Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2024 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
2-8 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 79-81
Jya ugaragaza ko ukunda izina rihebuje rya Yehova
Incungu ni ‘impano itunganye’ ituruka kuri Data
5 Twagaragaza dute ko dukunda izina ry’Imana? Twabigaragariza mu myifatire yacu. Yehova yifuza ko tuba abera. (Soma muri 1 Petero 1:15, 16.) Ibyo bisobanura ko tugomba gusenga Yehova wenyine kandi tukamwumvira n’umutima wacu wose. No mu gihe dutotezwa, dukora uko dushoboye kose tukubahiriza amahame n’amategeko ye akiranuka. Iyo dukora ibyo gukiranuka, umucyo wacu uramurika, bigahesha ikuzo izina rya Yehova (Mat 5:14-16). Kwihatira kuba abantu bera, bituma imibereho yacu igaragaza ko amategeko ya Yehova ari meza kandi ko ibirego bya Satani ari ibinyoma. Iyo dukoze amakosa, kuko tudatunganye, twihana tubivanye ku mutima kandi tugaca ukubiri n’imyitwarire itubahisha Yehova.—Zab 79:9.
Abaroma 10:13—‘Ambaza izina ry’Umwami’
Muri Bibiliya, imvugo ngo: “Kwambaza izina rya Yehova” bisobanura ibirenze kumenya izina ry’Imana no kurivuga mu gihe dusenga (Zaburi 116:12-14). Bikubiyemo kuyiringira no kuyiyambaza.—Zaburi 20:7; 99:6.
Yesu Kristo yahaga agaciro izina ry’Imana. Mu magambo abimburira isengesho ntangarugero, yaravuze ati: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Nanone Yesu yagaragaje ko niba twifuza kubona ubuzima bw’iteka, tugomba kumenya Nyiri iryo zina, tukamwubaha kandi tukamukunda.—Yohana 17:3, 6, 26.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 111
Yozefu
Izina rya Yozefu ryari izina ryihariye. Yozefu ni we wahabwaga icyubahiro mu bana ba Yakobo, iyo ikaba ari yo mpamvu hari igihe bakoreshaga izina rye berekeza ku muryango wa Isirayeli wose (Zab 80:1) cyangwa abaje kuba bamwe mu bari bagize ubwami bwo mu majyaruguru (Zab 78:67; Amo 5:6, 15; 6:6). Nanone izina rye rigaragara mu buhanuzi bwo muri Bibiliya. Mu buhanuzi Ezekiyeli yeretswe, umurage wa Yozefu wari kuba ugizwe n’imigabane ibiri (Ezk 47:13) kandi irembo rimwe mu marembo y’umujyi ryitwaga ngo: “Yehova Arahari,” ryari ririho izina rya Yozefu (Ezk 48:32, 35). Nanone ku birebana n’ukuntu abagize ubwoko bwa Yehova bari kunga ubumwe, Yozefu yari kuba umutware w’igice kimwe cy’Abisirayeli, Yuda akaba umutware w’ikindi gice cy’Abisirayeli (Ezk 37:15-26). Ubuhanuzi bwa Obadiya buvuga ko “abo mu muryango wa Yozefu” bari kwifatanya n’abandi bakarimbura abo “mu muryango wa Esawu” (Obd 18). Nanone ubuhanuzi bwa Zekariya bwavuze ko Yehova yari kuzakiza “abakomoka kuri Yozefu” (Zek 10:6). Yozefu ni we uvugwa mu miryango igize Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka, aho kuba Efurayimu.—Ibh 7:8.
Kuba Yozefu ari we uvugwa mu Byahishuwe 7:8 bigaragaza ko ubuhanuzi Yakobo yavuze ari hafi gupfa bwerekezaga no kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka. Birashimishije kumenya ko Yehova we Mana Ikomeye ya Yakobo, yemeye gutanga Kristo Yesu, we Mwungeri mwiza, wemeye gupfira “intama ze” (Yoh 10:11-16). Nanone, Kristo Yesu ni we buye ry’ingenzi rikomeza inguni, Imana yubatseho urusengero rwayo rugizwe n’Abisirayeli bo mu buryo bw’umwuka (Efe 2:20-22; 1Pt 2:4-6). Uwo Mwungeri kandi akaba n’Ibuye rikomeza fondasiyo, ari kumwe n’Imana Ishoborabyose.—Yoh 1:1-3; Ibk 7:56; Heb 10:12; gereranya na Int 49:24, 25.
9-15 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 82-84
Jya uha agaciro inshingano ufite
Amasomo twavana ku nyoni
Abaturage b’i Yerusalemu bari bamenyereye kubona intashya kuko zikunda kwarika mu bisenge by’amazu. Hari n’izari zararitse mu rusengero rwubatswe na Salomo. Buri mwaka intashya zarikaga mu rusengero, kuko zabaga zizeye ko ibyana byazo bizaba bifite umutekano.
Umwanditsi wa Zaburi ya 84 wari umwe mu bahungu ba Kora, akaba yarakoraga mu rusengero icyumweru kimwe mu mezi atandatu, yajyaga abona ibyo byari mu rusengero. Yifuzaga kumera nk’intashya, akibera mu nzu ya Yehova iminsi yose. Yaranditse ati “Yehova Nyiri ingabo, mbega ukuntu ihema ryawe rihebuje ari iry’igikundiro! Ubugingo bwanjye bwifuje cyane kwibera mu bikari bya Yehova, ndetse ibyo birabuzonga. Umutima wanjye n’umubiri wanjye bivugiriza impundu Imana nzima. Yemwe n’inyoni yabonye inzu, intashya na yo ibona icyari, aho yashyize ibyana byayo hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova nyir’ingabo, Mwami wanjye kandi Mana yanjye!” (Zaburi 84:1-3). Ese twe n’abana bacu, tugaragaza ko twifuza cyane kuba hamwe n’abagize itorero, kandi ko tubyishimira?—Zaburi 26:8, 12.
Itoze kwitega ibintu bishyize mu gaciro kandi ugire ibyishimo
Imyaka y’iza bukuru cyangwa uburwayi bishobora kutubangamira mu murimo dukorera Yehova. Niba uri umubyeyi, ushobora kwibwira ko utungukirwa mu buryo bwuzuye na gahunda yawe y’icyigisho cya bwite cyangwa amateraniro ya gikristo, kubera ko igihe cyawe n’imbaraga zawe ubimara wita ku bana bawe bato. Ariko se, aho ntibyaba biterwa n’uko wibanda cyane ku byo udashobora kugeraho, bigatuma rimwe na rimwe utabona ko hari ibyo wageraho?
Mu myaka ibihumbi ishize, hari Umulewi wavuze ikintu yifuzaga ariko atashoboraga kugeraho. Yari afite igikundiro cyo gukora mu rusengero ibyumweru bibiri mu mwaka. Ariko yifuje igikundiro gihebuje cyo kwibera iteka hafi y’igicaniro (Zab 84:2-4). Ni iki cyafashije uwo muntu w’indahemuka kongera kugira ibyishimo? Yabonye ko n’umunsi umwe yamaraga mu bikari by’urusengero wari igikundiro cyihariye (Zab 84:5, 6, 11). Aho kwibanda ku byo tudashobora kugeraho, natwe twagombye kugerageza kumenya ibyo dushobora kugeraho no kubyishimira.
Yehova Imana yawe aguha agaciro
12 Niba urwaye, jya wizera ko Yehova azi uko umerewe. Jya umwinginga kugira ngo agufashe kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Hanyuma uge usoma Bibiliya kugira ngo ubone amagambo yaguhumuriza. Jya wibanda ku mirongo igaragaza ko Yehova aha agaciro kenshi abagaragu be. Nubigenza utyo, uzibonera ko Yehova agirira neza abantu bose bamukorera mu budahemuka.—Zab 84:11.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 816
Imfubyi
Birashoboka ko abantu bibagirwaga kwita ku bantu bababaye kandi batagira kirengera. Yehova yakoresheje ijambo “imfubyi” ashaka gusobanura ukuntu Isirayeli yagaragazaga ubutabera cyangwa akarengane. Iyo abisirayeli babaga babanye neza na Yehova bitaga ku mfubyi. Iyo birengagizaga ubutabera, imfubyi ntizitabwagaho kandi byabaga ari ikimenyetso kigaragaza ko bari hafi kurimbuka (Zab 82:3; 94:6; Yes 1:17, 23; Yer 7:5-7; 22:3; Ezk 22:7; Zek 7:9-11; Mal 3:5). Yehova yagombaga guteza ibyago abantu bose bakandamizaga imfubyi (Gut 27:19; Yes 10:1, 2). Yehova avuga ko ari Umucunguzi (Img 23:10, 11), Umufasha (Zab 10:14) na Papa (Zab 68:5) w’imfubyi. Ni we ubarenganura (Gut 10:17, 18), akabagaragariza impuhwe (Hos 14:3), akabahumuriza (Zab 146:9) kandi akabarinda.—Yer 49:11.
Kimwe mu bintu bigaragaza Abakristo b’ukuri n’ uko bitaga ku bababaye, bitewe wenda n’uko bapfushije abagabo babo cyangwa ababyeyi babo. Intumwa Yakobo yandikiye abakristo ati: “Gukorera Imana mu buryo bukwiriye kandi budafite inenge imbere y’Imana yacu, ari na yo Papa wacu wo mu ijuru, ni ukwita ku mfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kwanduzwa n’isi.”—Yak 1:27.
16-22 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 85-87
Isengesho ridufasha kwihangana
Ese urabagiranisha ikuzo rya Yehova?
10 Nanone kandi, kugira ngo turabagiranishe ikuzo ry’Imana, tugomba ‘gusenga ubudacogora’ (Rom 12:12). Dushobora gusenga Yehova tumusaba ngo adufashe kumukorera mu buryo yemera, kandi rwose twagombye kubikora. Ku bw’ibyo, dukwiriye kumusenga tumusaba umwuka wera, kutwongerera ukwizera, imbaraga zo kurwanya ibishuko no kumenya ‘gukoresha neza ijambo ry’ukuri’ (2 Tim 2:15; Mat 6:13; Luka 11:13; 17:5). Nk’uko umwana yiringira se, ni ko natwe tugomba kwiringira ko Data wo mu ijuru Yehova azadufasha. Mu gihe tumusabye kudufasha kugira ngo tumukorere mu buryo bwuzuye, dushobora kwiringira ko azabikora. Ntituzigere na rimwe twumva ko tumutesha igihe. Ahubwo, nimucyo mu masengesho yacu tujye tumusingiza, tumushimire, tumusabe kutuyobora cyane cyane mu gihe turi mu bigeragezo, kandi tumusabe ko yadufasha kumukorera mu buryo buhesha ikuzo izina rye ryera.—Zab 86:12; Yak 1:5-7.
Yehova asubiza ate amasengesho yacu?
17 Soma muri Zaburi ya 86:6, 7. Dawidi wanditse iyo zaburi, yemeraga adashidikanya ko Yehova yumvaga amasengesho ye kandi akayasubiza. Ibyo nawe ushobora kubyizera. Ingero twabonye muri iki gice, zatweretse ko Yehova ashobora kuduha ubwenge n’imbaraga, kugira ngo twihanganire ibibazo duhura na byo. Nanone ashobora gukoresha abavandimwe na bashiki bacu ndetse n’abantu batamusenga, kugira ngo badufashe.
18 Ubwo rero, nubwo Yehova atasubiza amasengesho yacu nk’uko twari tubyiteze, tuzi ko uko byagenda kose ayasubiza. Azaduha ibyo dukeneye kandi abiduhere igihe tubikeneye. Jya ukomeza gusenga Yehova wizeye ko azaguha ibyo ukeneye muri iki gihe, kandi ko ‘azahaza ibyifuzo by’ibifite ubuzima byose’ mu isi nshya dutegereje.—Zab 145:16.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 1058 par. 5
Umutima
Gukorera Yehova n’“Umutima wawe wose.” Kugira ngo umutima w’umuntu ukore neza, ibice byawo byose bigomba gukorera hamwe, ariko umutima w’ikigereranyo wo ushobora gucikamo ibice. Dawidi yasenze Imana agira ati: “Umfashe kugira ngo ntinye izina ryawe n’umutima wanjye wose.” Ibyo bigaragaza ko umutima w’umuntu ushobora kugira ibice bibiri, ni ukuvuga kugira ubwoba no kugira ibyiyumvo (Zab 86:11). Umuntu nk’uwo ashobora kugira “umutima utuzuye,” ni ukuvuga ko aba akorera Imana ameze nk’amazi adashyushye kandi ntanakonje (Zab 119:113; Ibh 3:16). Nanone umuntu ashobora kugira “imitima ibiri,” mbese akagerageza gukorera abatware babiri cyangwa akabeshya ko ibyo akora ari ukuri ariko arimo yitekerereza ibindi (1Ng 12:33; Zab 12:2). Yesu yamaganiye kure uburyarya bw’abantu b’imitima ibiri.—Mat 15:7, 8.
23-29 NZERI
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 88-89
Yehova ni we Mutegetsi mwiza kuruta abandi
Shyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova
5 Hari indi mpamvu igaragaza ko Yehova ari we ukwiriye kuba Umutegetsi w’Ikirenga. Ubutegetsi bwe burangwa n’ubutabera butunganye. Yarivugiye ati: “Ndi Yehova, Imana igaragaza ineza yuje urukundo n’ubutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira” (Yer 9:24). Yehova ntakeneye amategeko yashyizweho n’abantu badatunganye, ngo abe ari yo amufasha kumenya igikwiriye n’ikidakwiriye. Ubutabera bwe butunganye butuma akora ibikwiriye kandi ni bwo yashingiyeho ashyiriraho abantu amategeko. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: ‘Gukiranuka no guca imanza zitabera ni byo rufatiro rw’intebe ye y’ubwami.’ Ku bw’ibyo rero, dushobora kwiringira tudashidikanya ko amategeko ya Yehova, amahame ye n’imyanzuro ye, byose bikiranuka (Zab 89:14; 119:128). Satani yashinje Yehova ko ategeka nabi. Icyakora Satani yananiwe kuzana ubutabera muri iyi si.
Shyigikira ubutegetsi bw’ikirenga bwa Yehova
10 Ubutegetsi bwa Yehova ntibukandamiza abantu, ahubwo butuma babona umudendezo n’ibyishimo (2 Kor 3:17). Dawidi yabigaragaje agira ati: “Icyubahiro n’ikuzo biri aho [Yehova] aba; imbaraga n’ibyishimo biri mu buturo bwe” (1 Ngoma 16:7, 27). Umwanditsi wa zaburi witwaga Etani na we yaranditse ati: “Yehova, hahirwa abarangurura ijwi ry’ibyishimo. Bakomeza kugendera mu mucyo wo mu maso hawe. Banezererwa izina ryawe umunsi ukira, kandi gukiranuka kwawe ni ko gutuma bashyirwa hejuru.”—Zab 89:15, 16.
11 Nidukomeza gutekereza ukuntu Yehova atugirira neza, tuzarushaho kwemera ko ubutegetsi bwe ari bwo bwiza cyane. Tuzumva tumeze nk’umwanditsi wa zaburi wagize ati: “Kumara umunsi umwe mu bikari byawe, biruta kumara iminsi igihumbi ahandi” (Zab 84:10). Yehova ni we waturemye. Ubwo rero, azi icyadushimisha by’ukuri kandi aduha ibintu byinshi dukeneye. Icyo yadusaba gukora cyose, ni twe kiba gifitiye akamaro kandi nubwo cyaba gisaba kugira ibyo twigomwa, buri gihe iyo tumwumviye tugira ibyishimo.—Soma muri Yesaya 48:17.
Izere Ubwami mu buryo bwuzuye
14 Reka dusuzume ibyo Yehova yasezeranyije Umwami Dawidi wa Isirayeli ya kera binyuze ku isezerano rya Dawidi. (Soma muri 2 Samweli 7:12, 16.) Yehova yagiranye na Dawidi iryo sezerano mu gihe yategekeraga i Yerusalemu, amusezeranya ko Mesiya yari guturuka mu rubyaro rwe (Luka 1:30-33). Muri ubwo buryo, Yehova yatanze ibisobanuro by’inyongera ku birebana n’umuryango Mesiya yari gukomokamo. Yavuze ko uwo wari guturuka mu rubyaro rwa Dawidi yari kugira “uburenganzira” bwo kuba Umwami w’Ubwami bwa Mesiya (Ezek 21:25-27). Ubwami bwa Dawidi ‘buzakomezwa kugeza ibihe bitarondoreka’ binyuze kuri Yesu. Koko rero, Urubyaro rwa Dawidi “ruzahoraho kugeza ibihe bitarondoreka, kandi intebe ye y’ubwami izaba nk’izuba” (Zab 89:34-37). Mu by’ukuri, ubutegetsi bwa Mesiya ntibuzigera buba bubi, kandi ibyo buzageraho bizahoraho iteka ryose.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
‘Ni Wowe Wenyine Wera [“w’Indahemuka,” NW]’
4 Ijambo “ubudahemuka,” nk’uko ryakoreshejwe mu Byanditswe bya Giheburayo, ryumvikanisha ineza yizirika ku kintu mu buryo burangwa n’urukundo kandi ntibe yakinamukaho, kugeza igihe umugambi ifite ku bihereranye n’icyo kintu uba umaze gusohora. Hakubiyemo byinshi birenze ibyo kuba umuntu wizerwa. Ibyo ni ko biri kubera ko umuntu ashobora kuba uwizerwa bitewe gusa no kumva ko afite inshingano agomba kurangiza. Ibinyuranye n’ibyo, ubudahemuka buba bushingiye ku rukundo. Nanone kandi, ijambo “uwizerwa” rishobora no kwerekezwa ku bintu bitagira ubuzima. Urugero, umwanditsi wa Zaburi yavuze ko ukwezi ari ‘umuhamya wizerwa [mu ijuru]’ kubera ko guhora kugaragara mu gihe cya nijoro. (Zaburi 89:38, umurongo wa 37 muri Bibiliya Yera). Ariko kandi, ukwezi ntigushobora kuvugwaho ko ari indahemuka. Kubera iki? Kubera ko ubudahemuka ari ikimenyetso kigaragaza urukundo, kandi uwo akaba ari umuco ibintu bitagira ubuzima bidashobora kugaragaza.
5 Ubudahemuka, nk’uko buvugwa mu Byanditswe, burangwa n’urukundo. Kubugaragaza ubwabyo bisobanura ko haba hari imishyikirano irangwa hagati y’umuntu uba ugaragaje uwo muco, n’uwo awugaragarije. Ubudahemuka nk’ubwo ntibuhinduka. Ntibumeze nk’umuhengeri uzanwa n’umuyaga uba utewe n’imihindagurikire y’ibihe. Ibinyuranye n’ibyo, ubudahemuka, cyangwa urukundo rurangwa n’ubudahemuka, ntibuhindagurika kandi bufite imbaraga zo kunesha inzitizi zikaze cyane kurusha izindi zose.
30 NZERI–6 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 90-91
Jya wiringira Yehova kugira ngo uzabeho igihe kirekire
Bashakishije icyatuma barama
Abahanga mu bya siyansi benshi bemera ko imiti irwanya gusaza, idashobora gutuma umuntu arama igihe kirekire kurushaho. Ni byo koko kuva mu kinyejana cya 19, ugereranyije abantu bagiye barama igihe kirekire. Ibyo ahanini byatewe no kugira isuku, gushyiraho ingamba zo kurwanya indwara zandura, no gukoresha imiti n’inkingo. Icyakora hari abahanga mu by’iyororoka babonye ko hari imyaka umuntu atarenza.
Hashize imyaka 3.500 umwanditsi wa Bibiliya witwaga Mose avuze ati: “Iminsi y’ubuzima bwacu ni imyaka mirongo irindwi; twagira imbaraga zidasanzwe ikaba imyaka mirongo inani; nyamara iba yuzuyemo ibyago n’imibabaro, kuko ishira vuba, tukaba turigendeye” (Zaburi 90:10). Nubwo abantu bakora uko bashoboye kugira ngo babeho igihe kirekire, ni hahandi nta cyo bahindura cyane ku byo Mose yavuze.
Icyakora hari ibisimba bishobora kurama imyaka isaga 200 n’ibiti bishobora kumara imyaka ibarirwa mu bihumbi. Iyo tugereranyije imyaka turama n’iyo ibyo binyabuzima bimara, dusanga tubaho igihe gito cyane.
wp19.1 5, agasanduku
Izina ry’Imana ni irihe?
Icyo ni ikibazo abantu benshi bibaza. Nawe ushobora kuba warakibajije. Ushobora kuba waribajije uti: “Niba isanzure n’ibindi bintu byose byaragize intangiriro cyangwa byararemwe, ubwo Imana yo yaremwe na nde?”
Muri rusange, abahanga mu bya siyansi bemera ko ibintu byose biri mu isanzure byagize intangiriro. Ibyo kandi ni ko na Bibiliya ibivuga mu gitabo k’Intangiriro. Igira iti: “Mu ntangiriro Imana yaremye ijuru n’isi.”—Intangiriro 1:1.
Isanzure ntiryapfuye kubaho gutya gusa; ntiryabayeho mu buryo bw’impanuka. Niba nta kintu cyabayeho mbere yuko isanzure ribaho, ubwo na ryo ntabwo ryari kubaho. Ubwo rero hari uwabanjirije isanzure watumye ribaho kandi akaba ahoraho iteka. Uwo ni Yehova Imana ufite umubiri w’umwuka, akaba afite imbaraga n’ubwenge bitangaje kandi ni we waremye isanzure.—Yohana 4:24.
Bibiliya igira iti: “Imisozi itaravuka, utarabyara isi n’ubutaka mu mibabaro nk’iy’umugore uri ku bise, uhereye iteka ryose ukageza iteka ryose, uri Imana” (Zaburi 90:2). Ubwo rero Imana yahozeho iteka ryose, kandi mu “ntangiriro” yaremye isanzure.—Ibyahishuwe 4:11.
Urukundo rutuma tutagira ubwoba
16 Satani azi ko dukunda ubuzima cyane. Avuga ko twakwemera gukora ibishoboka byose kugira ngo dukomeze kubaho, kabone n’iyo byadusaba kubabaza Yehova (Yobu 2:4, 5). Ariko Satani aribeshya. Icyakora kubera ko ‘afite ububasha bwo guteza urupfu’ kandi akaba azi ko turutinya, akoresha uwo mutego kugira ngo atume tureka gukorera Yehova (Heb 2:14, 15). Hari n’igihe Satani akoresha abantu bo muri iyi si ye bakadutera ubwoba, batubwira ko nitutareka gukorera Yehova, bazatwica. Nanone, dushobora kuba turembye, maze Satani akadutera ubwoba atwumvisha ko dukwiriye kwemera uburyo bwose bwo kuvurwa, kabone n’iyo byadusaba kurenga ku mategeko ya Yehova. Urugero, abaganga cyangwa abagize umuryango wacu, bashobora kuduhatira guterwa amaraso, nubwo Bibiliya ibitubuza. Hari n’igihe umuntu ashobora kuduhatira kwemera ubundi buryo bwo kuvurwa, Yehova yanga.
17 Nubwo tutifuza gupfa, tuzi ko n’iyo twapfa Yehova azakomeza kudukunda (Soma mu Baroma 8:37-39). Iyo inshuti za Yehova zipfuye, akomeza kuzibuka. Ni nk’aho kuri we baba bakiri bazima (Luka 20:37, 38). Yifuza cyane kubazura (Yobu 14:15). Yehova yatanze inshungu y’agaciro kenshi, kugira ngo tuzabone “ubuzima bw’iteka” (Yoh 3:16). Tuzi ko Yehova adukunda cyane kandi akatwitaho. Ubwo rero, aho kureka kumukorera bitewe n’uko turwaye cyangwa dufite ubwoba bw’uko tugiye gupfa, tuge tumusaba aduhumurize kandi aduhe ubwenge n’imbaraga byo kwihangana. Uko ni ko Valérie n’umugabo we babigenje.—Zab 41:3.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ese ufite marayika murinzi?
Bibiliya ntiyigisha ko buri muntu agira marayika murinzi. Ni byo koko Yesu yigeze kuvuga ati: “Mwirinde mutagira uwo muri aba bato musuzugura, kuko ndababwira ko abamarayika babo bo mu ijuru bahora bareba mu maso ha Data uri mu ijuru” (Matayo 18:10). Yesu ntiyashakaga kuvuga ko buri muntu afite umumarayika umurinda; ahubwo yashakaga kuvuga ko abamarayika bita kuri buri mwigishwa we. Ni yo mpamvu abasenga Yehova by’ukuri batishora mu bintu biteje akaga, bibwira ko Imana iboherereza abamarayika bo kubarinda.
None se ibyo bishatse kuvuga ko abamarayika badafasha abantu? Oya (Zaburi 91:11). Hari abantu bumva ko Imana yabageneye umumarayika wo kubarinda no kubayobora. Kenneth twigeze kuvuga, na we ni uko abyumva. Nubwo tutakwemeza ijana ku ijana ko ibyo yavuze ari ukuri, birashoboka. Abahamya ba Yehova bakunze kubona ibimenyetso bigaragaza ko abamarayika babafasha mu murimo wo kubwiriza. Ntitwagaragaza neza uko Imana ikoresha abamarayika mu gufasha abantu mu bikorwa bitandukanye, kuko batagaragara. Ariko kandi turamutse dushimiye Imana ibyo yadukoreye byose yifashishije abamarayika, ntitwaba twibeshye.—Abakolosayi 3:15; Yakobo 1:17, 18.
7-13 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 92-95
Gukorera Yehova ni wo mwanzuro mwiza kuruta indi yose
Rubyiruko, ese mufite intego zo gukorera Imana?
5 Impamvu y’ibanze yagombye gutuma twishyiriraho intego zo gukorera Yehova, ni ukugira ngo tumwereke ko tumushimira cyane kubera urukundo adukunda n’ibyo yadukoreye byose. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati: “Ni byiza gushimira Yehova. . . . Yehova, watumye nishima bitewe n’ibyo wakoze; imirimo y’amaboko yawe ituma ndangurura ijwi ry’ibyishimo” (Zab 92:1, 4). Tekereza ibintu byose Yehova yaguhaye. Yaguhaye ubuzima, Bibiliya, itorero, ibyiringiro bihebuje by’igihe kizaza kandi atuma ugira ukwizera. Gushyira ibintu by’umwuka mu mwanya wa mbere bigaragaza ko ushimira Imana ku bw’ibyo byose yaguhaye, kandi bituma ubucuti ufitanye na yo burushaho gukomera.
Ni nde uyobora imitekerereze yawe?
8 Yehova na we ni nk’umubyeyi mwiza, wifuza ko abana be bagira imibereho myiza (Yes 48:17, 18). Ni yo mpamvu yashyizeho amahame y’ibanze agenga imyifatire yacu n’imibanire yacu n’abandi. Adusaba kwitoza kubona ibintu nk’uko abibona no kuyoborwa n’amahame ye. Ibyo ntibitubuza umudendezo. Ahubwo bidufasha kubona ibintu mu buryo bukwiriye (Zab 92:5; Imig 2:1-5; Yes 55:9). Nanone dukurikiza ayo mahame tugahitamo ibyo dushaka kandi tugafata imyanzuro myiza, bigatuma tugira ibyishimo (Zab 1:2, 3). Koko rero, kubona ibintu nk’uko Yehova abibona bitugirira akamaro cyane.
Yehova Imana yawe aguha agaciro
18 Twiringira tudashidikanya ko Yehova akomeza kudukoresha nubwo twaba tugeze mu za bukuru (Zab 92:12-15). Yesu yavuze ko ibyo dukora byose mu murimo Yehova abiha agaciro, nubwo twaba tubona ko ari bike cyane (Luka 21:2-4). Bityo rero, jya wibanda ku byo ushoboye. Urugero, ushobora kubwira abandi ibyerekeye Yehova, ugasenga usabira abavandimwe bawe kandi ukabatera inkunga kugira ngo bakomeze kumubera indahemuka. Yehova yemera ko mukorana. Ibyo ntabiterwa n’ibyo ugeraho, ahubwo abiterwa n’uko uhora witeguye kumwumvira.—1 Kor 3:5-9.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
‘Mbega Uburyo Ubwenge bw’Imana Butagira Akagero!’
18 Zirikana uburyo intumwa Pawulo yavuzemo ibihereranye no kuba Yehova afite ubwenge bwihariye, agira ati “mbega uburyo ubutunzi n’ubwenge n’ubumenyi by’Imana bitagira akagero! Imigambi yayo ntihishurika, n’inzira zayo ntizirondoreka” (Abaroma 11:33). Kuba Pawulo yaratangiye uwo murongo yiyamirira ati “mbega!,” byagaragazaga ibyiyumvo byimbitse yari afite, aha ngaha bikaba byaragaragazaga ko yari atangaye cyane. Ijambo ry’Ikigiriki yahisemo gukoresha risobanurwa ngo ‘kutagira akagero’ cyangwa kwimbika, rifitanye isano rya bugufi n’ijambo “urwobo.” Bityo rero, amagambo ye atuma dushobora kwiyumvisha ibintu neza. Iyo dutekereje ku bwenge bwa Yehova, ni nk’aho tuba tureba mu rwobo rurerure cyane tudashobora guheza, mbese urwobo rutagira aho rugarukira, rurerure cyane kandi rwagutse ku buryo tudashobora kwiyumvisha uko rungana cyangwa ngo tube twasobanura uko rumeze, habe no kuba twarukorera igishushanyo mbonera gisobanutse neza. (Zaburi 92:6, umurongo wa 5 muri Biblia Yera.) Mbese, icyo gitekerezo nticyagombye gutuma tugira imyifatire irangwa no kwicisha bugufi?
14-20 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 96-99
“Mujye muvuga ubutumwa bwiza”
Ubutumwa bwiza ni iki?
ABAKRISTO bagomba kubwiriza ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami,’ babwira abandi ibihereranye na bwo, kandi bakabasobanurira ko ubwo Bwami ari ubutegetsi bukiranuka buzategeka isi yose. Icyakora, iyo mvugo ngo “ubutumwa bwiza,” Bibiliya iyikoresha no mu bundi buryo. Urugero, hari aho ivuga iti “ubutumwa bwiza bw’agakiza” (Zaburi 96:2); “ubutumwa bwiza bw’Imana” (Abaroma 15:16) n’“ubutumwa bwiza bwerekeye Yesu Kristo.”—Mariko 1:1.
Muri make, ubutumwa bwiza bukubiyemo inyigisho z’ukuri zose Yesu yigishije n’izanditswe n’abigishwa be. Mbere y’uko Yesu ajya mu ijuru, yabwiye abigishwa be ati: “Ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubabatiza mu izina rya Data n’iry’Umwana n’iry’umwuka wera, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose” (Matayo 28:19, 20). Ubwo rero, umurimo Abakristo b’ukuri bagomba gukora, si ukubwira abandi ibirebana n’Ubwami gusa, ahubwo bagomba no kwihatira guhindura abantu abigishwa.
Bizagenda bite ku munsi w’urubanza?
Nk’uko ishusho iri iburyo ibigaragaza, abantu benshi bibwira ko ku Munsi w’Urubanza, abantu babarirwa muri za miriyari bazazanwa imbere y’intebe y’Imana maze bagacirwa urubanza rw’ibyo bakoze kera; bamwe bakajya mu ijuru, abandi bakajya mu muriro w’iteka. Icyakora, Bibiliya igaragaza ko Umunsi w’Urubanza ugamije gukiza abantu akarengane (Zaburi 96:13). Imana yagize Yesu Umucamanza kugira ngo yimakaze ubutabera.—Soma muri Yesaya 11:1-5; Ibyakozwe 17:31.
Amahoro mu gihe cy’imyaka igihumbi na nyuma yaho
18 Iyo mishyikirano myiza bari bafitanye yajemo agatotsi igihe Satani yashukaga abantu bakigomeka ku butegetsi bw’ikirenga bwa Yehova. Icyakora, kuva mu mwaka wa 1914, hari ibintu bitandukanye Ubwami bwa Mesiya bwagiye bukora kugira ngo abantu bongere kunga ubumwe n’Imana (Efe 1:9, 10). Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, tuzabona ibintu bihebuje ubu “bitaboneka,” cyangwa bitarasohora. Nyuma yaho hazaba “imperuka,” ni ukuvuga iherezo ry’Ubutegetsi bwa Kristo bw’Imyaka Igihumbi. Ni iki kizakurikiraho? Nubwo Yesu ‘yahawe ubutware bwose mu ijuru no mu isi’ ntazashaka kwigarurira umwanya wa Yehova. ‘Azashyikiriza ubwami Imana, ari na yo Se,’ yicishije bugufi. Azakoresha umwanya wihariye afite n’ububasha bwe “kugira ngo Imana Data ihabwe ikuzo.”—Mat 28:18; Fili 2:9-11.
19 Icyo gihe, abayoboke b’Ubwami bazaba bari ku isi bazaba barageze ku butungane. Bazakurikiza urugero rwa Yesu, bemere ko Yehova ari we mutegetsi w’ikirenga bicishije bugufi kandi babyishimiye. Nibatsinda ikigeragezo cya nyuma, bazaba bagaragaje ko bifuza kuyoborwa na we (Ibyah 20:7-10). Nyuma yaho, ibyigomeke byose, baba abantu cyangwa abamarayika, bizarimburwa burundu. Icyo kizaba ari igihe cy’ibyishimo rwose! Ibyaremwe byose byo mu ijuru no ku isi, bizishimira gusingiza Yehova, we uzaba ‘wabaye byose kuri bose.’—Soma muri Zaburi ya 99:1-3.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 994
Indirimbo
Amagambo “indirimbo nshya” ntaboneka gusa muri Zaburi ahubwo anaboneka mu gitabo cya Yesaya no mu bitabo byanditswe n’intumwa Yohana (Zab 33:3; 40:3; 96:1; 98:1; 144:9; 149:1; Yes 42:10; Ibh 5:9; 14:3). Gusuzuma imirongo yose ikikije ahari amagambo “indirimbo nshya,” bidufasha kubona ko iyo ndirimbo bayiririmbaga kubera ko hari ibintu bishya byabaga byabaye bigaragaza ko Yehova ari we Mutegetsi w’Ikirenga, nk’uko bigaragara mu magambo ashimishije, ari muri Zaburi 96:10, agira hati: “Yehova yabaye umwami.” Ibintu bishya bifitanye isano no kwaguka k’Ubwami bwa Yehova, byatumaga mu ijuru no ku isi haba ibyishimo, ni byo bivugwa muri iyo ‘ndirimbo nshya.’—Zab 96:11-13; 98:9; Yes 42:10, 13.
21-27 UKWAKIRA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 100-102
Jya ushimira Yehova kubera urukundo rwe rudahemuka
Uko wakwitegura kubatizwa
18 Urukundo ukunda Yehova ni wo muco mwiza kurusha indi yose ufite. (Soma mu Migani 3:3-6.) Iyo umukunda by’ukuri, ushobora guhangana n’ibigeragezo bitandukanye uhura na byo. Inshuro nyinshi Bibiliya ivuga ko Yehova akunda abagaragu be urukundo rudahemuka. Kuba Yehova adukunda urukundo nk’urwo, bigaragaza ko atazigera adutererana cyangwa ngo areke kudukunda (Zab 100:5). Jya uzirikana ko waremwe mu ishusho y’Imana (Intang 1:26). None se wagaragaza ute urwo rukundo rudahemuka?
19 Jya ushimira Yehova (1 Tes 5:18). Buri munsi ujye wibaza uti: “Ni iki Yehova yakoze kugira ngo agaragaze ko ankunda?” Hanyuma jya usenga Yehova umushimire kandi umubwire ibyo bintu yagukoreye. Nanone jya wigana intumwa Pawulo, ubone ko ibintu bigaragaza urukundo rwa Yehova ari wowe yabikoreye ku giti cyawe. (Soma mu Bagalatiya 2:20.) Hanyuma jya wibaza uti: “None se njye nagaragaza nte ko nkunda Yehova?” Urukundo ukunda Yehova ruzatuma utagwa mu bishuko kandi rutume wihanganira ibibazo uhura na byo. Nanone ruzatuma ukomeza gukora ibintu bigufasha kuba inshuti ya Yehova, maze uko bwije n’uko bukeye ugaragaze ko umukunda.
“Mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso”
10 Reka turebe bimwe mu bintu tugomba kwirinda. Tugomba kwirinda kugirana agakungu n’abo tudahuje igitsina, gusinda, kurya birenze urugero, kuvuga amagambo ababaza abandi, kureba imyidagaduro irimo urugomo, porunogarafiya n’ibindi nk’ibyo (Zab 101:3). Umwanzi wacu Satani, ahora ashakisha icyo yakora kugira ngo atubuze gukomeza kuba inshuti za Yehova (1 Pet 5:8). Ubwo rero tutabaye maso, Satani ashobora gutuma tugira ingeso mbi, urugero nko kwifuza, kugira umururumba, ubwibone, kutaba inyangamugayo, kwanga abandi no kugira inzika (Gal 5:19-21). Hari igihe tudashobora guhita tubona ko izo ngeso ziteje akaga. Ariko iyo tudahise tuzirwanya, zigera aho zigashinga imizi mu mutima wacu, maze zikaba zaduteza ibibazo.—Yak 1:14, 15.
Ese uzumvira imiburo ya Yehova?
7 Ni mu buhe buryo umuntu yakwirinda abigisha b’ibinyoma? Ntitubakira mu ngo zacu cyangwa ngo tubasuhuze. Nanone kandi, ntidusoma ibitabo byabo cyangwa ngo tubarebe kuri televiziyo, ntidufungura imiyoboro yabo ya interineti, cyangwa ngo tugire ibitekerezo dutanga ku byo banditse kuri interineti. Kuki dufata izo ngamba? Ni ukubera urukundo. Dukunda ‘Imana ivugisha ukuri,’ bigatuma tudashishikazwa n’inyigisho zigoretse zivuguruza Ijambo ryayo ry’ukuri (Zab 31:5; Yoh 17:17). Nanone dukunda umuteguro wa Yehova watwigishije inyigisho zishishikaje z’ukuri, urugero nk’izina rya Yehova n’icyo risobanura, umugambi Imana ifitiye isi, imimerere abapfuye barimo n’ibyiringiro by’umuzuko. Ese uribuka uko wumvise umeze igihe wumvaga izo nyigisho bwa mbere, ndetse n’izindi nyigisho z’ukuri? Ku bw’ibyo rero, ntukemere ko ibitekerezo by’abigisha b’ibinyoma bituma utera umugongo umuteguro watumye umenya izo nyigisho z’ukuri.—Yoh 6:66-69.
8 Icyo abigisha b’ibinyoma batubwira cyose, ntituzigera tubakurikira. Kuki twajya kuri ayo mariba yakamye kandi tuzi ko nta kindi byatumarira uretse kumanjirwa gusa? Ahubwo nimucyo twiyemeze gukomeza kuba indahemuka kuri Yehova no ku muteguro umaze igihe kirekire umara abantu inyota, ubaha amazi y’ukuri ko mu Ijambo ry’Imana ryahumetswe, amazi meza kandi afutse.—Yes 55:1-3; Mat 24:45-47.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 596
Uruyongoyongo
Iyo uruyongoyongo ruhaze cyane, inshuro nyinshi ruraguruka rukajya ahantu ruba ruri rwonyine. Iyo ruhagaze uba ubona rufite agahinda. Umutwe warwo ruwuhinira mu ijosi ntirwinyeganyeze ku buryo uramutse ururebeye kure wagira ngo ni ikibuye cy’umweru. Iyo nyoni, ishobora kumara amasaha menshi imeze ityo. Uko kuntu iba ihagaze itanyeganyega kandi ibabaye cyane, ni byo umwanditsi wa zaburi yerekejeho igihe yavugaga umubabaro yari afite. Yaranditse ati: “Nsigaye meze nk’uruyongoyongo rwo mu butayu” (Zab 102:6). Ijambo “ubutayu” si ko buri gihe riba risobanura ahantu hataba amazi, ahubwo rishobora no kwerekeza ku hantu hadatuye abantu wenda nko mu gishanga. Mu bihe bimwe na bimwe by’umwaka, mu bishanga byo mu Majyaruguru ya Yorodani, haracyaboneka ibiyongoyongo. Muri Isirayeli haboneka ubwoko butatu bw’ibiyongoyongo. Ibikunze kuboneka cyane, ni ibiyongoyongo by’umweru biba mu Burasirazuba; ibiyongoyongo bikunda kuba mu mazi, hakaba n’ibiyongoyongo bigira ibara ry’iroza mu mugongo byo ntibikunze kuboneka.
Ibiyongoyongo bikunda kwibera ahantu hadakunze kugera abantu kugira ngo batabirogoya. Aho ni ho byubaka ibyari, bikahatera amagi, bikanayaturaga kandi iyo bivuye kuroba ni ho biruhukira. Kubera ko ibiyongoyongo bikunda kwibera ahantu hadatuwe, Bibiliya ikunda kubyerekezaho ishaka kuvuga ahantu hasenyutse burundu. Igihe umuhanuzi Yesaya yahanuraga uburyo Edomu yari kurimbuka, yavuze ko ibiyongoyongo ari byo byari gutura muri icyo gihugu (Yes 34:11). Zefaniya na we yahanuye ko ibiyongoyongo byari kuzatura hagati y’inkingi z’umujyi wa Nineve. Ibyo bikaba bishatse kuvuga ko yari kurimbuka burundu ntihagire abantu bayituramo.—Zef 2:13, 14.
28 UKWAKIRA–3 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 103-104
Yibuka ko “turi umukungugu”
Jya wigana Yehova ushyire mu gaciro
5 Kuba Yehova yicisha bugufi kandi akagira impuhwe, bituma ashyira mu gaciro. Urugero, Yehova yagaragaje ko yicisha bugufi, igihe yari agiye kurimbura abantu babi b’i Sodomu. Yohereje abamarayika kugira ngo babwire Loti wari umukiranutsi, ko yagombaga guhungira mu karere k’imisozi miremire. Icyakora Loti yatinye guhungira aho hantu Yehova yari amubwiye. Ahubwo Loti yamusabye ko we n’umuryango we bahungira mu mujyi muto wa Sowari, nyamara na wo Yehova yari yateganyije kuwurimbura. Yehova yashoboraga kubwira Loti ko yagombaga kujya aho yamutegetse. Ariko yemeye ibyo yamusabye, maze ntiyarimbura uwo mujyi (Intang 19:18-22). Hashize imyaka myinshi nyuma yaho, Yehova yagiriye impuhwe abantu bari batuye mu mujyi wa Nineve. Yohereje umuhanuzi Yona kugira ngo atangaze ko yari agiye kurimbura uwo mujyi n’abantu babi bari bawutuyemo. Ariko abantu b’i Nineve barihannye, maze Yehova abagirira impuhwe ntiyarimbura uwo mujyi.—Yona 3:1, 10; 4:10, 11.
Jya wishingikiriza kuri Yehova nka Samusoni
16 Nubwo ikosa Samusoni yakoze ryatumye ahura n’ibintu bibabaje, ntiyacitse intege ngo areke gukora ibyo Yehova ashaka. Ubwo rero nawe nukora ikosa maze ugahabwa igihano, cyangwa ntukomeze gusohoza inshingano wari ufite, ntuzacike intege. Ujye uzirikana ko Yehova aba yiteguye kukubabarira (Zab 103:8-10). Nubwo tujya dukora amakosa, Yehova ashobora kudufasha tugakomeza gukora ibyo ashaka, nk’uko yafashije Samusoni.
17 Reka turebe ibyabaye ku muvandimwe ukiri muto witwa Michael. Yari umukozi w’itorero, akaba n’umupayiniya w’igihe cyose. Ikibabaje ni uko yakoze ikosa rigatuma yamburwa inshingano. Yaravuze ati: “Nakoraga byinshi mu murimo wa Yehova, ariko ibintu byahindutse mu kanya gato nk’ako guhumbya. Numvaga ari nk’aho nta cyo nkimaze mu muryango wa Yehova. Yego sinumvaga ko Yehova yantereranye, ariko nibazaga niba nzongera kuba incuti ye nka mbere, cyangwa niba nzongera gukora byinshi mu itorero, nk’uko byari bimeze.”
18 Igishimishije ni uko Michael atigeze acika intege. Yaravuze ati: “Nakoze uko nshoboye ngo nongere kuba incuti ya Yehova. Namusengaga buri gihe nkamubwira ibindi ku mutima, nkiyigisha kandi ngatekereza ku byo niga.” Nyuma y’igihe Michael yongeye guhabwa inshingano mu itorero. Ubu ni umusaza w’itorero n’umupayiniya w’igihe cyose. Yaravuze ati: “Kuba Abakristo bagenzi banjye baramfashije, cyane cyane abasaza, byatumye mbona ko Yehova akinkunda. Nongeye gukorera Yehova mfite umutimanama utancira urubanza. Ibyambayeho byanyigishije ko Yehova ababarira umuntu wese wihana by’ukuri.” Natwe nidukora amakosa, ariko tugakora uko dushoboye ngo twikosore kandi tugakomeza kwishingikiriza kuri Yehova, dushobora kwiringira ko azadukoresha, kandi akaduha umugisha.—Zab 86:5; Imig 28:13.
Ushobora kugera ku ntego wishyiriyeho zagufasha kuba incuti ya Yehova
2 Niba hari intego wishyiriyeho ariko ukaba utarayigeraho, ntugacike intege. Ujye uzirikana ko no kugera ku ntego yoroheje, bishobora kugusaba imbaraga kandi bigafata igihe. Byonyine kuba ucyifuza kugera kuri iyo ntego, bigaragaza ko ukunda Yehova cyane kandi ko wifuza kumukorera n’umutima wawe wose. Ibyo rero bishimisha Yehova. Birumvikana ko atadusaba gukora ibyo tudashoboye (Zab 103:14; Mika 6:8). Ubwo rero mu gihe ugiye kwishyiriraho intego, ujye ureba niba ushobora kuyigeraho. None se niba umaze kwishyiriraho iyo ntego, wakora iki kugira ngo uyigereho? Reka turebe bimwe mu bintu byagufasha.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Imbaraga zo Kurema z’‘Uwaremye Ijuru n’Isi’
18 Ni iki tumenya tubikesheje uburyo Yehova akoresha imbaraga ze zo kurema? Dutangazwa cyane n’amoko atandukanye y’ibintu yaremye. Hari umwanditsi umwe wa Zaburi wiyamiriye agira ati “Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! . . . Isi yuzuye ubutunzi bwawe” (Zaburi 104:24). Mbega ukuntu ayo magambo ari ay’ukuri! Abahanga mu bumenyi bw’ibinyabuzima bagaragaje amoko arenga miriyoni imwe y’ibinyabuzima biba hano ku isi; ariko, abantu bakeka ko hashobora kuba hariho amoko y’ibinyabuzima agera kuri miriyoni 10, 30 cyangwa zirengaho. Umuntu w’umunyabugeni ashobora rimwe na rimwe kubura ibyo ahanga, yarabimazeyo. Mu buryo bunyuranye n’ubwo, ubushobozi bwa Yehova bwo kurema—ni ukuvuga imbaraga ze zo guhanga no kurema ibintu bishya binyuranye—uko bigaragara, ntibwigera bushira.