ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwyp ingingo 83
  • Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?
  • Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo wagombye kumenya
  • Icyo wakora
  • Uko warwanya ibishuko
    Nimukanguke!—2014
  • Tuneshe intege nke za kimuntu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
  • Nakora iki ngo nanire ibishuko?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1
  • Ibishuko
    Nimukanguke!—2017
Reba ibindi
Ibibazo urubyiruko rwibaza
ijwyp ingingo 83
Umusore umaze kubona umugabo n’umugore bagaragarizanya urukundo maze na we akumva arabyifuje. Abasore babiri barimo kwitegereza igikoresho cya eregitoroniki hamwe n’umukobwa urimo agenda

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ni iki cyamfasha gutsinda ibishuko?

Intumwa Pawulo yaranditse iti: “Iyo nifuza gukora icyiza, ikibi kiba kiri kumwe nanjye” (Abaroma 7:21). Ese nawe wigeze wiyumva utyo? Niba byarakubayeho, iyi ngingo ishobora kugufasha gutsinda ibishuko kandi ukarwanya ibyifuzo bibi.

  • Icyo wagombye kumenya

  • Icyo wakora

  • Icyo bagenzi bawe babivugaho

Icyo wagombye kumenya

Akenshi umuntu agwa mu bishuko abitewe n’amoshya y’urungano. Bibiliya ivuga ko “kwifatanya n’ababi byonona imyifatire myiza” (1 Abakorinto 15:33). Ibyo tubona mu itangazamakuru n’ibyo abandi baduhatira gukora, bishobora kutubibamo ibyifuzo bibi bikaba byatuma ‘dukurikira benshi bagamije gukora nabi.’—Kuva 23:2.

“Gushaka kwemerwa cyangwa gukundwa n’abandi bishobora gutuma ukora nk’ibyo abandi bakora, kabone n’iyo byaba ari bibi.”—Jeremy.

Tekereza: Kuki gutsinda ibishuko bishobora kurushaho kukugora niba uhangayikishwa cyane n’uko abandi bakubona?—Imigani 29:25.

Umwanzuro: Ntukemere ko amoshya y’urungano atuma ukora ibintu binyuranyije n’amahame ugenderaho.

Icyo wakora

Jya umenya amahame ugenderaho. Iyo udasobanukiwe amahame ugenderaho, uba umeze nk’igikinisho abandi bakoresha ibyo bashaka. Ni byiza rero gukurikiza inama iri muri Bibiliya igira iti: “Mugenzure ibintu byose, mwizirike ku byiza” (1 Abatesalonike 5:21). Uko uzagenda urushaho gusobanukirwa amahame ugenderaho, ni ko bizarushaho kukorohera kuyakurikiza kandi bizagufasha kunesha ibishuko.

Tekereza: Ni iki kikwemeza ko amahame y’Imana ari wowe afitiye akamaro?

“Nge niboneye ko iyo nkomeye ku mahame ngenderaho no ku byo nizera kandi sinemere gutsindwa n’ibishuko, abandi babinyubahira.”—Kimberly.

Umuntu uvugwa muri Bibiliya wakwigana: Daniyeli. Igihe Daniyeli yari akiri ingimbi, ‘yari yariyemeje mu mutima we’ kumvira amategeko y’Imana.—Daniyeli 1:8.

Umusore uziritswe n’imigozi nk’aho hari abandi bantu barimo bamukoresha ibyo bashaka

Iyo udasobanukiwe amahame ugenderaho uba umeze nk’igikinisho abandi bakoresha ibyo bashaka

Jya umenya aho ufite intege nke. Bibiliya ivuga ko iyo umuntu akiri muto aba afite “irari rya gisore” (2 Timoteyo 2:22). Iryo rari nta bwo ryerekeza gusa ku irari ry’ibitsina ahubwo ryerekeza no ku kifuzo cyo gushaka kwemerwa n’abandi no gushaka kwigenga.

Tekereza: Bibiliya ivuga ko “umuntu wese ageragezwa iyo arehejwe n’irari rye rimushukashuka” (Yakobo 1:14). Wowe se ni ikihe gishuko ukunze guhura na cyo?

“Jya wisuzuma utibereye urebe ibishuko ukunze guhura na byo. Jya ukora ubushakashatsi urebe ibintu byagufasha kubitsinda, maze ugire aho ubyandika. Ibyo bizatuma unesha ibyo bishuko igihe uzaba wongeye guhura na byo.”—Sylvia.

Umuntu uvugwa muri Bibiliya wakwigana: Dawidi. Hari igihe na we yajyaga yemera gushukwa n’abandi cyangwa akagira ibyifuzo bibi. Icyakora Dawidi yakuye isomo ku makosa ye kandi agerageza kwikosora. Yasenze Yehova aramubwira ati: “Mana, undememo umutima uboneye kandi unshyiremo umwuka mushya utuma nshikama.”—Zaburi 51:10.

Jya umenya kwifata. Bibiliya igira iti: “Ntimukemere kuneshwa n’ikibi” (Abaroma 12:21). Ibyo bisobanura ko utagomba kwemera gushukwa. Ahubwo ushobora guhitamo gukora ibyiza.

Tekereza: Ni iki cyagufasha kumenya kwifata no kubanza gutekereza ku ngaruka zishobora kukugeraho uramutse uguye mu gishuko?

“Iyo mpuye n’igishuko, mbanza gutekereza ingaruka zangeraho ndamutse nemeye kukigwamo. Ndibaza nti: ‘Ese kizatuma ndushaho kwishima? Ese aho ntibyaba ari ibyishimo by’akanya gato? Ese ibyo byishimo bizaramba?’ Akenshi nsanga nta cyo byangezaho maze nkabyihorera”—Sophia.

Umuntu uvugwa muri Bibiliya wakwigana: Pawulo. Nubwo yivugiye ko yajyaga akora amakosa, muri rusange yari umuntu uzi kwifata. Yaranditse ati: “Umubiri wanjye nywukubita ibipfunsi”—1 Abakorinto 9:27.

Umwanzuro: Iyo uhuye n’igishuko, ni wowe ufata umwanzuro w’icyo ugomba gukora.

Jya wibuka ko ibishuko bitazahoraho. Melissa ufite imyaka 20 yaravuze ati: “Nkiri mu mashuri yisumbuye hari ibintu byinshi nabonaga ari ibishuko bikomeye ariko ubu nkaba mbona ari ibintu byoroshye cyane. Gutekereza kuri ibyo bintu bituma mbona ko n’ibishuko mpura na byo muri iki gihe bizagera aho bigashira, ku buryo nzajya nsubiza amaso inyuma ngashimishwa n’uko nabyitwayemo neza.”

Icyo bagenzi bawe babivugaho

Olivia

“Kwiyemeza gushikama ku mahame ngenderaho kandi nkagira ubutwari, ni byo bimfasha gutsinda ibishuko. Urugero, iyo namaze gufata umwanzuro w’uko ntari bukore ikintu runaka, nkomera kuri uwo mwanzuro kandi sinongere kubyibazaho cyangwa ngo nemere ko ibitekerezo by’abandi bituma mpindura umwanzuro nafashe.”—Olivia.

Jared

“Abakiri bato baba bahanganye n’ibishuko byinshi, urugero nko kujya mu birori bagakora ibintu byose bihakorerwa hakubiyemo kunywa inzoga, kunywa ibiyobyabwenge no gusambana. Ni yo mpamvu iyo mbanje kubibwira ababyeyi bange nta cyo mbakinze bimfasha gutsinda ibyo bishuko. Nanone guhora mfite ibyo mpugiyemo bimfasha gutsinda ibishuko, bityo sinkore ibintu bibi.”—Jared.

Mayan

“Kimwe mu bintu bingora cyane kurusha ibindi ni ukwanga gukora ikintu abantu bose babona ko nta cyo gitwaye, ariko nge nkaba mbona ko ari kibi, urugero wenda nk’igihe mpitamo imyidagaduro. Kumenya amahame tugenderaho ni byo bidufasha gutsinda ibishuko kandi ibyo bisaba igihe n’ubunararibonye.”—Mayan.

Julian

“Umuntu aba agomba kwisuzuma atibereye mu gihe ahanganye n’igishuko. Uba ugomba gutahura imbuga za interineti ushobora guhuriraho n’ibishuko, urugero nk’aho ushobora guhurira n’ibintu bifitanye isano n’ubwiyandarike kandi ukamenya icyo wakora uramutse uhuye na byo. Uba ugomba kumenya icyo wakora mbere y’igihe, ku buryo icyo gishuko kitaza kugutsinda.”—Julian.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze