9-15 UKUBOZA
ZABURI 119:1-56
Indirimbo ya 124 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. “Umuntu ukiri muto yakora ate ibikwiriye?”
(Imin. 10)
Akomeza kuba maso (Zab 119:9; w87 1/11 18 par. 10)
Azirikana ibyo Imana itwibutsa (Zab 119:24, 31, 36; w06 15/6 25 par. 1)
Yirinda kureba ibitagira umumaro (Zab 119:37; w10 15/4 20 par. 2)
IBAZE UTI: “Ni ibihe bintu Imana itwibutsa byamfasha gukomeza kuba umuntu utanduye mu byo nkora no mu byo ntekereza?”
2. Gucukumbura ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Zab 119—Iyo zaburi yanditswe mu buhe buryo kandi se kuki uwayanditse ari bwo buryo yakoresheje? (w05 15/4 10 par. 2)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Zab 119:1-32 (th ingingo ya 5)
4. Gutangiza ikiganiro
(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ganira n’umuntu muhuriye mu nzira, urimo kubwiriza ku nzu n’inzu. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)
5. Gusubira gusura
(Imin. 4) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Ubushize igihe waganiraga na nyiri inzu, yakubwiye ko yari aherutse gupfusha umuntu. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)
6. Disikuru
(Imin. 5) ijwyp 83—Umutwe: Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko? (th ingingo ya 20)
Indirimbo ya 40
7. Ibyo umuryango wacu wagezeho, ukwezi k’Ukuboza
(Imin. 10) Erekana VIDEWO.
8. Ibikenewe iwanyu
(Imin. 5)
9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero
(Imin. 30) bt igice cya 19 par. 6-13