14-20 MATA
IMIGANI 9
Indirimbo ya 56 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)
1. Jya uba umunyabwenge aho kuba umwirasi
(Imin. 10)
Umwirasi ntiyemera inama nziza agiriwe ahubwo arakarira uyimugiriye (Img 9:7, 8a; w22.02 9 par. 4)
Umunyabwenge yishimira inama agiriwe kandi agashimira uyimugiriye (Img 9:8b, 9; w22.02 12 par. 12-14; w01 15/5 30 par. 1-2)
Umuntu wemera kuba umunyabwenge bizamugirira akamaro ariko umuntu utemera inama we azahura n’ibibazo (Img 9:12; w01 15/5 30 par. 5)
2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana
(Imin. 10)
Img 9:17—“Amazi umuntu yibye” yerekeza ku ki, kandi se kuki ‘aryoha’? (w06 15/9 17 par. 5)
Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?
3. Gusoma Bibiliya
(Imin. 4) Img 9:1-18 (th ingingo ya 5)
4. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KU NZU N’INZU. Ganira n’umuntu wagiye mu Rwibutso. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 3)
5. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU RUHAME. Ganira n’umuntu wafashije kubona aho Urwibutso rwari kubera hafi ye. (lmd isomo rya 7 ingingo ya 4)
6. Kongera kuganira n’umuntu
(Imin. 4) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ganira na mwene wanyu wafashije kubona aho Urwibutso rwari kubera hafi ye. (lmd isomo rya 8 ingingo ya 4)
Indirimbo ya 84
7. Ese inshingano uhabwa zituma wumva uruta abandi?
(Imin. 15) Ikiganiro.
Murebe VIDEWO. Hanyuma ubaze abateranye ibibazo bikurikira:
Ijambo “inshingano” risobanura iki?
Abafite inshingano mu itorero bagombye kwitwara bate?
Kuki gukorera abandi ari byo by’ingenzi kuruta guhabwa umwanya w’ubuyobozi?