanuye imimerere yabo). Abandi basobanuliye abahamya ba Yehova bagenzi babo ibyo bakeneye n’ibyo bashoboye gukora, nabo bakabafasha mu neza uko bishoboka. Ibyo byose bigabanya amafaranga yakoreshwa.
16. Kuki ali ngombwa rwose gushyira ubwilingire bwacu ku Mana? Ni uruhe rugero rubigaragaza?
16 Aliko, kubera ibihe birushaho kuba bibi, n’ubwo yakora ibyo ashoboye byose, umupfakazi azaba agomba kwilingira Imana mu byo gushaka ibimutunga mu buzima. Umupfakazi wabanaga n’umuhungu we i Sarefati mu gihe cy’umuhanuzi Eliya ni urugero rwiza rw’ umugore wilingiye Imana. Ayobowe n’Imana, Eliya yasabye uwo mugore ibyokurya bikeya yali asigaranye, amusezeranya yuko Imana izamuha ibyo akeneye. Wowe uba warakoze iki? Yali afite ibyokurya byamuhaza limwe lisa. Aliko, ibyo byo yali abyilingiye. Nyamara ukwizera kwamuteye kwigomwa atanga ikintu yilingiye akigurana icyo atali yilingiye. Ijambo Imana yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi we ryarasohoye: wa mupfakazi n’umuhungu we ntibigeze babura ibyokurya na limwe. Mu gihe cya none, abagabo n’abagore barera abana babo ali bonyine, kimwe n’abakristo bandi bose, bagomba kwilingira Imana bashaka mbere na mbere ubwami bwayo kandi bagandukira amabwiriza yayo. Ubwo nibwo Imana izabaha ibyo bakeneye.—1 Abami 17:8-16; Luka 4:25, 26; Mat 6:31-33.
17. Ni iki abagabo n’abagore barera abana babo ali bonyine badakwiliye kwibagirwa habe na limwe?
17 Umukristo azashobora kwuzuza umulimo uruhije wo kubera abana be “nyina” cyangwa “se” no kubarera uko bikwiye niba atibagirwa na limwe ikigomba kuba mu mwanya wa mbere mu nzu:
“Uduke turimo kubaha Yehova turuta ubutunzi bginshi burimw’ impagarara. Kugaburirw’imboga mu rukundo birut’ikimasa gishishe kigaburwa mu rwango.” (Imig 15:16, 17).
Agaciro nyakuli k’ibyokurya si ibili ku meza, ahubwo gaterwa n’ibili mu mutima w’ababisangira. Urukundo n’igitinyiro cya Yehova nibyo bintu by’ingenzi
18. Abakristo bamwe bakoze iki bashaka ibibatunga ku buryo basigarana igihe gihagije cyo kwita ku bana babo? (b) Kubwawe, umuntu yabikoraho kindi ki?
18 Kugira ngo ababyeyi bamwe batakibana n’abo bashyingiranywe babone icyo gihe cyo gufasha abana babo gutinya Imana, kandi bashaka n’ibibatunga, akenshi bafashijwe n’abo bana, bajya bashaka utwo bagurisha bikoreye imuhira cyangwa bakagira imilimo runaka bakorera abandi iwabo. Abandi babonye inyungu iturutse mu mfashanyo ya Leta bafitiye uburenganzira mu buryo buhuje n’amategeko kandi bihuje n’amahame ngenga-muco y’ibyiza n’ibibi. Bamwe bagiye bagabanya urugero rw’ imibereho yabo ku buryo bahazwa n’igihembo bakura mu kazi k’igihe gitoya; nk’ uko umukristokazi umwe ufite abana bane yabikoze. Yaravuze ati: “Nashakaga kujya mbana n’abana banjye igihe cyinshi. Kubura se (Kutagira se) byali bibababaje bihagije ku buryo batabura na nyina. “Yego na none, siko abantu bose bashobora kubona akazi nk’ako gakwiye. Aliko, kubwo kuganira n’abana no kubasobanurira impamvu ali ngombwa gukora umulimo utunga umubili kandi kubwo kumarana nabo igihe cyinshi bihagije, abo babyeyi bashobora kwongera imimerere ilimo igishyuhirane n’urukundo mu rugo.
19. (a) ‘Gukunda abana bawe’ bishaka kuvuga iki? (b) Kuki atali ko iteka byorohera umugore uli wenyine?
19 Kugira ngo bibeho, ni ngombwa rwose ’gukunda abana bawe’, bikaba bikubiyemo no kubahana iyo ali ngombwa (Tito 2:4; Imig 13: 24). icyo gihano kilinda abana, batagifite ba se cyangwa nyina, ngo batagira umutima wo, kubura umutekano. Ku bagore bamwe batwarwa n’ibyiyumvo byo mu mutima, yenda bizabasaba umuhati mwinshi. Aliko wibuke yuko discipline, ikubiyemo n’ibihano, ali inzira yo kubwira abana bawe ko ubakunda bihagije ku buryo wababuza kwikururira ingorane.
20. (a) Abakristo bamwe bakoze iki kugira ngo bagume bugufi bw’abana babo? (b) Ni izihe nyungu ebyili zituruka mu kuba bugufi bw’abana no kubarera mu buryo bukwiye?
20 Dore inama zimwe na zimwe zatanzwe n’ababyeyi bakomeje kuba bugufi bw’abana babo;
“Jya wigenera igihe gihagije cyo kuba hamwe n’abana bawe, kandi ntukagire icyo wemerera kuvogera icyo gihe. Imilimo y’imuhira uzayihorana; aliko abana bo ntibazaguhora iruhande. Erekeza imihati yawe yose ku kubarera mu by’umwuka. “Nagombye kuvanga ubwiyumvishe mu bihano byanjye, kubera ukwikanga abana batewe no kubura nyina. Nkoresha igihe cyose nshobora kubona mvugana nabo, ku isaha iyo aliyo yose y’amanywa cyangwa y’ijoro. Tugirana ibihe by’ibyishimo iyo tuliho dutegura ibyokurya. Nibwo bambwira ibibali ku mutima byose.”
Urukundo nk’urwo rugera ku mitima y’abana. Bashobora kurubona no kurwumva. Iyo mihati yose isaba byinshi, aliko umubyeyi akuramo ibyishimo byo kubona abana be bakura bagahinduka abakristo bilingirwa basingiza Yehova. Byongeye, umulimo nk’uwo ni ubulinzi ngenga-muco ku mubyeyi.—1 Tim 2:15.
IGISUBIZ0 GITUNGANYE—GAHUNDA NSHYA
21. (a) ingorane z’abagabo n’abagore batakibana n’abo bashyingiranywe mbese zoroshye gukemura?
21 Umupfakazi umwe yemeye ibi ngibi: “Nifatanya mu mulimo wo kubwiriza hafi buli munsi. Niyigisha kandi nsenga buli munsi. Nyamara, buli joro nsinzira ndiho ndira. “Koko rero, biraruhije gukemura ingorane zigera ku mubyeyi utakibana n’uwo bashyingiranywe. Akenshi, ni intambara ya buli munsi. Aliko buli munsi umukristo yarangije yihanganye ni nko gukoza isoni Satani, washinze akemeza yuko nta muntu wakomeza gukorera Imana ageze mu ngorane (Yobu 1:9-11; Imig 27:11). Menya ko nta muntu uliho ubu neza rwose uko bikwiye. “Umuryango wose w ’abavandimwe” urababara (1 Pet 5:9). Umukristo kanaka ashobora kuba afite ingorane zinyuranye n’izawe, aliko, kuli we, zikomeye kimwe. Ingorane zaba zikugeraho zose, ibintu byashobora kumera nabi kurushaho. Rero, uko bishoboka kose, gerageza gushyira ibitekerezo byawe ku bice bishimishije by’imibereho yawe.
22. (a) Ni kintu ki dukwiliye guhora duhanzeho amaso? Kubera iki? (b) Ni iki tuzarebera mu cyigisho gikulikiyeho?
22 Ikirenze ibyo byose, gumya guhanga amaso ku byilingiro bizima bya gahunda izazanira ibyishimo byuzuye buli muntu mu gihe cya vuba hano. Intumwa Paulo yaravuze iti: “Natwe ntitureba ku biboneka [imibabaro ishobora kuduca intege no kutubabaza limwe na limwe] ahubgo tureba ku bitaboneka [ibyilingiro by’ubuzima bw’iteka]: kukw’ibiboneka ar’iby’igihe gito, nahw’ibitaboneka bikab’iby’iteka ryose.” Yego, imikazo ya gahunda ica intege yo mu gihe cyacu izagira iherezo. Aliko noneho, ibyiza bya gahunda nshya yegereje ubu izahoraho iteka. Jya uhora uyitumbiriye, nibwo ‘utazacogora’. (2 Kor 4:8, 9, 16-18. )Aliko se, abandi bakristo bashobora gukora iki kugira ngo bafashe ababyeyi b’abagabo n’abagore badafite abo bashyingiranywe? Tuzabirebera mu cyigisho gikulikiyeho?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 11]
KUGIRA NGO UHANGANE N’INGORANE
□ Shyira ibyilingiro byawe ku Mana uhereye ubu kandi utegereze wizeye ubuzima bw’iteka yasezeranye
□ Horana iteka imishyikiraho ya bwite kandi ya bugufi n’Imana
□ Ntukareke gukora imilimo y’ingirakamaro
[Ifoto yo ku ipaji ya 5]
Ababyeyi batakibana n’abo bashakanye bashobora kumenyereza abana babo kujya babafasha gukora imilimo y’imuhira
[Ifoto yo ku ipaji ya 9]
‘Jya wigenera igihe kidakuka cyo kuba hamwe n’abana bawe . . . Jya ushaka umwanya wose ushobotse wo kuvugana nabo’