ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • w03 15/10 pp. 23-27
  • Rubyiruko, nimugende uko bikwiriye abagaragu ba Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Rubyiruko, nimugende uko bikwiriye abagaragu ba Yehova
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Ibibazo byihariye bahura na byo
  • Yehova yari kumwe na Yozefu
  • Mose yirinze “ibinezeza by’ibyaha”
  • Yakoresheje ururimi rwe mu guhimbaza Imana
  • Babonaga ko Yehova ariho koko
  • Rubyiruko, Yehova ntazabatererana!
  • Rubyiruko—Ni iki murimo mukurikiza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1993
  • Rubyiruko—Nimunezeze Umutima wa Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Abasore n’inkumi banezeza umutima wa Yehova
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1987
  • Rubyiruko—Mwirinde kugira imibereho ibiri
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1989
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
w03 15/10 pp. 23-27

Rubyiruko, nimugende uko bikwiriye abagaragu ba Yehova

HARI igihe byagiye biba ngombwa ko bamwe mu rubyiruko rw’Abakristo bamara igihe runaka baba kure y’umuryango wabo n’itorero ryabo. Bamwe babikoze mu rwego rwo kwagura umurimo wabo wo kubwiriza. Abandi bo bagiye bava mu rugo kubera ko bativanga mu bibazo by’iyi si (Yesaya 2:4; Yohana 17:16). Mu bihugu bimwe na bimwe, “Kayisari” yafunze urubyiruko aruziza ukutabogama kwarwo, cyangwa akarukoresha imirimo ya rusange igirira igihugu akamaro.a​—Mariko 12:17; Tito 3:1, 2.

Mu gihe bafunzwe bazira ukutabogama kwabo, urwo rubyiruko rushobora gufunganwa n’ibirara mu gihe kirekire. Kuba kure yo mu rugo bitewe n’izindi mpamvu, na byo byatumye urubyiruko rukorera mu mimerere yiganjemo ubwiyandarike. Ni gute abo Bakristo bakiri bato cyangwa se abandi Bakristo bashobora guhangana n’ibigeragezo bahura na byo muri iyo mimerere, kandi bagakomeza ‘kugenda uko bikwiriye ab’Imana’ (1 Abatesalonike 2:12)? Ni gute ababyeyi babo bashobora kubafasha kwitegura guhangana n’imimerere iyo ari yo yose idashimishije bashobora guhura na yo?—Imigani 22:3.

Ibibazo byihariye bahura na byo

Hari umusore w’imyaka 21 witwa Tákis wamaze amezi 37 ataba iwabo, wagize ati “kuba kure y’ababyeyi banjye banyitagaho no kuba kure y’ubuyobozi bwuje urukundo bw’abasaza bari banzi neza byari bigoye kandi biteye ubwoba.”b Yongeyeho ati “hari igihe najyaga numva ntafite kirengera.” Umusore w’imyaka 20 witwa Pétros yamaze imyaka irenga ibiri aba kure y’iwabo. Agira ati “ku ncuro ya mbere mu buzima bwanjye, nagombye ubwanjye kwifatira imyanzuro irebana n’imyidagaduro ndetse n’incuti nagombaga kwifatanya na zo, kandi amahitamo yanjye si ko buri gihe yabaga meza.” Hanyuma yongeyeho ati “rimwe na rimwe najyaga numva mpangayikishijwe n’inshingano ziremereye ziyongeraga zitewe n’umudendezo mwinshi nari mfite.” Tássos, umusaza w’Umukristo ukunze kuganira n’urubyiruko rw’Abakristo ruri muri iyo mimerere, yagize ati “imvugo nyandagazi, kwigomeka n’imyitwarire y’urugomo y’urungano rwabo rutizera, bishobora kugira ingaruka kuri urwo rubyiruko rutagira amakenga kandi rushukika.”

Iyo urwo rubyiruko rw’Abakristo rubana kandi rugakorana n’abantu batagendera ku mahame ya Bibiliya, ruba rugomba kwirinda ibishuko byo gushaka kwigana ubwiyandarike n’imyitwarire idahuje n’Ibyanditswe y’urungano rwabo (Zaburi 1:1; 26:4; 119:9). Gukomeza kugira akamenyero keza ko kwiyigisha, kujya mu materaniro no mu murimo wo kubwiriza bishobora gusa n’ibibagoye (Abafilipi 3:16). Kwishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka ndetse no guharanira kuzigeraho na byo bishobora kutaborohera.

Nta gushidikanya ko urubyiruko rw’Abakristo b’indahemuka baba bashaka gushimisha Yehova binyuriye mu myitwarire yabo n’imvugo yabo. Bagerageza kwitondera mu budahemuka itumira risusurutsa rya Se wo mu ijuru rigira riti “mwana wanjye, gira ubwenge, kandi unezeze umutima wanjye, kugira ngo mbone uko nsubiza untutse” (Imigani 27:11). Bazi neza ko uko bagaragara n’uko bitwara bigira ingaruka ku kuntu abandi babona Yehova n’ubwoko bwe.—1 Petero 2:12.

Benshi muri urwo rubyiruko bashimirwa ko bakora uko bashoboye kose kugira ngo bigane abavandimwe babo bo mu kinyejana cya mbere, abo Pawulo yasabiye agira ati “mugende nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, mumunezeze muri byose, mwere imbuto z’imirimo myiza yose . . . ngo mubone uko mwiyumanganya muri byose mukihanganana ibyishimo” (Abakolosayi 1:9-11). Bibiliya itanga ingero nyinshi z’abakiri bato batinyaga Imana bakomeje kugenda nk’uko bikwiriye ab’Imana igihe bari mu bantu batazi, babarwanyaga kandi basengaga ibigirwamana.—Abafilipi 2:15.

Yehova yari kumwe na Yozefu

Yozefu, umuhungu Yakobo na Rasheli bakundaga cyane, akiri muto yabaye kure y’uburinzi bwa se watinyaga Imana. Yari yaragurishijwe mu bucakara mu Misiri. Yozefu yatanze urugero rwiza cyane kuko yari umusore w’umunyamwete, wiringirwa kandi w’imico myiza. N’ubwo bwose yari umugaragu wa Potifari, umuntu utarasengaga Yehova, Yozefu yakoraga akazi akitayeho kandi akagakorana umwete ku buryo amaherezo shebuja yamugiriye icyizere amubitsa ibyo yari atunze byose (Itangiriro 39:2-6). Yozefu yakomeje kuba indahemuka kuri Yehova, kandi igihe ibyo byamuviragamo gufungwa, ntiyigeze yibaza ati “kuba indahemuka kuri Yehova bimariye iki?” Ndetse n’igihe yari muri gereza, yagaragaje imico myiza kandi bidatinze yashinzwe kwita ku mirimo myinshi yo muri gereza (Itangiriro 39:17-22). Imana yamuhaye umugisha kandi nk’uko bivugwa mu Itangiriro 39:23, “Uwiteka yari kumwe na we.”

Igihe Yozefu yari kure y’umuryango we watinyaga Imana, byari kumworohera gukurikiza imyitwarire y’abapagani bari bamukikije no kwigana imibereho y’Abanyamisiri yarangwaga n’ubwiyandarike. Aho kugira ngo abigenze atyo, yakomeye ku mahame y’Imana kandi akomeza kugira igihagararo cyiza n’ubwo bwose yahuraga n’ibishuko bikomeye cyane. Igihe umugore wa Potifari yakomezaga kumwinginga ngo baryamane, yamukuriye inzira ku murima agira ati “nabasha nte gukora icyaha gikomeye gityo, ngacumura ku Mana?”—Itangiriro 39:7-9.

Muri iki gihe, urubyiruko rw’Abahamya rwagombye kwitondera umuburo ushingiye kuri Bibiliya wo kwirinda incuti mbi, imyidagaduro y’ubwiyandarike, porunogarafiya n’imiziki y’akahebwe. Bazi neza ko “amaso y’Uwiteka aba hose, yitegereza ababi n’abeza.”—Imigani 15:3.

Mose yirinze “ibinezeza by’ibyaha”

Mose yakuriye ibwami kwa Farawo mu bantu basengaga ibigirwamana kandi bishakiraga ibibanezeza. Bibiliya imuvugaho igira iti “kwizera ni ko kwatumye Mose . . . yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa wa Farawo, ahubwo agahitamo kurengananywa n’ubwoko bw’Imana, abirutisha kumara umwanya yishimira ibinezeza by’ibyaha.”—Abaheburayo 11:24, 25.

Kugirana ubucuti n’isi bishobora kuvamo inyungu runaka, ariko z’igihe gito. Izo nyungu ziramutse zirambye, zamara gusa igihe iyi si isigaranye kugira ngo ishire (1 Yohana 2:15-17). Ese ntibyarushaho kuba byiza gukurikiza urugero rwa Mose? Bibiliya ivuga ko “yihanganye nk’ureba Itaboneka” (Abaheburayo 11:27). Yakomeje kwerekeza ibitekerezo bye ku murage wo mu buryo bw’umwuka w’abakurambere be batinyaga Imana. Umugambi wa Yehova ni wo yimirizaga imbere mu buzima bwe kandi yari yarishyiriyeho intego yo gukora ibyo Yehova ashaka.—Kuva 2:11; Ibyakozwe 7:23, 25.

Iyo urubyiruko rwubaha Imana ruri mu bantu batubaha Imana kandi batarugaragariza ubucuti, rushobora gushimangira imishyikirano rugirana na Yehova binyuriye mu cyigisho cya bwite, bakamenya neza “Itaboneka.” Gahunda yuzuye y’imirimo ya Gikristo, hakubiyemo no kujya mu materaniro buri gihe no mu murimo wo kubwiriza, izafasha urwo rubyiruko gukomeza kwerekeza ibitekerezo ku bintu byo mu buryo bw’umwuka (Zaburi 63:7; 77:13). Bagombye kwihatira kwihingamo ukwizera n’ibyiringiro bikomeye nk’ibya Mose. Bagombye gukora uko bashoboye kose bagashingira ibyo batekereza n’ibyo bakora kuri Yehova, bakishimira kuba incuti ze.

Yakoresheje ururimi rwe mu guhimbaza Imana

Undi muntu wari ukiri muto wabaye intangarugero mu gihe yari kure y’iwabo, ni umukobwa w’Umwisirayelikazi wari warajyanywe bunyago n’Abasiriya mu gihe cy’umuhanuzi w’Imana Elisa. Yabaye umuja w’umugore wa Namani, umugaba mukuru w’ingabo za Siriya wari urwaye ibibembe. Uwo mukobwa yabwiye nyirabuja ati “icyampa databuja agasanga umuhanuzi w’i Samariya, yamukiza ibibembe!” Kubera ubuhamya uwo mukobwa yatanze, Namani yagiye muri Isirayeli kwa Elisa maze akira ibibembe. Ikirenze ibyo kandi, Namani yahindutse umwe mu basenga Yehova.—2 Abami 5:1-3, 13-19.

Urugero rw’uwo mukobwa rutsindagiriza ukuntu ari ngombwa ko abakiri bato bakoresha ururimi rwabo mu buryo buhesha Imana icyubahiro, ndetse n’igihe baba bari kure y’ababyeyi babo. Iyo uwo mukobwa aza kuba yari afite akamenyero ko kuvuga “amagambo y’ubupfu” cyangwa “amashyengo mabi,” ntibyari kumworohera gukoresha ururimi rwe neza nk’uko yabigenje igihe yabonaga uburyo bwo kubikora (Abefeso 5:4; Imigani 15:2). Nikos, umusore w’imyaka 20 wafunzwe azira ukutabogama kwe kwa Gikristo agira ati “igihe nari mfunganywe n’urundi rubyiruko rw’abavandimwe muri gereza aho twakoreraga imirimo y’ubuhinzi, kure y’ubuyobozi bw’ababyeyi n’ubw’itorero, naje kubona ko imvugo yacu yagendaga iba mbi. Nta gushidikanya ko itari igihimbaza Yehova.” Igishimishije ariko, ni uko Nikos n’abandi bafashijwe n’inama Pawulo yatanze mu birebana n’ibyo agira ati “ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera.”—Abefeso 5:3.

Babonaga ko Yehova ariho koko

Ibyabaye ku Baheburayo batatu bagenzi ba Daniyeli muri Babuloni ya kera, bigaragaza ukuri kw’ihame Yesu yavuze ry’uko umuntu uba indahemuka mu tuntu duto duto aba n’indahemuka mu bintu bikomeye (Luka 16:10). Igihe bari bahanganye n’ikibazo cyo kurya ibyokurya Amategeko ya Mose yabuzanyaga, bashoboraga gutekereza ko ubwo bari mu bunyage mu mahanga nta mahitamo bari bafite yo kurya cyangwa kutarya ibyo byokurya. Ariko se mbega imigisha bahawe kubera ukuntu bafatanye uburemere n’ibintu byashoboraga gusa n’aho byoroheje! Bagize ubuzima bwiza cyane n’ubwenge bwinshi kurusha abandi basore bose bari barajyanyweho iminyago bakomeje kurya ku byokurya by’akataraboneka by’umwami. Nta gushidikanya ko kuba barabaye indahemuka muri ibyo bintu byoroheje byabakomeje, ku buryo igihe bari bahanganye n’ikigeragezo gikomeye cyo kuramya igishushanyo cy’ikigirwamana, banze guteshuka ku ntego yabo.—Daniyeli 1:3-21; 3:1-30.

Abo basore uko ari batatu babonaga ko Yehova ariho koko. N’ubwo bwose bari kure y’iwabo na kure y’ahari ihuriro rya gahunda yo gusenga Imana, bari bariyemeje gukomeza kutazanduzwa n’isi (2 Petero 3:14). Babonaga ko imishyikirano bari bafitanye na Yehova yari ifite agaciro cyane ku buryo bari biteguye no guhara ubuzima bwabo ariko bakayikomeza.

Rubyiruko, Yehova ntazabatererana!

Mu gihe abakiri bato bari kure y’abo bakunda kandi bizera, birumvikana ko bashobora kumva badafite umutekano, batiyizeye kandi bahangayitse. Icyakora, bashobora guhangana n’ibigeragezo baramutse biringiye byimazeyo ko ‘Uwiteka atazabata’ (Zaburi 94:14). Mu gihe urwo rubyiruko ‘rubabazwa baruhora gukiranuka,’ Yehova arufasha gukomeza kugendera “mu nzira yo gukiranuka.”—1 Petero 3:14; Imigani 8:20.

Yehova yakomeje guha imbaraga n’imigisha myinshi Yozefu, Mose, umukobwa w’Umwisirayelikazi n’urubyiruko rw’Abaheburayo batatu b’indahemuka. Muri iki gihe, Yehova akoresha umwuka we wera, Ijambo rye n’umuteguro we mu gutera inkunga ‘abarwana intambara nziza yo kwizera,’ akabasezeranya kuzabahemba “ubugingo buhoraho” (1 Timoteyo 6:11, 12). Ni koko, kugenda nk’uko bikwiriye Yehova birashoboka, kandi kubikora bihuje n’ubwenge.—Imigani 23:15, 19.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

a Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Gicurasi 1996, ku ipaji ya 22-24.

b Amazina amwe yarahinduwe.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 25]

BABYEYI, MUTEGURE ABANA BANYU!

“Nk’uko imyambi yo mu ntoki z’intwari iri, ni ko abana bo mu busore bamera” (Zaburi 127:4). Umwambi ntushobora guhamya intego mu buryo bw’impanuka. Bisaba kuwuboneza. Mu buryo nk’ubwo, abana ntibazaba biteguye guhangana n’ibibazo biterwa no kuba kure y’iwabo igihe ababyeyi batabaha ubuyobozi bukwiriye.—Imigani 22:6.

Abakiri bato bakunze guhubuka cyangwa bagakurikiza “irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22). Bibiliya itanga umuburo igira iti “umunyafu no gucyaha byigisha ubwenge, ariko umwana bandaritse akoza nyina isoni” (Imigani 29:15). Iyo umwana adashyira imipaka ku birebana n’imyifatire y’urubyiruko, bituma aba atiteguye kuzahangana n’ibibazo ndetse n’ibigeragezo by’ubuzima igihe azaba aba kure y’iwabo.

Ababyeyi b’Abakristo bagombye kumva ko bafite inshingano yo kugaragariza abana babo mu buryo bwumvikana neza ingorane, ibigeragezo ndetse n’ibibazo by’ubuzima byo muri iyi si. Bashobora kubasobanurira neza imimerere idashimishije umuntu ukiri muto ashobora guhura na yo aramutse agiye kuba kure y’iwabo, bakabikora batabaca intege. Ubwo burere, wongeyeho ubwenge buva ku Mana, ‘buzaha umuswa kujijuka, n’umusore kumenya no kugira amakenga.’—Imigani 1:4.

Ababyeyi bacengeza mu mitima y’abana babo amahame mbwirizamuco n’ayo kubaha Imana baba babafashije kuzahangana n’ibibazo by’ubuzima. Kugira icyigisho cy’umuryango cya Bibiliya buri gihe, kuganira n’abana babo bisanzuye no kubagaragariza ko bitaye by’ukuri ku cyatuma bamererwa neza, bishobora kugira icyo bigeraho bitewe n’uko bikozwe. Ababyeyi bagombye kurera abana babo mu buryo buhuje n’amahame y’Imana, bakirinda gukabya ariko nanone bakabikora bafite icyizere kandi mu buryo bushyize mu gaciro, bagategurira abana babo kuzabasha kwifatira imyanzuro mu buzima. Binyuriye ku rugero ababyeyi baha abana babo, bashobora kubigisha ko bishoboka kuba mu isi ariko ntube uw’isi.—Yohana 17:15, 16.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

Byagiye biba ngombwa ko bamwe mu rubyiruko rw’Abakristo bava mu rugo iwabo

[Amafoto yo ku ipaji ya 24]

Binyuriye mu gutsinda ibishuko, urubyiruko rushobora kwigana Yozefu kandi rugakomeza kutandura mu by’umuco

[Amafoto yo ku ipaji ya 26]

Mwigane umuja w’Umwisirayelikazi wakoresheje ururimi rwe mu guhimbaza Yehova

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze