ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb25 Werurwe pp. 2-16
  • 3-9 Werurwe

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 3-9 Werurwe
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
mwb25 Werurwe pp. 2-16

3-9 WERURWE

IMIGANI 3

Indirimbo ya 8 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Garagaza ko wiringira Yehova

(Imin. 10)

Jya wiringira Yehova, aho kwiyiringira (Img 3:5; ijwbv ingingo ya 14 par. 4-5)

Jya ugaragaza ko wiringira Yehova ushakisha ubuyobozi bwe kandi ukabukurikiza (Img 3:6; ijwbv ingingo ya 14 par. 6-7)

Ntugakabye kwiringira ubwenge bwawe (Img 3:7; be 76 par. 4)

Mushiki wacu ari gukoresha tabulete akora ubushakashatsi ku ntego yakwishyiriraho mu gihe kizaza. Ibumoso bwe hari udutabo tugaragaza amashuri yakwiga. Iburyo bwe hari fomu ashobora kuzuza agakora byinshi mu murimo n’udutabo turimo amakuru ajyanye n’umurimo wo kuri Beteli.

IBAZE UTI: “Ese nshakisha ubuyobozi bwa Yehova mu bintu byose nkora?”

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 3:3​—Ni gute umuco w’urukundo n’ubudahemuka byatubera nka sheneti twambaye mu ijosi, kandi tugahora tubizirikana? (w06 15/9 17 par. 7)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Img 3:1-18 (th ingingo ya 12)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Tsinda imbogamirabiganiro mukunze guhura na yo. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 5)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Bwira umuntu ibirebana n’urubuga rwa jw.org, kandi umuhe agakarita. (lmd isomo rya 3 ingingo ya 3)

6. Disikuru

(Imin. 5) w11 15/3 14 par. 7-10​—Umutwe: Jya ugaragaza ko wiringira Imana mu gihe abantu batitabira ubutumwa. (th ingingo ya 20)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 124

7. Garagaza ko wiringira umuryango wa Yehova

(Imin. 15) Ikiganiro.

Kumvira inama tuvana muri Bibiliya, ari ryo Jambo ry’Imana ry’ukuri, bishobora kutworohera. Ariko kumvira amabwiriza duhabwa n’abantu badatunganye bayobora umuryango wa Yehova, byo bishobora kutugora, cyane cyane mu gihe tutayasobanukiwe cyangwa tutayemera.

Soma muri Malaki 2:7. Maze ubaze uti:

  • Kuki tudatangazwa n’uko Yehova akoresha abantu badatunganye kugira ngo ayobore abagaragu be?

Soma muri Matayo 24:45. Maze ubaze uti:

  • Kuki dushobora kwiringira amabwiriza atangwa n’umuryango wa Yehova?

Soma mu Baheburayo 13:17. Maze ubaze uti:

  • Kuki tugomba kumvira amabwiriza atangwa n’abo Yehova yashyizeho ngo batuyobore?

Umuvandimwe ashyiriye umuryango ibyokurya. Bose bambaye udupfukamunwa kandi bari gupeperana.
Umuvandimwe ashyiriye umuryango ibyokurya. Bose bambaye udupfukamunwa kandi bari gupeperana.

Erekana agace ka VIDEWO ya Raporo ya 9 y’Inteko Nyobozi 2021. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni gute amabwiriza yatanzwe mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 yatumye urushaho kwiringira umuryango wa Yehova?

8. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 23 par. 9-15, agasanduku ko ku ipaji ya 184 n’ako ku ipaji ya 186

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 57 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze