INDIRIMBO YA 42
Isengesho ry’umugaragu w’Imana
Igicapye
1. Mana yanjye wowe waturemye,
Izina ryawe rihabwe ikuzo,
Ibyo ushaka byose bibe.
Mana, Ubwami bwawe nibuze,
Nk’uko wabitegetse,
Tubone imigisha.
2. Mana yacu turagushimira.
Imigisha tugukesha ni myinshi.
Ni wowe soko y’ubuzima;
Uduha ubwenge n’ubumenyi.
Turabigushimira,
Tukanagusingiza.
3. Iyo turi mu bibazo byinshi,
Mana ni wowe uduhumuriza.
Data turagutakambiye
Duhe imbaraga twihangane,
Duhore tukumvira,
Maze tugushimishe.
(Reba nanone Zab 36:9; 50:14; Yoh 16:33; Yak 1:5.)