ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb24 Ugushyingo pp. 4-5
  • 18-24 Ugushyingo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 18-24 Ugushyingo
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2024
mwb24 Ugushyingo pp. 4-5

18-24 UGUSHYINGO

ZABURI 107-108

Indirimbo ya 7 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. “Mushimire Yehova kuko ari mwiza”

(Imin. 10)

Nk’uko Yehova yacunguye Abisirayeli akabavana i Babuloni, ni ko natwe yadukijije akadukura muri iyi si ya Satani (Zab 107:1, 2; Kol 1:13, 14)

Iyo dushimira Yehova, bituma twifuza no kumusingiza mu gihe turi mu materaniro (Zab 107:31, 32; w07 15/4 20 par. 2)

Gukomeza gutekereza ku bintu byiza Yehova yadukoreye, bituma turushaho kumushimira (Zab 107:43; w15 15/1 9 par. 4)

Amafoto: Uko twasingiza Yehova. 1. Abavandimwe na Bashiki bacu bari kuririmba mu Nzu y’Ubwami. 2. Umuvandimwe uri gutanga igitekerezo mu materaniro. 3. Bashiki bacu babiri bari kubwiriza ku Nzu n’Inzu.

2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Zab 108:9—Kuki Mowabu ari “nk’ibase” Imana ikarabiramo? (it-2 420 par. 4)

  • Ni ibihe bintu wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Zab 107:1-28 (th ingingo ya 5)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)

5. Gusubira gusura

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Bwira umuntu gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya kandi umuhe agakarita kavuga ngo: “Kwiga Bibiliya ku buntu.” (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) ijwyp 90​—Umutwe: Nakwirinda nte kugira ibitekerezo bibi? (th ingingo ya 14)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 46

7. Iyo turirimba tuba dusingiza Yehova

(Imin. 15) Ikiganiro.

Igihe Yehova yari amaze gukiza Abisirayeli ingabo zikomeye z’Abanyegiputa ku Nyanja Itukura, Abisirayeli baririmbiye Yehova bamusingiza kubera ibyo yari abakoreye (Kuva 15:1-19). Abagabo ni bo batangiye kuririmba iyo ndirimbo nshya (Kuva 15:21). Nanone Yesu n’Abakristo ba mbere na bo baririmbaga indirimbo zo gusingiza Yehova (Mat 26:30; Kol 3:16). Natwe duhora dushimira Yehova tumuririmbira igihe turi mu materaniro no mu makoraniro. Urugero, indirimbo tumaze kuririmba ivuga ngo: “Warakoze Yehova,” yaririmbwe mu materaniro kuva mu mwaka wa 1966.

Mu duce tumwe na tumwe, usanga abagabo bagira isoni zo kuririmbira mu ruhame. Hari n’abandi batinya kuririmba kubera ko baba bibwira ko batagira ijwi ryiza. Ubwo rero tujye twibuka ko kuririmba mu materaniro na byo bigize gahunda yo gusenga Yehova. Umuryango wa Yehova ukora ibishoboka byose ukadutegurira indirimbo nziza kandi ukaduhitiramo izo turirimba muri buri teraniro. Icyo twe dusabwa gukora, ni ukuririmbira hamwe tukagaragaza ko dukunda Papa wacu wo mu ijuru kandi ko tumushimira.

Murebe VIDEWO ivuga ngo: “Tumenye amateka yacu​—Impano y’indirimbo, Igice cya 2.” Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:

    Ifoto yo muri videwo “Tumenye Amateka yacu​—⁠Impano y’indirimbo, Igice cya 2.” Umuvandimwe F. W. Franz atangaza ko hasotse igitabo cy’indirimbo.
  • Ni ibihe bintu bidasanzwe byabaye mu mwaka wa 1944?

  • Ifoto yo muri videwo “Tumenye Amateka yacu​—⁠Impano y’indirimbo, Igice cya 2.” Ni nijoro cyane umuvandimwe arimo kudodera mu ikote rye kasete iriho indirimbo abavandimwe na bashiki bacu baririmbye.
  • Abavandimwe bacu bo muri Siberiya bagaragaje bate ko bakunda indirimbo z’Ubwami?

  • Ifoto yo muri videwo “Tumenye Amateka yacu​—⁠Impano y’indirimbo, Igice cya 2.” Abavandimwe na bashiki bacu bari mu makoraniro bari kuririmba indirimbo, hari n’itsinda ry’abaririmbyi.
  • Kuki Abahamya ba Yehova babona ko kuririmba ari iby’ingenzi?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero

(Imin. 30) bt igice cya 18 par. 6-15

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 73 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze