Ibitabo byakoreshejwe mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo
© 2024 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
4-10 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 105
‘Yibuka isezerano rye kugeza iteka ryose’
Izere udashidikanya ko isi nshya Yehova yadusezeranyije izabaho
11 Reka turebe bimwe mu bintu bisa n’ibidashoboka, Yehova yagiye asezeranya abagaragu be bo mu gihe cya kera. Urugero, yabwiye Aburahamu na Sara ko bari kuzabyara umwana w’umuhungu, kandi bari bageze mu zabukuru (Intang 17:15-17). Nanone yabwiye Aburahamu ko abari kuzamukomokaho bari kuzahabwa igihugu cy’i Kanani. Kubera ko abakomotse kuri Aburahamu bamaze imyaka myinshi ari abacakara muri Egiputa, hari abashoboraga kumva ko ibyo Yehova yasezeranyije Aburahamu bitari kubaho. Nyamara byarabaye. Nanone Yehova yabwiye Elizabeti wari ugeze mu zabukuru ko yari kuzabyara umwana. Nyuma yaho, yabwiye na Mariya wari isugi ko yari kuzabyara Umwana w’Imana; kandi koko ni ko byagenze. Ibyo byashohoje ubuhanuzi Yehova yari amaze imyaka ibarirwa mu bihumbi byinshi avuze, mu busitani bwa Edeni.—Intang 3:15.
12 Iyo dutekereje ku masezerano yose Yehova yatanze n’ukuntu yayashohoje, bituma turushaho kwizera ko afite ubushobozi bwo kuzahindura iyi si ikaba nshya. (Soma muri Yosuwa 23:14; Yesaya 55:10, 11.) Nanone bituma dufasha abandi kwizera ko isezerano Yehova yaduhaye ryo guhindura iyi si ikaba nshya atari inzozi. Yehova yavuze ko hazabaho ijuru rishya n’isi nshya, kandi avuga ko “ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”—Ibyah 21:1, 5.
it-2 1201 par. 2
Ijambo
Ibyaremwe byaba ibifite ubuzima cyangwa ibitabufite, biyoborwa n’Ijambo ry’Imana kandi Imana ishobora kubikoresha kugira ngo igere ku mugambi wayo (Zab 103:20; 148:8). Ijambo ry’Imana ni iryo kwiringirwa. Iyo hari ibintu Imana isezeranyije, irabyibuka kandi ikabikora (Gut 9:5; Zab 105:42-45). Imana yivugiye ko ijambo ryayo “rihoraho iteka ryose.” Ntirizayigarukaho nta cyo rirakora.—Yes 40:8; 55:10, 11; 1Pt 1:25.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
w86 1/11 19 par. 15
Abakiri bato bashobora gutuma abagize umuryango bunga ubumwe kandi bakishima
15 “Ibirenge bye [Yozefu] babihambirije iminyururu, ijosi rye barishyira mu byuma. Ijambo rya Yehova ni ryo ryamutunganyije, kugeza aho ibyo Imana yavuze byasohoreye” (Zaburi 105:17-19). Yozefu yamaze imyaka 13 ari umucakara kandi ari imfungwa, kugeza igihe ibyo Yehova yavuze byasohoreye. Ibintu bibabaje byamubayeho byaramutunganyije. Nubwo Yehova atari we wamuteje ibyo bibazo, hari impamvu yatumye areka bikamubaho. Ese Yozefu yakomeje kwiringira “Ijambo rya Yehova” nubwo yari ahanganye n’ibibazo bikomeye cyane? Ese byaba byaratumye imico ye irushaho kuba myiza, maze akarushaho kwihangana, kwicisha bugufi, gukura mu buryo bw’umwuka kandi bikamutoza gusohoza inshingano zikomeye? Twavuga ko ibigeragezo byatumye Yozefu amera nka zahabu yanyujijwe mu muriro. Yari yaratunganyijwe kandi ikirenze ibyo byose Yehova yabonaga ko ari umuntu w’agaciro kenshi. Nyuma yaho Imana yaramukoresheje agera ku bintu byiza kandi byinshi.—Intangiriro 41:14, 38-41, 46; 42:6, 9.
11-17 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 106
“Bibagiwe Imana Umukiza wabo”
Ni nde “uri ku ruhande rwa Yehova”?
13 Igihe Abisirayeli babonaga icyo gicu kijimye, imirabyo n’ibindi bintu bidasanzwe Yehova yakoze, bagize ubwoba. Basabye Mose kubahagararira akajya kuvugana na Yehova ku Musozi wa Sinayi (Kuva 20:18-21). Mose yaragiye atindayo. Abisirayeli bumvaga ko bagiye kuzimirira mu butayu, batari kumwe n’umuyobozi wabo. None se bari gukora iki? Ibyiringiro byabo byari bishingiye kuri Mose babonaga. Ni yo mpamvu bahangayitse cyane, bakabwira Aroni bati: “Turemere imana izatujya imbere, kuko tutazi uko byagendekeye Mose wadukuye mu gihugu cya Egiputa.”—Kuva 32:1, 2.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatatu n’icya kane by’igitabo cya Zaburi
106:36, 37. Iyi mirongo ishyira isano hagati yo gusenga ibigirwamana no gutambira ibitambo abadayimoni. Ibyo bigaragaza ko abadayimoni bashobora gutera umuntu usenga ibigirwamana. Bibiliya idutera inkunga igira iti: “Mwirinde ibishushanyo bisengwa.”—1 Yohana 5:21.
18-24 UGUSHYINGO
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 107-108
“Mushimire Yehova kuko ari mwiza”
Itorero nirisingize Yehova
2 Itorero ritandukanye n’andi matsinda y’abantu. Ntabwo ari ishyirahamwe rihuza abantu bo mu gace kamwe, cyangwa ikipi y’abantu bafite ibyo bahuriyeho, cyangwa bakunda siporo imwe, cyangwa se bakunda uburyo runaka bwo kwidagadura. Ahubwo, itorero rihuza abantu bagamije mbere na mbere gusingiza Yehova Imana. Ibyo ni ko bimeze kuva kera, nk’uko igitabo cya Zaburi kibigaragaza. Muri Zaburi ya 35:18 hagira hati: “Nzagushimira mu iteraniro ryinshi, nzaguhimbariza mu bantu benshi.” Muri Zaburi ya 107:31, 32 na ho hadutera inkunga igira iti: “Abo bashimire Uwiteka kugira neza kwe, n’imirimo itangaza yakoreye abantu. Bamwogereze mu iteraniro ry’abantu.”
Tujye dushimira Yehova maze tubone imigisha
4 Niba dushaka kwitoza kugira umutima ushimira kandi tukawugumana, tugomba kumenya imigisha Yehova aduha kandi tukayitekerezaho tugamije kumushimira. Tugomba nanone gutekereza twitonze ku bikorwa bigaragaza ineza yuje urukundo ya Yehova. Iyo umwanditsi wa zaburi yabigenzaga atyo, yashimishwaga cyane n’ibintu byinshi bihebuje Yehova yakoze.—Soma muri Zaburi ya 40:5; 107:43.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-2 420 par. 4
Mowabu
Hashize igihe Dawidi abaye umwami, hongeye kuba intambara hagati y’Abisirayeli n’Abamowabu. Abamowabu baje gutsindwa maze bakajya baha Dawidi imisoro. Birashoboka ko abasirikare b’Abamowabu bagera kuri bibiri bya gatatu bishwe. Dawidi yafashe abasirikare abaryamisha hasi ku murongo maze abangana na bibiri bya gatatu arabica naho abangana na kimwe cya gatatu bo arabareka ntiyabica (2Sm 8:2, 11, 12; 1Ng 18:2, 11). Nanone birashoboka ko muri iyo ntambara ari bwo Benaya umuhungu wa Yehoyada “yishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu” (2Sm 23:20; 1Ng 11:22). Kuba Dawidi yaratsinze Abamowabu byasohoje amagambo y’ubuhanuzi ya Balamu, hakaba hari hashize imyaka 400 ayavuze. Ayo magambo agira ati: “Ndareba umuntu wo mu gihe kizaza. Ndamwitegereza, ariko aracyari kure. Inyenyeri izaturuka kuri Yakobo, inkoni y’ubutware izava mu bazakomoka kuri Isirayeli. Azamenagura umutwe wa Mowabu, amene imitwe abagome bose” (Kub 24:17). Nanone umwanditsi wa zaburi yerekeje kuri iyo ntambara Dawidi yatsinze, maze avuga ko Imana yabonaga ko Mowabu ari nk’‘ibase ikarabiramo.’—Zab 60:8; 108:9.
25 UGUSHYINGO–1 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 109-112
Dushyigikire Yesu, Umwami!
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi
110:1, 2—Yesu Kristo, “Umwami [wa Dawidi],” yakoze iki igihe yari yicaye iburyo bw’Imana? Nyuma yo kuzuka, Yesu yagiye mu ijuru ategerereza iburyo bw’Imana igihe yagombaga gutangirira gutegeka ari Umwami mu mwaka wa 1914. Muri icyo gihe, Yesu yategekaga abigishwa be basizwe abayobora mu murimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa ndetse anabategurira kuzategekana na we mu Bwami bwe.—Matayo 24:14; 28:18-20; Luka 22:28-30.
Abarwanya Imana ntibazatsinda!
3 Kuva mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ubwoko bwa Yehova bwagiye bwibasirwa. Mu bihugu byinshi, abantu bafite imigambi mibisha bagiye bashakisha uburyo bwo gupfukirana—ni koko, uburyo bwo gucecekesha—ibyo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana. Babaga basunitswe n’Umwanzi wacu mukuru, ari we Diyabule, “[u]zerera nk’intare yivuga, ashaka uwo aconshomera” (1 Petero 5:8). “Ibihe by’abanyamahanga” bimaze kurangira mu mwaka wa 1914, Imana yimitse Umwana wayo kugira ngo abe Umwami mushya w’isi, imuha itegeko rigira riti “tegeka hagati y’abanzi bawe” (Luka 21:24; Zaburi 110:2). Kristo yakoresheje ububasha bwe yirukana Satani mu ijuru amujugunya ahahereranye n’isi. Kubera ko Diyabule azi ko ashigaje igihe gito, atura umujinya we Abakristo basizwe hamwe na bagenzi babo (Ibyahishuwe 12:9, 17). Ni iki ibitero by’urudaca by’abo barwanya Imana byagezeho?
Komeza kujya mbere
Kuba usabwa gukoresha impano yawe byumvikanisha ko ugomba gufata iya mbere. Mbese, waba ufata iya mbere mu gukorana n’abandi mu murimo wo kubwiriza? Waba ushakisha uko wafasha abagize itorero ryawe bakiri bashya, abato cyangwa abamugaye? Waba se witangira gusukura Inzu y’Ubwami cyangwa gufasha mu mirimo itandukanye mu makoraniro? Mbese, ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha rimwe na rimwe? Mbese, waba ushobora gukora umurimo w’ubupayiniya bw’igihe cyose cyangwa gufasha mu itorero rikeneye ubufasha kurusha andi? Niba uri umuvandimwe, mbese waba wifuza kuzuza ibyo abakozi b’imirimo hamwe n’abagenzuzi basabwa mu Byanditswe? Kuba witeguye gufasha no kwemera inshingano, ni ikimenyetso cy’uko ufite amajyambere.—Zab 110:3.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
it-1 524 par. 2
Isezerano
Isezerano ryo kuba umutambyi umeze nka Melikisedeki. Iryo sezerano riboneka muri Zaburi ya 110:4 kandi umwanditsi w’igitabo cyo muri Bibiliya cy’Abaheburayo 7:1-3, 15-17 aryerekeza kuri Kristo. Iryo sezerano Yehova yarigiranye na Yesu Kristo wenyine. Birashoboka ko igihe Yesu yagiranaga isezerano n’abigishwa be, ari ryo yerekezagaho (Luka 22:29). Yehova yarahiye ko Yesu Kristo Umwana w’Imana, yari kuzaba umutambyi umeze nka Melikisedeki. Melikisedeki yari umwami n’umutambyi w’Imana, ku isi. Yesu kristo yari kuzasohoza izo nshingano ebyiri, ni ukuvuga kuba Umwami akaba n’Umutambyi Mukuru mu ijuru, si hano ku isi. Yahawe izo nshingano amaze gusubira mu ijuru kandi azazisohoza iteka ryose (Heb 6:20; 7:26, 28; 8:1). Iryo sezerano rizahoraho iteka, kubera ko Yesu azahora ari Umwami n’Umutambyi Mukuru uyobowe na Yehova.—Heb 7:3.
2-8 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 113-118
Ni gute twagaragaza ko dushimira Yehova?
Mwubakwe n’urukundo
13 Duhereye ku magambo ya Yesu, biragaragara neza ko mbere y’abandi bose tugomba gukunda Yehova. Ariko kandi, ntituvukana urukundo rwuzuye tuba tugomba gukunda Yehova. Icyo ni ikintu tugomba kwihingamo. Ubwo twumvaga ibimwerekeyeho ku ncuro ya mbere, twumvise tumukunze bitewe n’ibyo twumvise. Buhoro buhoro, twaje kumenya ukuntu yateguye isi kugira ngo iturwe n’abantu (Itangiriro 2:5-23). Twamenye ukuntu yagiye agenzereza abantu, ukuntu atadutereranye igihe icyaha cyigaruriraga umuryango wa kimuntu ku ncuro ya mbere, ahubwo agafata ingamba zo kuducungura (Itangiriro 3:1-5, 15). Abari abizerwa yabagiriraga ibihuje n’ubugwaneza kandi amaherezo yaje gutanga Umwana we w’ikinege kugira ngo tubabarirwe ibyaha byacu (Yohana 3:16, 36). Ubwo bumenyi bwagendaga burushaho kwiyongera bwatumye tugenda turushaho kumva dukunze Yehova (Yesaya 25:1). Umwami Dawidi yavuze ko yakundaga Yehova bitewe n’uko yamwitagaho mu buryo bwuje urukundo (Zaburi 116:1-9). Muri iki gihe, Yehova atwitaho, akatuyobora, akaduha imbaraga kandi akadutera inkunga. Uko tugenda turushaho kumenya ibimwerekeyeho, ni na ko tugenda turushaho kumukunda mu buryo bwimbitse.—Zaburi 31:24, umurongo wa 23 muri Biblia Yera; Zefaniya 3:17; Abaroma 8:28.
Jya wemera ubufasha uhabwa kandi ushimire, ndetse utange ubivanye ku mutima
Umwanditsi wa zaburi yaribajije ati: ‘ibyiza Uwiteka yangiriye byose, nzabimwitura iki’ (Zab 116:12)? Ni ubuhe bufasha yari yarahawe? Yehova yari yaramufashije mu gihe cy’“ibyago n’umubabaro.” Byongeye kandi, Yehova yari ‘yarakijije ubugingo bwe urupfu.’ Na we yashakaga kugira icyo ‘amwitura’ mu rugero runaka. None se, ni iki uwo mwanditsi wa zaburi yari gukora? Yagize ati: “Nzahigura Uwiteka umuhigo wanjye” (Zab 116:3, 4, 8, 10-14). Yiyemeje guhigura imihigo yose yari yarahigiye Yehova, no gukora ibyo yamusabaga byose.
Nawe ushobora kubigenza utyo. Wabikora ute? Wabikora ukurikiza amategeko y’Imana n’amahame yayo buri gihe mu mibereho yawe. Ku bw’ibyo, suzuma neza niba gahunda yo gusenga Yehova ari yo igifite umwanya wa mbere mu mibereho yawe, kandi urebe niba ureka umwuka w’Imana ukakuyobora mu bintu byose ukora (Umubw 12:13; Gal 5:16-18). Mu by’ukuri, birumvikana ko nta cyo wakora kugira ngo ibyo Yehova yagukoreye byose ubimwiture mu buryo bwuzuye. Ariko kandi, iyo umukoreye n’umutima wawe wose ‘binezeza umutima we’ (Imig 27:11). Mbega ukuntu gushimisha Yehova muri ubwo buryo ari igikundiro gihebuje!
Amasomo twavana mu gitabo cy’Abalewi
9 Isomo rya kabiri: Dukorera Yehova kubera ko twifuza kumushimira. Kugira ngo tubyumve neza, reka dusuzume ibirebana n’ibitambo bisangirwa Abisirayeli batambaga. Igitabo cy’Abalewi kigaragaza ko Abisirayeli batangaga igitambo gisangirwa, kikaba cyari “igitambo cy’ishimwe” (Lewi 7:11-13, 16-18). Icyo gitambo nticyari itegeko, ahubwo cyatangwaga ku bushake. Ubwo rero, umuntu yatangaga icyo gitambo abitewe n’urukundo akunda Imana ye Yehova. Uwabaga yatanze icyo gitambo, abagize umuryango we n’abatambyi basangiraga inyama z’itungo ryatanzweho igitambo. Ariko hari ibice by’iryo tungo byari bigenewe Yehova wenyine. Ibyo bice ni ibihe?
10 Isomo rya gatatu: Duha Yehova ibyiza kuruta ibindi kuko tumukunda. Yehova yabonaga ko ikinure ari yo nyama nziza kuruta izindi. Nanone hari ibindi bice by’itungo yahaga agaciro kihariye, urugero nk’impyiko. (Soma mu Balewi 3:6, 12, 14-16.) Ubwo rero, iyo Umwisirayeli yafataga ibyo bice by’ingenzi n’ikinure, akabiha Yehova ku bushake, Yehova yarishimaga cyane. Umwisirayeli watangaga iryo turo, yabaga agaragaje ko yifuza guha Imana ibyiza kurusha ibindi. Yesu na we yahaye Yehova ibyiza kuruta ibindi igihe yamukoreraga atizigamye, abitewe n’urukundo amukunda (Yoh 14:31). Yesu yashimishwaga no gukora ibyo Imana ishaka, kandi yakundaga cyane amategeko yayo (Zab 40:8). Nta gushidikanya ko Yehova yashimishijwe cyane no kubona Yesu amukorera abyishimiye.
11 Umurimo dukorera Yehova umeze nk’ibyo bitambo bisangirwa. Tuwukora tubitewe n’urukundo tumukunda. Kuba tumukunda tubivanye ku mutima ni byo bituma tumuha ibyiza kuruta ibindi. Yehova ashimishwa cyane no kubona abantu babarirwa muri za miriyoni bamukorera babitewe n’uko bamukunda kandi bagakunda amahame ye. Abona ibyo dukora, kandi abiha agaciro. Ariko nanone abona impamvu zituma tubikora, kandi rwose byagombye kuduhumuriza. Urugero, niba ugeze mu za bukuru, ukaba utagikora byinshi nk’uko ubyifuza, jya wizera udashidikanya ko Yehova abona aho ubushobozi bwawe bugarukira. Ushobora kumva ko udakora byinshi, ariko Yehova abona urukundo rwinshi umukunda, ari rwo rutuma ukora ibyo ushoboye byose. Yishimira ibyiza kurusha ibindi umuha.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ibibazo by’abasomyi
Umwanditsi wa zaburi yarahumekewe maze araririmba ati: “Urupfu rw’indahemuka za Yehova ni urw’agaciro kenshi mu maso ye” (Zab 116:15). Ubuzima bwa buri mugaragu wa Yehova w’indahemuka ni ubw’agaciro kenshi mu maso ye. Icyakora, ayo magambo yo muri Zaburi ya 116 avuga ibirenze urupfu rw’umugaragu umwe gusa wa Yehova.
Igihe hari Umukristo wapfuye maze umuvandimwe agatanga disikuru y’ihamba, ntibiba bikwiriye ko asoma amagambo yo muri Zaburi ya 116:15 ayerekeza kuri uwo muntu wapfuye, nubwo yaba yari umugaragu wa Yehova w’indahemuka. Kubera iki? Ni ukubera ko ayo magambo y’umwanditsi wa zaburi afite ikindi asobanura. Yumvikanisha ko abasenga Imana bafite agaciro mu maso yayo ku buryo itazigera yemera ko bose bapfa bagashiraho.—Reba muri Zaburi ya 72:14; 116:8.
9-15 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 119:1-56
“Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?”
w87 1/11 18 par. 10
Ese ukomeza kuba umuntu utanduye?
10 Mu Befeso 5:5, Pawulo yatanze umuburo ugira uti: “Mwe ubwanyu musobanukiwe neza ko abasambanyi, abakora ibikorwa by’umwanda cyangwa abanyamururumba, ibyo bikaba ari uburyo bwo gusenga ibigirwamana, batazahabwa umurage uwo ari wo wose mu Bwami bwa Kristo n’ubw’Imana.” Ikibabaje ni uko abantu babarirwa mu bihumbi, buri mwaka bacyahwa cyangwa bagacibwa mu itorero kubera ubusambanyi. Abo bantu baba ‘bagirira nabi imibiri yabo bwite’ (1 Abakorinto 6:18). Akenshi babiterwa nuko ‘badakurikiza ibyo Ijambo ry’Imana rivuga’ (Zaburi 119:9). Urugero, abavandimwe benshi bareka gukomeza kuba maso mu gihe batembereye bari mu gihe cy’ibiruhuko. Birengagiza kujya mu materaniro kandi bakagirana ubucuti n’abandi bantu bari kumwe badasenga Yehova. Abo Bakristo baba bibwira ko abo bantu ari abantu beza, bakagera n’ubwo bifatanya na bo mu bikorwa Umukristo adakwiriye gukora. Nanone hari abandi bagirana ubucuti bukomeye n’abo bakorana. Urugero, hari umusaza w’itorero wabaye incuti n’umugore bakoranaga, birangira uwo musaza ataye umuryango we ajya kubana n’uwo mugore. Ibyo byatumye uwo musaza w’itorero acibwa. Inama Bibiliya itugira irimo ubwenge rwose. Iyo nama igira iti: “Kugira incuti mbi byangiza imyifatire myiza.”—1 Abakorinto 15:33.
“Nkunda cyane ibyo utwibutsa”
HARI ibintu Yehova ahora yibutsa abagize ubwoko bwe kugira ngo abafashe guhangana n’ibigeragezo byo muri ibi bihe birushya. Bimwe mu byo abibutsa babibona basoma Bibiliya, mu gihe ibindi byo babyumvira mu materaniro ya gikristo. Ibyinshi muri ibyo bintu dusoma cyangwa twumva, si ubwa mbere tuba duhuye na byo. Hari ubwo tuba twarigeze gusuzuma ibintu nk’ibyo. Ariko kubera ko dukunda kwibagirwa, tuba dukeneye guhora twibutswa ibihereranye n’imigambi ya Yehova, amategeko ye n’amabwiriza atanga. Twagombye kwishimira ibyo Imana itwibutsa. Bidutera inkunga, bikadufasha guhora twibuka impamvu zatumye twiyemeza kubaho mu buryo buhuje n’ibyo Imana ishaka. Ngicyo icyatumye umwanditsi wa zaburi aririmbira Yehova ati: “Nkunda cyane ibyo utwibutsa.”—Zaburi 119:24.
Irinde kureba ibitagira umumaro
2 Ariko kandi, ibyo tureba bishobora no kutwangiza. Ibyo tureba bifitanye isano ya bugufi n’ibyo dutekereza, ku buryo bishobora kubyutsa irari n’ibyifuzo runaka mu mutima wacu, cyangwa bigatuma birushaho gushinga imizi. Nanone kandi, kuba turi muri iyi si ya Satani yononekaye kandi iharanira kwinezeza, tugoswe n’amashusho menshi hamwe na poropagande bishobora kutuyobya mu buryo bworoshye, kabone niyo twaba tubitereyeho akajisho gusa (1 Yoh 5:19). Ntibitangaje rero kuba umwanditsi wa zaburi yaringinze Imana agira ati: “Ukebukishe amaso yanjye ye kureba ibitagira umumaro, unzurire mu nzira zawe.”—Zab 119:37.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Twiringire Ijambo rya Yehova
2 Ikintu cy’ingenzi kiri muri Zaburi ya 119, ni agaciro k’ijambo ry’Imana cyangwa ubutumwa bwayo. Birashoboka ko umwanditsi w’iyo Zaburi yayanditse mu buryo bw’itondazina, kugira ngo ajye abasha kuyibuka. Ni ukuvuga ko imirongo yayo yose uko ari 176, ishingiye ku buryo inyuguti z’Igiheburayo zigiye zikurikirana. Mu Giheburayo cy’umwimerere, mu bika 22 by’iyo Zaburi, buri gika kigizwe n’imirongo 8 yose itangirwa n’inyuguti imwe isa hose. Iyo Zaburi ivuga ibihereranye n’ijambo ry’Imana, amategeko yayo yandikishije, ibyo itwibutsa, inzira zayo, ibyo yategetse, amateka yayo n’amagambo yayo. Muri iyi ngingo ndetse no mu ikurikiraho, turasuzuma Zaburi ya 119 dushingiye ku buhinduzi bwa Bibiliya buhuje n’umwandiko wa Bibiliya w’Igiheburayo. Gutekereza ku mibereho y’abagaragu ba Yehova bo mu gihe cya kera ndetse n’abo muri iki gihe, byagombye gutuma turushaho gusobanukirwa iyo ndirimbo yahumetswe n’Imana kandi tukarushaho gushimira Imana ku bw’Ijambo ryayo ryanditse, ari ryo Bibiliya.
16-22 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 119:57-120
Icyo wakora ngo wihanganire imibabaro
“Mbega ukuntu nkunda amategeko yawe!”
2 Ushobora kwibaza uti: “Ni mu buhe buryo amategeko y’Imana yahumurizaga uwo mwanditsi wa zaburi?” Icyamukomezaga ni uko yabaga yiringiye ko Yehova amwitaho. Kubera ko uwo mwanditsi wa zaburi yabonaga inyungu zo gukurikiza amategeko Imana yatanze mu buryo bwuje urukundo, yarishimaga nubwo yabaga ahanganye n’ingorane yatezwaga n’abanzi be. Yazirikanaga ko Yehova yamugiriraga neza. Ikindi kandi, gukurikiza ubuyobozi buri mu mategeko y’Imana byatumye arusha ubwenge abanzi be kandi akomeza kubaho. Kumvira ayo mategeko byatumaga agira amahoro n’umutimanama ucyeye.—Zaburi 119:1, 9, 65, 93, 98, 165.
Mbese, ukunda cyane ibyo Yehova atwibutsa?
3 Ibyo Imana itwibutsa byari iby’agaciro cyane ku mwanditsi w’iyo Zaburi, we waririmbye ati: “Ngatebuka, sintinde kwitondera ibyo wategetse. Ikigoyi cy’abanyabyaha kirambohaboshye, ariko sinibagirwa amategeko yawe” (Zaburi 119:60, 61). Ibyo Yehova atwibutsa bidufasha kwihanganira ibitotezo bitewe n’uko tuba twiringiye ko Data wo mu ijuru ashobora guca imigozi abanzi batubohesha batubuza gukora umurimo. Mu gihe gikwiriye, aratubohora akatuvaniraho izo nzitizi kugira ngo dushobore gukora umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami.—Mariko 13:10.
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi
119:71—Kubabazwa bishobora kutugirira akahe kamaro? Amakuba ashobora kutwigisha kwishingikiriza kuri Yehova mu buryo bwuzuye, kumusenga tumwinginga cyane no kugira umwete wo kwiyigisha Bibiliya tukanashyira mu bikorwa ibyo itubwira. Ikindi kandi, uko twitwara mu ngorane bishobora kugaragaza aho dufite intege nke dukeneye kwikosora. Nitwemera ko imibabaro idutunganya, ntizaduhindura abarakare.
“Murirane n’abarira”
3 Data wo mu ijuru urangwa n’impuhwe Yehova, ni we mbere na mbere uduhumuriza. (Soma mu 2 Abakorinto 1:3, 4.) Yehova yishyira mu mwanya wacu kandi yijeje abagize ubwoko bwe ati: “Ni jye ubwanjye ubahumuriza.”—Yes 51:12; Zab 119:50, 52, 76.
5 Dushobora kwiringira tudashidikanya ko Yehova azaduhumuriza. Ku bw’ibyo, ntitwagombye kugira impungenge zo kumusenga ngo tumubwire agahinda dufite. Duhumurizwa no kumenya ko Yehova yiyumvisha agahinda kacu kandi akaduhumuriza! Ariko se aduhumuriza ate?
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Ingingo z’ingenzi z’ibikubiye mu gice cya gatanu cy’igitabo cya Zaburi
119:96— Amagambo ngo “ibitunganye rwose byose bifite aho bigarukira” asobanura iki? Umwanditsi wa Zaburi yavuze ibirebana no gutungana akurikije uko abantu babibona. Ashobora kuba yaratekerezaga ko uko umuntu abona ibihereranye n’ubutungane bifite aho bigarukira. Ibinyuranye n’ibyo, amategeko y’Imana yo ntagira imipaka. Inama zayo zireba imibereho yacu yose. Bibiliya Ntagatifu igira iti: “N’aho byose byaba biboneye, bigira iherezo, ariko amatangazo yawe ntagira urubibi.”
23-29 UKUBOZA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 119:121-176
Jya wirinda ibyaguteza imibabaro
Jya wemera ko Amategeko y’Imana n’amahame yayo atoza umutimanama wawe
5 Niba twifuza ko amategeko y’Imana adufasha, kuyasoma no kuyamenya ntibihagije. Ahubwo tugomba no kuyakunda cyane, tukanayubaha. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nimwange ibibi mukunde ibyiza” (Amosi 5:15). Ariko se ni iki cyabidufashamo? Ni ukwitoza kubona ibintu nk’uko Yehova abibona. Urugero, reka tuvuge ko utagisinzira neza. Ugiye kureba umuganga, maze akubwira ibyo ugomba kurya, imyitozo ngororamubiri ugomba gukora, n’ibyo ugomba guhindura mu mibereho yawe. Uragiye ukurikije inama za muganga, kandi ziragufashije rwose! Birumvikana ko uzashimira muganga kubera ko yagufashije kongera kugira ubuzima bwiza.
6 Umuremyi wacu na we yaduhaye amategeko ashobora kuturinda akaga gaterwa no gukora ibyaha, bityo tukabaho neza. Urugero, Bibiliya itwigisha ko tugomba kwirinda kubeshya, gucura imigambi mibisha, kwiba, gusambana, urugomo n’ubupfumu. (Soma mu Migani 6:16-19; Ibyah 21:8.) Iyo twiboneye imigisha duheshwa no gukora ibyo Yehova ashaka, turushaho kumukunda no gukunda amategeko ye.
Rubyiruko—Ni iki murimo mukurikiza?
12 Ikirenze ibyo byose, urubyiruko rugomba kwitoza kwanga, kwanga urunuka no kuzinukwa icyitwa ikibi (Zaburi 97:10). Ariko se, ni gute umuntu ashobora kwanga ikintu gisa n’aho gishamaje cyangwa gishimishije? Ni mu buryo bwo gutekereza ku ngaruka zacyo! “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko iby’umuntu abiba, ari byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora” (Abagalatiya 6:7, 8). Mu gihe waba woshyoshywa kugira ngo uhe urwaho irari ry’umubiri, ujye utekereza ku ngaruka zabyo zikomeye kurusha izindi—ni ukuvuga ukuntu ibyo byababaza Yehova Imana. (Gereranya na Zaburi 78:41.) Tekereza nanone ku bihereranye n’uko umuntu ashobora gutwara inda y’indaro cyangwa kwandura indwara, urugero nka sida. Tekereza n’ukuntu ibyo bishobora gutuma umuntu ahungabana mu byiyumvo kandi agahora yigaya. Hari n’ubwo ndetse ibyo bigira ingaruka zimara igihe kirekire. Umukristokazi umwe yariyemereye ati: “Jye n’umugabo wanjye twararyamanye mbere yo gushakana. N’ubwo ubu twembi turi Abakristo, imyifatire twagize mu gihe cyashize ku bihereranye no kuryamana, ituma duhorana umwiryane n’ishyari mu mibanire yacu.” Ntiwirengagize kandi ko ibyo bishobora gutuma umuntu atakaza inshingano za gitewokarasi cyangwa se akaba yacibwa mu itorero rya Gikristo! (1 Abakorinto 5:9-13). Mbese, hari ibinezeza ibyo ari byo byose by’akanya gato bikwiriye gutuma umuntu yemera kuriganywa bene ako kageni?
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Jya wizera ko Ijambo ry’Imana ‘ari ukuri’
2 Twe Abakristo b’ukuri tuzi ko Yehova ari ‘Imana ivugisha ukuri,’ kandi ko buri gihe aba atwifuriza ibyiza (Zab 31:5; Yes 48:17). Twemera ibintu byose Bibiliya ivuga, kubera ko Ijambo ry’Imana ‘ari ukuri gusa gusa.’ (Soma muri Zaburi ya 119:160.) Hari umuhanga mu gusesengura Bibiliya wavuze ati: “Ibyo Imana yavuze byose ni ukuri, kandi bizabaho nta kabuza. Ubwo rero, kubera ko Abakristo b’ukuri bizera Imana, bizera n’ibyo yavuze.” Ibyo rwose ni ukuri.
30 UKUBOZA–5 MUTARAMA
UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA ZABURI 120-126
Bateye imbuto barira, ariko bazasarura barangurura amajwi y’ibyishimo
Hahirwa abahesha Imana ikuzo
10 Iyo twikoreye umugogo Kristo aha abigishwa be, tuba tugiye kurwana na Satani. Muri Yakobo 4:7 haradusezeranya ngo “murwanye Satani, na we azabahunga.” Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko kumurwanya byoroshye. Gukorera Imana bisaba gushyiraho imihati myinshi (Luka 13:24). Ariko muri Zaburi ya 126:5 Bibiliya idusezeranya ko “ababiba barira, bazasarura bishima.” Ni koko, ntidusenga Imana y’ingayi. Ni Imana ‘igororera abayishaka’ kandi igaha umugisha abayihesha ikuzo.—Abaheburayo 11:6.
Ese icyo gihe uzaba ufite ukwizera gukomeye?
17 Ese waba ufite agahinda bitewe n’uko uherutse gupfusha umuntu? Niba ari ko bimeze, jya ufata akanya usome inkuru zo muri Bibiliya zivuga abantu bazutse, kuko bizatuma urushaho kwizera ko umuzuko uzabaho. None se waba ubabajwe n’uko hari umuntu wo mu muryango wawe waciwe mu itorero? Jya wiyigisha kugira ngo wemere udashidikanya ko buri gihe Yehova atanga igihano gikwiriye. Uko ibibazo waba uhanganye na byo byaba biri kose, uge ubona ko ari igihe cyo kugira icyo ukora, kugira ngo ugire ukwizera gukomeye. Uge ubwira Yehova ibikuri ku mutima byose. Nanone ntukitarure abandi, ahubwo uge ukomeza kuba hafi y’abavandimwe na bashiki bacu (Imig 18:1). Jya ukora ibintu byagufasha kwihangana, nubwo kubikora bishobora kutakorohera bitewe n’agahinda (Zab 126:5, 6). Uge ukomeza kujya mu materaniro, wifatanye mu murimo wo kubwiriza kandi usome Bibiliya. Nanone uge utekereza ku migisha Yehova azaguha mu gihe kizaza. Niwibonera ukuntu Yehova agufasha, uzarushaho kugira ukwizera gukomeye.
Komeza gukora umurimo wo gusarura nta kudohoka!
13 Abasaruzi b’Imana, cyane cyane abatotezwa, bahumurizwa cyane n’amagambo yo muri Zaburi 126:5, 6, agira ati: “Ababiba barira bazasarura bishima. Nubwo umuntu agenda arira, asohoye imbuto, azagaruka yishima, azanye imiba ye.” Amagambo yavuzwe n’umwanditsi wa Zaburi ku bihereranye no kubiba hamwe no gusarura, agaragaza ukuntu Yehova yitaye ku basigaye bagarutse bavuye mu bunyage muri Babuloni ya kera kandi akabaha imigisha. Igihe barekurwaga barishimye cyane, ariko bashobora kuba bararize igihe babibaga imbuto mu mirima yari yarahindutse imisaka, itari yarigeze ihingwa mu gihe cy’imyaka 70 bamaze mu bunyage. Icyakora, abafashe iya mbere bakabiba kandi bagakora imirimo y’ubwubatsi barasaruye kandi banyurwa n’imirimo yabo.
14 Dushobora kurira mu gihe duhanganye n’ikigeragezo cyangwa mu gihe twebwe cyangwa bagenzi bacu duhuje ukwizera tubabazwa tuzira gukiranuka (1 Petero 3:14). Mu murimo wacu wo gusarura, mu mizo ya mbere dushobora kumva tubuze amahoro bitewe n’uko twaba dusa n’aho nta gihamya dufite cy’uko imihati yacu yagize icyo igeraho mu murimo. Ariko kandi, nidukomeza kubiba no kuhira, Imana izabikuza, akenshi ndetse kuruta uko twari tubyiteze (1 Abakorinto 3:6). Ibyo bigaragazwa neza n’ingaruka tubona mu gihe dutanga za Bibiliya n’ibitabo bishingiye ku Byanditswe.
Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
Imbaraga zo Kurinda z’‘Imana, Yo Buhungiro Bwacu’
15 Reka tubanze dusuzume ukuntu Yehova aturinda mu buryo bw’umubiri. Twebwe abasenga Yehova, dushobora kwiringira ko tuzarindwa twese muri rusange. Bitabaye ibyo, Satani yatwifatira mu buryo bworoshye. Tekereza gato: Satani, “umutware w’ab’iyi si,” yifuza ko ugusenga k’ukuri kwavaho burundu (Yohana 12:31; Ibyahishuwe 12:17). Bumwe mu butegetsi bukomeye bwo ku isi bwahagaritse umurimo wacu wo kubwiriza, ndetse bunagerageza kudutsembaho burundu. Nyamara kandi, ubwoko bwa Yehova bwakomeje gushikama kandi bukomeza kubwiriza ubudacogora! Kuki ibihugu bikomeye bitashoboye guhagarika umurimo w’iryo tsinda rito ugereranyije ry’Abakristo basa n’aho badafite kirengera? Ni ukubera ko Yehova yadutwikirije mu buryo bw’ikigereranyo amababa ye akomeye!—Zaburi 17:7, 8.