ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Nzeri pp. 2-3
  • 2-8 Nzeri

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 2-8 Nzeri
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Nzeri pp. 2-3

2-8 NZERI

ZABURI 79-81

Indirimbo ya 29 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Jya ugaragaza ko ukunda izina rihebuje rya Yehova

(Imin. 10)

Ntugakore ibintu bitubahisha Yehova (Zab 79:9; w17.02 9 par. 5)

Jya usenga Yehova (Zab 80:18; ijwbv 3 par. 4-5)

Yehova aha imigisha myinshi abamwumvira kandi bakagaragaza ko bakunda izina rye (Zab 81:13, 16)

Umuvandimwe arimo guha umukozi bakorana agakarita ka jw.org, mu gihe bari mu kiruhuko.

Niba twifuza ko imyifatire yacu igaragaza ko twitirirwa izina rya Yehova, tugomba kubwira abandi ko turi Abahamya be

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 80:1​—Kuki hari igihe izina rya Yozefu ryakoreshwaga bashaka kuvuga imiryango ya Isirayeli yose? (it-2 111)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 79:1–80:7 (th ingingo ya 10)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Umun. 1) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 4)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)

6. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA MU RUHAME. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)

7. Gusubira gusura

(Imin. 5) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba kwigisha Bibiliya umuntu wari warigeze kubyanga. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 10

8. “Bazeza izina ryanjye”

(Imin. 15) Ikiganiro.

Satani yatangiye gusebya izina rya Yehova, mu busitani bwa Edeni. Kuva icyo gihe, ikibazo cy’ingenzi gihangayikishije abantu n’abamarayika ni ukubahisha izina rya Yehova.

Reka noneho dusuzume bimwe mu binyoma bibi cyane, Satani yavuze kuri Yehova. Yavuze ko ari Umutegetsi w’umugome kandi utagira urukundo (Int 3:1-6; Yobu 4:18, 19). Avuga ko abagaragu ba Yehova batamukunda by’ukuri (Yobu 2:4, 5). Nanone yemeje abantu babarirwa muri za miriyoni ko Yehova atari we Muremyi w’ibintu byiza cyane biri ku isi.​—Rom 1:20, 21.

Ese ibyo binyoma bituma wumva umeze ute? Birumvikana ko bituma wumva ushaka kuvuganira Yehova. Azi neza ko abagaragu be baba bifuza kweza izina rye (Gereranya na Yesaya 29:23). Wowe se wabikora ute?

  • Jya ufasha abandi kumenya Yehova no kumukunda (Yoh 17:25, 26). Jya uhora witeguye kwereka abandi ko Imana ibaho kandi ubigishe imico yayo.​—Yes 63:7

  • Jya ukunda Yehova n’umutima wawe wose (Mt 22:37, 38). Jya wumvira amategeko ya Yehova utabitewe n’uko agufitiye akamaro gusa, ahubwo ubitewe n’uko wifuza kumushimisha.​—Img 27:11

Ifoto: Amafoto yakuwe muri videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Jya ugaragaza urukundo rudashira nubwo waba . . . wigana n’abanyeshuri bitwara nabi.” 1. Ariel yicaye mu ishuri, umuhungu bigana amutunze urutoki amubaza impamvu atajya aramutsa ibendera. 2. Arimo gukoresha Bibiliya n’isomo rya 61 ry’igitabo “Amasomo wavana muri Bibiliya” yiyigisha. 3. Ahagaze imbere y’abanyeshuri arimo kubabwiriza. 4. Umunyeshuri wigana na Diego arimo kumuha itabi. 5. Arimo gukoresha tabuleti akora ubushakashatsi. 6. Arimo gutembera hafi y’ikigo yigaho.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Jya ugaragaza urukundo rudashira nubwo waba . . . wigana n’abanyeshuri bitwara nabi.” Hanyuma ubaze ibibazo bikurikira:

  • Ni mu buhe buryo Ariel na Diego bavuganiye izina rya Yehova?

  • Ni iki cyatumye bifuza kuvuganira Yehova?

  • Nonese wabigana ute?

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero:

(Imin. 30) bt igice cya 15 par. 1-7, n’amagambo abimburira umutwe wa 6

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 90 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze