ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w93 1/12 pp. 13-18
  • Rubyiruko—Ni iki murimo mukurikiza?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rubyiruko—Ni iki murimo mukurikiza?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Irinde Kwifatanya n’Incuti Mbi
  • Jya Uhunga Ibyifuzo Bibi
  • Komeza Kugirana na Yehova Imishyikirano ya Bugufi
  • Jya Uha Umutima Wawe Ababyeyi Bawe
  • Komeza Gukurikiza Ibyo Gukiranuka!
  • Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Rubyiruko, mwaba mwiteganyiriza imibereho y’igihe kizaza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2004
  • Rubyiruko, nimugende uko bikwiriye abagaragu ba Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Iringire Yehova n’Ijambo Rye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1996
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
w93 1/12 pp. 13-18

Rubyiruko​—⁠Ni iki murimo mukurikiza?

“Uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.” ​—⁠2 TIMOTEYO 2:⁠22.

1. Urubyiruko ruri muri twe, turwiringiyeho iki?

I KINYAMAKURU cy’Abapentekote cyo muri Suwede cyitwa Dagen (Umunsi) cyagize kiti “Abahamya ba Yehova bagize itsinda ryakira umubare munini cyane w’abayoboke bashya buri mwaka kandi rikanagira imbaga nini cyane y’urubyiruko kuruta andi matsinda yose.” Wenda uri umwe mu bagize iyo mbaga y’urubyiruko rutanduye rutinya Imana. Ushobora kuba wararerewe mu Bukristo uhereye mu buto bwawe, cyangwa se ukaba wariyumviye ubutumwa bw’Ubwami ku giti cyawe maze ukabwitabira. Uko byamera kose, dushimishwa no kuba tugufite muri twe. Twiringiye kandi ko uzakurikiza inzira yo gukiranuka, nk’uko urubyiruko rw’indahemuka rw’Abakristo rwo mu kinyejana cya mbere rwabigenje. Aya magambo y’intumwa Yohana akurikira ashobora gusobanura neza ibikwerekeyeho nawe: “mufite imbaraga, kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi.”​—⁠1 Yohana 2:⁠14.

2. Ni ibihe bintu bishobora gutuma gukurikiza inzira yo gukiranuka bigorana mu gihe cy’ “amabyiruka”?

2 Muri iki gihe, benshi​—⁠na ko ni abenshi⁠—​mu rubyiruko rw’Abakristo runanira ibishuko by’isi. Icyakora, ushobora kuba wumva ko kuguma muri iyo nzira bitoroshye. Umuntu ugeze mu gihe cy’ “amabyiruka,” hari ubwo yumva yabujijwe amahwemo n’ibyiyumvo bishyashya kandi byinshi (1 Abakorinto 7:​36, MN ). Muri icyo gihe kandi, ashobora kumva arushaho kugenda aremererwa n’inshingano z’ishuri, izo mu rugo, n’izo mu itorero. Hari n’ibigeragezo bituruka kuri Satani Umwanzi ubwe. Kubera ko yiyemeje kuyobya abantu benshi uko bishoboka kose, yibasira abasa n’aho badakomeye​—⁠mbese nk’uko yabigenje mu busitani bwa Edeni. Icyo gihe nta bwo yakoresheje uburiganya bwe bwemeza kuri Adamu, we wari usheshe akanguhe kandi afite ubumenyi bwinshi, ahubwo yabukoresheje ku mugore Eva wari ukiri muto kandi wari utaraba inararibonye mu rugero runaka (Itangiriro 3:​1-5). Nyuma y’ibinyejana byinshi, Satani yakoresheje uburyo nk’ubwo ku itorero ry’Abakristo b’i Korinto ryari rikivuka. Intumwa Pawulo yaravuze iti “ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa, mukareka gutungana no kubonera bya Kristo.”​—⁠2 Abakorinto 11:⁠3.

3, 4. Ni ibihe bikoresho bimwe na bimwe Satani Umubeshyi yifashisha kugira ngo ayobye urubyiruko, kandi ni iki gishobora kugera kuri urwo rubyiruko?

3 Muri iki gihe, ababyeyi b’Abakristo bashobora kubahangayikira mwebwe rubyiruko. Ibyo ntibabiterwa n’uko baba batekereza ko mufite umutima ubogamiye ku bibi, ahubwo, kuba ari inararibonye, bazi ko ari mwe mwibasirwa n’ “uburiganya” bwa Satani mu buryo bwihariye (Abefeso 6:​11). Aho kugira ngo imitego ya Satani igaragare nk’aho ishobora guteza akaga, ikozwe ku buryo ireshya abantu kandi ikagaragara ko ari iyo kwifuzwa. Mu buryo bufifitse, televiziyo yerekana ibintu by’ubutunzi, ibyo gukoresha ibitsina mu bwiyandarike, urugomo rushyigikiwe, hamwe n’iby’ubupfumu, nk’aho ari uburyo bwo kwidagadura. Ibitekerezo by’abakiri bato bishobora kuzurwamo n’ibintu bibonetse byose uretse ‘iby’ukuri, ibyo kubahwa, ibyo gukiranuka, ibiboneye, n’iby’igikundiro’ (Abafilipi 4:⁠8). Ikindi gikoresho gikomeye gikoreshwa na Satani [ku rubyiruko], ni ibishuko biturutse kuri bagenzi babo. Bagenzi bawe bashobora kuguhatira kugira imyifatire ihuje n’iyabo, kwambara no gusokoza nka bo (1 Petero 4:⁠3, 4). Umunyamakuru witwa William Brown yagize ati “niba hariho Imana iyo ari yo yose itari iy’idini, ku ngimbi no ku bangavu, ni iyo kwishushanya. . . . Ku ngimbi no ku bangavu, kunyuranya [na bagenzi babo] ni bibi cyane kurusha urupfu.” Umukobwa umwe w’Umuhamya muri Ubutaliyani yeruye agira ati “nagiraga isoni zo kumenyesha bagenzi banjye twigana ko ndi Umuhamya. Kandi, kubera ko nari nzi ko Yehova atari anyishimiye, nari mfite agahinda kandi naracitse intege.”

4 Ntuyobe​—⁠icyo Satani ashaka ni ukukujyana mu bikurimbuza. Urubyiruko rwinshi ruri mu isi ruzatakaza ubuzima bwarwo mu mubabaro ukomeye kubera ko rwirekuye maze rugashukwa (Ezekiyeli 9:⁠6). Uburyo bumwe rukumbi bwo kurokoka, ni ugukurikirana ibyo gukiranuka.

Irinde Kwifatanya n’Incuti Mbi

5, 6. (a) Umusore Timoteyo yahanganye n’ibihe bigeragezo igihe yabaga muri Efeso? (b) Ni iyihe nama Pawulo yagiriye Timoteyo?

5 Ibyo ni byo byari bikubiye mu nama Pawulo yagiriye umusore Timoteyo. Mu myaka isaga icumi, Timoteyo yari yaragiye aherekeza Pawulo mu ngendo ze z’ubumisiyonari. Igihe kimwe, ubwo Timoteyo yari arimo akorera umurimo we mu mudugudu wa gipagani wo muri Efeso, Pawulo yari afungiye mu nzu y’imbohe y’i Roma ategereje kwicwa. Kubera ko igihe cy’urupfu rwe cyari cyegereje, birashoboka ko Pawulo yari ahangayikishijwe no kumenya ukuntu byari kuzagendekera Timoteyo nyuma y’aho. Umudugudu wa Efeso wari waramamaye kubera ubutunzi bwawo, ubwiyandarike bwawo, n’imyidagaduro y’aho igayitse, kandi nta bwo Timoteyo yari gukomeza guterwa inkunga n’umujyanama we ukundwa.

6 Ni yo mpamvu Pawulo yandikiye ‘umwana we akunda’ aya magambo akurikira agira ati “mu nzu y’inyumba ntihabamo ibintu by’izahabu n’iby’ifeza gusa, ahubwo habamo n’iby’ibiti n’iby’ibumba; kandi bimwe babikoresha iby’icyubahiro, naho ibindi bakabikoresha ibiteye isoni. Nuko rero, umuntu niyiyeza, akitandukanya n’ibidatunganye, azaba abaye ikintu cyo gukoreshwa iby’icyubahiro, cyejejwe, kigirira nyiracyo umumaro, kandi cyatunganirijwe imirimo myiza yose. Nuko uhunge irari rya gisore, ahubwo ukurikize gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro, ufatanije n’abambaza Umwami wacu bafite imitima iboneye.”​—⁠2 Timoteyo 1:⁠2; 2:​20-22.

7. (a) Ni ‘ibihe bintu bakoresha ibiteye isoni’ byavuzwe na Pawulo? (b) Ni gute muri iki gihe urubyiruko rushobora gukurikiza ayo magambo ya Pawulo?

7 Bityo rero, Pawulo yaburiye Timoteyo amubwira ko no muri bagenzi be b’Abakristo hashoboraga kubamo ‘ibintu bikoreshwa ibiteye isoni’​—⁠ni ukuvuga abantu bari bafite imyifatire idakwiriye. None se, niba kwifatanya na bamwe mu Bakristo basizwe byarashoboraga konona Timoteyo, mbega ukuntu muri iki gihe kwifatanya n’abantu b’isi bishobora konona urubyiruko rw’Abakristo cyane kurushaho! (1 Abakorinto 15:​33). Ibyo ariko ntibishaka kuvuga ko mugomba kwitarura bagenzi banyu mwigana. Ariko kandi, mugomba kwirinda kwifatanya cyane na bo, n’ubwo rimwe na rimwe ibyo bishobora gutuma musa n’aho muri mu bwigunge. Ibyo bishobora kuba byabagora cyane. Umukobwa umwe wo muri Brezili yaravuze ati “biragoye. Abanyeshuri bagenzi banjye bahora bantumirira kujya mu birori no gusohokera ahantu hadakwiriye urubyiruko rw’Abakristo. Bajya bambwira bati ‘bite se kandi! Nta bwo uje? Yewe, warasaze!’ ”

8, 9. (a) Ni gute kwifatanya n’urubyiruko rw’isi bishobora gukururira Umukristo akaga ndetse n’ubwo rwaba rusa n’aho ari rwiza? (b) Ni hehe wabona incuti nziza?

8 Urubyiruko rumwe na rumwe rw’isi rushobora gusa n’aho ari rwiza bitewe no kuba rutanywa itabi, rudakoresha imvugo mbi, cyangwa se rukaba rutajya mu busambanyi. Nyamara kandi, niba rudaharanira ibyo gukiranuka, imitekerereze n’imigirire yarwo ibogamiye ku irari ry’umubiri ishobora kurwanduza mu buryo bworoshye. Byongeye kandi, muhuriye he n’abatizera? (2 Abakorinto 6:​14-16). Ni koko, ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka ushikamyeho, kuri bo ni “ubupfu”! (1 Abakorinto 2:​14). Mbese, washobora gukomeza kugirana ubucuti na rwo kandi ntuce ku mahame akugenga?

9 Ku bw’ibyo, irinde incuti mbi. Jya wifatanya gusa n’Abakristo b’umwuka bakunda Yehova koko. Ndetse ujye witondera n’urubyiruko rwo mu itorero rwaba rufite ibitekerezo bica intege cyangwa byo kunegurana. Uko uzagenda ukura mu buryo bw’umwuka, amahitamo yawe mu bihereranye n’incuti ashobora kuzagenda ahinduka. Umuhamya umwe w’umwangavu yaravuze ati “nagiye ngira incuti nshya mu matorero atandukanye. Ibyo byatumye niyumvisha ukuntu kugira incuti zo mu isi bitari ngombwa.”

Jya Uhunga Ibyifuzo Bibi

10, 11. (a) ‘Guhunga irari rya gisore’ bisobanura iki? (b) Ni gute umuntu ashobora ‘kuzibukira gusambana’?

10 Paulo yihanangirije Timoteyo ngo ‘ahunge irari rya gisore.’ Iyo umuntu akiri muto, icyifuzo cyo kwamamara, kwishimisha cyangwa guhaza irari ry’ibitsina, gishobora kumuremerera. Iyo ibyo byifuzo bidakumiriwe, bishobora kumuganisha ku cyaha. Ni yo mpamvu Pawulo yavuze ibyo guhunga ibyifuzo bibi​—⁠kwiruka nk’igihe ubuzima bw’umuntu bwaba buri mu kaga.a

11 Urugero, irari ry’ubusambanyi ryatumye urubyiruko rwinshi rw’Abakristo ruhenebera mu by’umwuka. Birakwiriye rero ko Bibiliya idusaba ‘kuzibukira gusambana’ (1 Abakorinto 6:​18). Mu gihe umusore n’inkumi barambagizanya, bashobora gushyira mu bikorwa iryo hame birinda imimerere yatuma bagwa mu moshya​—⁠nko kuguma mu nzu bonyine cyangwa kwicara mu modoka ihagaze. Guherekezwa n’undi muntu bishobora gusa n’umuderi ushaje, ariko kandi, bishobora kubabera uburinzi nyakuri. N’ubwo kandi uburyo bumwe na bumwe bwo kugaragarizanya urukundo bwaba bukwiriye, hagomba kubaho imipaka ishyize mu gaciro kugira ngo birinde imyifatire yanduye (1 Abatesalonike 4:⁠7). Kuzibukira gusambana binakubiyemo kwirinda kureba filimi cyangwa televiziyo zishobora kubyutsa ibyifuzo bibi (Yakobo 1:​14, 15). Mu gihe ibitekerezo by’ubwiyandarike byaba bikujemo utabishaka, erekeza ibitekerezo ku bindi bintu. Iyembayembye; gira icyo usoma; gira akarimo ukora ko mu rugo. Kuri ibyo kandi, isengesho ni ubufasha bukomeye mu buryo bwihariye.​—⁠Zaburi 62:⁠8.b

12. Ni gute umuntu ashobora kwitoza kwanga ibibi? Sobanura.

12 Ikirenze ibyo byose, urubyiruko rugomba kwitoza kwanga, kwanga urunuka no kuzinukwa icyitwa ikibi (Zaburi 97:​10). Ariko se, ni gute umuntu ashobora kwanga ikintu gisa n’aho gishamaje cyangwa gishimishije? Ni mu buryo bwo gutekereza ku ngaruka zacyo! “Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru; kuko iby’umuntu abiba, ari byo azasarura. Ubibira umubiri we, muri uwo mubiri azasaruramo kubora” (Abagalatiya 6:​7, 8). Mu gihe waba woshyoshywa kugira ngo uhe urwaho irari ry’umubiri, ujye utekereza ku ngaruka zabyo zikomeye kurusha izindi​—⁠ni ukuvuga ukuntu ibyo byababaza Yehova Imana. (Gereranya na Zaburi 78:​41.) Tekereza nanone ku bihereranye n’uko umuntu ashobora gutwara inda y’indaro cyangwa kwandura indwara, urugero nka SIDA. Tekereza n’ukuntu ibyo bishobora gutuma umuntu ahungabana mu byiyumvo kandi agahora yigaya. Hari n’ubwo ndetse ibyo bigira ingaruka zimara igihe kirekire. Umukristokazi umwe yariyemereye ati “jye n’umugabo wanjye twararyamanye mbere yo gushakana. N’ubwo ubu twembi turi Abakristo, imyifatire twagize mu gihe cyashize ku bihereranye no kuryamana, ituma duhorana umwiryane n’ishyari mu mibanire yacu.” Ntiwirengagize kandi ko ibyo bishobora gutuma umuntu atakaza inshingano za gitewokarasi cyangwa se akaba yacibwa mu itorero rya Gikristo! (1 Abakorinto 5:​9-13). Mbese, hari ibinezeza ibyo ari byo byose by’akanya gato bikwiriye gutuma umuntu yemera kuriganywa bene ako kageni gatyo?

Komeza Kugirana na Yehova Imishyikirano ya Bugufi

13, 14. (a) Kuki guhunga ibibi bidahagije? (b) Ni gute umuntu ashobora ‘kugira umwete wo kumenya Yehova’?

13 Icyakora, guhunga icyitwa ikibi ntibihagije. Timoteyo yanatewe inkunga yo ‘gukurikiza gukiranuka no kwizera n’urukundo n’amahoro.’ Ibyo bisaba imbaraga. Umuhanuzi Hoseya na we yinginze ishyanga rya Isirayeli, ryarangwagaho ubuhemu, agira ati “nimuze, tugarukire Uwiteka . . . tugire umwete wo kumenya Uwiteka” (Hoseya 6:​1-3). Mbese, mwaba mwarishyiriyeho iyo ntego? Ibyo bikubiyemo ibirenze kwifatanya mu materaniro no guherekeza ababyeyi banyu mu murimo wo kubwiriza. Umukristokazi yariyemereye ati “ababyeyi banjye bandereye mu kuri, kandi nabatijwe ndi muto. . . . si kenshi nasibaga amateraniro kandi nta kwezi na kumwe nigeze mbura mu murimo, ariko kandi, sinigeze ngirana na Yehova imishyikirano ya bugufi kandi ya bwite.”

14 Hari undi mukobwa wiyemereye ko na we atari yaritoje kumenya Yehova ngo abone ko ari incuti n’Umubyeyi, ahubwo akaba yarabonaga ko ari nk’Umwuka udafite kamere. Yaje kwiroha mu busambanyi maze ahinduka umubyeyi udafite uwo bashakanye afite imyaka 18. Ntimuzakore ikosa nk’iryo. ‘Mugire umwete wo kumenya Uwiteka’ nk’uko Hoseya yabiduteyemo inkunga. Nimusenga kandi mukagendana na Yehova buri munsi, bizatuma mushobora kumugira incuti yanyu y’amagara. (Gereranya na Mika 6:⁠8; Yeremiya 3:⁠4.) ‘Ntari kure y’umuntu wese muri twe’ niba tumushaka (Ibyakozwe 17:​27). Ku bw’ibyo, kugira porogaramu ihamye y’icyigisho cya bwite cya Bibiliya, ni iby’ingenzi. Si ngombwa ko hakorwa gahunda ihambaye. Umukobwa umwe ukiri muto witwa Melody yaravuze ati “buri munsi nsoma Bibiliya mu minota igera nko kuri 15.” Teganya igihe cyo gusoma buri gazeti y’Umunara w’Umurinzi n’iya Réveillez-­vous! Tegura amateraniro y’itorero kugira ngo ubone uko ‘utera [abandi] ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.’​—⁠Abaheburayo 10:​24, 25.

Jya Uha Umutima Wawe Ababyeyi Bawe

15. (a) Kuki mu bihe bimwe na bimwe kumvira ababyeyi usanga bigoye? (b) Kuki ubusanzwe kumvira bigirira umumaro urubyiruko?

15 Ababyeyi batinya Imana bashobora kuba isoko nyakuri y’ubufasha n’inkunga. Icyakora, uruhare ugomba kubigiramo ruragira ruti “mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye. Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano), kugira ngo ubone amahoro, uramire mu isi” (Abefeso 6:​1-3). Ni koko, urimo urakura, kandi birashoboka ko ushaka no kugira umudendezo uhagije. Ushobora no kuba ugenda urushaho kumenya aho ubushobozi bw’ababyeyi bawe bugarukira. Intumwa Pawulo yariyemereye iti “ba data ba kimuntu bashoboraga gukora gusa ibyo bumvaga ko ari byo byiza” (Abaheburayo 12:​10, The Jerusalem Bible). Icyakora, gukomeza kubumvira mu gihe kirekire bigufitiye akamaro. Ababyeyi bawe baragukunda kandi bakuzi neza kurusha undi muntu wese. N’ubwo mushobora kutumvikana kuri byose buri gihe, ubusanzwe bifuza ko wamererwa neza. Kuki wananira imihati yabo yo kukurera bagira ngo bakurere ‘baguhana, bakwigisha iby’Umwami wacu’? (Abefeso 6:⁠4). Mu by’ukuri, umupfapfa ni we wenyine ‘uhinyura igihano se amuhana’ (Imigani 15:⁠5). Urubyiruko rufite ubwenge rwumvira ubuyobozi bw’ababyeyi barwo maze rukabaha icyubahiro kibakwiriye.​—⁠Imigani 1:⁠8.

16. (a) Kuki ari iby’ubwenge buke ko urubyiruko ruhisha ababyeyi barwo ibirubabaje? (b) Ni iki urubyiruko rushobora gukora kugira ngo rurusheho gushyikirana n’ababyeyi barwo?

16 Ibyo bikubiyemo no kubwiza ababyeyi bawe ukuri, kubabwira ibibazo waba ufite, urugero nko kumva ukomeza gushidikanya ibintu bihereranye n’ukuri cyangwa nko kuba warigeze kugira imyifatire runaka ikemangwa (Abefeso 4:​25). Guhisha ababyeyi imimerere nk’iyo ibuza umuntu amahwemo bibyutsa ibindi bibazo (Zaburi 26:⁠4). Ni koko, ababyeyi bamwe bagira umwete muke mu byo gushyikirana. Umukobwa umwe yigeze kwitotomba agira ati “nta na rimwe mama ajya yicarana nanjye ngo tugirane ikiganiro. Nta na rimwe njya ntinyuka kuvuga icyo ntekereza, kuko ntinya ko yanegura.” Niba uri mu mimerere nk’iyo, koresha ubwenge ushaka igihe gikwiriye kugira ngo ubwire ababyeyi bawe icyo utekereza. Mu Migani 23:​26 hadutera inkunga hagira hati “mwana wanjye, mpa umutima wawe.” Gerageza guhora uganira na bo ku bintu biguhangayikishije mbere y’uko havuka ibibazo bikomeye.

Komeza Gukurikiza Ibyo Gukiranuka!

17, 18. Ni iki kizafasha urubyiruko gukomeza gukurikiza ibyo gukiranuka?

17 Ahagana ku musozo w’urwandiko rwe rwa kabiri, Pawulo yateye inkunga Timoteyo agira ati “ugume mu byo wize, ukabyizezwa kuko uzi uwakwigishije” (2 Timoteyo 3:​14). Mugomba guhora muzirikana iyo nama. Ntimugatume hagira ikibavana mu nzira yo gukiranuka, yaba umuntu uwo ari we wese cyangwa ikintu icyo ari cyo cyose. Iyi si ya Satani​—⁠uko yaba igaragara kose⁠—​yiganjemo ubugizi bwa nabi. Vuba hano izavanwaho hamwe n’abayirimo bose (Zaburi 92:⁠7). Iyemeze kutazarimbukana n’iyo mbaga iyoborwa na Satani.

18 Ku bw’ibyo, mugomba guhora musuzuma intego zanyu, ibyifuzo byanyu, hamwe n’ibibashishikaza. Nimwibaze muti ‘mbese, mu gihe ababyeyi banjye hamwe n’abandi bagize itorero batandeba, nkomeza kugendera ku mahame yo mu rwego rwo hejuru mu bihereranye n’imvugo n’imyambarire? Ni izihe ncuti mpitamo? Mbese, incuti zanjye z’isi zaba ari zo zimbwiriza uburyo bwo kwambara no gusokoza? Ni izihe ntego nishyiriyeho? Mbese, umutima wanjye waba uri ku murimo w’igihe cyose​—⁠cyangwa ku kazi ko muri iyi gahunda ya Satani yenda kurunduka?’

19, 20. (a) Kuki urubyiruko rutagombye kumva ko ibyo Yehova arusaba kuzuza birurenze? (b) Ni ubuhe buryo bwaringanijwe urubyiruko rushobora kuboneramo ubufasha?

19 Wenda mushobora kuba mubona ko hari icyo mukwiriye guhindura ku mitekerereze yanyu (2 Abakorinto 13:​11). Ntimutekereze ko ibyo bibarenze. Mwibuke ko Yehova atabatezeho ibintu by’indengakamere. Umuhanuzi Mika yarabajije ati “icyo Uwiteka agushakaho ni iki? Ni ugukora ibyo gukiranuka, no gukunda kubabarira, no kugendana n’Imana yawe wicisha bugufi?” (Mika 6:⁠8). Ibyo ntibizabagora cyane nimuramuka mwifashishije uburyo bwo kubafasha bwaringanijwe na Yehova. Mukomeze kuba hafi y’ababyeyi banyu. Mukomeze kwifatanya n’itorero rya Gikristo nta kudohoka. Mu buryo bwihariye, nimwihatire kumenyana n’abasaza b’itorero. Bita ku cyatuma umererwa neza, kandi bashobora kubabera isoko y’inkunga n’ihumure (Yesaya 32:⁠2). Ikirenze ibyo byose, nimwihatire kugirana na Yehova Imana imishyikirano ya bugufi kandi irangwamo igishyuhirane. Azabaha imbaraga n’ubushake bwo gukurikiza ibyo gukiranuka!

20 Ariko kandi, urubyiruko rumwe na rumwe rubangamira imihati yarwo yo gukura mu buryo bw’umwuka rwumva umuzika wanduye. Igice gikurikira kizasuzumana ubwitonzi iyo ngingo.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “uhunge” ni na ryo rikoreshwa muri Matayo 2:​13, aho Mariya na Yosefu babwiwe ngo “[ba]hungire mu Egiputa,” kugira ngo bacike Herode warimo agenzwa n’ubwicanyi.​—⁠Gereranya na Matayo 10:⁠23.

b Uzabona izindi nama z’ingirakamaro ku bihereranye no gukoma imbere irari ry’ubusambanyi ku gice cya 26 cy’igitabo Les jeunes s’interrogent​—⁠Réponses pratiques, cyanditswe na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc.

Mbese, Uribuka?

◻ Kuki urubyiruko ari rwo cyane cyane rwibasirwa n’ “uburiganya” bwa Satani?

◻ Kuki kwifatanya cyane n’urubyiruko rw’isi bitera akaga?

◻ Ni gute ushobora kuzibukira gusambana?

◻ Ni gute ushobora gukomeza kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi?

◻ Kuki ari iby’ingenzi gushyikirana n’ababyeyi bawe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 16]

Ni iby’ubwenge ko abarambagizanya bakwitoza kumenyana bahurira mu bikorwa runaka, urugero nko guserebeka ku isimbi, aho kwitarura abandi

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze