ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Nyakanga pp. 10-16
  • 5-11 Kanama

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 5-11 Kanama
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Nyakanga pp. 10-16

5-11 KANAMA

ZABURI 70-72

Indirimbo ya 59 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Bwira ab’igihe kizaza” iby’imbaraga za Yehova

(Imin. 10)

Dawidi akiri muto yiboneye uko Yehova yamurindaga (Zab 71:5; w99 1/9 18 par. 17)

Dawidi yabonye ko Yehova yakomeje kumushyigikira n’igihe yari ageze mu zabukuru (Zab 71:9; g04 10/8 23 par. 3)

Dawidi yabwiraga abakiri bato ibyamubayeho kugira ngo abatere inkunga (Zab 71:17, 18; w14 15/1 23 par. 4-5)

Umuryango twabonye mu kiganiro cyo mu cyumweru gishize, cyavugaga ngo: “Uko mwakora gahunda y’Iby’umwuka mu muryango,” watumiye umugabo n’umugore we bakuze muri gahunda y’iby’umwuka. Babateze amatwi bishimye mu gihe bababwira ibyababayeho kandi bakabereka amafoto.

IBAZE UTI: “Mu itorero ryacu, ni uwuhe muntu umaze igihe kirekire akorera Yehova ari indahemuka, twifuza gutumira muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango tukagira ibyo tumubaza?”

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 72:8—Ni mu buhe buryo ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu biri mu Ntangiriro 15:18, byasohoye igihe Salomo yari umwami? (it-1 768)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana wasomye muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 71:1-24 (th ingingo ya 5)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Mu gihe umuntu ashaka kujya impaka, jya ushakisha ikintu cyiza wavuga maze usoze ikiganiro. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 5)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Subira gusura mwene wanyu utinya kwiga Bibiliya. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 4)

6. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 5) Disikuru. ijwfq 49​—Umutwe: Kuki Abahamya ba Yehova bahinduye imwe mu myizerere yabo? (th ingingo ya 17)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 76

7. Inama zabafasha muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango

(Imin. 15) Ikiganiro.

Wa muryango twabonye urimo kwitoza kuririmba indirimbo z’Ubwami.
Umuryango urimo kureba ikiganiro cya Televiziyo ya JW.
Umukobwa wo muri wa muryango arimo gusubiza ikibazo mama we amubajije mu gihe bitoza muri gahunda y’iby’umwuka.

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ifite akamaro cyane kuko ifasha abana, ‘ikabatoza kugira imitekerereze ya Yehova’ (Efe 6:4). Kwiga bisaba gushyiraho imihati. Ariko bishobora gushimisha, cyane cyane iyo abana barushaho gukunda inyigisho zo muri Bibiliya (Yoh 6:27; 1Pt 2:2). Murebe agasanduku kavuga ngo: “Inama zabafasha muri gahunda y’iby’umwuka mu muryango,” kugira ngo ababyeyi barebe uko iyo gahunda yagirira akamaro abagize umuryango kandi ikabashimisha, hanyuma musubize ibi bibazo:

  • Ni ibihe bitekerezo wabonye wifuza kugerageza?

  • Ese hari ikindi kintu wakoresheje kibagirira akamaro?

INAMA ZABAFASHA MURI GAHUNDA Y’IBY’UMWUKA MU MURYANGO

BIBILIYA:

  • Gutega amatwi ibice byo muri Bibiliya tuzasuzuma mu cyumweru byafashwe amajwi, cyangwa mukabisoma mu ijwi riranguruye mugenda musimburana. Umwe ashobora gusoma ibyo umuntu uvugwa mu nkuru murimo gusoma yavuze undi akavuga iby’undi, gutyo gutyo.

  • Mwibaze ibibazo bishingiye ku bice byo muri Bibiliya bizigwa mu materaniro yo muri icyo cyumweru. Buri wese mu bagize umuryango ashobora gutegura ikibazo kimwe, hanyuma akagikoraho ubushakashatsi. Nyuma yaho buri wese ashobora kubwira abandi ibyo yamenye

  • Mwibaze ikibazo cyangwa muvuge ibintu bishobora kubaho, maze mukore ubushakashatsi mwifashishije igitabo Amahame ya Bibiliya adufasha mu mibereho yacu kugira ngo murebe uko mwakemura icyo kibazo

  • Mukine inkuru yo muri Bibiliya

  • Buri cyumweru mujye mwandika umurongo wo muri Bibiliya ku gakarita, urugero nk’imirongo igaragara mu mugereka A mu gatabo Urukundo rudufasha guhindura abantu abigishwa, maze mugerageze kuwufata mu mutwe. Nyuma y’igihe mujye musubiramo udukarita two mu byumweru byashize

  • Mushobora kwiga igice cyo mu gitabo Ishimire ubuzima iteka ryose

  • Saba abagize umuryango kuzagira icyo bavuga ku ngingo imwe mu ngingo zo ku rubuga ziri ahanditse ngo: “Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya” cyangwa iziri ahanditse ngo: “Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya.” Ujya ku rubuga rwa jw.org, ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA”

AMATERANIRO:

  • Mutegure kimwe mu bice bigize amateraniro

  • Mutegure kandi musubiremo ibitekerezo muzatanga mu materaniro. Mujye mureba ko mutazarenza igihe

  • Mwitoze kuririmba indirimbo z’Ubwami

  • Mutegure icyo umuntu yavuga kugira ngo atere undi inkunga mbere cyangwa nyuma y’amateraniro y’ubutaha

  • Musubiremo ishuri umwe mu bagize umuryango azatanga mu materaniro, aritangire imbere yanyu

UMURIMO WO KUBWIRIZA:

  • Mwitoze uko mwabwiriza ku nzu n’inzu

  • Mwitoze uko mwasubira gusura umuntu mwabwirije

  • Mutekereze imimerere mwabwirizamo mu buryo bufatiweho, maze mwitoze uko mwatangiza ibiganiro mu buryo bwa gicuti

  • Mutekereze ibintu mwakora kugira ngo mu gihe cy’Urwibutso, igihe mwafashe konji ku kazi cyangwa mu gihe cy’ibiruhuko byo ku ishuri muzagure umurimo

IBYO UMURYANGO WANYU UKENEYE:

  • Muzitoze uko mwahangana n’ibibazo runaka byigeze kuvuka cyangwa ibishobora kuvuka, urugero nk’ibirebana no kutivanga muri Politike, kunnyuzurwa, kurambagiza cyangwa kwizihiza iminsi mikuru itandukanye

  • Babyeyi muzasimburane n’abana banyu, babe nk’ababyeyi, maze abana banyu bakore ubushakashatsi ku ngingo runaka maze babafashe kuyitekerezaho

IBINDI BITEKEREZO MWAZAGANIRAHO:

  • Mushobora kureba ikiganiro cy’ukwezi cya Televiziyo ya JW® hanyuma mukakiganiraho

  • Mushobora gusoma ingingo yo ku rubuga rwa jw.org cyangwa mukareba videwo, hanyuma mukayiganiraho

  • Mushobora gusuzuma ingingo iri ahanditse ngo: “Abakiri bato n’urubyiruko” cyangwa “abana” ziboneka ku rubuga rwa jw.org ahanditse ngo: “INYIGISHO ZA BIBILIYA”

  • Mushobora gusubiramo ibintu twize mu ikoraniro ry’iminsi itatu cyangwa ry’akarere

  • Mushobora kureba ibyaremwe runaka cyangwa mukabikoraho ubushakashatsi hanyuma mukaganira ku masomo bibigisha kuri Yehova

  • Mushobora kujya mutumira umuntu akifatanya namwe maze mukagira ibyo mumubaza

  • Mushobora kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka kandi mukaganira ku cyabafasha kuzigeraho

  • Mushobora gufatanyiriza hamwe mugakora, nk’igishushanyo mbonera, ikarita y’ahantu runaka cyangwa imbonerahamwe

Murebe VIDEWO. Jya utuma gahunda y’iby’umwuka mu muryango ihora ishimishije. Maze ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni iki umugabo yakora ngo atume gahunda y’iby’umwuka mu muryango ishimisha umugore we, mu gihe nta bana bafite?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 13 par. 17-24

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 123 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze