ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • bm umutwe 12 p. 15
  • Ubwenge buva ku Mana buratuyobora

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ubwenge buva ku Mana buratuyobora
  • Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
  • Ibisa na byo
  • Imigani 3:5, 6—‘Ntukiringire ubwenge bwawe’
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Unguka Ubwenge Kandi Wemere Gucyahwa
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Imigani 22:6—‘Toza umwana muto inzira agomba gukurikira’
    Ibisobanuro by’imirongo yo muri Bibiliya
  • Umwami w’umunyabwenge Salomo
    Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
Reba ibindi
Bibiliya irimo ubuhe butumwa?
bm umutwe 12 p. 15
Abantu bo mu bihe bya Bibiliya basarura ibinyampeke

IGICE CYA 12

Ubwenge buva ku Mana buratuyobora

Igitabo cy’Imigani gikubiyemo inama zahumetswe ziduha ubuyobozi mu mibereho yacu ya buri munsi, kandi inyinshi muri zo zanditswe na Salomo

ESE Yehova ni Umutegetsi w’umunyabwenge? Uburyo bwiza bwo gusubiza icyo kibazo ni ugusuzuma inama atanga. Ese izo nama zifite akamaro? Ese kuzishyira mu bikorwa bituma umuntu arushaho kugira imibereho myiza kandi ifite intego? Umwami w’umunyabwenge Salomo yanditse imigani ibarirwa mu magana. Iyo migani igira icyo ivuga ku bice hafi ya byose bigize imibereho yacu. Nimucyo dusuzume ingero zimwe.

Kwiringira Imana. Kwiringira Yehova ni yo ntambwe ya mbere yo kugirana imishyikirano myiza na we. Salomo yaranditse ati “jya wiringira Yehova n’umutima wawe wose kandi ntukishingikirize ku buhanga bwawe. Ujye umuzirikana mu nzira zawe zose, na we azagorora inzira zawe” (Imigani 3:5, 6). Iyo umuntu yiringiye Imana akayishakiraho ubuyobozi kandi akayubaha, arushaho kugira imibereho ifite intego. Ibyo bituma ashimisha umutima w’Imana kandi bigatuma Yehova abona icyo asubiza ku bibazo byazamuwe n’umwanzi we Satani.—Imigani 27:11.

Kugaragaza ubwenge mu mishyikirano tugirana n’abandi. Inama Imana iha abagabo, abagore n’abana ziracyahuje n’igihe kuruta mbere hose. Imana igira umugabo inama yo gukomeza kubera umugore we indahemuka igira iti “ujye wishimana n’umugore wo mu busore bwawe” (Imigani 5:18-20). Abagore bashatse babona mu gitabo cy’Imigani ibisobanuro birambuye ku birebana n’umugore ushoboye, ushimwa n’umugabo n’abana be (Imigani, igice cya 31). Abana na bo bagirwa inama yo kumvira ababyeyi babo (Imigani 6:20). Nanone icyo gitabo kigaragaza ko ubucuti ari ingirakamaro, kubera ko kwitarura abandi bituma umuntu agira ubwikunde (Imigani 18:1). Incuti zishobora kuduhindura tukaba babi cyangwa beza. Ni yo mpamvu tugomba kugaragaza ubwenge mu gihe tuzihitamo.—Imigani 13:20; 17:17.

Kugaragaza ubwenge mu gihe twiyitaho. Igitabo cy’Imigani kirimo inama z’agaciro kenshi ku bijyanye no kwirinda ibisindisha, kwitoza kugira ibitekerezo byiza tukirinda ibyangiza kandi tugakorana umwete (Imigani 6:6; 14:30; 20:1). Kiduha umuburo w’uko kwiringira ibitekerezo by’abantu bihabanye n’iby’Imana biteza akaga (Imigani 14:12). Kitugira inama yo kurinda umuntu wacu w’imbere, ni ukuvuga umutima wacu, tukawurinda ibintu byangiza, kandi kitwibutsa ko “[umutima] ari wo amasoko y’ubuzima aturukamo.”—Imigani 4:23.

Abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi biboneye ko gukurikiza izo nama bituma ubuzima burushaho kuba bwiza. Ibyo byatumye bagira impamvu zumvikana zo kwemera ko Yehova ababera Umutegetsi.

​—Bishingiye mu gitabo cy’Imigani.

  • Ni iki twamenya binyuze mu kwiga igitabo cy’Imigani?

  • Ni ubuhe buyobozi igitabo cy’Imigani gitanga mu bijyanye no kwiringira Imana no kugaragaza ubwenge mu mishyikirano tugirana n’abandi no mu gihe twiyitaho?

UMUBWIRIZA

Umuntu yakora iki kugira ngo agire imibereho irangwa no kunyurwa kandi ifite intego? Salomo yari mu mimerere ikwiriye kugira ngo ashakishe igisubizo cy’icyo kibazo. Kubera ko yari afite ubukire bwinshi, ubwenge n’ubutware, yashoboraga kwigenzurira niba koko ibyo bintu byari gutuma agira ibyishimo nyakuri. Yakurikiranye ibinezeza bizanwa n’ubutunzi, ashaka abagore benshi beza, kandi yari afite uburyo bwiza bwo kwidagadura. Yakoze imishinga ikomeye y’ubwubatsi. Yagenzuye inyandiko z’abanyabwenge. Yabonye iki? Yasanze ‘byose ari ubusa.’ Icyakora amaze kubisuzuma neza, yavuze uku kuri kwimbitse agira ati “kubera ko ibintu byose byumviswe, dore umwanzuro: ujye utinya Imana y’ukuri kandi ukomeze amategeko yayo, kuko ibyo ari byo buri muntu asabwa.”—Umubwiriza 12:8, 13.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze