ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • mwb25 Gicurasi pp. 2-3
  • 5-11 Gicurasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • 5-11 Gicurasi
  • Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2025
mwb25 Gicurasi pp. 2-3

5-11 GICURASI

IMIGANI 12

Indirimbo ya 101 n’isengesho | Amagambo yo gutangira (Umun. 1)

UBUTUNZI BWO MU IJAMBO RY’IMANA

1. Gukorana umwete bigira akamaro

(Imin. 10)

Ntugate igihe ukora ibidafite umumaro (Img 12:11)

Jya uba umunyamwete kandi ukore akazi kawe neza (Img 12:24; w16.06 30 par. 6)

Nukorana umwete bizakugirira akamaro (Img 12:14)

Amafoto: Umuvandimwe ukorana umwete akazi ke k’ibijyanye n’amazi kandi akagira ishyaka mu murimo wa Yehova. 1. Ari kugenda afite ibikoresho by’akazi. 2. Ari gufungura itiyo nini akoresheje isupana. 3. Ari mu materaniro ari kumwe n’umuryango we. We n’umukobwa we bamanitse ukuboko bashaka gutanga ibitekerezo. 4. Ari gukoresha inkuru y’Ubwami abwiriza umugabo bahuriye kuri sitasiyo ya lisansi.

INAMA: Iyo utekereje ukuntu ibyo ukorana umwete bigirira abandi akamaro, bishobora kugushimisha.​—Ibk 20:35; w15 1/2 5 par. 4-6.

2. Ibintu by’agaciro byo mu Ijambo ry’Imana

(Imin. 10)

  • Img 12:16—Ni gute ihame riri muri uyu murongo ryafasha umuntu kwihangana mu gihe afite ibibazo? (ijwyp ingingo ya 95 par. 10-11)

  • Ni ibihe bintu by’agaciro wasomye muri Bibiliya muri iki cyumweru wifuza kubwira abandi?

3. Gusoma Bibiliya

(Imin. 4) Img 12:1-20 (th ingingo ya 5)

JYA URANGWA N’ISHYAKA MU MURIMO WO KUBWIRIZA

4. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 2) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. (lmd isomo rya 1 ingingo ya 4)

5. Gutangiza ikiganiro

(Imin. 3) KUBWIRIZA KU NZU N’INZU. Saba umuntu kumwigisha Bibiliya. (lmd isomo rya 5 ingingo ya 4)

6. Kongera kuganira n’umuntu

(Imin. 3) KUBWIRIZA MU BURYO BUFATIWEHO. Ereka urubuga rwacu umuntu ufite abana. (lmd isomo rya 9 ingingo ya 3)

7. Sobanura imyizerere yawe

(Imin. 3) Icyerekanwa. ijwfq ingingo ya 3​—Umutwe: Ese wizera ko idini ryawe ari ryo ryonyine ry’ukuri? (lmd isomo rya 4 ingingo ya 3)

IMIBEREHO IKWIRIYE ABAKRISTO

Indirimbo ya 21

8. Yehova ashobora kugufasha ukihanganira ibibazo by’ubukungu

(Imin. 15) Ikiganiro.

Ese uhangayikishijwe no kubona akazi cyangwa gutakaza ako ufite? Ese uhangayikishijwe no kutabona amafaranga ahagije yo kugura ibyo ukeneye muri iki gihe cyangwa igihe uzaba ugeze mu zabukuru? Ubukungu bwo muri iyi si bushobora kugwa mu buryo butunguranye. Icyakora Yehova adusezeranya ko nidushyira umurimo we mu mwanya wa mbere, azajya aduha ibyo dukeneye nubwo twahura n’ibibazo bidutunguye bituma tutabona amafaranga ahagije yo kugura ibyo dukeneye.—Zab 46:1-3; 127:2; Mat 6:31-33.

Ifoto yakuwe muri videwo ivuga ngo: “Yehova ntiyigeze adutererana.” Umuvandimwe Alvarado ari gusengera hamwe n’umuryango we afashe umugore we mu kiganza.

Murebe VIDEWO ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ntiyigeze adutererana.” Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Ni irihe somo wavanye ku byabaye ku muvandimwe Alvarado?

Musome muri 1 Timoteyo 5:8. Hanyuma ubaze abateranye ikibazo gikurikira:

  • Uyu murongo wagufasha ute kurushaho kwizera ko buri gihe Yehova yita ku bagaragu be, akabafasha kubona ibyo bakeneye?

Dore amwe mu mahame yo muri Bibiliya yagufasha kwihangana mu gihe ufite ibibazo by’amafaranga:

  • Komeza koroshya ubuzima. Jya wirinda amadeni no kugura ibintu bitari ngombwa.​—Mat 6:22

  • Jya uhitamo akazi n’amashuri byagufasha gukora byinshi mu murimo wa Yehova.​—Flp 1:9-11

  • Jya wicisha bugufi kandi wemere kugira ibyo uhindura. Mu gihe akazi wari ufite gahagaze, jya wemera akandi kose wabona, niyo kaba koroheje, gapfa kuba kagufasha gutunga umuryango wawe.​—Img 14:23

  • Jya wishimira guha abandi ku byo ufite niyo byaba ari bike.​—Heb 13:16

9. Icyigisho cya Bibiliya cy’itorero

(Imin. 30) bt igice cya 26 par. 1-8, n’agasanduku ko ku ipaji ya 204 n’ako ku ya 208

Amagambo yo gusoza (Imin. 3) | Indirimbo ya 57 n’isengesho

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze