ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • ijwbv ingingo 14
  • Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’
  • Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Icyo mu Migani 3:5, 6, hasobanura
  • Impamvu umurongo wo mu Migani 3:5, 6 wanditswe
  • Iringire Yehova!
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Imigani 22:6—‘Toza umwana muto inzira agomba gukurikira’
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Ubwenge buva ku Mana buratuyobora
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Imigani 16:3—“Ibikorwa byawe biragize Uhoraho”
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
Reba ibindi
Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
ijwbv ingingo 14

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe.”—Imigani 3:5, 6, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

‘Uzizere UHORAHO n’umutima wawe wose, ntukiringire ubwenge bwawe; mu migenzereze yawe yose uge umwibuka, na we azaringaniza inzira zawe.’—Imigani 3:5, 6, Bibiliya Ntagatifu.

Icyo mu Migani 3:5, 6, hasobanura

Mu gihe tugiye gufata imyanzuro ikomeye, twagombye kureka Yehovaa akatuyobora aho kwiyobora.

“Jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose.” Tugaragaza ko twiringira Imana, iyo dukoze ibintu nk’uko ibishaka. Tugomba kwiringira Imana n’umutima wacu wose. Muri Bibiliya, akenshi ijambo “umutima” ryerekeza ku byiyumvo byacu, ni ukuvuga ibyifuzo byacu, ibitekerezo, intego zacu n’impamvu zidutera gukora ibintu. Ubwo rero, kwiringira Imana n’umutima wacu wose hakubiyemo ibirenze uko twiyumva. Ni umwanzuro dufata kubera ko twemera tudashidikanya ko Umuremyi wacu azi ibyatubera byiza.—Abaroma 12:1.

“Ntukishingikirize ku buhanga bwawe.” Tugomba kwishingikiriza ku Mana kubera ko tudashobora kwiringira ubwenge bwacu budatunganye. Turamutse twiyoboye cyangwa tukayoborwa n’ibyiyumvo byacu gusa, dushobora gufata imyanzuro isa n’aho ari myiza ariko amaherezo ikazaduteza akaga (Imigani 14:12; Yeremiya 17:9). Ubwenge bw’Imana buruta kure cyane ubwacu (Yesaya 55:8, 9). Iyo twemeye kuyoborwa n’ibitekerezo by’Imana, tugira ibyishimo.—Zaburi 1:1-3; Imigani 2:6-9; 16:20.

“Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose.” Mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse no mu myanzuro dufata, twagombye kumenya uko Imana ibona ibintu. Kugira ngo tubimenye, tugomba kuyisenga tuyisaba ko ituyobora kandi tugakurikiza ibyo dusoma mu Ijambo ryayo Bibiliya.—Zaburi 25:4; 2 Timoteyo 3:16, 17.

“Azagorora inzira zawe.” Imana igorora inzira zacu iyo idufasha gukurikiza amahame yayo akiranuka (Imigani 11:5). Bituma twirinda ibibazo bitari ngombwa, bityo tukagira ubuzima bushimishije.—Zaburi 19:7, 8; Yesaya 48:17, 18.

Impamvu umurongo wo mu Migani 3:5, 6 wanditswe

Igitabo k’Imigani kirimo amahame y’ibanze dukeneye mu mibereho yacu kugira ngo dushimishe Imana. Ibice ikenda bibanza birimo amagambo ameze nk’ayo umubyeyi abwira umwana we akunda amugira inama. Igice cya 3 kigaragaza ko abantu baha agaciro amabwiriza atangwa n’Umuremyi wacu w’umunyabwenge kandi bakayakurikiza, bibagirira akamaro.—Imigani 3:13-26.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana.—Yeremiya 16:21.

Soma mu Migani igice cya 3 n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze